Blog

  • CECAFA Kagame Cup: APR yateye intambwe ijya muri 1/2

    CECAFA Kagame Cup: APR yateye intambwe ijya muri 1/2

    Biciye kuri rutahizamu w’Umunya-Mauritanie, Mamadou Sy, ikipe ya APR FC yatsinze El-Merreikh Bentiu yo muri Sudan y’Epfo igitego 1-0, biyongerera amahirwe yo kubona itike ya 1/2 mu Irushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo muri Afurika y’i Burasirazuba n’iyo Hagati, Cecafa Kagame Cup.

    Uyu mukino watangiye Saa mbili z’ijoro za Kigali, ubera kuri Chamazi Complex mu mujyi wa Dar es Salaam muri Tanzania ahari kubera Irushanwa rya Cecafa Kagame Cup 2024.

    Iminota 45 y’igice cya Mbere, yaranzwe no gusatira ku kipe ya APR FC yahererekanyaga neza ariko kubona izamu bikomeza kuba iyanga.

    Ikipe ya El-Merreikh Bentiu, ntiyatanze byinshi mu gice cya Mbere, cyane ko yaranzwe no gucunga izamu rya yo aho gusatira iry’ikipe y’Ingabo bari bahanganye.

    Iminota 45 y’igice cya Mbere, yarangiye nta kipe ibashije kubona izamu ry’indi n’ubwo APR FC yari ifite inyota yo kubona igitego.

    Amakipe yombi akigaruka mu gice cya Kabiri, ikipe y’Ingabo yakoze impinduka ku munota wa 67 ikuramo Taddeo Lwanga na Dushimimana Olivier bahise basimburwa na Kwitonda Alain na Mamadou Sy.

    Ibi byatanze umusaruro mwiza ku munota wa 69 ubwo Mamadou Sy yafunguraga amazamu ku gitego yatsindishije umutwe nyuma y’umupira mwiza yari ahawe na Niyomugabo Claude.

    Ku munota wa 77, APR FC yongeye gukora impinduka ikuramo Victor Mbaoma wasimbuwe na Dauda wasabwaga gufasha ikipe ye gucunga igitego yari yatsinze.

    Imibare y’umutoza wa APR FC, Darko Navić yagenze neza kuko abasore be bamwumviye bacunga igitego bari batsinze, iminota 90 irangira intsinzi itashye i Rwanda ku gitego 1-0.

    Undi mukino wabaye muri iri tsinda rya Gatatu (C), ni uwahuje SC Villa yatsinze Singida Big Stars ibitego 3-1.
    APR FC izagaruka mu kibuga ku wa mbere tariki ya 15 Nyakanga Saa Sita z’amanywa ikina na SC Villa, mu gihe El-Merreikh Bintiu izakina na Singida Big Stars

    Ikipe y’Ingabo irasabwa kuzanganya umukino wa Gatatu igahita yuzuza amanota arindwi, mu gihe SC Villa biyisaba kuzatsinda ikagira arindwi ikabona gukatisha itike ya 1/2.

    Niyibizi Ramadhan ari mu bagoye cyane El-Merreikh Bentiu
    Niyomugabo Claude yatanze umupira wavuyemo igitego cyatanze intsinzi
    Byiringiro Gilbert ni umwe mu bato beza APR FC ifite
    Muzungu yabaye nawe yari mwiza
    Ni ikipe itagoye APR FC
    11 ba APR FC babanjemo
    11 ba El-Merreikh babanjemo
    Rujugiro nawe akazi ke aba yagakoze uko bikwiye!!
  • Perezida Kagame yemereye ab’i Bumbogo umuhanda wa kaburimbo

    Perezida Kagame yemereye ab’i Bumbogo umuhanda wa kaburimbo

    Kandida-Perezida Paul Kagame yageze kuri Site ya Bumbogo mu Karere ka Gasabo aho yakomereje ibikorwa byo kwiyamamariza kuyobora u Rwanda. Yakiriwe n’abaturage ibihumbi baturutse muri aka karere, aba Kicukiro, Nyarugenge n’ahandi.

    Akanyamuneza kari kose kuri Site ya Bumbogo aho abaturage benshi biganjemo Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bategereje kwakira Kandida-Perezida, Paul Kagame. Bari bafite morali yo hejuru bafatanya kuririmba no kubyina indirimbo zimuvuga ibigwi ndetse n’iterambere yabagejejeho

    Hari hateraniye abaturage babarirwa mu bihumbi biganjemo Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bakiranye urugwiro Kandida-Perezida, Paul Kagame wahiyamamarije mu rugendo rwo gukomeza kuyobora u Rwanda mu myaka 5 iri imbere.

    Mu ijambo rye, Paul Kagame yavuze ko FPR-Inkotanyi yahinduye amateka ya politiki mbi yaranze u Rwanda aho bamwe mu Banyarwanda bari barahejejwe ishyanga ndetse n’abari imbere mu gihugu ugasanga babayeho nk’impunzi. 

    Ati “FPR yaharaniye ukuri kw’Abanyarwanda, hari uko bivugwa ko hari abari hanze mu buhunzi, ba twebwe, ariko hari n’abandi benshi bari mu gihugu na bo bari bameze nk’aho ari impunzi kandi bari iwabo. Iyo politiki igomba guhinduka kandi yahindutse ariko yahindutse ku maraso y’abantu ntabwo ari politiki  ari iyo gukinisha ndetse nabashimira mwebwe nk’Abanyarwanda ko iyo politiki mutayikinisha, abayikinisha ni abo hanze bashinyagura.” hUbwo yari mu bikorwa byo kwiyamamaza i Bumbogo mu Karere ka Gasabo kandi yijeje abaturage bo mu Karere ka Gasabo kubaha umuhanda wa kaburimbo ugera i Bumbogo, natorerwa kuyobora u Rwanda mu myaka itanu iri imbere.

    Ati “Ni byinshi nasezeranya, ariko ndashaka gusezeranya ikintu kimwe gusa cyihuse kandi nifuza ko kizihuta. Hari umuhanda twajemo, uyu muhanda watugejeje aha ngaha w’ibitaka, uraza guhinduka kaburimbo vuba byanze bikunze, ibyo ndabibasezeranije nitumara guhitamo neza itariki 15.”

    Bumbogo ni site ya 17 Chairman wa FPR-Inkotanyi akaba n’Umukandida wayo ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yiyamamarijeho kuva ibikorwa byo kwiyamamaza bitangiye ku wa 22 Kamena 2024. Kuri iyi site hari hateraniye abaturage baturutse mu Karere ka Gasabo n’utundi turere tugize Umujyi wa Kigali ndetse n’abavuye mu bice bitandukanye by’Igihugu.


    Kandida-Perezida Paul Kagame yavuze uko FPR yahinduye amateka ya politiki mbi yaranze u Rwanda
    Yasezeranije ab’i Bumbogo ko natorwa azahita abaha kaburimbo mu gihe kitarambiranye

  • Kenya: Perezida Ruto yirukanye Guverinoma hafi ya yose

    Kenya: Perezida Ruto yirukanye Guverinoma hafi ya yose

    Perezida w’Igihugu cya Kenya, Dr William Samoei Ruto yirukanye abagize Guverinoma hafi ya bose.

    Ni icyemezo yafashe kuri uyu wa Kane tariki ya 11 Nyakanga 2024, akaba yagitangaje ubwo yagezaga ijambo ku baturage ba Kenya, mu masaha ya nyuma ya saa sita.

    Perezida Ruto, yavuze ko icyo cyemezo yafashe nta cyo kiza guhungabanyaho Guverinoma ndetse akaba yatangaje ko hasigaramo Visi Perezida we, Rigathi Gachagua, na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Musalia Mudavadi.

    Ruto yavuze ko yafashe icyemezo cyo gusesa iyo Guverinoma yagitekerejeho abishingiye ku byo abaturage bari bamaze igihe bamugaragariza kandi akaba yagifashe yisunze amategeko ya Repubulika ya Kenya.

    Ati: “Icyemezo cyafashwe hashingiwe ku byo abaturage ba Kenya bagaragaje, n’ibyo bavuga na nyuma yo gusuzuma umusaruro wa Guverinoma, ibyo yagezeho n’ibibazo byayigaragayemo.”

    Ruto afashe iki cyemezo nyuma yo kotswa igitutu n’urubyiruko rwiyise GenZ bamusabye kenshi ko yakora impinduka muri Guverinoma bashinjaga kurya ruswa.

    Yavuze ko mu gihe hatarashyirwaho Guverinoma nshya, abanyamabanga ba Leta ari bo baba bayoboye za Minisiteri.

    Urubyiruko ruri mu itsinda rya GenZ muri Kenya rumaze igihe rwigaragambya ruvuga ko rutishimiye imikorere ya Guverinoma ndetse rukayishinja kuba yarananiwe inshingano bagasaba Ruto kuyihindura bitaba ibyo na we akegura.

