Right for Young Feminist and Positive Life yaje arigisubizo k’urubyiruko
Iyobavuze umuryango benshi bumvamo umugore n’umugabo ndetse hakiyongeraho abana kuko akenshi nibo usanga bitirirwa umuryango.
Sosiyete Nyarwanda ifata kenshi inshingano zokureba imiryango yabashakanye igategereza igihe izibarukira abana bakajya kubita amazina hashize iminsi umunani hakurikijwe ibitsina by’abana beretswe nyamara abenshi muribo baba batarasobanukirwa icyo abana babo bazihitiramo kwitwa.
Umubyeyi utarashatse kwivuga izina ufite umwana utibona aho ababyeyi be bamuhitiyemo aganira n’ikinyamakuru Imena yagize Ati”.Mbabazwa cyane nuko umwana wajye w’umukombwa namwise izina ,ry’abakombwa nkamutoza nimico yabo ariko byose kurubu byarangiye ntabyo yemeye.”
Yongeyeho ko yamurecyeye ubwisanzure we yomenyera igice abarizwamo aho yagize Ati,” Ubu abarizwa mubahungu kandi kurijye n’ubwo byabanje kumbabaza ariko naje ku byakira kuko nabonye arijyeno rya Nyagasani.”
Nkaba nsaba ababyeyi ko bazajya bareka abana babo bakifatira ibyemezo byaho babarizwa kuko n’ubundi bo barabyifatira kandi bakabufata muburyo budashimishije.
Uwayezu christine nawe yadutangarije ko abona ababyeyi cyangwa aosiyete Nyarwanda ikwiye kwakira ibyifuzo by’abantu uko biri,ntawe baheje nkuko bikunze kugaragara mu muco nyarwandwa.
Yongerahoko kuba abahuje ibitsina babana kuriwe atabobona nkishyano ahubwo k’umuntu abana nuwo akunze .
Gaëlle Mahoro umuyobozi wa right for young feminist and positive life asobanura impamvu bashinze uy’umuryango kwari arukugirango bamwe mubahejwe babone aho baruhukira kuko babafasha ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere ndetse n’ibyiyumviro byabo
Yagira Ati,”Dutumira ababyiyi b’abana ndetse n’abaganga n’abo munzego zibanze tukabaganiriza tuberekako nabo bashoboye.”
Aho yagarutse kubashyitsi bitabiriye inama abashimira uburyo babashije kwitabira ubutumire kandi bamwizeza ko bagiye gushyira mubikorwa mubyo batubahirizaga igihe bafite inshingano.
Uwamaliya Florence