AmakuruImyidagaduro

Rema yikomye abatamufata nk’icyamamare mu muziki wa Nigeria

Umuhanzi uri mu bakomeje kuzamuka mu buryo bushimishije mu gihugu cya Nigeria Divine Ikubor uzwi nka Rema, avuga ko kudafatwa nk’icyamamare ahubwo bakavuga ko atari ku rwego rumwe n’abarimo Wizkid, Davido na Burna Boy, abifata nko kwibasirwa.

Uyu muhanzikazi yabivuze ubwo yavugaga ku byo yari yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze avuga ko ibihangange mu ruhando rwa muzika muri Nigeria byiyongereyeho kimwe, maze abantu bakamwadukira.

Ubusanzwe muri Nigeria hamenyerewe abahanzi batatu ko ari bo bafatwa nk’ibyamamare mu njyana ya AfroBeat birimo Wizkid, Davido na Burna Boy, ari nabyo byatumye abakurikiranira hafi ibijyanye n’umuziki muri Nigeria no ku Isi babita B3 bivuze (Big3).

Rema yavuze ibi ubwo yashyiraga amashusho y’indirimbo ye nshya ku mbuga nkoranyambaga ze mu rwego rwo kuyimenyekanisha (Promoting), ahita yandika amagambo avuga ko yiyongereye ku rutonde rwa B3.

Muri ubwo butumwa yanditse agira ati: “Ku bakunzi banjye ndagira ngo mbamenyeshe ko ubu muri AfroBeat hano muri Nigeria hatakivugwa B3, ahubwo hiyongereyeho indi B ubu zabaye B4 (Big 4).”

Yongeraho ati: “Naho ku bakinyibasira bambwira ngo ntabwo ndi ku rwego rumwe n’abarimo Wizkid, Davido na Burna Boy inkuru y’uko B3 yabaye B4 namwe irabareba, muve muri ibyo mukwize Isi yose iyo nkuru nziza y’uko nageze ku rutonde rwabo ubu tukaba turi B4, ibindi byo mbifata nko kunyibasira ukantuka mu ruhame.”

Uyu muhanzi yashyize indirimbo ye nshya yise HEHEHE ku mbuga ze mugitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 8 Nyakanga 2024, mu gihe uyu musore bimaze igihe bivugwa ko ari mu munyenga w’urukundo n’uwahoze ari umukunzi wa Wizkid Justine Skye.

Loading