Blog

  • Somalia: Nibura 5 bahitanywe n’Igisasu cyaturikiye aho bareberaga final ya EURO 2024

    Polisi itunga urutoki umutwe wa Al Shabaab yavuze ko igisasu giteze mu modoka cyaturikiye hanze ya resitora mu murwa mukuru wa Somalia, Mogadishu, mu ijoro ryo ku Cyumweru, gihitana abantu batanu abandi 20 barakomereka mu gihe abakiriya bari barimo kureba umukino wanyuma w’irushanwa ry’umupira w’amaguru rya Euro 2024 kuri TV .

    Umunyamakuru wa Reuters avuga ko igisasu cyasenye imodoka 10 kandi cyangiza inyubako nyinshi ziri hafi y’ahantu harinzwe neza hafi y’ingoro ya Perezida.

    Abarwanyi ba Al Shabaab bavuze ko ari bo nyirabayazana y’igitero cyagabwe kuri radiyo ifitanye isano na bo, bavuga ko igisasu cyatewe ahantu hakunze guteranira abakozi mu nzego z’umutekano n’aba guverinoma ku mugoroba.

    Uyu mutwe wa kisilamu wahoze utegeka igice kinini cya Somalia, umaze imyaka myinshi urwana kugirango ushyireho ubutegetsi bugendera ku matwara akakaye ya kisilamu muri Somalia.

    Inyeshyamba zagabye ibitero kenshi n’ibitero byica muri Mogadishu no mu tundi turere tugenzurwa na guverinoma mu myaka ibiri ishize, nubwo zatakaje uduce twinshi imbere y’ingabo za leta ndetse n’abafatanyabikorwa bazo.

  • Nkombo: Abaturage Bafite Imbogamizi zo Kutamenya Abakandida Bose Biyamamaje

    Nkombo: Abaturage Bafite Imbogamizi zo Kutamenya Abakandida Bose Biyamamaje

    Abaturage bo mu Karere Ka Rusizi mu Murenge wa Nkombo, Bamwe muri bo ntibazi abakandida uko bayimamaje ndetse n’myanya bahatanira.

    Nyiraminani Rachel afite imyaka 24, akaba atuye mu Murenge wa Nkombo Akagali Ka Bwoga, bwo yaganiraga na Imena yavuzeko nta mukandida azi usibye uwishyaka rya FPR Inkotanyi, ariko akanaba aziko hari nuwitwa Phillip Mpayimana, kuko yigeze kuza ku nkombo mu bikorwa byo kwiyamamaza ariko akaba atazi ngo n’umukandida kuwuhe myanya.

    Umuyobozi Nshigwabikorwa w’ Umurenge wa Nkombo, Ndagijimana Damien, akomoza ku kuba abaturage bamwe na bamwe batazi neza abakandida biyamamaje, yavuzeko ibyo Atari ikibazo kireba ubuyobozi bw’umurenge kuko bo nta hantu bahurira n’amashyaka.

    Damien Ndagijimana Ati. “Buri shyaka riba rifite ushinzwe ibikorwa byo kwiyamamaza akanagenga aho bazakorera ibyo bikorwa, urumva rero twe nk’umurenge ntago twahurira nabyo mu gihe batatubwiye ko bazaza ngo tubitegure ntag natwe twajya kubahamagara.”

    Yakomeje agira Ati. “Dore ubu turi kwitegura gutora, harabura amasaha macye, kandi gutora ni ibanga, bivuzeko umuturage azatora umukandida azi kandi yizeye ko azamugirira akamaro.”

    Amatora ateganyijwe tariki 15 mu Rwanda no Kuri 16 Nyakanga, akaba ari igikorwa kizatangira saa 7:00 am za mugitondo.

