Blog

  • Uganda: UPDF Yarashe Ibirindiro 3 Bya Joseph Kony Muri Centrafrique

    Uganda: UPDF Yarashe Ibirindiro 3 Bya Joseph Kony Muri Centrafrique

    Ingabo za Uganda, UPDF, kuri uyu wa 20 Kanama 2024 zatangaje ko zagabye ibitero ku birindiro bya Joseph Kony washinze mutwe witwaje intwaro wa LRA muri Repubulika ya Centrafrique, zifata ibikoresho bya gisirikare.

    Joseph Kony yashinze LRA mu 1987, agamije kurwanya ubutegetsi bwa Perezida Yoweri Museveni. Abarwanyi be bakoreye muri Uganda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Sudani na Centrafrique.

    Kony yafatiwe ibihano n’amahanga, ashyirirwaho impapuro zo kumuta muri yombi kuva mu 2005 ariko ntiyabonetse mu iyi myaka hafi 20 ishize.

    Mu 2017, Leta ya Uganda na Amerika byahagaritse ibikorwa byo kurwanya LRA, bisobanura ko itakiri umutwe uteye impungenge ku rwego rw’umutekano, bitewe n’uko nta birindiro bizwi abarwanyi bawo bari bagifite.

    Nyuma byaje kugaragara ko LRA ikiriho ubwo abarwanyi bayo bagaragaraga muri Centrafrique, hafi y’umupaka w’iki gihugu na Sudani y’Epfo.

    Ibiro by’ingabo za Uganda byatangaje ko zagabye ibitero ku birindiro bya Kony biherereye mu burasirazuba by’akarere ka Sam Ouandja kari mu majyaruguru ya Centrafrique.

    Byagize biti “Uyu munsi tariki ya 20 Kanama 2024, abakomando ba UPDF ku bufatanye n’ingabo za Sudani y’Epfo na Repubulika ya Centrafrique, bagabye igitero ku birindiro bitatu bya Joseph Kony muri Centrafrique, mu burasirazuba bwa Sam Ouandja.”

    Byakomeje biti “Ibirindiro byose byasenywe kandi ibikoresho byafashwe. Abarwanyi ba LRA bahungiye muri Centrafrique cyangwa ahandi ku mugabe wa Afurika bazahigwa.”

    UPDF yatangaje abarwanyi ba LRA bakwiye kurambika intwaro, bagasubizwa mu buzima busanzwe. Naho ngo nibatabikora, bazakomeza gufatwa nk’abanyabyaha.

    Source: Igihe

    By: Imena

  • U Rwanda Rukomeje Gukaza Umurego Wo Guhangana n’ Imihindagurikire y’ Ikirere

    Kubera Imihindagurikire y’ Ikirere muriyi minsi ihangayikishije Isi muri ibihe u Rwanda rwashoye Miliyari 154.4 Frw, Muri Minisiteri y’ibidukikije, mu gengo y’imari y’u Rwanda y’umwaka wa 2024/25 hagamijwe gushyiraho ingamba no guhangana n’ingaruka zayo.

    Uyu Mwaka itsanganyamatsiko y’ingengo y’imari iragira iti: “Kwihutisha ibikorwa bigamije kuzahura ubukungu, kwirinda no kugabanya ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere ndetse no kuzahura inzego zitanga umusaruro hagamijwe kuzamura imibereho myiza”.

    Ninako kandi ministeri y’imari n’igenamigambi ry’ubukungu (MINECOFIN), ivuga ko 43% byigengo y’imari ya ministeri y’ibidukikije azashorwa mu ngamba zo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere.

    Biteganyijwe ko ingengo y’imari y’umwaka 2025/26 iziyongera ikava kuri miliyari 579.8, ikagera kuri miliyari 631.2 kandi ikazanakomeza kwiyongera no mu mwaka wa 2026/27, aho biteganyijwe ko izagera kuri miliyari 667.4, mu Rwego rwo kurwanya imihindagurikire y’ikirere doreko u Rwanda rukunze kwibasirwa cyane n’ibiza biterwa n’ihindagurika ry’ikirere (Climate Change).

