RDC yafunze Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa inahagarika umunyamakuru wayo
Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), kuri uyu wa Gatatu yafunze umurongo Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI), yumvikaniragaho muri iki gihugu ndetse yambura ibyangombwa byo gukora uwari uyihagarariye i Kinshasa.
Umuvugizi wa Guverinoma ya RDC, Lambert Mende, yatangaje ko kwambura ibyangombwa Florence Morice, byatewe no kutubahiriza itegeko rigenga amatora ndetse n’amahame ngengamyitwarire agenga abanyamakuru b’abanyamahanga batara inkuru z’amatora.
Ubuyobozi bwa RDC kandi bushinja RFI, gukwiza umwuka mubi mu baturage bategereje ibizava mu matora by’agateganyo.
Mende yagize ati “Ntabwo tuzemera ko radio ishyira peteroli mu kibatsi cy’umuriro mu gihe dutegereje ko ibyavuye mu matora by’agateganyo bitangazwa”.
RFI ifite abantu benshi bayumva muri RDC, ituwe n’ababarirwa muri miliyoni 80 bakoresha cyane Igifaransa.
Mende yavuze ko RFI yatangazaga ibyavuye mu matora n’uko bihagaze kandi kubarura amajwi bitararangira. Yavuze ko Perezida wa Komisiyo y’amatora ari we ufite uburenganzira bwo gutangaza ibyavuye mu matora.
Iyi radio yasohoye itangazo ivuga ko ishyigikiye umunyamakuru wayo kuko akora kinyamwuga ndetse ko ibyo itangaza byujuje amahame y’itangazamakuru. Gusa yasabye ubuyobozi guhindura icyemezo cyo kwambura umunyamakuru wayo ibyangombwa.
RFI yatangaje ko ibiganiro byayo byafunzwe guhera kuwa Mbere nimugoroba.