Radio Amazing Grace yasabiwe guhagarikwa by’agateganyo
Urwego rw’abanyamakuru bigenzura, rwasabye Ikigo Ngenzuramikorere cy’Imirimo mu Rwanda (RURA) guhagarika by’agateganyo Amazinga Grace Radio amezi atatu aho ubuyobozi bwayo bunengwa kuba bwaragize uruhare mu guha icyuho umuvugabutumwa Niyibikora Nicolas watambukije inyigisho zitesha agaciro abagore , mu ikiganiro cyatambutse kuri iyi Radio taliki ya 29 Mutarama 2018 .
Iki cyemezo cyafashwe ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 12 Gashyantare 2018 nyuma y’ikirego Impuzamiryango iharanira uburenganzira bw’abagore, Pro-Femme Twese yagejeje ku rwego rw’Abanyamakuru bigenzura (RMC).
Abakemurampaka b’Umuryango w’Abanyamakuru bigenzura RMC bahaye umwanya umuyobozi wa Radio Amezing Grace,bwana GREGORY Brian Schoof, ngo yisobanure ku byo Radiyo abereye umuyobozi yatambukije mu kiganiro avugako yamenye ibyabaye bitinze maze avuga ko adashyigikiye na gato ibyo uyu muvugabutumwa yavuze ngo kuko umugore ari umuntu ufite agaciro kandi ugomba kubahwa mu muryango.
Ati “Ubu nonesho nsobanukiwe neza ibyo Nicolas yavuze kuko mpagera akanya gato. Mbibonye mu nyandiko ariko ndabibona ko bibabaje koko. Nicolas yakoze ikintu kidakwiye yita abagore indaya abinyujije mucyo yitaga ijambo ry’Imana.Abagore tubaha agaciro kuko turi abakiritso bakuze, kandi tugomba kubakunda “.
Abagize akanama nkemurampaka ka RMC bibukije Umuyobozi wa Radio Amezing Grace ko atari ubwa mbere Radio ye ishyirwa mu manza maze bamusaba ko akwiye gushaka umuyobozi wa gahunda wayo w’umwuga,ugenzura ibivugirwa kuri Radio.
Umuyobozi wa Radio Amazing Grace yasobanuye ko afite ikibazo cy’umuntu ushinzwe gukurikirana ibiganiro, avuga ko ariwe ubyikurikiranira kandi atumva ikinyarwanda , gusa avuga ko bagiye gushaka umukozi ubishinzwe mu minsi ya vuba.
GREGORY Brian Schoof yasabye imbabazi abari baje bahagarariye Pro-Femme Twese hamwe ababwira ko ku giti cye nta ruhare yabigizemo ngo kuko atumira abapasiteri kugira ngo bigishe bavuga ibyiza atabazana ngo bavuge ibintu bibi bigamije kubiba urwango mu banyarwanda.
Abahagarariye Pro-Femme Twese Hamwe bo bavuze ko batumva ukuntu Radio igirana amasezerano n’abantu batazwi ngo kuko bariya bavugabutumwa baturukamo uyu mu pasiteri Nicolas ari abantu badafite ibyangombwa ndetse n’aho bakorera bityo bakaba batemewe n’amategeko.
Bakomeza bavuga ko niba Nicolas yasubira Kuri Radio agasaba imbabazi byaba byiza ariko nanone baboneyeho no kunenga iyi Radio kuba idafite abakozi buzuye bavuga ko hakenewe n’ubunyamwuga muri Radio.
Nyuma yo kumva impande zose, Abakomiseri ba RMC banzuye ko Radio Amazing Grace iba ifunzwe by’agateganyo ndetse ikanandika ibaruwa isaba imbabazi Abanyarwanda mu gihe kitarenze amasaha 48.