    Guverinoma y’u Rwanda ikaba isa ibigo bya leta n’ibitegamiye kuri leta kwita cyane kungaruka z’imihindagurikire y’ikirere babishyira muri gahunda zabo ndetse no mungego y’imari bateganya.

    Ibi bitangajwe mu gihe inama y’ubutegetse y’ikigega gishora imari mu mishanga igamije guhangana niyangirika ry’ikirere (Climate Investments Fund, CIF), Yemeje ko izaha u Rwanda miliyari 79Frw, hamwe na Repubulika ya Dominican mu rwego rwo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere.

    By: Imena

  • Isuku yo Koga mu Rwanda: Amategeko, Ingamba, n’Ubushake bwo Kurwanya Indwara.

    Isuku yo Koga mu Rwanda: Amategeko, Ingamba, n’Ubushake bwo Kurwanya Indwara.

    Isuku yo koga ni kimwe mu bintu by’ingenzi mu Rwanda, by’umwihariko mu rwego rw’ubuzima n’umutekano w’abaturage. Mu Rwanda, isuku yo koga ntabwo ari gusa umuco, ahubwo ni igikorwa gifite ingaruka ku buzima bwiza n’iterambere ry’igihugu. Uko gukurikiza amategeko n’ingamba zafashwe kugirango isuku yo koga igirire akamaro abaturage ni ingirakamaro cyane.

    Itegeko rigenga isuku yo koga mu Rwanda

    Mu Rwanda, isuku yo koga ni kimwe mu bintu biganirwaho mu itegeko ry’ubuzima rusange. Itegeko N° 71/2013 ryo ku wa 10/09/2013 ryerekeye isuku, isukura n’umutekano w’ibiribwa ryashinzwe kugira ngo hafatwe ingamba zo kurwanya indwara zituruka ku isuku nke, harimo no ku koga.

    Muri iri tegeko, harimo ibintu by’ingenzi birimo:

    1. Kugira ahantu h’isuku – Gushyiraho ahantu ho koga hamwe n’uburyo bwiza bwo kuhakorera.
    2. Koga neza – Kumenya ko umuntu akwiye koga ahantu h’isuku, kandi agakoresha amazi meza.
    3. Kubungabunga isuku y’ahantu – Gufasha abaturage kumenya uburyo bwo kubungabunga isuku y’ahantu hose, by’umwihariko ahantu bakorera isuku, ndetse n’ibikoresho bakoresha mu koga.

    Ingamba zafashwe nyuma yo gushyiraho iri tegeko

    Nyuma yo gushyiraho itegeko, hakurikiyeho gushyiraho ingamba zinyuranye kugira ngo isuku yo koga ijye ikurikizwa:

    1. Kwigisha abaturage: Leta y’u Rwanda yashyizeho gahunda z’ubukangurambaga mu baturage mu rwego rwo kubigisha kubungabunga isuku no gukoresha amazi meza. Ubukangurambaga bwerekeza ku bigo by’amashuri, imiryango, no mu baturage mu byaro. Abaturage bashishikarizwa gukora ibikorwa by’isuku nk’ugukora isuku mu ngo zabo, ku kazi, no mu bigo by’amashuri.
    2. Kunoza ibikorwa byo kubungabunga isuku: Hagiyeho uburyo bwo gukoresha amazi meza no kuyatunganya neza. Gukora ahantu ho koga hameze neza kandi heza hifashishijwe ikoranabuhanga ni ikindi gikorwa gikomeye. Hari kandi ibikorwa byo gufata amazi yo koga hakoreshejwe uburyo bw’imyanda bworohereza isuku y’ibidukikije.
    3. Ibigo by’ubuvuzi: Ibigo by’ubuvuzi byashyizweho kugira ngo bihugure abaturage, by’umwihariko abadafite ubushobozi bwo kubona uburyo bwo koga neza. Ibi bigo binakora ibikorwa byo guha abaturage ibikoresho by’isuku.
    4. Gukangurira abacuruzi kugurisha ibikoresho by’isuku: Mu rwego rwo gutanga amahirwe yo kugura ibikoresho by’isuku, abacuruzi bashishikarizwa gucuruza ibikoresho bitandukanye by’isuku byo mu ngo no mu bindi bigo.
    5. Igenzura ry’ubuziranenge: Igenzura ryabayeho kugira ngo harebwe niba abaturage bakoresha uburyo bw’isuku bwemewe n’amategeko. Abashinzwe ubuzima n’umutekano basuzuma niba ingamba zose zuzuye.

