Romantic Night Hub ku nshuro ya kabiri: Urukundo rufite intego ni rwo shingiro ry’umuryango
Mu gihe habura iminsi mike ngo isi yose yizihize Umunsi w’Abakundana uzwi nka Saint Valentin, i Kigali hateguwe ibirori bya Romantic Night Hub ku nshuro ya kabiri, bigamije gufasha abakundana kwizihiza uwo munsi mu byishimo no mu buryo bwubaka.
Mu kiganiro Minani Jean Baptiste uzwi nka Mr Romantic, ari na we wateguye ibi birori, yagize ati: “Iryo joro rizaba umwanya mwiza wo guhuriza hamwe abakundana, aho imitima yabo izabasha kwishimana no gusangira amarangamutima mu buryo bwiza.” Yongeyeho ko uwo mugoroba uzarangwa n’indirimbo z’urukundo, ubutumwa butandukanye bubaka, ndetse n’ibiganiro bizafasha abaryitabira kurushaho gusobanukirwa n’agaciro k’urukundo rufite intego.
Romantic Night Hub izaba ibaye ku nshuro ya kabiri mu Rwanda, ikazaba ari ijoro ribanziriza Saint Valentin. Nk’uko Minani abivuga, intego si ukwishimisha gusa, ahubwo ni ukuzamura imyumvire ku rukundo rwubaka. Ati: “Turashaka gutoza urubyiruko n’abakundana bose gukundana mu buryo butari ubwo gushukwa n’amarangamutima y’igihe gito, ahubwo bushingiye ku ntego n’indangagaciro.”
Mr Romantic avuga ko igitekerezo cyo gutegura uyu mugoroba cyaturutse ku buhamya bwe bwite, aho ababyeyi be batandukanye afite imyaka 15. Yagaragaje ko kubura urukundo rwubakiye ku ntego bishobora kugira ingaruka zikomeye ku muryango, zirimo abana bata ishuri, ubusinzi cyangwa ubusambanyi. Yemeza ko iyo amarangamutima yangiritse, n’ubukungu bw’umuryango bushobora guhungabana.
Agaragaza kandi ko imibare y’ingo zisaba gatanya buri mwaka, zibarirwa mu bihumbi, igaragaza ko hakenewe ibiganiro n’ubujyanama ku rukundo n’imibanire myiza. Ni muri urwo rwego Ubuyobozi bwa Gabriella Events bwafatanyije na we mu gutegura iri joro, bushyigikira igitekerezo cyo kubaka urukundo rufite icyerekezo.
Muri uwo mugoroba, abitabiriye bazagira umwanya wo kuganirizwa n’abantu batandukanye bafite ubunararibonye ku bijyanye n’imibanire n’amarangamutima, hibandwa ku “positive mindset” mu rukundo. Hazanaba kandi itapi y’umutuku, gufata amafoto, n’ibindi bikorwa byo gusangira ibyishimo.
Romantic Night Hub izaba ku wa 15 Gashyantare 2026, ibere kuri Gabriella Events i Kimironko hafi y’ahahoze Gereza. Kwinjira ni amafaranga ibihumbi icumi (10,000 Frw), harimo n’icyo kunywa.
By:Imena
![]()