    By: Uwamaliya Florence

  • Bimwe mu byo abatora bakwiye kwitwararika mu gihe cy’amatora

    Bimwe mu byo abatora bakwiye kwitwararika mu gihe cy’amatora

    Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) yatangaje ko mu gihe abantu batora hari ibyo babujijwe kuri Site cyangwa se icyumba cy’itora, nk’uko bigenwa n’Itegeko Ngenga nº 001/2023.OL ryo ku wa 29/11/2023 rihindura Itegeko Ngenga n০001/2019.OL ryo ku wa 29/07/2019 rigenga amatora.

    Komisiyo y’lgihugu y’Amatora yibukije Abanyarwanda ko bibujijwe kwiyamamaza cyangwa kwamamaza ku munsi w’amatora. Birabujjiwe kandi kwambara ibirango by’imitwe ya politiki cyangwa by’abakandida bigenga.

    Iyi Komisiyo ikomeza ivuga ko Umukandida abujiwe kuba hafi y’ibiro by’itora keretse iyo aje gutora n’igihe cyo kubarura amajwi.

    Umuturage umaze gutora adafite akandi kazi kuri site y’itora asabwa guhita ahava, akaza kugaruka mu gihe cyo kubarura amajwi mu gihe abyifuza.

    Itangazo NEC yasohoye rigira riti: “Itora ni ibanga. Birabujijwe gufata amafoto mu bwihugiko cyangwa se agaragaza uwo watoye”.

    Komisiyo y’lgihugu y’Amatora yagaragaje ko ibikorwa byo kwiyamamaza byatangiye ku wa 22 Kamena 2024, byasojwe ku wa Gatandatu tariki 13 Nyakanga 2024 kandi ko byagenze neza muri rusange mu Gihugu hose.

    Igikorwa cy’amatora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite, cyatangiye kuri uyu wa 14 kugeza ku wa 16 Nyakanga 2024, aho mu mahanga batora kuri iki Cyumweru, ku wa 15 Nyakanga 2024, hakaba amatora ya Perezida wa Repubulika mu Rwanda, amatora y’Abadepite 53 baturuka mu Mitwe ya Politiki n’abakandida biyamamaza ku giti cyabo mu Rwanda, imbere mu gihugu akazasozwa ku wa 16 Nyakanga 2024, ubwo hazaba amatora y’Abadepite 24 b’abagore batorwa n’Inzego zihariye hakurikijwe Inzego z’imitegekere y’lgihugu.

    NEC yibukije ko kandi Amatora y’Abadepite babiri batorwa n’Inama y’lgihugu y’Urubyiruko ndetse hakaba n’Amatora y’Umudepite umwe utorwa n’Inama y’lgihugu y’Abantu bafite ubumuga.

    Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) yagaragaje uburyo izatangaza iby’ibanze byavuye mu matora ya Perezida wa Repubulika, hagendewe ku gihe abantu bazatorera.

    Tariki 15 Nyakanga mu ijoro, hazabaho gutangaza iby’ibanze byavuye mu matora ya Perezida wa Repubulika. Tariki 16 Nyakanga ku Gicamunsi, hazatangazwa iby’ibanze byavuye mu matora rusange y’Abadepite, naho ku mugoroba wo kuri uwo munsi tariki ya 16 hatangazwe by’agateganyo ibyavuye mu matora y’ibyiciro byihariye.

    Iri tangazo rikomeza rivuga ko bitarenze tariki ya 20 Nyakanga 2024, hazatangazwa by’agateganyo ibyavuye mu matora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite.

    Ni mu gihe bitarenze tariki ya 27 Nyakanga 2024, NEC izatangaza amajwi ya burundu yo mu matora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite.

    Source:K Today

  • Donald Trump yarashwe arakomereka ubwo yari mu bikorwa byo kwiyamamaza

    Donald Trump yarashwe arakomereka ubwo yari mu bikorwa byo kwiyamamaza

    Donald Trump wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yarashwe ubwo yari mu bikorwa byo kwiyamamaza muri Leta ya Pennsylvania, abashinzwe umutekano bahita batabara bamukura aho yavugiraga ijambo igitaraganya, gusa yagaragaye ava amaraso mu maso hafi y’ugutwi.