    Uko abantu bakurikiza amategeko

    • Ubukangurambaga: Abaturage bakomeje kwigishwa uburyo bwo koga neza, cyane cyane mu byaro aho isuku idahura na gahunda zose. Ibi bigatuma habaho umwete wo kubahiriza amabwiriza.
    • Amahitamo y’amazi meza: Abaturage benshi basigaye bafite uburyo bwo kubona amazi meza yo gukoresha mu koga, kandi uko biga neza uburyo bwo kuyatunganya, bizamura ubuzima bwabo.
    • Ubwuzuzanye bw’ibikoresho: Abantu barashishikarizwa gukoresha ibikoresho byujuje ubuziranenge no kubikoresha mu buryo bwiza.

    Izi ngamba zashyizweho bigira uruhare mu kugabanya ubwandu bw’indwara zituruka ku isuku nke, ndetse bituma habaho iterambere mu byiciro byose by’ubuzima rusange.

    Imbogamizi

    Nubwo amategeko n’ingamba zashyizweho, hari imbogamizi zigaragara mu gukurikiza isuku yo koga ku rwego rw’abaturage, zirimo:

    1. Kubura amazi meza mu bice bimwe na bimwe by’igihugu, cyane cyane mu byaro.
    2. Ibibazo by’imyitwarire – N’ubwo hari ingamba, hari abaturage bashobora kutubahiriza uburyo bw’isuku neza, rimwe na rimwe kubera kubura ubumenyi cyangwa kutabasha kubona ibikoresho bihagije.

    Ariko, Leta y’u Rwanda ikomeje gushishikariza abaturage gukurikiza isuku yo koga kugira ngo bagire ubuzima bwiza kandi bubungabunge neza.

    Gusubira ku ngamba

    Leta y’ u Rwanda ikomeje gukoresha ingamba zo kwigisha abantu uburyo bwo gufata no gukoresha amazi meza, leta kandi yashyizeho uburyo bushya bwinshi bwo gukemura ibibazo by’isuku ku buryo bunoze binyuze muri gahunda zitandukanye harimo ubukangurambaga n’ingamba zo kugeza amazi meza ku batura Rwanda bose.

     Ahandi Leta yashyize imbaraga nugufasha abaturage kugira ubumenyi buhagije bwo gukoresha amazi neza hamwe no kugira isuku arinabyo bituma abaturage bakomeza kugira ubuzima bwiza.

    Ikindi kiza kandi kigenzi ikigo cy’igihugu gishinzwe amazi, isuku n’isukura, WASAC cyijeje abaturage ko mu mwaka wa 2024 uzarangira buri muturage utuye mu mujyi azaba ashobora kubona hafi ye amazi meza muri metero zitarenze 200 gusa naho mu bice by’icyaro akaza ari muri metero zitarenga 500, nkuko igishushanyo mbonera kizarangira muri 2050 kibigaragaza.

    Umwanditsi: Uwamaliya Florence

  • India: Polisi Yaraye Ku Nkeke Kubera Umuganga Wishwe Nyuma Yo Gufatwa Kungufu

    India: Polisi Yaraye Ku Nkeke Kubera Umuganga Wishwe Nyuma Yo Gufatwa Kungufu

    Mu ijoro ryo ku wa gatatu, abarenga ibihumbi 10 by’ abahinde bo muri leta ya Bengal y’Uburengerazuba bakoze urugendo mu mihanda bigaragambyaga kubera ifatwa kungufu n’iyicwa ry’umuganga wihuguriraga mu bitaro bya leta i Kolkata mu cyumweru gishize.