    Iyo myigaragambyo yahuje ibihumbi by’urubyiruko birara mu mihanda ya Kenya  bituma Polisi y’icyo gihugu ikoresha imbaraga zikomeye  kugira ngo ibatatanye.

    Abagera kuri 40 baguye muri iyo myigaragambyo mu gihe abarenga 300 bafunzwe.

  • Menya impamvu imbwa zizunguza imirizo

    Menya impamvu imbwa zizunguza imirizo

    Uburyo imbwa zizunguza umurizo bushobora kugira ibisobanuro bitandukanye. Mu gihe injangwe zigaragaza uko zimerewe zikoresheje uburyo bwo guhirita, imbwa zo zibanda cyane ku gukoresha umubiri wazo nk’uko byemezwa n’ikinyamakuru Psychology Today.

    Abantu bakunze kwibwira ko igihe imbwa zirimo kuzunguza umurizo ziba zishimye, nyamara ngo ntabwo ari ko biba bimeze buri gihe.

    Kuzunguza umurizo kw’imbwa ni nk’uburyo bwo kuganira cyangwa ururimi zikoresha ubwarwo. Kubera ko zibikora zishaka gutanga ubutumwa, imbwa ntabwo zizunguza imirizo mu buryo bumwe iyo nta muntu urimo kuzireba.

    Igihe rero hari umuntu cyangwa indi mbwa, injangwe n’ibindi binyabuzima hafi yazo, icyo gihe uburyo zizunguza imirizo biba bifite icyo bisobanura ku buryo zirimo kwiyumva. Mbese bifate nk’uko abantu nabo badapfa kwivugisha iyo nta muntu uhari ngo abumve.

    Na none intera imbwa izamuraho umurizo wayo ukaguma hejuru, nabyo bifite igisobanuro cyihariye. Niba imbwa yawe yazamuye umurizo cyane, icyo gihe uzamenye ko iri maso kandi yumva ko nta cyayikanga. Niba umurizo umanuye, bivuze ko imbwa yawe iciye bugufi, ishobora no kuba idatekanye cyangwa itamerewe neza mu mubiri.

    Igihe umurizo uri hagati na hagati, byerekana ko imbwa yawe irimo kumva ituje muri yo. Wabigereranya n’uburyo umenya uko umuntu amerewe ugendeye ku ijwi rye.
    Dore uburyo bwo kuzunguza umurizo bumenyerewe cyane n’icyo busobanura:

    Kuzunguza umurizo byoroheje

    Kuzunguza umurizo byoroheje

    Kuzunguza umurizo gutyo ni nk’indamukanyo y’ubushuti mufitanye. Icyo gihe umurizo ntabwo uba wikoza hirya no hino wizunguza cyane, kandi ni uburyo imbwa ikoresha igerageza kugusuhza cyangwa kukwereka ko ihari ku bwawe.

    Kuzunguza umurizo hirya no hino

    Kuzunguza umurizo hirya no hino cyane

    Ubu ni bwo buryo imbwa yereka shebuja ko imwishimiye cyane, ni nabwo buryo abantu benshi bamenyereye. Icyo gihe imbwa yawe iba irimo kukubwira ko ikwishimiye kandi inezerwe. Ubu buryo bwo kuzunguza umurizo nta bwo bugomba kugutera ubwoba kandi niba imbwa yawe irimo no kunyeganyeza amayunguyungu icyarimwe n’umurizo, ni uburyo bwo kukwereka ko ifite ishyaka ryinshi.

    Kuzunguza umurizo gake gake

    Kuzunguza umurizo gake gake

    Igihe umurizo utazamuye cyane, ni ikimenyetso cy’uko imbwa yawe yumva nta gushyikirana cyane yifuza. Ntabwo ari ikimenyetso cyihariye cyo kugaragaza ko nta bwoba ifite cyangwa ko iciye bugufi, kandi icyo gihe imbwa yawe ishobora kuba yumva idatekanye muri ako kanya.

    Kuzunguza umurizo gato yihuta cyane

    Kuzunguza umurizo gato yihuta cyane

    Niba umurizo w’imbwa yawe uri hejuru kandi wizunguza ku ntera nto unihuta cyane, icyo gihe umenye ko hari icyo imbwa yawe yitegura gukora. Niba ibikora igakurikizaho gusimbagurika, bivuze ko iba iri hafi kwiruka kuko yumvise ikintu kitizewe gishobora kuba kiri hafi aho kandi ko yiteguye kugihinda.