    Mbere yo guhungishwa, Trump yasabye abashinzwe umutekano we guhagarara gato, maze azamura ukuboko kw’iburyo asa nk’uwerekana intsinzi ku bari bamukurikiye.

    Inzego z’umutekano zatangaje ko uwagerageje kurasa Trump na we yahise araswa ndetse agapfa, n’ubwo hari umwe mu baturage na we wahasize ubuzima, hakaba hari n’undi urembye nyuma yo gukomeretswa n’isasu.

    Donald Trump yakomerekeye muri uko kurasa, agwa hasi ubundi atabarwa n’abashinzwe ubumtekano nyuma y’uko urusaku rw’amasasu rwumvikanye ubwo yatangiraga kuvuga ijambo. Ubwo bamujyanaga yari afite amaraso mu maso.

    Inzego z’umutekano zahamije ko ubu Trump ameze neza ndetse arinzwe. Iki gikorwa cyafashwe nk’icyaha cyo kugerageza kwica Trump, iperereza rikaba rigikomeje.

    Perezida Biden uhanganye na Trump mu kuyobora Amerika muri manda itaha, yatangaje ko yishimiye kuba Trump ameze neza.

    Abashinzwe umutekano bihutiye gutabara bacyumva urusaku rw’amasasu

  • Euro 2024: Espagne yegukanye igikombe ku nshuro ya kane

    Euro 2024: Espagne yegukanye igikombe ku nshuro ya kane

    Ikipe y’Igihugu ya Espagne yegukanye Igikombe cya Euro 2024 ku nshuro ya kane nyuma yo gutsinda ibitego 2-1 mu mukino wa nyuma wakinwe kuri iki Cyumweru, tariki ya 14 Nyakanga 2024.

    Umukino watangiranye imbaraga ariko amakipe yombi akinira mu kibuga hagati ariko kugera imbere y’izamu ku mpande zombi bigakomeza kugorana kubera ubwugarizi bwari buhagaze neza.

    Ku munotwa wa 25, u Bwongereza bwashoboraga kubona igitego binyuze ku guhagarara nabi kw’abakinnyi ba Espagne, ariko kutumvikana neza kwa Harry Kane na Kobbie Mainoo bituma bakiza izamu.

    Ishoti rya mbere rigana ku izamu muri uyu mukino ryabonetse nyuma y’iminota itatu, ubwo Fabian Ruiz yageragezaga guterara ishoti inyuma y’urubuga rw’amahina ariko umunyezamu Jordan Pickford akawufata.

    Phil Foden yateye umutwe mu minota y’inyongera y’igice cya mbere, ariko umunyezamu Unai Simon awukuramo ndetse kinarangira ari 0-0.

    Espagne yabonye igitego cya mbere mu ntangiriro z’igice cya kabiri ku munota wa 46, ubwo Lamine Yamal yatangaga umupira kuri Nico Williams yari ahagaze neza nawe ahita ashyira mu rucundura.

    Iki gitego cyongereye imbaraga iyi kipe yongera kubona andi mahirwe ubwo Nico Williams yateraga umupira ntiyawuhamya neza ufatwa na Dani Olmo wawuteye hanze.

    Iyi kipe kandi yabonye andi mahirwe ku munota wa 45 ubwo Nico Williams yongeraga guterera ishoti rikomeye inyuma y’urubuga rw’amahina ariko rikanyura hafi y’izamu gato.

    U Bwongereza bwishyuye igitego ku munota wa 72, ubwo Bukayo Saka yazamukanaga umupira akawohereza mu rubuga rw’amahina, usanga Jude Bellingham awuhereza Cole Palmer wahise atera ishoti mu izamu.

    Ku munota wa wa 86 Espagne yabonye ikindi gitego cyaturutse kuri Marc Cucurella wohereje umupira mu rubuga rw’amahina ugasanga Mikel Oyarzabal wagiyemo asimbuye Alvaro Morata ahagaze neza awutereka mu izamu.