     Urugendo rwa Reclaim n’ijoro ryabaye indunduro y’icyumweru cy’imyigaragambyo yuzuye ubwoba yatewe no kwica bunyamaswa umwana w’imyaka 31 mu ishuri ry’ubuvuzi rya RG Kar ku wa gatanu ushize.

     Nyuma yo gukora amasaha 36 atari yoroshye, uyu munyeshuri yaguye agacuho mu cyumba cy’amahugurwa kubera kubura aho yagenewe kuruhukira.

     Bukeye bwaho, bagenzi be basanze umurambo we wambaye ubusa kuri podiyumu, kandi yakomeretse cyane.

    N’ubwo imyigaragambyo ahanini yari mu mahoro, yaranzwe n’imirwano yabaye hagati y’abapolisi n’itsinda rito ry’abagabo batamenyekanye binjiye mu bitaro bya RG Kar, (aho umuganga yiciwe) maze basahura ishami ry’ubutabazi.

    Sinaho gusa ku I Kolkata kuko hari n’Imyigaragambyo mito yabereye no mu yindi mijyi myinshi yo mu Buhinde nka Delhi, Hyderabad, Mumbai na Pune.

    By: Bertrand Munyazikwiye

  • Dr. Ngirente Edouard Yongeye Kuba Minisitri w’ Intebe

    Dr. Ngirente Edouard Yongeye Kuba Minisitri w’ Intebe

    Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yongeye kugira Dr. Ngirente Edouard Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, amuha ububasha bwo kuyobora guverinoma.

    Perezida Kagame ashyizeho Minisitiri w’Intebe nyuma yaho atorewe kuyobora u Rwanda muri manda y’imyaka itanu. Ni manda ye ya kane yarahiriye tariki 11 Kanama 2024.

    Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro nibyo byatangaje ko abaye Minisitiri w ‘Intebe ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Kanama.

    Itangazo ryaciye kuri Radiyo na Televiziyo by’Igihugu, rivuga ko nyakubahwa Perezida wa Repubila yashingiye ku  biteganywa n’Itegeko Nshiga rya Repubulika y’u Rwanda cyane mu ngingo ya 116.

    Dr Ngirente w’imyaka 51, yahoze ari  Umujyanama w’Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Banki y’isi i Washington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mbere yuko mbere aba Minisitiri w’Intebe, asimbuye Murekezi Anastase muri Kanama 2017.

    By: Imena

  • Ibyaranze kwakira indahiro ya nyakubahwa perezida wa repuburika Paul Kagame kunshuro ya kane.

    Ibyaranze kwakira indahiro ya nyakubahwa perezida wa repuburika Paul Kagame kunshuro ya kane.

    Abanyarwanda ndetse n’inshuti z’uRwanda harimo abakuru b’ibihugu ndetse na bahagarariye za guverinema bateraniye kuri stade amahoro mu muhango wo kwakira indahoro ya perezida Paul Kagame.

    Kuri iki cyumweru Tariki ya 11 Kanama 2024 Ku banyarwanda n’inshuti z’uRwanda ni umunsi bari bategerezanyije amatsiko nyuma yuko umukandida wa RPF Paul Kagame atsinze amatora yabaye 14 na 15 nyakanga 2024 ubwo abanyarwanda baba mu mahanga ndetse na baba mu gihugu batoraga ku majwi menshi umukandida wa FPR angana na 99.18%.

    Abaturage bavuye mu mpande zose z’igihugu bazindutse bajya kuri sitade amahoro Aho umuhango wo kwakira indahiro, saa 6h00 za mugitondo akaba aribwo imiryango ya sitade yafunguwe, Yewe Bamwe bavugaga ko baharaye kungira ngo bataza guhura n’urujya n’uruza Bityo bagatinda kuhagera.
    Uyu muhango witabiriwe n’ Abayobozi b’ibihugu by’ Afurika barenga 20 harimo Ethiopian, Tanzania, Kenya, Gabon, Madagascar, Zimbabwe, Guinea Bissao n’ibindi bihugu bitandukanye.
    abahagarariye guverinoma Zita dukanye ndetse ni zindi ntumwa zituruse hirya no hino kw’isi bari babucyereye baje kwifatanya n’abanyarwanda gukomeza gusigasira ibyajyezweho bahamya ikizere bajyiriye perezida Paul Kagame.
    Ibirori byaranzwe nibyishimo byinshi ndetse n’abahanzi batandukanye basusurukije ababyitabiriye n’abandi benshi ba bikurikiye bari murugo ndetse no kumbuga nkoranyambaga.
    Akarasisi ka Gisirikare na Police nindi mwiyereko itandukanye yasusurukije ababirebaga.

    Umuhango wo kurahira ubaye nyuma y’ibyumweru 3 bishize Perezida Paul Kagame atsinze amatora y’umukuru w’igihugu aho yahatanaga na bandi bakandida perezida batandukanye, Dr Frank Habineza w’ ishyaka DGPR na Philip Mpayimana, nk’ Umukandida wigenga.

    Ku isaha ya saa 3h00 z’igicamutsi zirenzeho iminota 42 perezida w’urukiko rukuru rwikirenga nyakubahwa foustin Nteziryayo niwe wakiriye indahiro ya perezida Paul Kagame ndetse amuha ibendera, itegeko nshinga ni ikirangantego.
    Perezida wa repuburika kandi yahawe inkota ni ingabo, nk’ikimenyetso cyo kurinda ubusugire bw’igihugu.

    Perezida Paul Kagame mw’ijambo yavuze yashimiye abanyarwanda byimazeyo ba mujyiriye ikizere mu gihe yarimo yiyamamaza yavuzeko atabonye umubare gusa ahubwo banabigaragaje batora ku bwinshi ndetse abashimira no kucyizere bakomeje ku mugirira, anongeraho ko ntako bisa kuba umuyobozi wa abanyarwanda kandi ko n’ibitarajyerwaho ntakabuza bizajyerwaho mu gihe bafatanije.

    Yanashimiye abakuru b’bihugu na guverinoma hamwe n’inshuti z’u Rwanda bakomeje kwereka u Rwanda ko bari kumwe murugendo rutari rworoshye rw’imyaka 30. Yakomeje avugako hari icyo bivuze gikomeye kandi ko bizirikanywa cyane ku mutima ndetse ko afurika ishyize hamwe ari iyacu twese kandi byose twabijyeraho dukomeje gushyira hamwe.

    By: Diane Uwanyirigira

  • Rwanda: Abakuru b’ Ibihugu Bari Bwitabire Umuhango Wo Kurahira

    Rwanda: Abakuru b’ Ibihugu Bari Bwitabire Umuhango Wo Kurahira

    Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame agiye Kurahira kuyobora manda y’imyaka 5 izarangira 2029, Inshuti z’ U Rwanda n’ Abanyarwanda muri rusange bakaba biteguye uyu munsi udasanzwe ndetse Abakuru b’ Ibihugu bimwe na bimwe bakaba bari Bwitabire uyu Muhango.

    Urutonde rw’Abakuru b’ Ibihugu Bari Bwitabire I Rahira rya Nyakubahwa Perezida Paul

    1. Andry Rajoelina wa Madahascal.
    2. Wavel Ramkalawan wa seyichel.
    3. Dr William Samoei Ruto wa Kenya.
    4. João. Lourenço wa Angola.
    5. Denis Sassou N’guesso wa Congo-Brazzaville.
    6. Gen Mamadou Doumbouya wa Guinée-Conakry.
    7. Gen. Clotaire Oligui Nguema wa Gabon.
    8. Faustin-Archange Touadéra wa Repubulika ya Centrafrique.
    9. Philippe Nyusi wa Mozambique.
    10. Perezida Sahle-Work Zewde wa Ethiopia.
    11. Samia Suluhu Hassan wa Tanzania
    12. Ismaïl Omar Guelleh wa Djibouti
    13. Hassan Cheikh Mohamoud wa Somalia
    14. Salva Kiir Mayardit wa Sudani y’Epfo
    15. Gen Abdel Fattah al-Burhane wa Sudani
    16. Umwami Mswati III wa Eswatini
    17. Perezida Mokgweetsi Masisi wa Botswana
    18. Hakainde Hichilema wa Zambia
    19. Emmerson Mnangagwa wa Zimbabwe
    20. Perezida Nana Akufo-Addo wa Ghana
    21. Umaro Sissoco Embaló wa Guinée-Bissau
    22. Faure Essozimna Gnassin Abaperezida bazahagararirwa
    23. Maropene Ramokgopa Minisitiri w’Igenamigambi wa Afurika y’epfo ;
    24. Ousmane Sonko Minisitiri w’Intebe wa Sénégal ;
    25. Jessica Rose Epel Alupo Visi-Perezida wa Uganda, azazana na Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba ;
    26. Patrice Trovoada Minisitiri w’Intebe wa Sao Tomé & Amp Principe ;
    27. Abdoulaye Diop Ububanyi n’Amahanga wa Mali ;
    28. Olusegun Obasanjo wahoze ari Perezida wa Nigeria ;
    29. Tiémoko Meyliet Koné Visi-Perezida wa Côte d’Ivoire ;
    30. Ibrahim Boughali Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Algérie ;
    31. Moussa Faki Mahamat Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe ;
    32. Louise Mushikiwabo Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa
  • Nyamasheke: Umuyobozi wari warigize akasamutwe yirukanwe

    Nyamasheke: Umuyobozi wari warigize akasamutwe yirukanwe

    Ndanga Janvier wari umuyobozi ushinzwe imibereho y’abaturage mu karere ka Nyamasheke yirukanywe kubera amakosa yakoze, arimo gutoteza umukozi mugenzi we abereye umuyobozi n’ibindi.

    Itangazo ryashyizweho umukono n’uyu muyobozi w’akarere tariki 23 Nyakanga uyu mwaka rivuga ko ashingiye ku mabaruwa atandukanye akarere ka Nyamasheke kagiye kandikira uyu mukozi Ndanga Janvier amusaba kwisobanura, hamwe no ku mabaruwa Janvier yiyandikiye we ubwe atanga ibisobanuro ku makosa ye yakoze mu kazi, aribyo byatumye afata umwanzuro wo ku mwirukana.

    Umuyobozi w’ Akarere Ka Nyamasheke avuga ko kwirukana uyu mukozi yashingiye kuri Raporo y’akanama gashinzwe gukurikirana amakosa mu karere ka Nyamasheke yo kuwa 23 Nyakanga 2024, kubera amakosa yo guhoza ku nkeke Mukeshimana Anne Marie, Umukozi w’ Akarere kaNyamasheke Bwana Ndanga Janvier, abereye umuyobozi.

    Iyi baruwa igasoza ivuga ko yandikiwe Bwana Ndanga Janvier amenyeshwa ko ahawe igihano cyo kwirukanwa mu kazi guhera tariki 24 Nyakanga 2024 maze Kopi bayigenera Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Minisitiri w’abakozi ba leta n’umurimo ndetse na Guverineri w’ Intara y’ uburengerazuba.

    Ndanga Janvier Wirukanwe kumwanya wo kuyobora ishami ry’imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Nyamasheke muri Nyakanga umwaka ushize yari yahagaritswe by’agateganyo amezi 3 adahembwa, bitewe n’ imikorere mibi ndetse no kutuzuza inshingano, maze bikadindiza serivisi zihabwa abaturage, n’imihigo y’akarere ikabidindiriramo.