    Abantu bafite imbwa baba bazi uburyo butandukanye bwo gushyikirana nazo butagombera amajwi, ariko kuzunguza umurizo kwazo ni bwo buryo buri rusange kandi kubumenya bifasha gusobanukirwa ururimi-ngiro rwazo utabanje kubitekerezaho.

  • Green Party yagaragaje ibyo izageza ku banyagicumbi nibatora umukandida wayo

    Green Party yagaragaje ibyo izageza ku banyagicumbi nibatora umukandida wayo

    Abarwanashyaka b’Ishyaka Riharanira Demukarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (DGPR), kuri uyu wa Gatatu tariki 10 Nyakanga 2024 bakomereje ibikorwa byo kwamamaza Umukandida Dr Frank Habineza wa Green Party mu matora y’umukuru w’igihugu azaba tariki 15 Nyakanga 2024.

    Hamamajwe kandi Abakandida-Depite ba Green Party kuri Site ya Byumba mu Karere ka Gicumbi, ahazwi nka Gacurabwenge. Ibihumbi by’abaturage byitabiriye kumva imigabo n’imigambi by’Ishyaka Green Party. 

    Ni mu rugendo rwo guhatanira kuyobora u Rwanda no kwinjira mu Nteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, binyuze mu matora ateganyijwe tariki 15 Nyakanga 2024.

    Ntezimana Jean Claude, Umunyamabanga Mukuru w’Ishyaka Democratic Green Party, yabwiye abaturage bitabiriye ku bwinshi kumva imigabo n’imigambi by’ishyaka Green Party, ko Umukandida-Perezida Frank Habineza, abafitiye imigambi myiza kandi jo yari amaze iminsi abafite ku mutima.

    Ati “Ibyakozwe byose birebana n’imibereho myiza y’Abanyarwanda n’ubwisanzure.”

    Kandida-Perezida Frank Habineza, yabwiye abaturage ba Gicumbi ko mu byo azabakorera natorerwa kuyobora u Rwanda, harimo gushyiraho inganda zitunganya umusaruro w’urutoki.

    Ati: “Nzi ko mufite n’ikibazo cy’urutoki, ibitoki bibapfira ubusa, icyo tugifite muri gahunda kuko tuzashyiraho uruganda rutunganya ibitoki hakavamo ibindi binyobwa biryoshye atari urwagwa gusa yewe twanashyiraho uruganda rukora ifiriti mu bitoki, abahinzi bakabona inyungu yo kuruhinga.”

    Kandida-Perezida Frank Habineza kandi yavuze ko afite intego yo kuzamura imibereho myiza y’abaturage binyuze mu guha agaciro ibikorerwa aho batuye ndetse bakabona akazi mu maguru yihuse.

    Yagize ati: “Nimuramuka mugiriye icyizere Ishyaka Green Party, aha hagomba kubakwa uruganda rutunganya umusaruro w’ibitoki kugira ngo abahinzi babrwo ntibazongere kuvunika bajya gushaka amasoko ahandi, ikindi kandi akazi kazaboneka ari kenshi ku batuye ndetse n’abakora ubuhinzi bw’urutoki muri aka Karere ka Gasabo”.

    Dr Habineza yavuze ko hari abaturage b’Umurenge wa Rutare n’indi myinshi y’uyu murenge, babujijwe kugira icyo bakora mu mirima yabo, imyaka 4 ihiritse.

    Yavuze ko natorwa, icyo azagikemura bityo umuntu ntabuzwe kugira icyo akora mu murima we gutyo gusa, ngo abure kirenganura.

    Bafite umukamo mwinshi ariko nta kusanyirizo cyangwa uruganda rutunganya amata bagira. Natorwa iki kibazo kiri mu byo azahita akemura mu nzira zihuse.

    Dr Habineza yabwiye abaturage ba Gicumbi ko Akarere akazi neza.

    Gicumbi ni Akarere k’imisozi myiza miremire ariko ngo itabyazwa umusaruro w’ubukerarugendo.

    Mu gihe yaba atorewe kuyobora u Rwanda, Habineza azakagira ak’ubukerarugendo, bityo ba mukerarugendo bahasige amadovize n’imibereho y’abaturage irusheho kuzamuka.

    Ibindi yababwiye ko azitaho birimo gukuraho imisoro ku butaka, kugabanya umusoro ku nyungu (TVA) ukava kuri 18% ukagera kuri 14%.

    Hari kandi kubona imiti muri za Farumasi zigenga k’ufite mituweli, akanahabwa imiti myiza ivura mu buryo burushijeho gusobanuka n’ibindi.

