Perezida Kabila yasabye Loni kwihutisha igihe cyo kuvana ingabo zayo muri RDC
Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Joseph Kabila, yasabye kwihutisha igihe cyo gucyura ingabo z’Umuryango w’Abibumbye ziri mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri RDC (Monusco).
Yabitangaje ku wa 25 Nzeri 2018 ubwo yari mu Nteko Rusange ya Loni iteraniye i New York.
Perezida Kabila w’imyaka 47 yabajije igihe ingabo za Monusco zimaze imyaka 20 muri RDC zizahavira.
Yagize ati ‘‘Nyuma y’imyaka 20 ingabo za Loni zoherejwe mu gihugu cyanjye ndetse hari umusaruro zatanze mu gihe zahamaze, Guverinoma yanjye yongeye gushimangira ubusabe bwo kuzihakura.’’
Kabila yashimangiye ko ibitero by’iterabwoba bigabwa mu Majyaruguru ashyira Uburasirazuba bw’igihugu aribyo bisigaye biteye inkeke ku mutekano w’igihugu.
Muri Politiki, Kabila yijeje ko amatora ateganyijwe ku wa 23 Ukuboza 2018, azaba mu mucyo n’ubwisanzure.
Umunyapolitiki utavuga rumwe n’Ubutegetsi, Moïse Katumbi, uri mu buhungiro yatangarije RFI ko Kabila yirengagiza ukuri nyamara abaturage, sosiyete sivile n’abafatanyabikorwa bazi ko ‘‘ikibazo cy’umutekano muke muri RDC, idindira ry’ibikorwa bitegura amatora n’uburiganya butegurwa.’’
Monusco ifite ingabo 17 000 zigenerwa ingengo y’imari ingana na miliyari y’amadolari. Manda yazo yongerewe kugeza muri Werurwe 2019 hagamijwe kurinda abasivili mu matora.
Loni yavuze ko muri RDC, abaturage miliyoni 13.1 bakeneye ubufasha, barimo miliyoni 7.7 badafite amafunguro.
Muri Mutarama, Kabila yatangaje ko izi ngabo zizava mu gihugu bitarenze 2020.