Perezida Paul Kagame yahaye ikaze ikigo Rohde & Schwarz mu Rwanda

Perezida Paul Kagame yitabiriye ifungurwa ry’ibiro bya Rohde & Schwarz mu Rwanda, ikigo gikomoka mu Budage gifite ubunararibonye mpuzamahanga mu by’ikoranabuhanga, by’umwihariko mu bijyanye n’ubwirinzi.

Ni ikigo cyatangiye imirimo mu Rwanda mu mpera z’umwaka wa 2019, ibirori byo gufungura icyicaro cyacyo i Kigali – ibiro rukumbi gifite muri Afurika, bikaba byaragombaga kuba muri Werurwe 2020.

Gusa icyorezo cya COVID-19 cyatumye icyo gikorwa gisubikwa, gisubukurwa nyuma y’imyaka ibiri hafi n’igice.

Perezida akaba n’Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri Rohde & Schwarz, Peter Riedel, yashimye itsinda ry’ubuyobozi bw’iki kigo mu Rwanda, bwabashije kugitangiza mu bihe byari bigoye.

Yavuze ko mu 2018 ari bwo yahuye na Perezida Kagame, icyo gihe yari yitabiriye inama y’umutekano ya Munich.

Ati “Iyo nama yabaye intangiriro y’ubufatanye bwacu bitanga umusaruro, none uyu munsi turimo kwishimira intambwe ya mbere.”

Perezida Kagame ngo yamusabye gushaka umwanya agasura u Rwanda, asura ibyiza bitandukanye ndetse icyo gihe yitabira umuhango wo Kwita Izina, yita umwana w’ingagi wo mu muryango wa Musilikare, amuha izina rya Umusaruro.

Ubu iki kigo gikataje mu guhanga ibisubizo by’ikoranabuhanga, by’umwihariko ibijyanye n’ubwirinzi bw’ibitero by’ikoranabuhanga.

Riedel yavuze ko iki kigo gishaka gukora byinshi birimo kongera abakozi gifite mu Rwanda, kikanashyira imbaraga mu guhugura abakozi b’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Umutekano w’ibijyanye n’Ikoranabuhanga mu Itangazabumenyi n’Itumanaho.

Yanavuze ko bashaka kunoza integanyanyigisho igenewe Cyber Security Academy mu Rwanda no gutanga ibikorwaremezo bijyanye n’ikigo cy’icyitegererezo mu mutekano w’ikoranabuhanga mu Rwanda.

Perezida Kagame yashimye ubuyobozi bwa Rohde & Schwarz bwemeye kugira u Rwanda umufatanyabikorwa w’igihe kirekire.

Yavuze ko ubwo yasuraga ikigo cyabo bakagirana ibiganiro, abasabye gusura u Rwanda batazuyaje.

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rumaze gutera intambwe mu kubaka ikoranabuhanga ariko hakiri byinshi bikeneye gukorwa.

Muri ubwo buryo, ngo ishingwa rya Kigali International Financial Centre, Kigali Innovation City na Centre for the Fourth Industrial Revolution, ni ingero z’ibyo u Rwanda rurimo gukora kandi bigomba gutanga umusaruro mu gihe kiri imbere.

Yakomeje ati “Intego yacu ni ukuba igicumbi cyizewe cya serivisi z’imari no guhanga ibishya mu ikoranabuhanga mu karere kacu no hirya yako. Rohde & Schwarz ni inyongera nziza mu muryango w’ikoranabuhanga mu Rwanda, binyuze mu kigo gikora porogaramu z’ikoranabuhanga cyatangiye mu 2019.”

“Inzego zimwe za leta mu Rwanda zatangiye kubyaza umusaruro izi ‘applications’. Gutangiza ibiro bya Rohde & Schwarz mu Rwanda, bya mbere kuri uyu mugabane, bizongerera imbaraga ubufatanye bwiza tumaze kubona.”

