Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, yanduye COVID-19, nk’uko byatangajwe n’ibiro bye bivuga ko yapimwe ku wa Gatatu tariki 17 Nyakanga 2024, bagasanga yarayanduye.
Biden w’imyaka 81, yari ari mu bikorwa byo kwiyamamaza muri Las Vegas, aho yaniteguraga gutanga ijambo mu nama ngarukamwaka ya UnidosUS, ni bwo yagaragaweho n’ibimenyetso bya Covid bamupimye barayimusangana.
Umuganga we yavuze ko Biden yahawe dose ya mbere y’umuti wa Paxlovid, hanyuma akaba agiye kwishyira mu kato mu rugo rwe muri Rehoboth Beach, Delaware nk’uko amabwiriza y’Ikigo cya Leta ya Amerika gishinzwe gukumira ibyorezo abiteganya.
Umunyamabanga ushinzwe itangazamakuru muri White House, Karine Jean-Pierre, yavuze ko ubutumwa bw’umuganga bwagaragaje ko “Perezida yagaragaje ibimenyetso byo guhumekera hejuru, birimo gushoka kw’amazi yo mu mazuru kwa hato na hato, agakorora kadashira ndetse no kumva atameze neza muri rusange.”
Karine yavuze ko Biden “Yari ameze neza mu gihe cy’igikorwa cya mbere yakoze, ariko nyuma kuko yumvise atameze neza, byabaye ngombwa ko apimwa COVID-19, hanyuma ibisubizo bigaragaza ko afite iyo virusi.”
Abari bateguye inama Biden yagombaga kuvugamo ya UnidosUS, bamenyesheje abatumirwa ko yababajijwe n’uko atabashije kuyitabira, na bo bahamya ko bavuganye akabahamiriza ko yasanzwemo COVID-19.
Polisi y’u Rwanda irashimira Abanyarwanda bose uko bitwaye mu bihe byo kwiyamamaza kw’abakandida n’amatora ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu n’uw’abagize Inteko Ishinga Amategeko.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Assistant Commissioner of Police (ACP) Boniface Rutikanga, yavuze ko ibikorwa byo kwiyamamaza ndetse n’amatora byagenze neza birangira mu mutekano usesuye.
Yagize ati: “Polisi y’u Rwanda irashimira Abanyarwanda ubufatanye n’imyitwarire myiza yabaranze muri ibi bihe tuvuyemo. Haba mu gihe cyo kwiyamamaza kw’abakandida no mu minsi y’amatora nyirizina yabaye ku wa Mbere tariki 15 Nyakanga, ubwo hatorwaga Perezida wa Repubulika n’Abadepite baturuka mu mitwe ya Politiki n’abakandida biyamamaje ku giti cyabo ndetse no ku wa Kabiri tariki ya 16 Nyakanga, hatorwa Abadepite mu byiciro byihariye, mu Rwanda hose ibi bikorwa byabaye mu mutekano usesuye.”
Umuryango FPR n’imitwe ya Politiki 5 yawushyigikiye, baje imbere mu matora y’Abadepite 53 batowe ku buryo butaziguye baturuka mu mitwe ya politiki n’abigenga aho yagize amajwi 62,67%.
Imibare yatangajwe na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora y’iby’ibanze byavuye mu matora y’Abadepite 53 batowe ku wa 14 Nyakanga 2024 ku Banyarwanda baba mu mahanga, no ku wa 16 Nyakanga 2024 ku Banyarwanda bari imbere mu Gihugu, yerekana ko Umuryango FPR Inkotanyi watowe n’abantu 5.471.104.
Muri rusange ibikorwa by’amatora byagenze neza, haba ku Banyarwanda baba mu mahanga ndetse n’imbere mu Gihugu.
Ku banyarwanda bagombaga gutora bagera kuri 9.071.157, amajwi amaze kubarurwa mu matora rusange y’Abadepite angana na 8.761.453, bingana na 96,60% .
Ku rundi ruhande, ishyaka rya PL ryatowe n’abantu 957.602 bangana n’amajwi 10,97%. Ni mu gihe PSD yo yatowe n’abantu 827.182 bangana na 9,48% by’amajwi.
Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije (DGPR – Green Party), ryo ryatowe n’abantu 462.290, ni ukuvuga bangana na 5,30%.
