AmakuruPolitikiUncategorized

RGB isaba urubyiruko kwerekana aho batanga serivisi nabi

Umukozi w’urwego rw’igihugu rw’imiyoborere, RGB, Antoine Ruburika avuga ko urubyiruko cyane cyane urwiga muri za Kaminuza rugize uruhare mu kwerekana aho serivise zitangwa nabi, byagira uruhare mu gutuma bikosorwa.

Ruburika yabisabye abanyeshuri bahagarariye abandi muri Kaminuza 47 bari bateraniye mu Karere ka Ruhango kuri uyu wa Kabiri.

Kuri we ngo kwiga bituma uwize abasha kumenya niba ibintu biri mu buryo cyangwa hari ibindi bikeneye kugororwa.

Ruburika yasabye bariya banyeshuri kuba hafi y’abaturage bakajya babafasha kumenya uburyo serivise nziza zitangwa kandi bakabumvisha ko ari uburenganzira bwabo.

Ati: “ Mujye mwitabira gahunda z’umuganda n’Inteko rusange z’abaturage bizatuma murushaho kumenya ibibazo bahura nabyo mubafashe mu gutuma bikemuka.”

Ngo uruhare rw’aba banyeshuri ruzatuma bamwe mu bayobozi barenganya abaturage babicikaho.

Umwe mu bakobwa biga muri Kaminuza ya Kibungo witwa Sifa Indamutsa yabwiye  Umuseke ko hari gahunda zimwe bahariraga abakuze bakumva ko zitareba Urubyiruko.

Yagize ati: “Ibyo twigiye hano tubishyize mu bikorwa abaturage babona serivisi nziza.”

Ndayisaba Eustache   umuhuzabikorwa w’Inama ihuza abanyeshuri bose mu Gihugu avuga ko hari ibyo urubyiruko rushobora gukora bidasabye ko Leta iruha amafaranga.

Yavuze kandi ko icy’ingenzi ku rubyiruko ari uko rwajya rukorera igihugu cyarwo bitabaye ngombwa ko buri gihe rukora rushaka umushahara.

Yatanze urugero ku bize ubwubatsi bashobora kubakira inzu abatishoboye.

Uru rubyiruko rwanenze bimwe mu bigo bya Leta n’ibyigenga bivugwamo gutanga serivise nabi cyane cyane mu bigo nderabuzima .

Ngo birababaje kuba mu bitaro  no mu bigo nderabuzima bikunze kwakira abarwayi bikabaha serivisi mbi cyane nyamara bakabaye barengera ubuzima bwabo muburyo bunogeye.

Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere rugaragaza  ko 69,3% aricyo gipimo cy’Imitangire myiza ya serivisi abaturage bahabwa.

RGB ivuga ko iki gipimo kiri hasi ugereranyije n’intego Igihugu cyihaye, kuko cyifuza kuba kigeze kuri 90% muri 2024.

Src:Umuseke

 

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *