Blog

  • Abari munsi y’imyaka 20 bakumiriwe Mu igitaramo DJ Marnaud yateguje

    Abari munsi y’imyaka 20 bakumiriwe Mu igitaramo DJ Marnaud yateguje

    Mu rwego rwo gusoza ukwezi kwa Kamena 2025, DJ Marnaud yateguje igitaramo cy’iminsi ibiri kizabera ku nkengero z’ikiyaga cya Muhazi, icyakora kikazaba gikumiriwemo abari munsi y’imyaka 20, nk’uko bigaragara ku byapa bicyamamaza.

    Ni igitaramo kizaba ku wa 28-29 Kamena 2025.

    Mu kiganiro na IGIHE, DJ Marnaud yavuze ko impamvu bahisemo kugendera kuri iyi myaka ari uko iki gitaramo kizabera hanze ya Kigali, abazacyitabira bikazabasaba kurara bityo ahamya ko ari ibyo kwitondera by’umwihariko ku bakiri bato.

    Ati “Twahisemo ko hakwitabira abantu bakuru kuko ni igitaramo kizabera hanze ya Kigali, ikindi ni uko bizasaba kurara rero urumva ko abakiri bato bigoye kubemerera.”

    Iki gitaramo uretse DJ Marnaud uzaba avanga imiziki, cyanatumiwemo DJ Toxxyk ndetse na Assumanii wo muri Tanzaia umaze kubaka izina nka DJ Allybi.

    DJ Marnaud na DJ Toxxyk bo bazava muri iki gitaramo bahita binjira mu myiteguro y’icyitwa ’Toxxyk Xperience’ azakorera mu Karere ka Rubavu ku wa 4 Nyakanga 2025.

    DJ Marnaud yateguje igitaramo ku nkengero z’ikiyaga cya Muhazi gikumuriwemo abari munsi y’imyaka 20

    DJ Marnaud ni umwe mu bamaze kubaka izina mu kuvanga imiziki mu Rwanda ari nawe wateguye iki gitaramo

    DJ Toxxyk azitabira iki gitaramo anitegura gukomereza i Rubavu aho afite igitaramo yise ‘Toxxyk Xperience’ kigiye kuba bwa kabiri

    Assumanii wamamaye nka DJ Allybi muri Tanzania yatumiwe muri iki gitaramo

    Source:IGIHE

  • Basketball:Mu Rwanda Shampiyona yageze mu Mikino ya Kamarampaka

    Basketball:Mu Rwanda Shampiyona yageze mu Mikino ya Kamarampaka


      

    Shampiyona ya Basketball igeze mu Mikino ya Kamarampaka izatanga ikipe izegukana Igikombe cya Shampiyona ya 2025.

    Iyi mikino izitabirwa na APR BBC yabaye iya mbere, REG BBC ya kabiri, UGB BBC yabaye iya gatatu na Patriots BBC ya kane. Aha, Ikipe y’Ingabo izahura na Patriots BBC, REG BBC ihure na UGB BBC.

    Umukino w’Ikipe y’Ingabo na Patriots ni umwe mu itegerejwe cyane kuko ariyo kipe rukumbi yatsinze APR BBC muri Shampiyona.

    Ikipe y’Ingabo iri mu mwuka mwiza ikuye muri BAL 2025, aho yabaye iya gatatu binatuma ihabwa amahirwe menshi.

    Ku rundi ruhande, Patriots yagowe cyane n’uyu mwaka ariko ibasha kuboneka mu makipe ane ya mbere.

    Iheruka kongeramo Raphael Putney wari kumwe na Rivers Hoopers muri BAL, aho yasanze abandi nka Cole Elliott, Hagumintwari Steve, Frank Kamdoh n’abandi.

    Ntabwo iyi kipe ihabwa amahirwe menshi gusa ishobora kuzihagararaho nk’ikipe nkuru.

    Indi mikino izahuza REG BBC na UGB, aho amakipe yombi ajya kunganya urwego.

    REG BBC iheruka Igikombe cya Shampiyona mu 2023 izaba ishaka gukomeza ku mukino wa nyuma itakinnye umwaka ushize.

    Iyi kipe ya Sosiyete y’Igihugu Ishinzwe Ingufu izaba igendera kuri Jean Jacques Boissy uheruka kuba umukinnyi mwiza wa BAL 2025, Cleveland Thomas, Garmine Kande Kieli n’abandi.

    UGB ni ikipe yo kwitondera uyu mwaka kuko yagaragaje urwego rwiza rwayishoboje gusoza ku mwanya wa gatatu nyuma y’igihe kinini.

    Iyi kipe igendera ku bakinnyi nka Mohamed Doumbya, Amotoe James Kofi, Kayondo Eric n’abandi.

    Mu mikino ya ½ amakipe azatanguranwa intsinzi eshatu, aho izakinwa mu buryo bw’umwiza muri itanu (Best of five), mu gihe mu mikino ya nyuma hazakinwa umwiza muri irindwi.

    Raphael Putney yitezweho gufasha Patriots muri iyi mikino

    Umukino wa APR na Patriots urategerejwe cyane

    UGB yagaragaje ko ari ikipe yo kwitondera uyu mwaka

  • Abafungiye Jenoside bazajya banyuzwa mu igororero rya Nyamasheke mbere y’uko barekurwa

    Abafungiye Jenoside bazajya banyuzwa mu igororero rya Nyamasheke mbere y’uko barekurwa

    Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Jean Damascène Bizimana, yabwiye Abasenateri ko mu rwego rwo gutegura abakoze Jenoside barimo barangiza ibihano, ni ukuvuga basigaje amezi atandatu, bazajya bajya kugororerwa mu igororero rya Nyamasheke.

    Minisitiri Jean Damascène Bizimana

    Minisitiri Dr Bizimana yabitangaje kuri uyu wa Kane tariki 19 Kamena 2025, mu biganiro yagiranye n’Abasenateri bagize Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano ku bikorwa bya MINUBUMWE mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, no guteza imbere Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda.

    Minisitiri Dr Bizimana yavuze ko impamvu hashyizweho umwihariko wo gutegura abakoze Jenoside barangije ibihano, ni ukugira ngo babahe inyigisho zibafasha kongera gusubira mu muryango nyarwanda bakabana neza n’abo basanze ndetse n’abarokotse Jenoside.

    Ati “Kubera ko abakoze Jenoside harimo abantu usanga batarahindutse bagakomeza kwinangira, kandi ugasanga bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside, twasanze bakwiye umwihariko wo kubaha inyigisho zitandukanye zibaherekeza mu gihe cy’amezi atandatu, bakigishwa ku ndangagaciro zikwiriye kubaranga igihe basubiye mu muryango nyarwanda”.

    Impamvu aba bagororwa bahabwa umwihariko w’amezi atandatu abenshi baba barinangiye kwirega bagakomeza gutsimbarara, bagakora igihano bahawe bamara kukirangiza bagataha.

    Ikindi bafashwa ni ukuganirizwa n’inzobere mu mitekerereze ya muntu kugira ngo babafashe kumenya ibibazo bafite, n’uko batekereza nyuma y’igihe kinini bafunze ndetse bakamenya n’icyo batekereza kubo basanze mu muryango nyarwanda.

    Abayobozi ba RCS

    Komiseri Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora (RCS), Evariste Murenzi, yabwiye Abasenateri ko iki gikorwa cyo guhuriza hamwe imfungwa zirangije igihano muri gereza ya Nyamasheke, bikorwa mu gihugu hose abari mu magororero yose basigaje ayo mezi atandatu ari abagabo ndetse n’abagore, bose baba bafite ahagenwe bagomba kwakirirwa bakigishwa.

    Ati “Tuba tubibona abagiye kurangiza igihano muri ‘system’ y’igororero dutangira kubategura ko tuzabajyana Nyamasheke bakajya guhabwa izo nyigisho zibategura kujya mu miryango yabo”.

    Ikindi gikorwa kugira ngo gifashe abarangije ibihano ni ukubahuza n’imiryango yabo ndetse bakabahuza n’abarokotse Jenoside, bafite ababo bishwe n’abo bafunguwe.

    Ati “Icyo tubafasha ni ugusohoka batagifite ya ngengabitekerezo ya Jenoside ndetse ngo bayisubirane mu miryango yabo babe bakongera kwica abandi bantu no gukomeza ibikorwa by’ihohotera cyane ku barokotse”.

    Nubwo bahabwa inyigisho zitandukanye zibafasha gusubira mu miryango yabo, MINUBUMWE igiye no gushyiraho gahunda yo gukurikirana abarangije ibihano uburyo babana n’abandi mu muryango, ndetse n’uburyo bakirwa n’abo bahemukiye.

    Komiyisiyo y'Abasenateri
  • Urubyiruko ku isonga mu guhanga imirimo mishya

    Urubyiruko ku isonga mu guhanga imirimo mishya

    Mu karere ka Nyarugenge mu Murenge wa Nyarugenge hatangijwe ku mugaragaro irushanwa rya Innovate4DigiJobs 2025, rigamije guteza imbere udushya tw’urubyiruko mu guhanga imirimo ishingiye ku ikoranabuhanga.

    Ni igikorwa cyateguwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mirimo (ILO), ku bufatanye na Minisiteri y’Ikoranabuhanga n’Itumanaho, Urugaga rwa ICT mu Rwanda, hamwe n’Ikigo cy’Iterambere cya Luxembourg (LuxDev).

    Fatima Sirelkhatim, Umuyobozi w’umushinga muri ILO, yavuze ko ubufatanye ari ingenzi cyane mu guhanga imirimo irambye.

    Yagize Ati. “Intambwe tugezemo yagezweho kubera ubufatanye, ubu dukeneye gukomeza gufatanya n’urubyiruko, leta, abikorera, n’imiryango itegamiye kuri leta.”

    Yongeyeho ko abagera kuri 700 bamaze guhugurwa mu ikoranabuhanga mu turere twa Rusizi, Musanze na Huye, naho 200 bazakurikiraho uyu mwaka, hakoreshejwe integanyanyigisho nshya.

    Alex Ntare, Umuyobozi wa Rwanda ICT Chamber, yavuze ko iri rushanwa rijyanye n’icyerekezo cy’igihugu cyo guhanga imirimo 250,000 buri mwaka, binyuze mu bufatanye n’udushya.

    Yagize Ati. “Turi hano kugira ngo duhe urubyiruko amahirwe nyayo yo kwihangira imirimo iboneye.”

    Bob Junker, uhagarariye Ambasade ya Luxembourg, yavuze ko iki gikorwa gishingiye ku bufatanye bushingiye ku bwizerane.

    Ati. “Luxembourg izakomeza gushyigikira uru rugendo rw’u Rwanda mu guhindura ubukungu binyuze mu ikoranabuhanga.”

    Brave Ngabo, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Ubugeni, yasabye urubyiruko kudacikwa n’aya mahirwe.

    Ati. “Dufite ibikorwaremezo, none igihe ni iki cyo gushora mu baturage bacu, cyane cyane urubyiruko.”

    Yongeye ko Kwiyandikisha mu irushanwa byatangiye, kandi hibandwa ku mishinga ifite imizi Ishingiye mu mibereho y’Abanyarwanda, itangijwe kandi iyobowe n’urubyiruko.

    Urubyiruko rurakangurirwa gutanga imishinga y’udushya ifite imizi mu mibereho y’Abanyarwanda, itangijwe kandi iyobowe n’abasore n’inkumi.

    Umwanditsi: Uwamaliya Florence

  • Icyamamare Tyler Perry yajyanwe Mu Rukiko

    Icyamamare Tyler Perry yajyanwe Mu Rukiko

    Icyamamare mu gutungana filime no kuzandika, Tyler Perry, yajyanywe mu nkiko n’umukinnyi wa filime, Derek Dixon, amushinja ko yamukoreye ihohotera rishingiye ku gitsina ndetse anasaba indishyi y’akababaro ya miliyoni 260$.

    Derek Dixon watanze iki kirego yahoze akina muri filime za Tyler Perry ariko iyo yamenyekanyemo cyane ni iyitwa ‘The Oval’.

    Mu kirego yatanze yavuze ko yahuye na Tyler Perry mu 2019 bahuriye mu birori, ari naho uyu mugabo utunganya filime yamwakiye nimero za telefone.

    Yagize ati “Yansabye nimero za telefone, nyuma ampamagara ambwira ko hari akazi ashaka kumpa”.

    Derek Dixon yavuze ko Tyler Perry yatangiye kumuha akazi ko gukina muri filime ze ahereye kuyitwa “Ruthless”.

    Yakomeje avuga ko mu 2020 Tyler Perry yamutumiye iwe mu rugo i Atlanta, maze nawe ajyayo yiteze ko uko kumusura biratuma barushaho kuba inshuti.

    Icyo gihe ngo nibwo yamukoreye ihohotera ubwo yari yasinziriye mu cyumba cy’abashyitsi.

    Yavuze ko Tyler Perry yamusanze mu buriri maze agatangira kumukorakora ku bice by’ibanga agira ngo amusambanye.

    Muri Kamena ya 2021 yongeye gusura Tyler Perry iwe nabwo amukorera ibijyanye n’ishimishamubiri riganisha ku busambanyi.

    Mu bindi yabwiye urukiko harimo nko kuba Perry yarajyaga amwoherereza ubutumwa bugufi bwuzuyemo amagambo avuga ku mibonano mpuzabitsina, ndetse yajyaga anamubaza ibyo akunda kuri iyo ngingo ngo azabimukorere.

    Dixon kandi yavuze ko ubwo ibyo byose byabaga yatinye kubivuga ngo adatakaza akazi ke, gusa mu 2024, yatanze ikirego mu kigo cya EEOC gishinzwe kurengera abakozi, ahita yegura ku kazi ke.

    Yasabye ko Tyler Perry yamuha indishyi y’akababaro ingana na miliyoni 260$.

    Icyakoze umwunganizi wa Tyler Perry witwa Matthew Boyd, yateye utwatsi iki kirego avuga ko gishingiye ku binyoma.