    Ibi byose bizabageraho nibamutora kimwe n’abakandida depite b’ishyaka rye.

    Green Party izabashyiriraho ishuri ryigisha imyidagaduro n’ubukerarugendo ku rwego rw’Aakarere rizaba imwe mu mbarutso y’iterambere ry’Akarere ka Gicumbi.

    Ibibazo by’ingurane ku bangirijwe ibyabo n’ikorwa ry’ibikorwa remezo binyuranye nabyo ngo natorwa azabikemura kandi n’ahandi biri azihutira kubikema, uwangirijwe ibye ahabwe ingurane ikwiye, ayihererwe igihe kandi ijyanye n’ibiciro biri ku isoko.

    Dr Frank Habineza yakiriwe n’ibihumbi by’Abaturage baje kumva imigabo n’imigambi by’Ishyaka Green Party
    Polisi y’u Rwanda yafashije mu migendekere myiza y’ibikorwa byo kwamamaza Dr Frank Habineza mu matora ya Perezida wa Repubulika
    Dr Frank Habineza, Umukandida-Perezida yagaragarije Abanyagicumbi ibyo azabakorera nibaramuka bamugiriye icyizere
    Umunyamabanga Mukuru wa Green Party, Ntezimana Jean Claude
  • Rwanda and Burundi have agreed to meet in talks to restore relations

    Rwanda and Burundi have agreed to meet in talks to restore relations

    It was held in Zanzibar, Tanzania, where the retreat of the leaders of the Ministries of Foreign Affairs of the countries that are members of the East African Community (EAC) took place.

    On January 11, 2024, Burundi closed all its borders with Rwanda, after accusing it of helping the RED Tabara group that is opposed to Gitega, something that Rwanda continues to show is untrue.

    This was followed by other issues where on May 10, 2024 there was a grenade attack in this country in the town of Bujumbura. Again, Burundi accused Rwanda of participating in it, however it shows that it is putting it in the list.

    Since then, the relationship that had started to blossom has become more intense.

    This time, the Minister of Foreign Affairs, Nduhungirehe Olivier said that in October 2024 there will be discussions on both sides aimed at resolving all these issues.

    He said, “We agreed that we will meet on October 31, 2024. We will be going through all the issues that exist today, which threaten both countries. I and [Burundi’s Minister of Foreign Affairs], Albert Shingiro, have shown that we are committed to finding a solution to the problems that threaten the people of Rwanda and Burundi, especially because they are brothers.”

    On July 7, 2024, on the photo he posted on the X screen, he is with Minister Nduhungirehe and the State Secretary in charge of District Cooperation in the Ministry of Foreign Affairs, Gen (Rtd) James Kabarebe, who are talking, Minister Shingiro also said something at this point.

    Minister Shingiro said that “Diplomatic talks are an important way to help find a solution to the conflict, bad mood and misunderstanding between the two countries.”

    The closure of the border between Rwanda and Burundi by this neighboring country in the South, disrupted business not only in the bordering countries, but also in the entire region.

    The Director General of the East African Business Council, Jean Bosco Kalisa, said that they are happy with the agreement signed in Zanzibar “because it will boost our business and investment in the region.”

    The relationship between Burundi and Rwanda was once again sleepy, after a while thing were back to normal, so much so that even after the failed Coup d’etat of 2015, Burundi accused Rwanda of being involved.

    It also closed the border at that time, and will reopen it in 2022, after long-term talks between the two countries.

    After President Evariste Ndayishimiye accused Rwanda of supporting the RED Tabara armed group, which attacked in Gatumba zone, Bujumbura province, the borders were closed again.

    Despite what Burundi did, there was no announcement about the action, even the Spokesperson of the Government of Rwanda announced that Rwanda was not informed of this decision.

    By:Florence Uwamaliya.

  • Umugeni yanze gusoma umugabo we mu bukwe

    Umugeni yanze gusoma umugabo we mu bukwe

    Umugeni yababaje umusore bari bashyingiranywe ubwo bari bageze mu birori byo kwiyakira mu bukwe bwabo maze umugeni akanga gusoma uwari wamurongoye wari wabishegeye.

    Akenshi iyo mu bukwe bageze mu gihe cyo kwiyakira, umukobwa n’umusore bakoze bukwe bahabwa akanya imbere y’abatumirwa maze bakagakoresha ibyo bashaka, hari ababyinana ndetse hari n’abahitamo gusomana.

    Nubwo bimeze gutyo, umugeni wo muri Nigeria yakoze agashya yanga gusomana n’umusore wari wamurongoye washakaga ko basomanira imbere y’abatumirwa nk’uko bikorwa mu bundi bukwe.

    Mu mashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga yerekana umugeni ahagararanye n’umusore wamurongoye aho bahabwa akanya ko kugira icyo bakorera imbere y’abatumirwa n’imiryango yabo.

    Nk’umusore wari umaze kwegukana umugore yashatse kumusoma maze umugore aramwangira bituma abari aho bavuza induru.

    Uyu musore uba wakoze ubukwe yiyegereza umugeni we gusa akajya amuhunga kuko aba abona icyo agamije ari kumusomagura imbere y’imbaga y’abantu bitabiriye ubukwe.

    Nyuma yo kubona ko umugeni yabereye ibamba umusore wamurongoye, umushyushyarugamba muri ubu bukwe yaje kubyitambika asaba umugeni ko yasoma umugabo we gusa nabwo byaje kuba iby’ubusa.

    Kera kabaye umugeni yaje kwegera umugabo we maze nyiri kumurongora ashatse kumusoma umugore amwima iminwa ye ibyatumye uyu mugabo ahita amusoma kungufu ibyatumye abari aho bavuza induru.

  • Reba ibintu 10 ugomba gutangira gukora ubu niba ushaka kuzakira

    Gukira ntibyizana birakorerwa kandi bigasaba kwitanga. Gutera imbere bucye bucye ukaba uzagera ku bukire ntabwo ari ibintu byoroshye ariko byagerwaho. Ababashije gukirigita ifaranga no kugera ku bukire hari byinshi usanga bahuriyeho.

    Twifashishije urubuga umucuruzi ndetse n’urwego rw’igihugu rw’imisoro n’amahoro rra.gov.rw, hari ibintu watangira gukora ubu nonaha niba ushaka kuzakira, nubwo atari vuba ariko wakwizera neza ko uzibeshaho uko ubishaka mu minsi iri imbere. Aha rero twagerageje kwandika ibintu 10 ugomba kwitaho kuri ubu niba ushaka kuzaba umukire:

    1 Wikorera mu gihombo urya ibirenze ibyo winjije

    Iri ni itegeko rya mbere ukwiye kwitaho igihe ushaka koko kuzakira. Uko umuntu akorera amafaranga ni nako ibiyamara byiyongera. Ibanga ryo guta amafaranga mu byo ugura, ukiyemeza kandi ukihatira gutakaza macye cyane ku yo winjije ni ibanga rikomeye rikaba n’itegeko ugomba kugenderaho niba ushaka kuzakira. Ibi bivuze ko nta na rimwe ukwiye gukoresha amafaranga mu kwezi arenze ayo winjiza mu kwezi, ikibazo abatari bacye bagwamo.

    2. Itunguze amategeko mato mato yo kuzigama uko winjije amafaranga

    Burya hari icyo dukwiye kwigira kuri Leta z’ibihugu hafi ya byose byo ku isi. Imwe mu mpamvu zituma habaho ihindagurika ku mafaranga ava mu mufuka w’umuturage ajya mu isanduku ya Leta ni uko icyo umuturage aba yinjije kiba kiyongereye. Hari ubwo ukeka ko amafaranga wasabwe na Leta bigutunguye ko utari buyabone ariko ukayihigaho ukayabona ndetse ukayatanga.

    3. Fungura Konti kuri Banki imwe utemereweho kubikuza uko wishakiye

    Icyifuzo cyo kugura uko ubonye, icyo wagura burya kiba muri buri muntu. Igihe ufite amafaranga kamere yawe igusaba kujya kugura ibintu rimwe na rimwe n’ibyo udakeneye ako kanya. Gufunguza konti ubitsaho amafaranga udafiteho uburenganzira bwo kubikuzaho uko wishakiye, byagufasha. Uko ubishoboye iyi compte wagakwiye kuyisabaho uburenganzira bwo kubikuza nyuma y’igihe kirekire kigushobokeye. Iri naryo ni itegeko ugomba kwitaho niba ushaka kuzatunga ifaranga mu buzima bwawe.