    Ndanga Janvier akaba yarashyizwe muri uriya mwanya akuwe mu murenge wa Cyato aho yari Gitifu wawo, nyuma y’uko hagaragaye abakozi b’uyu murenge yayoboraga hafi ya bose banditse ibaruwa yamushinjaga kubabibamo amacakubiri, kubayoboza igitugu, no kubangisha abaturage, aho bisakurije abasinye kuri iyo baruwa bose batatanirizwa mu mirenge inyuranye.

    Ndanga Janvier, wari umuyobozi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Kaere Ka Nyamasheke

    By: Imena

  • Ruto yatangaje icyiciro cya 2 cy’abaminisitiri bagize Guverinoma nshya ya Kenya

    Perezida William Samoei Ruto wa Kenya kuri uyu wa Gatatu tariki ya 24 Nyakanga, yatangaje icyiciro cya kabiri cy’abaminisitiri bagize Guverinoma nshya y’igihugu cye.

    Mu bo yahaye imyanya harimo John Mbadi wari usanzwe ari Chairman w’ishyaka ODM ritavuga rumwe n’ubutegetsi. Uyu yagizwe Minisitiri w’Imari.

    Abandi ni Salim Mvurya wagizwe uw’Ubucuruzi, Rebecca Miano wagizwe uw’Ubukerarugendo, Opiyo Wandayi wagizwe uw’Ingufu na Kipchumba Murkomen wagizwe uwa Siporo n’Urubyiruko.

    Barimo kandi Hassan Joho wagizwe uw’Ubucukuzi, Alfred Mutua wagizwe uw’Umurimo, Wycliffe Oparanya wagizwe uw’amakoperative, Justin Mutin wagizwe uw’abakozi ba Leta na Soi Langat wagizwe uw’Uburinganire.

    Abenshi muri aba baminisitiri ni abo mu ishyaka ODM rya Raila Odinga.

    Perezida Ruto yatangaje ko mu gihe cya vuba azatangaza abandi bashya.

  • Ethiopia: Abishwe n’inkangu bamaze kuba 229

    Ethiopia: Abishwe n’inkangu bamaze kuba 229

    Umukozi wa leta yavuze ko umubare w’abahitanwe n’inkangu ebyiri mu majyepfo ya Ethiopia wazamutse ugera ku bantu 229 kandi ushobora kwiyongera kurushaho mu gihe gushakisha abarokotse ndetse n’abapfuye byakomeje ku munsi wa gatatu.

    Ku Cyumweru nijoro, inkangu yashyinguye abantu muri zone ya Gofa yo mu majyepfo ya Ethiopia, hanyuma iya kabiri ifata abandi bari bateraniye gutabara mu gitondo cyo ku wa Mbere.

    “Sinzi igihe bizahagarara. Turacyabona imirambo, ”ibi bikaba byavuzwe na Markos Melese ukuriye ikigo cy’igihugu gishinzwe guhangana n’ibiza muri Gofa Zone, avugana na Reuters kuri telefoni ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri ushize.

    Melese yagize ati: “Turacyacukura”.

    Ku wa Mbere, umuyobozi yavuze ko byibuze abantu 50 bapfuye kandi abana n’abapolisi bari mu bapfuye. Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, abantu bari bamaze gutabururwa bapfuye bari bamaze kuba 157.

    Umuyobozi w’akarere ka Gofa, Misikir Mitiku yagize ati: “Umubare w’abapfuye wiyongereye nyuma y’uko abantu baje gutabara na bo baguye mu mutego.”

    Mitiku yagize ati: “Ni ibintu bibabaje cyane.”

    Minisitiri w’Intebe Abiy Ahmed yavuze ko ababajwe cyane no gutakaza ubuzima bikabije, kandi ko abakozi ba leta boherejwe mu rwego rwo kugabanya ingaruka z’ibiza.

    Umuyobozi wa Komisiyo ya Afurika Yunze Ubumwe, Moussa Faki Mahamat, yanditse ku rubuga nkoranyambaga rwa X ati: “Twifatanyije n’abaturage na Guverinoma ya Ethiopia mu gihe umuhate wo gutabara ukomeje hashakishwa ababuze no gufasha abavanywe mu byabo.”