RDC: Umunyapolitiki Martin Fayulu watsinzwe amatora agiye kugana inkiko
Muri Republika iharanira demokrasi ya Kongo, ishyirahamwe ry’abakatolika, uyu musi kuwa gatanu, ryamaganye ibyavuye mu matora y’umukuru w’igihugu. Ni mu gihe umunyapolitike watsinzwe nawe avuga ko ayo matora yibwe.
Ibi bishobora kuba intandaro yo gutera icyizere ubutegetsi bushingiye kuri demokrasi bwari butegerejwe, bugakomeza kuba amateka kuva mu myaka 59 ishize kuva iki gihugu cyabona ubwigenge.
Abayobozi bashinzwe gutunganya amatora batangaje ejo ku musi wa kane ko Felix Tshisekedi ari we watsinze ayo matora, kandi ko ari we ugiye gusimbura Prezida Joseph Kabila, wari amaze imyaka 18 ku butegetsi.
Imibare y’agateganyo yaya matora yari yegeranijwe yerekanaga ko umunyapolitike utavuga rumwe na leta Martin Fayulu, ari we wayatsinze. Abaturage bashyigikiye Fayulu bavuga ko abategetsi bibiye amajwi Tshisekedi kugira ngo ubutegegsi bugume mu maboko y’abazakomeza gukingira ikibaba leta icyuye igihe. Fayulu yatangaje ko azitabaza inkiko agahabwa ubutabera kubujura bw’amajwi bwakozwe.
Ishyirahamwe ry’abakatolika rirubashywe mu gihugu cyose, aho rifite abakristu bagera kuri miliyoni 80. Byongeye kandi , kiliziya Gatolika ifite ibyegeranyo byizewe by’amajwi yavuye mu matora, kuko yari yohereje indorerezi ibihumbi 40 ku ma site yose yatoreweho.