    4. Gira utuntu twinshi tukwinjiriza amafaranga n’iyo yaba ari make

    Burya abatunze ifaranga, uganiriye nabo bakubwira ko ifaranga kuritunga urikesha ikintu kimwe kigoye. Ubu ni uburyo ugira ahantu hasanzwe, wirirwa, ukura amafaranga hasanzwe, ukagira n’aho ukura amafaranga utahirirwa. Ibi bigufasha kuba wagira ikikurengera igihe ubukungu bwawe buhuye n’ikibazo. Muri rusange usanga ababashije kugera ku bukire, baba bafite uburyo bugera kuri 7 bakuramo amafaranga. Ibi bituma ayo uburiye iburyo uyabonera ibumoso (Uyu ni umugani w’ikinyarwanda).

    5. Buri gihe rya ibyo ushoboye kwishyura, koresha uko ushoboye wirinde gutungwa n’imyenda

    Kuguzaguza bya hato na hato burya biri mu biheza umuntu mu bukene. Igihe ubona koko ugiye kugura, itegereze neza urebe neza niba icyo ushaka kugura ufite ubushobozi bwo kukishyura. Koresha uko ushoboye icyo uguze cyose ube ubashije guhita ukishyura ako kanya nta kwikopesha.

    6. Iyemeze buri mezi 3 icyo uzaba wagezeho ku iterambere ryawe mu byerekeranye n’imitungo

    Igihe cy’amezi atatu, igihe wikurikirana umunsi ku munsi, kirahagije ngo ugereranye icyo uzaba ugezeho. Itegereze ukuri ku buryo winjiza amafaranga. Teganya uti mu mezi atatu nzaba mbashije kwinjiza aya mafaranga, nzaba naraguze ibi, nzaba narazigamye ibi. Kugira iryo genamigabi bigufasha kumenya niba hari icyo wagezeho.

    7. Irinde gushora amafaranga yawe mu bibonetse byose

    Iri naryo ni itegeko ukwiye kugenderaho niba ushaka kuzakira. Aha niba icyo ubonye cyose bakubwira ko kirimo amafaranga igengesere mbere yo gushora amafaranga yawe, banza wige neza uko azunguka n’ibibazo byabaho byatuma uyahomba.

    8. Gendera ku itegeko rya 50 – 30- 20

    Iri ni itegeko rigena imibereho yawe ya buri munsi n’ikoreshwa ry’amafaranga. 50 % yakoreshe mu byo ucyeneye kugira ngo ubeho… kurya, kwambara, gukodesha inzu, transport,… igihe ibyo wabirangije 30% yakoreshe mu byo wifuza igihe bibaye ngombwa. Aha ni igihe wifuje kuba wasohokana n’abandi, n’ikindi wumva koko wifuza. 20% yazigame. Muri make ibyo wakora byose wizigama amafaranga ari munsi ya 20% y’amafaranga winjije.

    9. Gendana n’abantu bakurusha ubwenge mu mikoreshereze y’amafaranga

    Kubana n’abantu bazi gukorera neza amafaranga, bazi kuyitaho, badasesagura mbese banakurenzeho mu iterambere ni ingenzi. Kugira abo wigiraho abakubera urugero ni ingenzi niba ushaka kuzatunga amafaranga. Igihe ukikijwe n’abagufasha kutubahiriza aya mategeko yose twavuze, gutera imbere yawe bizakugora.

    10. Isuzume ibyo wagezeho buri mwaka wihe n’intego z’ibyo uzaba wagezeho mu mpera z’umwaka

    Niba uyu munsi ari bwo umenye ibi, hera ubu wisuzume kuva wavuka kugeza ubu ni irihe tegeko wubahirije muri aya? Niba utarabikora tangira ubu wisuzume kandi utangire. Ihe igena migambi ry’icyo uzaba ugezeho mu mwaka uhereye nonaha, kandi iyi tariki uzajye ukomeza uyibuka uyihereho igihe uri kwisuzuma. Nyuma y’umwaka uhereye igihe ufatiye icyemezo, uzicare hasi urebe ibyo wagezeho muri uyu mwaka uzaba umaze ugendera kuri aya mategeko.

  • Rwanda: 3 Determined in the fight for the position of the president of the republic

    Rwanda: 3 Determined in the fight for the position of the president of the republic

    While Rwandans are waiting to vote for the president of the republic on July 15, 2024, the campaign continues until July 13, on the 14th, people will rest and on the 15th they will turn to the election.

    Dr. Frank Habineza from Green Party

    During his campaign in Bugesera and Kicukiro District, the Green Party Presidential Candidate, Dr. Frank Habineza said that he will create a special budget to help the people get enough clean water.                       

    In Bugesera District, the Green Party campaigned in Juru Sector, near the area where the airport is being built, while in Kicukiro District, Frank Habineza and the Green Party deputy candidates campaigned in the commercial area. that in the Gahanga Sector, where Green Party activists say they had a special participation.