    Umukino warangiye Espagne yegukanye Igikombe cya Euro 2024 itsinze u Bwongereza ibitego 2-1. Iki ni igikombe cya kane cy’iri rushanwa itwaye mu mateka yayo harimo icya 1964, 2008 na 2012.

    Lamine Yamal yahise aba umukinnyi ukiri muto w’irushanwa mu gihe Rodri yabaye umukinnyi mwiza mu irushanwa.

    Lamine Yamal na Nico Williams bafatanyije gutsinda u Bwongereza

    Byari ibyishimo ku bakinnyi ba Espange begukanye igikombe

    Lamine Yamal yegukanye igihembo cy’umukinnyi mwiza ukiri muto mu irushanwa

    Espagne yegukanye igikombe cya Euro 2024 ku nshuro ya kane

  • Rwanda: Quelle est la différence entre cette élection et la précédente

    Rwanda: Quelle est la différence entre cette élection et la précédente

    Je suis très excitée parce que je vais voter pour la première fois, lundi je suis en retard”, dit Sylvia Umutoni, tenant son téléphone dans sa main gauche, elle commence immédiatement à le regarder et lève le pouce pour voir ce qu’il y a. nouveau pendant que je lui pose la prochaine question.

    Mutoni, 20 ans, fait partie des deux millions de personnes qui vont voter pour la première fois aux élections générales de lundi, où 9 millions de personnes voteront, dont 42% de jeunes, soit le plus grand nombre dans l’histoire du Rwanda.

    Des campagnes se sont déroulées dans tout le pays ces dernières semaines, mais cette année, il y a quelque chose de différent qu’auparavant, à savoir l’utilisation des téléphones portables et des réseaux sociaux par les jeunes pour les élections et la publicité.

    Les médias sociaux sont une arme puissante à l’ère d’aujourd’hui, les jeunes du Kenya qui appartiennent au groupe Génération Z (Gen-Z) ont récemment utilisé leurs « téléphones » et les médias sociaux pour se connecter et inciter le gouvernement à opérer de grands changements. Cela se produit maintenant.

    Au Rwanda, les jeunes et les militants “utilisent les médias sociaux d’une manière sans précédent comme outil pour fournir des informations”, lors des élections, ce qui “fait une grande différence par rapport aux élections précédentes “, selon des analyses politiques.

    La Commission électorale nationale a également largement utilisé les médias sociaux et un langage que les jeunes comprennent, pour transmettre le message des programmes électoraux, ce qui a rendu les jeunes plus conscients d’eux-mêmes lors de ces élections, selon Eric Ndushabandi, un responsable des élections. Chercheur et expert en politique, dit-il.

    Ndushabandi a déclaré que.”Les jeunes d’aujourd’hui ont accès à la technologie et aux médias sociaux, ce qui leur permet de voir ce qui se passe ailleurs, et cela a accru leur participation à la politique davantage que lors des élections précédentes.”

    By: Imenanews

  • Rwanda: final stretch in the campaign for the July 15 presidential election

    Rwanda: final stretch in the campaign for the July 15 presidential election

    In Rwanda, the campaign for the legislative and presidential elections on Monday July 15 is coming to an end. President Paul Kagame, in power for 24 years, is holding his last major political rally in Kigali this Saturday. Two other candidates are in the race against him: the independent Philippe Mpayimana and the deputy of the Democratic Green Party, Franck Habineza. This Friday, he was campaigning in the Burera district, close to the Ugandan border, in the north of the country.

    A painting representing the eagle, a symbol of the Democratic Green Party, is placed at the foot of a modest platform. Microphone in hand, Frank Habineza unfolds his program in front of a hundred curious people.

    “We are going to create a reparations fund, which will be used as compensation for people who were wrongfully arrested and then judged innocent. And if you give us a chance, it will be retroactive over two years. »

    In the event of victory, Frank Habineza also promises to provide more inputs to farmers or to initiate a reform of land ownership in Rwanda.