    Yongeyeho ati “Ni uburiganya bw’umuntu wifuje kumutega umutego, twizeye ko ibi birego bidafite ishingiro bizatsindwa.”


  •   

    Ingengo y’imari y’ubuhinzi yarongerewe: Ni ibiki bizibandwaho?

     18-06-2025 – saa 13:32,  Ntabareshya Jean de Dieu

    Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, MINECOFIN, yatangaje ko ingengo y’imari yagenewe ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi mu 2025/2026 yongerewe kuko yavuye kuri miliyari 222,3 Frw yari yagenwe mu mbanzirizamushinga w’ingengo y’imari ikagezwa kuri kuri miliyari 236,3 Frw.

    Byagarutsweho n’Umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ushinzwe Imari ya Leta, Kabera Godefrey, ubwo yagezaga ku badepite bagize Komisiyo y’Imari n’Umutungo bya Leta umushinga w’itegeko w’ingengo y’imari.

    Yagaragaje ko u Rwanda ruzakoresha ingengo y’imari ya miliyari 7,032.5 Frw, bivuze ko iziyongeraho 21% ugereranyije na miliyari 5.816,4 Frw yari mu ngengo y’imari ivuguruye ya 2024/25.

    Yerekanye ko mu kuwutegura, hibanzwe cyane no ku bitekerezo by’abadepite batanze ubwo basuzumaga imbanzirizamushinga y’ingengo y’imari muri Gicurasi 2025.

    Mu by’ibanze yagaragaje byongerewe ingengo y’imari ugereranyije n’uko byari bimeze mbere ni ibijyanye n’ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi, aho yavuye kuri miliyari 222,3 Frw ikagera kuri miliyari 236,3 Frw bivuze ko hiyongereyeho arenga miliyari 14 Frw.

    Kabera Godefrey yavuze ko kongera imbaraga mu bikorwa by’ubuhinzi bizafasha mu kongera umusaruro.

    Ati “Kongera umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi n’ibikorwa bidufasha kubika neza umusaruro mu rwego rwo kwihaza mu biribwa, hazibandwa ku bikorwa by’ingenzi birimo gutangira ku gihe inyongeramusaruro z’ubuhinzi harimo ifumbire mvaruganda n’imbuto z’indobanure, gushyira imbaraga muri gahunda yo gutuburira imbere mu gihugu imbuto z’ibihingwa by’ingenzi (ibigori, ingano, soya, ibirayi, umuceri, imyumbati n’ibishyimbo).”

    Yongeyeho ati “Hari kandi kongera ibihingwa byihanganira imihindagurikire y’ikirere binyuze mu kongera ubuso bukorerwaho ibikorwa byo kuhira, kubaka ibikorwaremezo bifasha kubika neza umusaruro nk’ubwanikiro ndetse no kongera ubushobozi bw’ububiko bw’ibinyampeke n’ibinyamisogwe.”

    Hazabaho no kongera umusaruro w’ibikomoka ku matungo ndetse no kubungabunga ubuzima bwayo harimo no kugura imfizi zitanga intanga z’icyororo no gukingira indwara z’ibyorezo, gutanga amatungo magufi, gusana no gutanga ibikoresho by’amakusanyirizo y’amata.

    Ibindi bizashyirwamo imbaraga mu buhinzi harimo kandi ibikorwa byo gusazura ibiti bya kawa bishaje hagamijwe kongera umusaruro ndetse no kongera ubuso buhingwaho icyayi, guteza imbere ibihingwa byoherezwa mu mahanga birimo imboga, imbuto n’indabo hagamijwe kongera umusaruro wabyo, kwagura ubwishingizi bw’amatungo n’ibihingwa no kwegereza serivisi z’imari abahinzi binyuze mu nguzanyo.

    Ikindi yagaragaje ni uko ku bikorwa by’inyongeramusaruro ubwabyo, hongerewe ingengo y’imari nk’uko byari byifujwe n’abadepite hatangwa miliyari 55 Frw ku turere twose.

    Muri ibyo harimo ifumbire igenewe miliyari 39 Frw, ibijyanye n’imbuto byagenewe miliyari 9 Frw ndetse n’ibijyanye n’imiti n’inkingo z’amatungo.

    Ikindi cyongerewe ingengo y’imari ni ikijyanye n’ibikorwa byo gufasha abatishoboye aho yavuye kuri miliyari 92,8Frw ikagera kuri miliyari 105 Frw.

    Hari kandi n’ingengo y’imari yagenewe gusana inzibutso zirimo urwa Mwulire, Mutete na Mukarange.

    Ibindi bari basabye ni uko uturere twari dufite ingengo y’imari nto kandi bigaragara ko turi mu bukene twongererwa kandi byitaweho.

    Perezida wa Komisiyo y’Ingengo y’Imari n’Umutungo bya Leta, Uwamariya Odette, yashimye ko ibitekerezo by’Inteko Ishinga Amategeko byahawe agaciro, ashimangira ko imbaraga zikwiye gukomeza gushyirwa mu bikorwa bigamije guteza imbere ubukungu.

    Umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ushinzwe Imari ya Leta, Kabera Godefrey, yagaragaje ko ibitekerezo by’abadepite byitaweho mu gutegura ingengo y’imari

    Perezida wa Komisiyo y’Ingengo y’Imari n’Umutungo bya Leta, Uwamariya Odette, yashimangiye ko ingengo y’imari y’igihugu ikwiye kwibanda mu bikorwa biteza imbere ubukungu

    Visi Perezida wa Komisiyo y’Imari n’Umutungo bya Leta, Depite Nizeyimana Pie, atanga igitekerezo

    Abadepite bagize Komisiyo y’Imari n’Umutungo bya Leta batangiye gusuzuma umushinga w’itegeko rigena ingengo y’imari

    Depite Mukandanga Speciose uri mu bagize Komisiyo yashimye ko ibitekerezo byari byatanzwe ku mbanzirizamushinga w’ingengo y’imari byahawe agaciro

    Depite Icyitegetse Venuste yagaragaje impungenge ku ngengo y’imari igenerwa inyongeramusaruro

    Source:IGIHE

  • Ingengo y’imari y’ubuhinzi yarongerewe: Ni ibiki bizibandwaho?

    Ingengo y’imari y’ubuhinzi yarongerewe: Ni ibiki bizibandwaho?

    Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, MINECOFIN, yatangaje ko ingengo y’imari yagenewe ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi mu 2025/2026 yongerewe kuko yavuye kuri miliyari 222,3 Frw yari yagenwe mu mbanzirizamushinga w’ingengo y’imari ikagezwa kuri kuri miliyari 236,3 Frw.

    Byagarutsweho n’Umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ushinzwe Imari ya Leta, Kabera Godefrey, ubwo yagezaga ku badepite bagize Komisiyo y’Imari n’Umutungo bya Leta umushinga w’itegeko w’ingengo y’imari.

    Yagaragaje ko u Rwanda ruzakoresha ingengo y’imari ya miliyari 7,032.5 Frw, bivuze ko iziyongeraho 21% ugereranyije na miliyari 5.816,4 Frw yari mu ngengo y’imari ivuguruye ya 2024/25.

    Yerekanye ko mu kuwutegura, hibanzwe cyane no ku bitekerezo by’abadepite batanze ubwo basuzumaga imbanzirizamushinga y’ingengo y’imari muri Gicurasi 2025.

    Mu by’ibanze yagaragaje byongerewe ingengo y’imari ugereranyije n’uko byari bimeze mbere ni ibijyanye n’ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi, aho yavuye kuri miliyari 222,3 Frw ikagera kuri miliyari 236,3 Frw bivuze ko hiyongereyeho arenga miliyari 14 Frw.

    Kabera Godefrey yavuze ko kongera imbaraga mu bikorwa by’ubuhinzi bizafasha mu kongera umusaruro.

    Ati “Kongera umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi n’ibikorwa bidufasha kubika neza umusaruro mu rwego rwo kwihaza mu biribwa, hazibandwa ku bikorwa by’ingenzi birimo gutangira ku gihe inyongeramusaruro z’ubuhinzi harimo ifumbire mvaruganda n’imbuto z’indobanure, gushyira imbaraga muri gahunda yo gutuburira imbere mu gihugu imbuto z’ibihingwa by’ingenzi (ibigori, ingano, soya, ibirayi, umuceri, imyumbati n’ibishyimbo).”

    Yongeyeho ati “Hari kandi kongera ibihingwa byihanganira imihindagurikire y’ikirere binyuze mu kongera ubuso bukorerwaho ibikorwa byo kuhira, kubaka ibikorwaremezo bifasha kubika neza umusaruro nk’ubwanikiro ndetse no kongera ubushobozi bw’ububiko bw’ibinyampeke n’ibinyamisogwe.”

    Hazabaho no kongera umusaruro w’ibikomoka ku matungo ndetse no kubungabunga ubuzima bwayo harimo no kugura imfizi zitanga intanga z’icyororo no gukingira indwara z’ibyorezo, gutanga amatungo magufi, gusana no gutanga ibikoresho by’amakusanyirizo y’amata.

    Ibindi bizashyirwamo imbaraga mu buhinzi harimo kandi ibikorwa byo gusazura ibiti bya kawa bishaje hagamijwe kongera umusaruro ndetse no kongera ubuso buhingwaho icyayi, guteza imbere ibihingwa byoherezwa mu mahanga birimo imboga, imbuto n’indabo hagamijwe kongera umusaruro wabyo, kwagura ubwishingizi bw’amatungo n’ibihingwa no kwegereza serivisi z’imari abahinzi binyuze mu nguzanyo.

    Ikindi yagaragaje ni uko ku bikorwa by’inyongeramusaruro ubwabyo, hongerewe ingengo y’imari nk’uko byari byifujwe n’abadepite hatangwa miliyari 55 Frw ku turere twose.

    Muri ibyo harimo ifumbire igenewe miliyari 39 Frw, ibijyanye n’imbuto byagenewe miliyari 9 Frw ndetse n’ibijyanye n’imiti n’inkingo z’amatungo.

    Ikindi cyongerewe ingengo y’imari ni ikijyanye n’ibikorwa byo gufasha abatishoboye aho yavuye kuri miliyari 92,8Frw ikagera kuri miliyari 105 Frw.

    Hari kandi n’ingengo y’imari yagenewe gusana inzibutso zirimo urwa Mwulire, Mutete na Mukarange.

    Ibindi bari basabye ni uko uturere twari dufite ingengo y’imari nto kandi bigaragara ko turi mu bukene twongererwa kandi byitaweho.

    Perezida wa Komisiyo y’Ingengo y’Imari n’Umutungo bya Leta, Uwamariya Odette, yashimye ko ibitekerezo by’Inteko Ishinga Amategeko byahawe agaciro, ashimangira ko imbaraga zikwiye gukomeza gushyirwa mu bikorwa bigamije guteza imbere ubukungu.

    Umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ushinzwe Imari ya Leta, Kabera Godefrey, yagaragaje ko ibitekerezo by’abadepite byitaweho mu gutegura ingengo y’imari

    Perezida wa Komisiyo y’Ingengo y’Imari n’Umutungo bya Leta, Uwamariya Odette, yashimangiye ko ingengo y’imari y’igihugu ikwiye kwibanda mu bikorwa biteza imbere ubukungu

    Visi Perezida wa Komisiyo y’Imari n’Umutungo bya Leta, Depite Nizeyimana Pie, atanga igitekerezo

    Abadepite bagize Komisiyo y’Imari n’Umutungo bya Leta batangiye gusuzuma umushinga w’itegeko rigena ingengo y’imari

    Depite Mukandanga Speciose uri mu bagize Komisiyo yashimye ko ibitekerezo byari byatanzwe ku mbanzirizamushinga w’ingengo y’imari byahawe agaciro

    Depite Icyitegetse Venuste yagaragaje impungenge ku ngengo y’imari igenerwa inyongeramusaruro

    source:IGIHE

  • U Rwanda rwerekanye imishinga y’ubwikorezi izahuza Akarere

    U Rwanda rwerekanye imishinga y’ubwikorezi izahuza Akarere

    U Rwanda rwitabiriye mu Nama Isanzwe yo ku Rwego rw’Abaminisitiri ihuza Inama y’Abaminisitiri b’Ibihugu bihuriye mu Muhora wo Hagati (Central Corridor), aho u Rwanda rwamuritse imishinga itatu y’ibikorwa remezo by’ubwikorezi izafasha mu kurushaho guhuza Akarere k‘Afurika y’Iburasirazuba.

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo Kabera Olivier, ni we wahagarariye u Rwanda muri iyo nama irimo kubera i Dar es Salaam muri Tanzania, isuzuma gahunda z’ingenzi zigamije kongera ubucuruzi bw’Akarere, guhuza ibihugu bikagize n’imikoranire ihamye mu bukungu.

    Kabera Olovier yagaragaje imishinga itatu y’ingenzi u Rwanda rwitezeho kuzagira uruhare rukomeye mu guhuza ibihugu bihuriye mu Muhora wo Hagati uhuza ibihugu birindwi ari byo Tanzania, u Burundi, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Uganda, u Rwanda, Malawi na Zambia.

    Kabera yavuze ko u Rwanda rukomeje guteza imbere imishinga ikomeye y’ibikorwa remezo by’ubwikorezi izongera imbaraga zshyirwa mu guhuza Akarere, irimo umuhanda Ngoma-Bugesera-Nyanza, icyambu cya Rubavu n’icya Rusizi, n’Ikibuga gishya cy’Indege cya Bugesera.

    Umuhanda Ngoma-Bugesera-Nyanza

    Umuhanda Ngoma-Bugesera-Nyanza ufite ibilometero 130, witezweho koroshya ubuhahirane, aho ibicuruzwa bituruka ku mupaka wa Rusumo bizajya bikomeza mu Ntara y’Amajyepfo bitarindiriye kujya guca mu Mujyi wa Kigali.

    Umuhanda Ngoma-Bugesera-Nyanza witezweho korohereza ibicuruzwa biva muri Tanzania kugera ku bakiliya 

    Uwo muhanda wubatswe mu byiciro bibiri watanze akazi ku baturage batandukanye bo mu tara y’Iburasirazuba n’iy’Amajyepfo.

    Icyambu cya Rubavu n’icya Rusizi

    Ibi byambu byombi byitezweho koroshya ubuhahirane hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nk’ibihugu bihurira mu Muhora wo Hagati no mu Muryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC).

    Icyambu cya Rubavu gifite ubushobozi bwo kwakira imizigo isaga toni 2000 buri munsi, aho Cyubatswe kuri hegitari ebyiri kikaba gifite ubushobozi bwo kwakira ubwato bubiri, bumwe bangana na metero 60 z’uburebure n’ubushobozi bwo kwikorera toni 500 z’ibicuruzwa.

    Icyambu cya Rusizi na cyo cyitezweho kujya cyakira abagenzi miliyoni 2 n’ibihumbi 300 ndetse n’imizigo ifite uburemere busaga toni miliyoni 1,3 buri mwaka. Ibindi byambu bigiye kubakwa harimo icya Nkora n’icya Karongi muri Rutsiro na Karongi.

    Ikibuga gishya cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali

    Icyiciro cya mbere cy’Ikibuga gishya cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali giherereye mu Karere ka Bugesera cyitezweho gutahwa mu mwaka wa 2028, kikazageza mu mwaka wa 2032 gifite ubushobozi bwo kwakira abagenzi basaga miliyoni 14 mu gihe cy’umwaka.

    Ayo mafaranga ari muri miliyari 1.200 z’amafaranga y’u Rwanda ari ku nyongera y’ingengo y’imari ya miliyari 7.032 iteganywa ko izakoreshwa mu mwaka utaha wa 2025/2026.

    Umushinga wo kubaka icyo kibuga giherereye mu bilometero 40 uturutse mu Mujyi wa Kigali, watinze kuzura kubera ingaruka z’icyorezo cya COVID-19 cyibasiye Isi guhera mu mwaka wa 2019.

    Ku ikubitiro iyubakwa ry’icyo kibuga cy’indege cya cyatangiye kubakwa mu mwaka wa 2017 kigomba gukorwa mu byiciro bibiri aho buri cyiciro kizaba gifite ubushobozi bwo kwakira abagenzi miliyoni 7 ku mwaka.

    Ibyiciro byombi bizarangira ikibuga gishya cy’indege mpuzamahanga cya Kigali kizaba gifite n’ubushobozi bwo kwakira nibura toni 150.000 ku mwaka.

    U Rwanda rwashimye kongera imizigo ica mu Muhora wo Hagati

    Kabera Olivier yashimye intambwe imaze guterwa n’Ikigo gishinzwe koroshya ubwikorezi bw’imizigo mu Muhora wo Hagati (CCTTFA) yo kongera ingano y’imizigo ica mu Muhora wo Hagati yavuye kuri toni 22.9 ikagera kuri toni 24.5 bigatuma n’imisoro ikusanyw aiva kuri miliyoni 4.9 z’amadolari y’Amerika ikagera kuri miliyoni 5.5 z’amadolari.

    Yagaragaje ko iyo ari igihamya cy’ingenzi cy’iterambere ry’ubucuruzi bukorwa mu Karere ndetse n’ubwikorezi burushaho kunozwa.

    Kabera yaboneyeho gushimangira ukwiyemeza k’u Rwanda mu gushyigikira icyerekezo cya CCTTFA, anashimira ubunyamabanga bwayo uruhare igira mu guteza imbere Umuhora wo Hagati ugahinduka moteri y’ubucuruzi bw’Akarere n’iterambere rirambye.

    Kimwe mu byambu byubatswe ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu 
    Umunyamabanga wa Leta Kabera Olivier 
  • Uko amakipe azahuraku munsi wa mbere  muri Premier League 2025/26

    Uko amakipe azahuraku munsi wa mbere muri Premier League 2025/26

    Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Bwongereza, Premier League, yashyize ahagaragara uburyo amakipe azahura mu mwaka utaha w’imikino wa 2025/26, aho umukino utegerejwe ku munsi wa mbere uzahuza Manchester United na Arsenal.

    Mu gitondo cyo kuri uyu Gatatu tariki 18 Kamena 2025, ni bwo hashyizwe ahagaragara uburyo amakipe azahura mu mwaka utaha w’imikino muri Premier League uzatangira ku wa 15 Kanama 2025.

    Umukino uzabimburira indi uzahuza Liverpool yatwaye igikombe giheruka aho izakira AFC Bournemouth ku wa 15 Kanama 2025.

    Umukino utegerejwe cyane ku munsi wa mbere n’uwo Manchester United yagize umwaka mubi muri shampiyona iheruka aho izaba yakiriye Arsenal yabaye iya kabiri ku Cyumweru tariki ya 17 Kanama 2025.

    Amakipe atatu yazamutse mu cyiciro cya mbere uyu mwaka, Sunderland, Burnley na Leeds United azatangira imikino yayo ya mbere ahura na West Ham United, Tottenham Hotspurs na Everton.

    Uko amakipe azahura ku munsi wa mbere

    Ku wa Gatanu 15 Kanama 2025

    Liverpool izakira AFC Bournemouth

    Ku wa Gatandatu 16 Kanama 2025

    Aston Villa izakira Newcastle

    Brighton izakira Aston Villa

    Nottingham Forest izakira Brentford

    Sunderland izakira West Ham United

    Wolves izakira Manchester City

    Ku Cyumweru tariki 18 Kanama 2025

    Chelsea izakira Crystal Palace

    Manchester United izakira Arsenal

    Ku wa Mbere tariki ya 19 Kanama 2025

    Leeds United izakira Everton

    Umwaka w’imikino mushya muri Premier League 2025/26 uzarangira ku wa 24 Gicurasi 2026.

    Liverpool yatwaye igikombe cya shampiyona umwaka ushize izahura na Crystal Palace yatwaye FA Cup mu mukino wa Community Shield tariki ya 10 Kanama 2025, ku kibuga Wembley Stadium.

    Manchester United izakira Arsenal ku munsi wa mbere wa Premier League 2025/26

  • Madagascar: Abantu 17 bapfuye bazize ibyo kurya bihumanye

    Madagascar: Abantu 17 bapfuye bazize ibyo kurya bihumanye

    Muri Madagascar, mu Murwa mukuru Antananarivo, abantu 17 bapfuye bazize ibyo kurya bihumanye bariye mu mu birori by’isabukuru, byabaye ku Cyumweru tariki 15 Kamena 2025.

    Uretse abo bantu 17 bamaze gupfa, hari abandi 40 bahise bajyanwa mu bitaro bya HJRA Hospital by’aho mu Mujyi wa Antananarivo, bikaba bivugwa ko abagera ku 10 muri abo bari mu bitaro bo barembye cyane, ku buryo iyo mibare y’abapfuye ishobora kwiyongera.

    Abahumanyijwe n’ibyo biryo bose ni abanyeshuri bafite imyaka hagati ya 20-30 bari bahuriye mu birori by’isabukuru ya mugenzi wabo, ariko ibyo birori biza guhindukamo ibibazo mu gihe bamwe mu batumiwe bari batangiye kugaragaza ibimenyetso bikomeye by’uburwayi, harimo kubabara cyane umutwe, kubabara mu nda, kuruka ibintu by’icyatsi kibisi, kunanirwa kubona neza ndetse no kunaniwa guhumeka.

    Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko abantu 17 ari bo bahise bapfa, nyuma yo kugira ibyo bimenyetso, abandi bahita bajyanwa mu bitaro kwitabwaho n’abaganga, mu gihe iperereza rigamije kumenya uko byagenze.

    Ando Ravelonarivo, Umuyobozi muri Minisiteri y’Ubucuruzi ushinzwe kurengera inyungu z’abaguzi, aganira n’itangazamakuru yavuze ko hari isuzuma ryatangiye gukorwa kugira ngo hamenyekane ubwoko bwa za ‘bactéries’ zari muri ibyo biryo byishe abantu.

    Yagize ati “Hari ibizamini bya Laboratwari byagiye gukorerwa ku byo kurya bicyeya byari mu gikoni aho amafunguro yateguriwe, byose byamaze koherezwa gusuzumwa, ubu dutegereje ibisubizo”.

    Ku rundi ruhande, Minisiteri y’Ubukerarugendo aho muri Madagascar yategetse ko ikigo cyari cyateguriwemo ibyo birori, gifungwa by’agateganyo, na cyane ko cyari cyakoze ibyo gutegura amafungoro yo kwakira abantu mu birori, kandi nta cyangombwa gitangwa na Leta gifite cyo gutekera abantu cyangwa se kwakira ibirori, nk’uko byatangajwe na Radio mpuzamahanga y’Abafaransa, RFI.

    Ikinyamakuru NewsMada cyo cyatangajwe ko mu bapfuye harimo uwari wagize isabukuru ndetse n’umugore nyiri icyo kigo cyateguye ibyo birori, na we wariye ku byo kurya byateguwe. Kivuga kandi ko imiryango imwe n’imwe yapfushije abantu babiri cyangwa barenga.

    Bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga aho muri Madagascar, ndetse na bamwe mu babuze ababo baguye muri ibyo birori, basabye Leta gukurikirana icyo kibazo, kandi ikazatangaza ibisubizo bizava muri Laboratwari kugira ngo hamenyekane neza uko byagenze.