Ishyaka PDI ryo ryatowe n’abantu 507.474 bangana na 5,81%, mu gihe PS Imberakuri yatowe n’abantu 459.526 bangana na 5,26%.
Umukandida wigenga Nsengiyumva Janvier yatowe n’abantu 44.881 bangana na 0,51%.
Ubuyobozi bwa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora butangaza ko ibarura ry’amajwi mu matora ya Perezida wa Repubulika n’Abadepite rikomeje, kandi ko iyo Komisiyo izakomeza gutangaza ibyavuye mu matora.
Biteganyijwe ko bitarenze tariki ya 20 Nyakanga hazatangazwa by’agateganyo ibyavuye mu matora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite, na ho ku ya 27 Nyakanga hatangazwe amajwi ya burundu.
Mu karere ka Rusizi Mu Murenge wa Kamembe abagore ndetse n’abagabo barishimira ibyiza bagezeho mu kwitorera abayobozi aho Dr. Odette Uwizeye, Perezida wa njyanama y’Akarere Ka Rusizi, Abishimangira ubwo yazaga gutora mu kagali ka kamashangi mu Murenge wa Kamembe, 30% by’abagore bagize inteko nshingamateko kurwego rw’Igihugu.
Bernadette Niyonsaba n’ umuturage wo mu kagali ka kamashangi nawe ashimangira ko kuba yaje kwitorera uzamuvugira mu nteko ariwe Depite ko ari amahirwe akomeye kuko buri mudugudu bagiye bahitamo abantu barindwi7 akaba yagize amahihwe yuko bamwibutse.
Aho yagize ati,’’ Naraye ngendagenda mu muhanda mpanga
Mpabwanayo jean damscene,n’Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagali ka kamashangi nawe yishimira ko ari muribamwe batoranyijwe mu murenge wabo hakaba ariho habera amatora.
Agira Ati .’’umbwo mugitondo cyo ku wa 15Nyakanga 2024 bahitagamo ko akagali kacu ariko kakira site y’itora narishimye cyanye.’’
Akomeza agaragaza amaranga mutima agira ati nashimye imana ubwo akarere kacu kaje k’umwanya wa mbere ubwo twari turi kuri siti tureba uko bizamuka nkaba nshimira muri rusange uwabashije kugira uruhare rwogutora umukandida paul Kagame kuko ariwe natoye kugiti cyange kaba nizeye yuko no kuri 30 tugomba kuza imber
Dr. Kibiriga Anicet Mayor w’ Akarere Ka Rusizi numwe mubaje gutangiza igikorwa cy’amatora mu kagali ka kamashangi aganira n’ikinyamakuru Imena yagize Ati.’’Dufite gahunda ya tujyanemo ninayompamvu aritwe twaje ku mwanya w’ambere kandi nubu muraba tuje gutora mu rwego rwaba Depite dufite ikizere ko turi buze kumwanya wa mbere.”
Nyuma y’uko Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) imaze gutangaza iby’ibanze byavuye mu matora ya Perezida wa Repubulika, Umukandida wigenga Mpayimana Philippe yatangaje ko icyo yifuzaga ari uko Abanyarwanda bagira uruhare mu gushyiraho ubuyobozi bwabo.
Umukandida wigenga Mpayimana Philippe wagize amajwi 0,32%, yavuze ko icyo yifuzaga ari uko Abanyarwanda bagira uruhare mu gushyiraho ubuyobozi, asobanura n’uko yabonaga ubwitabire mu gihe cyo kwiyamamaza.
Yagize ati “Njyewe icyo nifuzaga ni uko Abanyarwanda bagira uruhare mu gushyiraho ubuyobozi bwabo. Ibijyanye n’umubare w’amajwi ndetse n’umubare w’abazaga mu bikorwa byo kwiyamamaza byanjye, ntabwo mbitindaho, icy’ingenzi ni uko twebwe turi Abanyarwanda bashoboye gutanga uruhare mu buyobozi. Kuba amajwi wenda yagabanuka ugereranyije n’ayo nagize mu kwiyamamaza mu myaka irindwi ishize ntabwo bisobanuye ko ubushobozi bwanjye bwagabanutse.”
Mu matora ya Perezida wa Repubulika yabaye muri 2017, Mpayimana Philippe yaratsinzwe, aho yaje ku mwanya wa kabiri n’amajwi 0.7%.
NEC yatangaje ko iby’ibanze byavuye mu matora y’Umukuru w’Igihugu byagaragaje ko Kagame Paul yatsinze ku majwi 99.15%, mu gihe abo bari bahanganye, Dr. Habineza Frank yagize 0.53% mu gihe Mpayimana Philippe yagize amajwi 0.32%.
Biteganyijwe ko Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) izatangaza iby’agateganyo byavuye mu matora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite tariki 20 Nyakanga 2024, mu gihe bitarenze tariki 27 Nyakanga 2024 izatangaza amajwi ya burundu yo mu matora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite.
Komisiyo y’Igihugu y’Amatora NEC yashyize ahagaragara amajwi y’agateganyo yaturutse mu ibarura ry’amajwi y’abakandida Perezida, aho Paul Kagame yagize 99,15%, Dr Habineza Frank agira 0,53 naho Mpayimana Philippe agira 0,32.
Perezida wa NEC, Oda Gasinzigwa yatangaje ibyavuye mu matora kuri uyu wa Mbere tariki ya 15 Nyakanga 2024, aho yavuze ko amatora yabaye ku itariki ya 14 muri Diasipora naho uyu munsi ku ya 15 Nyakanga 2024 habaye amatora mu Gihugu.
Yakomeje avuga kandi ko Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yashimye ubwitabire mu matora kuko bwageze kuri 98%.
Oda Gasinzigwa yatangaje amajwi y’abiyamamaje ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu agira ati: “Uyu mugoroba iby’ibanze byaturutse mu ibarura ry’amajwi yaturutse muri Diasipora ndetse no mu Rwanda.
Mu mahanga ibarura riragaragaza 52,73% ku majwi 40 675 ku mubare w’abari kuri lisiti y’itora bangana na 70 138.”
Yakomeje agaragaza n’amajwi yabonetse hirya no hino mu Gihugu.
Intara y’Amajyaruguru ibarura ry’amajwi rigaragaza 77,81% ku majwi 1 151 970 bituruka ku Banyarwanda 1 480 558 bari kuri lisiti y’itora.
Intara y’Amajyepfo yagize umubare ungana na 78,57% ungana na 1 615 265 bingana n’umubare w’abari kuri lisiti y’itora 2 055 930.
Intara y’Iburasirazuba hari umubare wa 78,65% bingana na 1 766 799 ku Banyarwanda bari kuri lisiti y’itora 2 246 371
Intara y’Iburengerazuba hari umubare ungana na 78,86% bigizwe n’amajwi 1 607 932 ku Banyarwanda bari kuri lisiti y’itora 2 038 931.
Umujyi wa Kigali ni amajwi 83,45% bigizwe n’amajwi yabaruwe 978 223 ku mubare wari kuri lisiti y’itora 1 172 229.
Mu gihugu hakaba ari amajwi 78,94% bigize umubare wa 7 160 464 ku Banyarwanda bari kuri lisiti y’itora 9 071 157.
Ku rwego rw’igihugu igiteranyo kigaragaza ko Paul Kagame yagize 99,15%, Dr Habineza Frank akagira 0,53% naho Mpayimana Philippe agira 0,32%.
Rwandan President Paul Kagame won the presidential election with a majority of over 99 percent. This is included in the provisional announcement by the National Electoral Commission in Rwanda.
As many people expected the President of Rwanda Paul Kagame to win these elections with a majority, that is what happened as contained in the announcement of the National Electoral Commission in a provisional manner.
Candidate Frank Habineza of the Party for Democratic Green Party Rwanda (DGPR), who is also the head of the party, in his message to the members of his party, agreed to thank President Kagame after defeating him.
Imena has not been able to find an independent candidate in this election for the position of the President of the Republic to hear what he has to say about the results of the election provisionally. Mr. Phillipe Mpayimana did not answer his mobile phone.
According to the provisional declaration of the National Elections Commission, there is no doubt that there will be no significant changes in the permanent declaration of the presidential election in 2024.
In the last election of 2017, President Kagame won by a majority, with an average of 98.79 percent, the independent candidate, Mr. Filipo Mpayimana, now seems to have fallen behind, he had 0.78. It was while Mr. Frank Habineza had 0.47 percent.
Madam Oda Gasinzigwa, the President of the National Electoral Commission says that the voter turnout was 98 percent.
Mu Karere Ka Rusizi, Umurenge wa Kamembe, mu bikorwa byo gutegura aho bazatorera, bazirikanye ababyeyi bafite abana bato babategurira ibyumba bashobora konkerezamo ndetse babategurira n’amata n’igikoma.
Uwimana Asia, umujyanama w’ubuzima mu Kagali Ka Kamashangi avuga ko mu myaka 12 amaze ari umujyanama batari barigeze bakora igikorwa nk’iki cyo kwibuka gushyiriraho ibyumba abantu bafite intege nke ndetse n’ababyeyi bonsa.
Uwimana yakomeje agira ati. “Si ibyo gusa kandi twateguye n’ikindi cyumba cy’abakobwa ku buryo abaye aje hano kuri site y’itora akumva ntameze neza, twamuha icyumba yaba ari kuruhukiramo yewe tukamuha n’ibikoresho by’isuku nka cotex, isume n’imyenda yo guhindura mu gihe indi yaba yanduye.”
Yongeyeho ko bafite n’umuganga wo kureba abagize ibindi bibazo kuburyo ashobora kumuha ubuvuzi bw’ibanze.
Umuyobozi wa site y’itora ya Kamashangi, Mbarushimana Abdulla-Saidi, yavuze ko bategura site yo gutoreraho bakoze ku buryo buri muntu wese ashobora gusa agatora nta mbogamizi.
Abantu ibihumbi 7 na 332 nibo bari bitezwe ko bari butorere Kuri site ya Kamashangi, gusa nyuma haje kwiyongeraho abandi nubwo mugitondo hari abarenga 150 basubijweyo.
Hari kandi n’umukecuru witwa Kabera Nazaliya, wangiwe gutora kubera ko yari abaruye ahandi.
Nazaliya Kabera Ati. “Nazindutse ngera kuri site y’itora ariko sinabonye amahirwe yo kwitorera umuyobozi kuko ntagiye kwiyimura kuri liste y’itora nsanga byararangiye, niko kuza nziko ndibutorere ku mugereka ariko byanze.”
Akagali Ka Kamushange gafite imidugudu 11, akaba ari nako buri mudugudu warufite icyumba cyawo.
15 Nyakanga 2024 ni umunsi udasanzwe kubanyarwanda Bose bari mugihugu aho bitoreye umukuru w’igihugu ndetse n’abadepite.
Mukarere ka bugesera umurenge wa mayange kuri site y’ikigo cyamashuri cya mayange B abaturage bazindutse kare bafite akanyamuneza bitorera perezida ndetse naba depite.
AMAHAME YO MURI BIBILIYA YAGUFASHA KWIMAKAZA AMAHORO
ITOZE GUHA AGACIRO UWO MWASHAKANYE
“Ntimukagire icyo mukora mubitewe n’ubushyamirane cyangwa kwishyira imbere, ahubwo mujye mwiyoroshya mutekereze ko abandi babaruta, mutita ku nyungu zanyu bwite mwibanda gusa ku bibareba, ahubwo nanone mwite ku nyungu z’abandi.”—Abafilipi 2:3, 4.
“Ni ngombwa kubona ko uwo mwashakanye ari uw’agaciro kuruta abandi bose ndetse nawe ubwawe.—C. P., umaze imyaka 19 ashatse.
JYA UMUTEGA AMATWI KANDI WAKIRE IBITEKEREZO BYE
‘Ujye ukomeza ubibutse be kuba ba gashozantambara, ahubwo babe abantu bashyira mu gaciro kandi bagaragaze ubugwaneza bwose ku bantu bose.’—Tito 3:1, 2.
“Nubwo ibibazo bitabura mu rugo, uko mubiganiraho ni byo bizabafasha kubikemura. Bityo rero, mukwiriye kwihanganirana.”—G. A., umaze imyaka 27 ashatse.
NTUKITABAZE INKONI CYANGWA IBITUTSI
“Mwiyambure ibi byose: umujinya, uburakari, ububi no gutukana, kandi ntihakagire amagambo ateye isoni aturuka mu kanwa kanyu.” —Abakolosayi 3:8.