    Despite the low turnout, the opposition candidate’s campaign went well according to Athanasie Mukeshimana, who heads the women of the Green Party:

    “Some activists were prevented from participating in our rally in Ngoma, but otherwise everything went very well. I have confidence in our victory! When you join an opposition party, people sometimes think you are making a mistake. So I was afraid of having problems, but that wasn’t the case. »

    But the chances of winning remain slim. In 2017, Frank Habineza obtained less than 0.5% of the vote, compared to more than 98% for President Paul Kagame and Gaspard has not forgotten this.

    “No one can replace Paul Kagame, because he fought for this country, liberated it and gave it a vision. All those who come after him are his subordinates. Maybe when he gets old, someone like Frank Habineza can replace him. But as long as he remains strong, Rwanda is counting on him.”

    In his speeches, Frank Habineza does not fail to recall that his entry into Parliament in 2018 allowed his party to influence certain political orientations in Rwanda.

    Florence Uwamaliya

  • Israel vs Hamas: Mu cyumweru kimwe  abagera kuri 60 bahasize ubuzima

    Israel vs Hamas: Mu cyumweru kimwe abagera kuri 60 bahasize ubuzima

    Nyuma y’uko hari hashize icyumweru hari isibaniro y’intambara mu bice bimwe bya Gaza, Israel yamaze kuhakura Ingabo zayo.

    Ni intambara yangije byinshi, nko gusenya amazu n,ibindi bikorwaremezo ariko igarukwaho cyane n’uko mu cyumweru kimwe itwaye ubuzima bw’abantu bagera kuri 60.

    Iyi ntambara ikomeje kuba, mu gihe ibihugu nka Amerika n’ibindi bihugu bishyigikiye ko intambara irangira birimo na Qatar, bikomeje ibikorwa byo guhuza impande zombi.

    Inzego z’ubutabazi muri Gaza ziravuga ko zabonye imirambo igera kuri 60 y’Abanyepalestina bishwe n’ingabo za Isirayeli mu cyumweru kimwe gishize.

    Abakora ubutabazi babwiye abaturage kudapfa kugaruka muri ako gace bakeka ko bashobora kuraswaho bikomeye bityo bikaba byatwara ubuzima bw’abandi bantu.

    Hagati aho, abarwanyi ba Hamasi baravuga ko na bo bagabye igitero ku ngabo za Isirayeli bazirasaho ibisasu bya rokete bagahitana abatari bake abandi bagakomereka. Bamwe mu baturage kuri uyu wa gatanu bari batangiye kugaruka mu bice bimwe hatakiri imirwano.

    Iyi ntambara igiye kumara hafi umwaka wose, ni imwe mu zihangayikishije abanya Hamas kuko usanga bicwa umunsi ku wundi. Mu cyumweru gishize Israel yifashishije Utudege duto tutagira abadereva yasakaje impapuro ziburira abo muri Gaza ko bagomba guhunga kuko hagiye kuba Isibaniro y’intambara.

  • RIB yemeje itabwa muri yombi rya Bishop Rugamba uyobora Bethesda Holly Church

    RIB yemeje itabwa muri yombi rya Bishop Rugamba uyobora Bethesda Holly Church

    RIB yatangaje ko yataye muri yombi, Umushumba w’Itorero Bethesda Holly Church, Beshop Rugamba azira sheki itazigamiye.

    Dr. Thierry Murangira Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB yatangarije itangazamakuru ko aya makuru ari impamo.

    Nta makuru arambuye RIB yatangaje ku itabwa muri yombi rya Bishop Rugamba haba aho afungiwe , igihe yafungiwe ndetse n’ingano y’amafaranga yari kuri cheque.

    Ati “Nibyo koko arafunze, akurikiranyweho gutanga sheki itazigamiye nta byinshi natangaza, bitabangamira iperereza”.

