Amakuru

RIB yemeje itabwa muri yombi rya Bishop Rugamba uyobora Bethesda Holly Church

RIB yatangaje ko yataye muri yombi, Umushumba w’Itorero Bethesda Holly Church, Beshop Rugamba azira sheki itazigamiye.

Dr. Thierry Murangira Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB yatangarije itangazamakuru ko aya makuru ari impamo.

Nta makuru arambuye RIB yatangaje ku itabwa muri yombi rya Bishop Rugamba haba aho afungiwe , igihe yafungiwe ndetse n’ingano y’amafaranga yari kuri cheque.

Ati “Nibyo koko arafunze, akurikiranyweho gutanga sheki itazigamiye nta byinshi natangaza, bitabangamira iperereza”.

Itorero Bethesda Holly Church Bishop Rugamba Albert ashumbye, riherereye ku Gisozi hafi n’agakiriro.

Loading