Perezida Museveni yumvikanye yashimira uburyo Bobi Wine yigirijweho Nkana
Perezida Museveni wa Uganda yatangaje ko Depite Robert Kyangulanyi SSentamu uzwi nka Bobi Wine bazahangana mu matora ya Perezida wa Repubulika yakubitiwe ukuri ndetse yashimiye abasirikare be uko bamukubise.
Mu mwaka wa 2018 nibwo Bobi Wine yakubitiwe ahitwa Arua n’abasirikare bashinzwe umutekano bamushinja ko yateye amabuye imodoka ya perezida Museveni aho bamugize intere kugeza ubwo ajya kwivuriza hanze y’igihugu.
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 21 Kanama 2020, Perezida Museveni yitabiriye umuhango wo kwinjiza mu kazi abapolisi bashya 4,809 barangije imyitozo, aho yashimye byimazeyo uko abasirikare be bakubise Bobi Wine.
Yagize ati “Hari igihe hari habaye ibibazo muri Nil y’Iburengerazuba ubwo inshuti yacu nto Bobi Wine yageragezaga kurwanya abashinzwe umutekano. Ndakeka baramukubiseho gake, hanyuma baza kumbwira ko umudepite yakubiswe, ndababwira nti ndaza kubisuzuma.
Maze kubisuzuma, nasanze uriya mugabo yarakubiswe mu buryo bwa nyabwo. Ni ukubera ko ubwo bamukubitaga, babikoze neza cyane, naratunguwe.”
Yavuze ko bitwaye neza ukurikije uburyo Bobi Wine yabarwanyije ubwo bari baje kumufata.
Ati “Uyu mudepite yarabakubise, nabo baramukubita kugeza ubwo bamunesheje. Nyuma ntibongeye kumukubita. Naratangaye uburyo babashije kubyitwaramo neza atari akazi kabo gasanzwe, babikoze birwanaho.”
Bobi Wine yavuze ko ibyo Museveni yavuze ko yarwanyije abapolisi ari ukubeshya kuko bamufashe bitwaje intwaro baramukubita bamugira intere.
Uyu mudepite akaba n’umuhanzi yavuze ko aba basirikare barashe umushoferi we ariwe bari bashaka kwica ntibibakundire.