    Itorero Bethesda Holly Church Bishop Rugamba Albert ashumbye, riherereye ku Gisozi hafi n’agakiriro.

  • AMAGAMBO 48 YAHINDURA UBUZIMA(quotes) YAVUZWE NA “JACK MA”

    AMAGAMBO 48 YAHINDURA UBUZIMA(quotes) YAVUZWE NA “JACK MA”

    Jack ma ni umuherwe w’umushinwa wavutse tariki 10 nzeri 1964 akaba ari nyiri company ya alibaba ikorera kuri murandasi yamenyekanye cyane mugutumizwaho ibicuruzwa mubushinwa kugiciro gito. Yavukiye mumuryango ukennye akuze akoraho nkuyobora ba mukerarugendo igihe gito. Ariko ibyo ntibyamubujije gukoresha ingufu za murandasi(internet) akubaka sosiyete yambere ikomeye ikorera kuri murandasi mu bushinwa. Azwiho kandi gusangiza inkuru yubuzima n’ibitekerezo bye urubyiruko,abashabitsi(entrepreneur)n’abandi.Jack ma ni urugero rwiza rw’umuntu wakoze cyane akagera ahantu hashimishije cyane kurwego rw’isi Mu binyacumi bicye cyane muri ibi bihe bigezweho.

    Yavuze amagabo menshi meza yahindura ubuzima bwawe.

    Yaravuze ati:

    1.Niba ukiri umukene ufite imyaka 35, ubukene urabukwiriye.

    2.Isi izibagirwa ibyo wavuze ariko ntizigera yibagirwa ibyo wakoze

    3.Banyise ngo ndi umusazi jack. Ntekereza ko gusara ari byiza. Turi abasazi ariko ntituri ibigoryi

    4.Sinshaka gukundwa nshaka kubahwa.

    5.Ntugakorane business na leta. Muzakundane ariko ntimuzashyingiranwe.

    6.Niba ukiri Muto, ugomba kwita cyane kugukoresha ubwonko kurusha imbaraga.

    7.Burya ntiwabasha kumenya ingano yibyo wabasha gukora mubuzima bwawe.

    8.Amahirwe burya aba ari ahahora ibibazo.

    9.Ntiwarangiza umushinga w’imyaka 20 mumyaka 2.

    10.Niba hari inkwavu 9 kubutaka ukifuza gufatamo rumwe, ba arirwo uhanga amaso gusa.

    11.Ikintu cyingenzi cyane ugomba kugira ni “ukwihangana(gutegereza wihanganye)”

    12.Ubuzima ni buto kandi bwiza. Rero ntugakomeze cyane akazi. Ryoherwa n’ubuzima.

    13.Ubwo KCF yazaga gukorera mubushinwa, abantu 24 bagiye gusaba akazi, 23 barakabonye,uretse njye njyenyine bakimye.

    14.Rimwe byibuze mubuzima bwawe,gerageza ikintu. Ugikoreho cyane. Ugerageze uhinduke. Nta kibi kizakubaho.

    15.Niba ushaka gutsinda muri iki kinyejana cya 21, ha abandi akazi, abo bandi kandi babe bafite ubuhanga kukurenza. Ibyo nubikora uzatsinda.

    16.Niba ufite ikipe nziza kandi izi icyo gukora,umwe muri twe azatsinda icumi muri bo.

    17.Niba ufite imitekerereze itandukanye, uzinjiza ibitandukanye.

    18.Umuyobozi nyawe ntashobora kugereranya ubwenge bwe nubwabakozi be.

    19.Tuzabishobora kuko tukiri bato kandi tutajya tuva kwizima.

    20.Ntitwigeze tubura amafaranga, ahubwo twabuze abantu bafite inzozi kandi bakwemera kuzipfira.

    21.Gutsinda no gukira ntibiva mubintu ahubwo biva mu kwita kubakiriya n’abakozi bawe.

    22.Fasha urubyiruko. Fasha abasore bato. Kuko abasore bato bazavamo banini. Urubyiruko ruzakurana urubuto wababibye mubitekerezo byabo. Hanyuma nibamara gukura, bahindure isi.

    23.Akazi kanjye nugufasha abantu benshi bakabona akazi.

    24.Wakwigira kubo muhanganye, ariko ntuzigere ubigana. Nubigana uzapfa.

    25.Muri iyi minsi gukorera amafaranga biroroshye. Ariko gukorera amafaranga witaye kuri sosiyete no guteza imbere(guhindira) isi byo birakomeye.

    26.Abakiriya nibagukunda, Leta nayo ntakabuza izagukunda.

    27.Sinshaka ko abantu bagira imifuka ibyimbye nyamara mumutwe harimo ubusa.

    28. 30% byabantu ntibazakwizera. Ntugatume abo mukorana n’abakozi bagukorera. Ahubwo bareke bakore bagamije intego imwe.

    29.Ntukite cyane kubibazo uhurira nabyo murugendo rwawe.ahubwo burigihe ujye uhorana inzozi wahoranye ujya kurutangira kumunsi wa mbere Bizatuma uhora ufite umurava nubushake bwo kurwanya ibigupfobya.

    30.Ese niba utarigeze narimwe ubigerageza wabwirwa niki niba harimo amahirwe?

    31.Nutava kwizima, uraba ugifite amahirwe

    32.Burya amahirwe buri wese atabona niyo mahirwe y’ukuri.

    33.Twishimiye ejo hashije,ariko turashaka ejo hazaza heza.

    34.Ntacyo bimbwiye nintsindwa. Byibuze haricyo mpaye abandi.nintsindwa undi azatsinda.

    35.Umuyobozi mwiza wa business aruta business nziza.

    36.Ibagirwe abo muhanganye ahubwo uhange amaso yawe kubakiriya.

    37.Uyu munsi ni mubi, yewe nejo hari habi, ariko umunsi ukurikira ejo ni mwiza.

    38.Abasazi nibo bonyine bakoresha umunwa bavuga. Umunyabwenge akoresha ubwonko bwe naho umunyabuhanga agakoresha umutima we.

    39.Munzira igana insinzi uzamenya ko abatsinda Atari babandi bahora barira,baganya bitotombera ibitagenda neza burigihe.

    40.Ntugahanganire kubiciro,ahubwo wowe hanganira kugutanga service zinoze no guhanga udushya.

    41.Ntukeneye abambere ngo mube muri kumwe, ahubwo ukeneye abantu bukuri.

    42.Iyo tubonye amafaranga dutangira gukora amakosa.

    43.Biragoye kumenya isi yaha hanze, ariko wowe uriyizi. Uzi ibyo ukeneye nibyo ushaka. Niba wiyizi neza wakwihindura wihuza nisi yo hanze aha.

    44.Niba dushaka guhindura isi,tubanze duhinduke ubwacu.

    45.Mbere yo kugira imyaka 30,korera ibigo biciriritse, wige kugira umuhate n’icyerekezo, wige kugira inzozi.

    46.Sinigeze ntekereza ko amafaranga mfite ari ayanjye.naya rubanda nyamwinshi.

    47.Aho kwigira kunsinzi yabandi, igira kumakosa yabo. Abantu benshi basangiye impamvu yo gutsindwa, naho abatsinda batsinda kubera impamvu zitandukanye.

    48.Kuza ubwonko, ukuze umuco, ukuze indangagaciro, ukuze ibyo wifuza kugeraho. Nkeka ko ubushinwa buri kugendera kuri icyi kerekezo.

    Ngayo rero amagambo y’ubwenge bwinshi yavuzwe n’umuherwe jack ma, nizereko abigishije byinshi cyane.

    Hari umuhanga umwe wavuze ngo ibyo ukunda gusoma nibyo uhinduka. Dukunde rero gusoma amagambo yubwenge bityo duhore dukura(twaguka) mubitekerezo.

    Source:Menyukuri