Rayon Sports yamaze gusinyisha umukinnyi Tchabalala
Rayon Sports yamaze gusinyisha Hussein Shabani uzwi ku izina rya Tchabalala, wakiniraga ikipe y’Amagaju ku mwanya wa ba Rutahizamu, imuguze 5,500,000Frw.
Aya mafaranga Rayons Sport itanze ikaba yishyuye amasezerano y’amezi atandatu Tchabalala yari asigaranye mu ikipe y’Amagaju, Ubu ikaba izamwifashisha mu mikino yo kwishyura ya shampiyona, inamwifashishe mu mikino y’amakipe yatwaye ibikombe iwayo ( Champions League).