Yashimye gahunda iki kigo gifite mu Rwanda zirimo amahugurwa mu bijyanye n’umutekano w’ikoranabuhanga, integanyanyigisho ndetse n’ishingwa rya Radio Frequency Lab, ku bufatanye na QT-Software, ikigo cyo mu Rwanda.

Yijeje ubufatanye iki kigo, avuga ko u Rwanda ari umufatanyabikorwa wizewe, bityo mu Rwanda bakwiye kuhita mu rugo.

Hari byinshi iki kigo gikorera mu Rwanda

Diogene Niyigena uyobora Rohde & Schwarz Rwanda, yavuze ko mu myaka ibiri n’igice ishize bakoze ku mishinga irimo uwo bise Pace 2, ujyanye n’ihuzanzira za internet (network traffic classification), aho bakorana n’ibibuga by’indege, ibitaro, amabanki n’ibindi.

Yagize ati “Bitewe n’uburemere bw’ibiba bikorerwa muri izo nzego, usanga bafite ibyago byo kwibasirwa n’ibitero by’ikoranabuhanga. Akazi kacu mu Rwanda ni ukubaka uburyo (library) buzafasha abantu batandukanye gutahura ibyo bitero no kubyirinda mbere y’uko biba.”

Yavuze ko muri Pace 2, bashobora gukurikirana applications zigera ku 3000 ndetse bakagenda baha ibigo amakuru ajyanye n’ibyago bashobora kuba bafite binyuze mu ikoranabuhanga.

Muri ubwo buryo ngo bafite igice kijyanye n’ubwirinzi bw’ikoranabuhanga (cyber defense), uburyo bwo kugenzura uko ikoranabuhanga ririmo gukora mu bijyanye n’umutekano waryo (Firewall) n’ibindi.

Yakomeje ati “Impinduramatwara ya kane mu by’inganda irimo kuzana ibyiza byiza ariko binagendana n’imbogamizi mu bijyanye n’ikoranabuhanga.”

Umujyanaa wa Ambasaderi w’u Budage mu Rwanda, Peter Primus, yavuze ko ibi bikorwa ari umusaruro w’umubano mwiza ibihugu byombi bifitanye.

Yavuze ko nyuma y’ifungurwa mu Rwanda ry’uruganda rwa Volkswagen ruteranya imodoka, ihateranyiriza, BioNTech irimo gushora imari mu bijyanye n’inkingo, bishimishije kuba hiyongereyeho ikigo gikora porogaramu zitandukanye z’ikoranabuhanga na cyo gifunguwe.

Yavuze ko ikoranabuhanga rimaze kuba ikintu gikomeye mu mibereho y’abantu, ari na cyo kintu u Budage bukomeje gushyiramo imbaraga mu butwererane n’u Rwanda, binyuze mu mishinga irimo na Smart Cities.

Iki ni ikigo kimaze imyaka myinshi kuko cyashinzwe ku wa 17 Ugushyingo 1933, na Dr. Lothar Rohde & Dr. Hermann Schwarz, gitangirira aho babaga ariko ubu ni ikigo cya rutura gitanga serivisi nyinshi.

Kugeza ubu Rohde & Schwarz ikorera mu bihugu birenga 70.

Perezida Paul Kagame yahaye ikaze ikigo Rohde & Schwarz mu Rwanda

Iki kigo gifunguwe nyuma y’imyaka ibiri gikorera mu Rwanda

Rohde & Schwarz ikora ibikoresho bitandukanye by’ikoranabuhanga

Perezida akaba n’Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri Rohde & Schwarz, Peter Riedel

Diogene Niyigena yavuze ko bakorana n’ibigo bitandukanye mu kugenzura umutekano w’ikoranabuhanga

Abantu batandukanye bitabiriye uyu muhango wabereye muri Kigali Convention Centre

Abitabiriye itangizwa ry’iki kigo baganira mbere y’umuhango nyirizina

IGIHE

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *