Paris Saint-Germain yirukanye Thomas Tuchel wayitozaga
Ikipe ya Paris Saint-Germain (PSG) yo mu Bufaransa yamaze gutandukana na Thomas Tuchel wari umaze imyaka ibiri n’igice ari umutoza wayo, nyuma y’ikiganiro yavugiyemo ko gutoza PSG bimeze nko “guhabwa umwanya wa politiki kurusha uko ari ugutoza umupira w’amaguru”.
Ni ikiganiro cyaraye kibaye mbere y’umukino PSG yatsinzemo Strasburg ibitego 4-0, aho Tuchel yavuze ko gutoza ikipe ikomeye nka PSG “bimeze nko kuba Minisitiri w’imikino”, anongeraho ko “ababazwa n’uburyo ibyo ageraho bidahabwa agaciro”.
Nyuma y’ikiganiro, ubwo amakipe yombi yari mu kibuga, impaka zabaye nyinshi cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga, aho abantu benshi bahuzaga ibyo uyu mutoza yari amaze kuvuga n’ibisanzwe bishinjwa PSG, by’uko ari ikipe ishingiye kuri politiki bitewe n’uko igenzurwa n’Ikigo cya ‘Qatar Sports Investments’ (QSI) kuva mu 2011.
Iki kigo cyo muri Qatar ni cyo gishora amafaranga menshi mu kugura abakinnyi bakomeye barimo Neymar Jr. waguzwe agera kuri miliyoni 222€ mu 2017, agahigo kataracibwa n’indi kipe iyo ari yose ku Isi kugeza ubu.
Amakuru avuga ko nyuma yo kubona ibi byose, ubuyobozi bwa PSG bwababajwe n’uburyo uyu mutoza yavugiye mu ruhame amagambo ashobora kwangiza izina ry’ikipe, maze bwemeza ko gukomeza gukorana nawe bifite ingaruka mbi ku ikipe muri rusange.
Tuchhel kandi ngo ntiyari asanganywe umubano mwiza n’Umuyobozi w’imikino muri PSG, Leonardo, ndetse akaba ataranumvikanye n’uwo yasimbuye, Antero Henrique.
Nyuma y’ikiganiro, Tuchel yongeye kumvikana asa nk’uwiregura, aho yavugaga ko ibyo yatangaje mbere “byari urwenya” kandi ko “bitari mu kiganiro kiri butangazwe” ndetse ko yabwiwe ibisobanuro by’amagambo yakoresheje bitari byo.
Ku myaka 47, Tuchel yari amaze imyaka ibiri n’igice muri PSG, aho yatwaye ibikombe bitandatu, birimo ibya shampiyona ndetse n’iby’igihugu mu Bufaransa.
Uyu mugabo kandi yagejeje PSG ku mukino wa nyuma w’Irushanwa rihuza Amakipe yabaye aya mbere ku Mugabane w’u Burayi, rizwi nka Champions League mu mwaka ushize, ari na bwo bwa mbere byari bibayeho mu mateka y’iyo ikipe.
Mu batoza bahabwa amahirwe yo guhita bamusimbura barimo Mauricio Pochettino wahoze atoza Tottenham Spurs yo mu Bwongereza, ariko akaba amaze umwaka urenga nta kandi kazi afite. Uyu mutoza kandi yanakinnye muri PSG mu gihe cy’imyaka ibiri.