    Paul Kagame From RPF Inkotanyi

    The candidate of RPF Inkotanyi, Paul Kagame, campaigned in Nyagatare District, stressing that he does not want Rwandans to flee their country again but should go abroad of their own choice.

    This is the message he gave this Sunday, July 7, 2024, when Paul Kagame campaigned at Nsheke Site in Nyagatare District.

    He reminded the participants of the activities to understand his intentions and intentions that Nyagatare has the distinction of being the gateway to escape from a bad regime but also the entrance of the RPA Forces that liberated the country in the movement that started on October 1, 1990.

    The Chairman of the RPF Inkotanyi, Paul Kagame, said that although history shows that there were times when people were wrong, that every Rwandan must live in safety.

    He said, “What we have heard about history and so on, let me have history and tell you. Don’t you know that they told you that this area is where people entered in 1990, it is where people entered that we will come to liberate our country. It’s not just where we came in, some of us are also where we came out.”

    “Some of us are going to be refugees, at that time we were children, others were taken by the hand or betrayed, where we crossed, we are going to be refugees in the neighboring country also in this region. Do you understand that history? Where we left is where we entered.”

    Paul Kagame said that when they lived in the refugee camp, people did not believe that they would live.

    Philippe Mpayimana ,Independent Candidat

    The independent candidate for the position of the President of the Republic, Mpayimana Philippe, ran in the Rubavu and Nyabihu Districts, among his goals and objectives focused on increasing fish production, community development and creating ways for Rwandans living abroad to participate in the governance of the country. Country.

    In the town of Rubavu on the site of Gisenyi, the independent candidate for the position of the President of the Republic, Mpayimana Philippe ran before noon.

    Florence Uwamaliya

  • ‘Premier Betting’ yahagaritswe gukorera mu Rwanda

    ‘Premier Betting’ yahagaritswe gukorera mu Rwanda

    Ikigo gikora ibijyanye no gutega n’imikino y’amahirwe cya Premier Betting cyari kiri mu biri imbere mu Rwanda, cyahagaritswe, nyuma yuko icyemezo cyacyo cyo gukorera mu Rwanda cyarangiye.

    Mu ibaruwa IGIHE ifitite Kopi yandikiwe Umuyobozi w’iki kigo, igaragaza ko icyemezo cyacyo cyo gukorera mu Rwanda nk’ikigo gikora ibijyanye no gutega binyuze kuri internet cyarangiye ariko ubusabe bwo kucyongera ntibwemerwe.

    Mu ibaruwa iki kigo cyari gisigaye kitwa Solidaire Rwanda Ltd, cyandikiwe na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda yanasinyweho na Minisitiri Prof. Jean Chrysostome Ngabitsinze, igaragaza ko, kitongerewe uruhushya rwo gukomeza gukora ibikorwa by’imikino y’amahirwe.

    Iyi baruwa igaragaza ko iki kigo cyasabye guhera mu 2022 kongererwa uruhushya rwo gukorera mu Rwanda ibikorwa by’imikino y’amahirwe binyuze kuri internet.

    Cyari cyasabye MINICOM uruhushya mu mwaka ushize ndetse icyo gihe cyari gifite uburenganzira bwo gukomeza ibikorwa byo gutega kugeza icyemezo ntakuka ku busabe bwacyo gifashwe.

    Mu ibaruwa iki kigo cyandikiwe mu kwezi gushize, igaragaza ko ubu busabe butigeze bwemerwa ndetse kikaba kitemerewe gukomeza ibikorwa byacyo.

    Hari aho ibaruwa igira iti “Nyuma yo gusuzuma dosiye zisaba uburenganzira bwo gukorera mu Rwanda, turashaka kubamenyesha ko ubusabe bwo kuvugurura uruhushya rwo gukora ibijyanye no gutega hifashishijwe internet mutarwemerewe.’’

    “Kubera iyo mpamvu, uburenganzira bwo gukomeza ibikorwa byo gutega bwatanzwe mu ibaruwa yavuzwe haruguru bivanyweho. Murasabwa rero guhagarika ibikorwa mu buryo bwihuse.’’

    Iki kigo nacyo giheruka kwandikira abari basanzwe bakigana ko kitagikorera mu Rwanda, bityo abari bafite amafaranga yabo kuri konti zacyo bayabikuza mu maguru mashya.

    Premier Betting yafunze imiryango mu Rwanda

    SOURCE: IGIHE