AmakuruPolitikiUncategorized

Perezida Kagame yifatanyije n’abaturage mu muganda ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yifatanyije n’abaturage mu muganda ngarukakwezi wabereye ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyanza ya Kicukiro. Uwo muganda usoza ukwezi kwa Werurwe 2019 wibanze ku bikorwa byo kubaka imiyoboro y’amazi.

Ni umuganda witabiriwe n’abandi bayobozi batandukanye barimo Abaminisitiri bashinzwe ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.

Perezida Kagame yashimiye abitabiriye uwo muganda.

Ati “Musanzwe muzi ibyo dukuramo: gufatanya, gukora, no kwiteza imbere.Uwikorera ntabwo asigana kandi abafatanyije bagera kuri byinshi, bagera kure.”

Perezida Kagame yabwiye abitabiriye uwo muganda ko kuba abashyitsi baturutse mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika Y’i Burasirazuba (EAC) na bo bawitabiriye ari ikimenyetso kigaragaza ko ibihugu bigize uwo muryango bigendera hamwe kandi bishyize hamwe nk’abantu bo muri Afurika y’i Burasirazuba.

Perezida Kagame ati “Ubutaha rero niba mwatembereye muri EAC n’ahandi hose, haba muri Kenya, Uganda, Tanzania, i Burundi mu baturanyi aho ari ho hose, nimusanga hari ibikorwa barimo bibateza imbere mujye mubasanga mufatanye, mukorere hamwe nk’uko na bo baje kwifatanya natwe.”

Perezida Kagame yavuze ko ubufatanye ari bwo bwifuzwa haba mu Rwanda, muri Afurika y’i Burasirazuba na Afurika yose.

Ati “Ni wo muco wacu, ni cyo dushaka nk’Abanyarwanda, nk’Abanyafurika. Umuganda rero na wo mu byo uvuze harimo ubufatanye.”

Perezida Kagame yasoje ijambo rye abifuriza ubuzima bwiza na wikendi nziza.

Ati “Ahasigaye dutere imbere kandi twihute tugere aho twifuza.”

 

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *