Blog

  • Perezida Kagame aragirana ikiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatanu

    Perezida Kagame aragirana ikiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatanu

    Kigali, Tariki ya 4 Nyakanga 2025 – Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Nyakubahwa Paul Kagame, arateganya kugirana ikiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatanu saa munani n’igice z’amanywa (14h30).

    Iki kiganiro kizanyuzwa mu buryo bw’amashusho ku bitangazamakuru bya Leta birimo Televiziyo y’u Rwanda (RBA) n’izindi mbuga za Leta.

    Ni umwanya utegerejwe n’abaturage n’abakurikiranira hafi iby’igihugu, aho Perezida Kagame asobanura ibikomeje gukorwa mu nzego zitandukanye z’ubuzima bw’igihugu, akanasubiza ibibazo abanyamakuru bamubaza.

     By:Florence Uwamaliya 

  • Rwanda Embraces Biotechnology to Boost Food Security and Farmer Livelihoods

    Rwanda Embraces Biotechnology to Boost Food Security and Farmer Livelihoods

    The rapid growth of the global population, combined with the limited availability of land, has led scientists and policymakers to explore modern technologies that can enhance agricultural productivity. One of the key solutions is the use of Genetically Modified Organisms (GMOs)—crops engineered to resist pests and diseases, adapt to climate change, and provide farmers with higher yields while ensuring consumers have access to abundant and quality food.

    On June 3, 2025, the Open Forum on Agricultural Biotechnology in Africa (OFAB) launched a six-day training program in Rwanda aimed at raising awareness and building knowledge on biotech crops. The training brought together farmers, journalists, and stakeholders to promote understanding, advocacy, and partnerships in biotechnology.

    Among the participants was Guillaume Ndiriye, a farmer from Kirehe District, who practices modern farming of bananas, avocados, and tomatoes. Inspired by the training, he expressed interest in adopting biotech potatoes. He highlighted that genetically modified potatoes require fewer pesticides, reduce farming costs, and are easier to manage—promising both personal and national benefits.

    Experts emphasize that biotech crops can double yields, producing up to 40 tons per hectare compared to 20 tons for conventional varieties. Alexis Nyandwi, a social media influencer in agriculture, admitted he was once skeptical about GMOs, but now recognizes their potential to revolutionize farming and food security. He stressed that science should be embraced rather than feared.

    Pacifique Nshimiyimana, Director of Alliance for Science Rwanda, explained the economic and environmental benefits of biotech potatoes. Farmers in Northern Rwanda often spend heavily on pesticides and labor, with daily wages ranging from 1,000–1,500 Rwf. Reducing pesticide use will save costs, lower workloads, and prevent crop losses caused by late spraying. Moreover, fewer chemicals will protect pollinators like bees, benefiting beekeepers as well.

    Dr. Athanase Nduwumuremyi, a researcher at the Rwanda Agriculture and Animal Resources Board (RAB) and head of OFAB Rwanda, confirmed that the country has been piloting biotechnology for four years. He noted that within two years, biotech potatoes could be rolled out to farmers once approved. The plan is to start with a few volunteer farmers and later scale up seed multiplication for nationwide access.

    Food security remains a national priority. Although Rwanda has committed 10% of its budget to agriculture under the Maputo Declaration, the target has not yet been fully achieved. However, the country continues to seek homegrown solutions, investing in crops like cassava, maize, and potatoes that are widely consumed. Biotechnology is now seen as a strategic tool to meet these goals, ensuring not only self-sufficiency but also resilience in the face of climate change.

    By:Florence Uwamaliya 

  • Amahugurwa y’abanyamakuru b’abagore ku mutekano mu bihe by’intambara hamwe na Judith Basutama

    Amahugurwa y’abanyamakuru b’abagore ku mutekano mu bihe by’intambara hamwe na Judith Basutama

    Judith Basutama, umwe mu banyamakuru b’abahanga bakomoka mu gihugu cy’u Burundi, ari mu bikorwa byo guhugura abanyamakuru bagenzi be ku buryo bwo gutara inkuru no gutara amakuru mu bihe by’intambara n’ibyago bikomeye. Uyu munyamakuru w’inararibonye amaze igihe kinini akora mu itangazamakuru ryo mu karere k’Afurika y’Iburasirazuba, aho azwiho ubunyamwuga no guharanira itangazamakuru rifite ubunyamwuga, butabogama kandi bufitiye abaturage akamaro.

    Judith Basutama, umwe mu banyamakuru b’abahanga bakomoka mu gihugu cy’u Burundi

    Judith Basutama yatangiye urugendo rwe mu itangazamakuru mu myaka irenga 15 ishize, akorera ibitangazamakuru bitandukanye byo mu Burundi birimo Radio Isanganiro, RPA, ndetse na Bonesha FM, aho yakoraga inkuru zijyanye n’uburenganzira bwa muntu, imibereho y’abaturage n’amahoro.

    Kubera ubunararibonye bwe, yakomeje kwagura ibikorwa bye no gufasha abanyamakuru bagenzi be, bituma ajya gukorera n’imiryango mpuzamahanga irimo BBC Media Action, ndetse n’ishyirahamwe IWPR (Institute for War and Peace Reporting), rifasha abanyamakuru gukora inkuru zishingiye ku mahoro n’ubwiyunge.

    Kurubu, Judith ari mu Rwanda mu gikorwa cy’ingenzi kigamije guhugura abanyamakuru batandukanye baturutse mu bihugu bitandukanye birimo u Burundi, u Rwanda, Uganda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Aya mahugurwa yibanda ku buryo abanyamakuru bashobora gutara amakuru mu buryo buboneye kandi butekanye, mu gihe cy’intambara cyangwa ibihe bikomeye nka Jenoside, ibyorezo, cyangwa ibiza.

    Judiith  yagiranye  ibiganiro  n’abanyamakuru  bitabiriye amahugurwa, yagize Ati:Umwanditsi w’inkiru agomba  kuba ijwi ry’abose  baba bahuje cyangwa badahuje kugirango impande zose zibone ijambo.’’

    Yongeyeho ko , iyo uri mubihe by’intambara si ugusiganwa no kuvuga inkuru ya  mbere  ni Ukurinda Ubuzima bwawe  no gutanga Amakuru atanyuranya n’ukuri.

    Judith akomeje kuba umwe mu banyamakuru b’indashyikirwa mu karere, aho ashyira imbere guhugura abandi, kubahugurira kwandika inkuru zifite ireme kandi zitanyuranya n’amahame y’itangazamakuru. 

    Judith Basutama yihaye intego yo gufasha abanyamakuru b’akarere kwigira no gutinyuka kwandika inkuru zikomeye, kandi zifite uruhare mu kugarura amahoro no guharanira ukuri. 

    Umwanditsi: Florence Uwamaliya

  • Ingabo za EAC zashoje icyumweru cyahariwe gufasha abaturage ku Bitaro bya Ngoma

    Ingabo za EAC zashoje icyumweru cyahariwe gufasha abaturage ku Bitaro bya Ngoma

    Tariki ya 3 Nyakanga 2025, Ingabo zo mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) zashoje ku mugaragaro icyumweru cyahariwe ibikorwa byo gufasha abaturage (CIMIC Week), byabereye hirya no hino mu gihugu, by’umwihariko kuri uyu wa Gatatu bikarangirira ku Bitaro bya Ngoma, ahatanzwe serivisi z’ubuvuzi ku buntu.

    Iki gikorwa ngarukamwaka cyari kimaze icyumweru, cyahuje ingabo zaturutse mu bihugu bigize EAC – u Rwanda, Kenya, Uganda, Tanzania, u Burundi na Sudani y’Epfo – mu rwego rwo kurushaho gufatanya n’abaturage mu iterambere ryabo, hanashimangirwa ubufatanye n’amahoro mu karere.

    Serivisi zatanzwe: Ubuvuzi, amazi meza n’amashanyarazi

    Mu byakozwe muri iki cyumweru harimo:

    • Gutanga ubuvuzi ku buntu burimo kubaga indwara zitandukanye, gusuzuma amaso, amenyo, umuvuduko w’amaraso n’izindi ndwara rusange;
    • Gushyira amazi meza mu bice bitandukanye by’icyaro;
    • Kuvana amashanyarazi mu midugudu yari itaragerwamo;
    • Gusana ibikorwaremezo nk’amavuriro, amashuri n’imihanda mito.

    Mu gusoza iki gikorwa, abaturage bo mu Karere ka Ngoma bagaragaje ibyishimo n’ishimwe ku bw’ubufasha bahawe. Umuturage witwa Mukamana Jeannette, utuye mu murenge wa Kibungo, yagize ati:

    “Nari narabuze uko njya kwivuza kubera ubushobozi, ariko ingabo zatugiriye neza. Banyibasiye impyiko ariko bampa imiti ku buntu.”

    Brigadier General Jean Paul Niyomugabo, uhagarariye ingabo z’u Rwanda muri iki gikorwa, yavuze ko “gukorera hamwe nk’akarere bitanga icyizere cy’amahoro arambye” kandi ko ibikorwa bya CIMIC bigamije “guhuza ingabo n’abaturage, no gutanga umusanzu mu iterambere.”

    Yagize Ati.’’Amahoro si ukuba uri mu  intambara gusa, ni no kuba abaturage babaho neza, bafite ubuzima buzira umuze.”

    Kandi ikiIgikorwa si igishya ariko kigira ingaruka nziza

    Ibi bikorwa byiswe CIMIC (Civil-Military Cooperation) bimaze imyaka bikorwa mu bihugu  By’isukubinyamuryango bya EAC, hagamijwe kuzamura ubufatanye hagati y’ingabo n’abaturage, nko mu bihe by’amahoro.

    Umwaka ushize, kimwe mu bikorwa byaranzwe muri CIMIC Week cyabereye i Huye, aho hatanzwe serivisi zo kubaga amaso no gusana ibitaro bya Kabutare.

    Umwanditsi: Uwamaliya Florence

  • Imbuto Yungura Umubiri kandi Igira Inyungu mu Bukungu- Tumenye Pome

    Imbuto Yungura Umubiri kandi Igira Inyungu mu Bukungu- Tumenye Pome

    Pome, izwi mu rurimi rw’Icyongereza nka apple, ni imbuto ikundwa n’abantu benshi kubera uburyohe bwayo n’akamaro ifitiye ubuzima. Uretse kuba iribwa nk’imbuto, ikoreshwa no mu gukora umutobe, salade, no mu biribwa bitandukanye. Iyi mbuto ikunzwe cyane kandi yifitemo isoko rinini ku isoko mpuzamahanga.

    Akamaro ka Pome ku Buzima

    Pome ni isoko y’ikiribwa gikungahaye kuri vitamine C, antioxidants, ndetse n’ibyubaka umubiri. Irinda indwara zifata umutima, igafasha mu igogorwa ry’ibiryo, ikanagabanya isukari mu maraso. Abaganga batandukanye bahamya ko kurya pome buri munsi bifasha kurinda indwara nyinshi zirimo diyabete n’umubyibuho ukabije.

    Kurubu pome nayo ikaba ari  Gihongwe gisigaye Gihongwe mu turere  two ,Mu Rwanda.

    pome si imbuto isanzwe iterwa henshi nk’indimu cyangwa inanasi,Gusa mu turere dufite ikirere gikonje, cyane cyane mu Ntara y’Amajyaruguru n’Iburengerazuba (nk’i Musanze, Nyabihu, na Burera), hari abahinzi batangiye kuyihingira ku bwinshi, cyane  mu misozi miremire ifite ubutaka butoshye kandi bwera.

    Kurubu Abahinzi Babyungukiramo nkabo,

    Mu karere ka Musanze, hari abahinzi batangije amatsinda yihariye yo guhinga pome mu buryo bwa kijyambere. Umuhinzi witwa Mukandayisenga Claudine, avuga ko yateye pome ku buso bwa hegitari imwe mu 2021, ubu akaba ayisaruraho toni zisaga eshanu buri mwaka.  yagiye Ati:

    “Pome ntisaba igishoro kinini, ariko isaba kwitabwaho. Iyo ifashwe neza, igira umusaruro mwinshi kandi igurishwa ku giciro kiri hejuru ugereranyije n’imbuto zisanzwe.”

    Ibi bikaba aribimwe mubyatumye pome ku isoko igira agaciro ndetse n’umuhinzi atera imbere mubyo akora.

    Pome y’u Rwanda ifite isoko mu mujyi wa Kigali no mu zindi ntara, ariko haracyari icyuho kinini cyuzuzwa n’imbuto zinjizwa mu gihugu zivuye hanze, cyane cyane muri Afurika y’Epfo na Kenya. Ibi bitanga amahirwe ku rubyiruko n’abandi bashoramari bashaka gushora mu buhinzi bugezweho.

    Pome si imbuto iramenywa na buri wese mu Rwanda, ariko ni igihingwa cyunguka kandi gifitiye akamaro ubuzima bw’abantu. Kubishyira mu bikorwa bisaba ubushake, amahugurwa no gushakira isoko imbuto z’iwacu. Gushyigikira ubuhinzi bwa pome ni inzira imwe mu zifasha igihugu kugera ku ntego yo kwihaza mu biribwa no kongera ubukungu bushingiye ku buhinzi.

    Umwanditsi: Florence Uwamaliya 

  • Igihingwa Giciriritse ariko Gifite Agaciro kanini mu Buzima n’Ubukungu “Ikijumba”

    Igihingwa Giciriritse ariko Gifite Agaciro kanini mu Buzima n’Ubukungu “Ikijumba”

    Mu gihe u Rwanda rukomeje gushishikariza abaturage kwihaza mu biribwa no kongera umusaruro w’ubuhinzi, kijumba kiri mu bihingwa gakondo bifite uruhare rukomeye mu kurwanya imirire mibi no guteza imbere ubukungu bw’abaturage, cyane cyane mu bice byegereye imisozi n’imisozi miremire.

    Kijumba, kizwi kandi ku izina rya “yam” mu Cyongereza, ni igihingwa cy’ibinyabijumba gifite isoko rinini ku masoko y’imbere mu gihugu no mu karere. Gifite akarusho ko kwihanganira ibihe bigoye by’imvura nke, kikabikwa igihe kirekire, ndetse kigakungahaza umubiri ku ntungamubiri zinyuranye, cyane cyane ibyubaka umubiri (carbohydrates), fibre, potasiyumu na vitamini C.

    Kijumba gihingwa mu turere twinshi tw’u Rwanda nk’Amajyepfo (Huye, Gisagara), Amajyaruguru (Burera, Musanze), no mu Burasirazuba mu turere nka Rwamagana na Kayonza. Ni igihingwa kidakunda kwangizwa cyane n’indwara cyangwa udukoko, kikaba gishobora guhingwa hatabayeho ikoranabuhanga rihanitse, bityo kikorohera abahinzi bato.

    Umuhinzi witwa Nyirankundwa Esperance wo mu Karere ka Huye, avuga ko kijumba kimufasha kubona amafaranga yo kwishyurira abana ishuri. Yagize Ati: “Kijumba sinagifataga  nk’agaciro, ariko maze kubona ko gifite inyungu nyinshi, cyane cyane mu gihe cy’izuba aho ibindi bihingwa byuma, cyo kigiakomeza kumera neza Ubu ni cyo nshyiramo imbaraga kurusha ibigori.”

    Nyirankundwa Esperance, umuhinzi wo mu Karere ka Huye

    Akomeza  agaragaza ko ikijumba ari inkingi yamwamba kuko  kimufasha mubuzima busanze,ahoyerekanye ko

    Ku masoko y’imbere mu gihugu, kijumba hicyenewe cyane nk’ibiribwa by’ingenzi ku miryango yo mu cyaro no mu mujyi,

    Abacuruzi bavuga ko igiciro cy’ikijumba gihora kiri hejuru  ahusanga 1kg kiirihagati y’amafaranga y’U Rwanda 500 Cyangwa 700,mu gihe ibindi bihingwa birimo ibirayi cyangwa imyumbati biba byagabanutse kubera ibihe

    Cyane ko  Hari n’abitoza  mu gutunganya ifu y’ijumba, ikoreshwa mu gukora imigati, keke, n’ibindi bicuruzwa bikunzwe mu mahoteli no mu masoko ya kijyambere.

    Ku rwego mpuzamahanga, amahirwe yo kohereza Ikijumba mu mahanga ariyongera cyane, cyane   ku masoko y’Afurika y’Iburasirazuba n’ibihugu bikoresha cyane imirire ishingiye ku binyabijumba. Abikorera barasabwa gufata iya mbere mu gushora imari mu bijyanye no gutunganya kijumba no kugihuza n’isoko.

    By: Florence Uwamaliya 

  • Nyamasheke: 30 Genocide Victims Laid to Rest in Dignity

    Nyamasheke: 30 Genocide Victims Laid to Rest in Dignity

    The remains of 30 victims of the 1994 Genocide against the Tutsi were laid to rest in dignity at the Gashirabwoba Genocide Memorial in Nyamasheke District. Among them, 29 were recovered from the former Munyove sector and one from Bushenge Sector.

    The burial coincided with the 31st commemoration of the Genocide against the Tutsi in the sectors of Bushenge and Ruharambuga in Nyamasheke District and Giheke in Rusizi District.

    During the ceremony, which took place at the Gashirabwoba Genocide Memorial, survivor Mukahirwa Mediatrice shared her testimony. She lost 12 family members in the genocide and was only 12 years old at the time. She credited the Rwanda Patriotic Army (RPA) for stopping the genocide, expressing gratitude for their intervention.

    “In those we buried today are my mother and siblings. Today, I live with the joy of survival—I have four children, two of whom are in secondary school,” she said.

    Emmanuel Mushinzimana, speaking on behalf of the bereaved families, explained that emotional trauma had delayed their participation in the government’s program to consolidate genocide memorials.

    “Seeing some memorials added to World Heritage has helped us understand the importance of this effort. Today, we chose to bring our loved ones here to rest among others. We thank the leadership of both Rusizi and Nyamasheke districts for supporting us and strengthening our love for this country.”

    Nyamasheke District Mayor, Mupenzi Narcisse, noted that the brutality of the genocide perpetrators continues to hinder recovery efforts, as many remains are still unaccounted for.

    “That is why we urge anyone with information about possible burial sites to come forward. Sharing this information is not a crime—it’s an act of humanity.”

    The Gashirabwoba Memorial Site, where the remains were buried, already housed 20,174 victims, most of whom were killed at the Gashirabwoba football pitch—now the site of the memorial.

    By: Uwamaliya Florence

  • RUB Irasaba Leta Kwihutisha Urwego rw’Ibitabo by’abatabona

    RUB Irasaba Leta Kwihutisha Urwego rw’Ibitabo by’abatabona

    Ishyirahamwe ry’Abafite Ubumuga bw’Ubuhumyi mu Rwanda (RUB) rirahamagarira Leta kwihutisha ishyirwaho ry’urwego rwemewe rufite inshingano zo gutunganya no gukwirakwiza ibitabo mu buryo buboneka ku bafite ubumuga bwo kutabona no kutabasha gusoma ibisanzwe.

    Ibi byagarutsweho mu mahugurwa yabaye  muri Kamena  uyu Mwaka  2025 aho RUB yagaragaje impungenge z’uko ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ya Marrakesh rigenda buhoro, nubwo u Rwanda rwayemeje kuva mu 2020.

    Jacques Mugisha, Umuyobozi Mukuru wa RUB, yavuze ko “nubwo u Rwanda rwasinye aya masezerano, nta ntambwe igaragara iraterwa kuko nta rwego rufite uburenganzira bwo gutunganya ibitabo mu buryo bworoheye abafite ubumuga bwo kutabona.” Yongeraho ati: “Nta bitabo biboneka, bivuze ko tugikeneye ubumenyi, muri macye turi mu nzara y’ibitabo.”

    Jacques Mugisha, Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Union of Blind (RUB)

    Mugisha yasabye ko hashyirwaho urwo rwego rutanga uburenganzira bwo gukora no gusaranganya ibitabo mu buryo burenze imipaka, nk’uko amasezerano ya Marrakesh abiteganya.

    Aba barwanashyaka bashyigikiwe n’abandi barimo Richard Hategekimana, Perezida w’Impuzamashyirahamwe y’Abanditsi mu Rwanda, wavuze ko “abakora mu buvanganzo biteguye gukorana na RUB, ariko igikenewe ni urwego ruzabihuza mu buryo bwemewe n’amategeko.”

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NCPD, Emmanuel Ndayisaba, yemeye ko bazafatanya n’izindi nzego nka MINICOM gutegura dosiye ishyikirizwa Leta kugira ngo urwo rwego rushyirweho vuba.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NCPD, Emmanuel Ndayisaba

    Nubwo hari ubufatanye bateganya na WIPO binyuze mu mushinga wa Accessible Books Consortium (ABC), inzira yo gufasha abantu basaga 3,000 biracyagoye kuko hatarashyirwaho urwego rushinzwe ku rwego rw’igihugu.

    Amasezerano ya Marrakesh, ajyanye n’amategeko mpuzamahanga arengera abafite ubumuga, harimo n’Inyandiko Mpuzamahanga ya Loni ku burenganzira bw’abafite ubumuga (UNCRPD). Ariko kugeza ubu, mu Rwanda, abafite ubumuga bwo kutabona baracyategereje uburyo bubagezaho ubumenyi n’umuco nk’abandi bose.

    Dr. Donatilla Kanimba, umuyobozi ucyuye igihe w’ umuryango nyarwanda w’ abafite ubumuga bwo kutabona

    Umwanditsi: Uwamaliya Florence

  • U Rwanda na Nigeria mu Bufatanye bushya bwo Kurwanya Gusoresha Kabiri ku Bicuruzwa

    U Rwanda na Nigeria mu Bufatanye bushya bwo Kurwanya Gusoresha Kabiri ku Bicuruzwa

    U Rwanda na Nigeria byasinyanye amasezerano agamije gukuraho gusoresha kabiri ku bucuruzi n’ishoramari rikorwa hagati y’ibi bihugu byombi. Ni intambwe igamije koroshya ubucuruzi, guteza imbere ishoramari no gushimangira umubano mu by’ubukungu hagati y’impande zombi.

    Aya masezerano yasinyiwe i Kigali ku wa Gatanu, tariki 27 Kamena 2025, hagati ya Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi w’u Rwanda, Yusuf Murangwa, na Minisitiri w’Imari wa Nigeria, Wale Edun.

    Nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi y’u Rwanda, aya masezerano azafasha abashoramari bo mu bihugu byombi gukora ubucuruzi no gushora imari batikanga kwishyura imisoro ibiri ku nyungu zimwe. Bizateza imbere urwego rw’abikorera, bifashe no mu kongerera imbaraga ishoramari ryambukiranya imipaka.

    Uretse koroshya ubucuruzi, amasezerano azanafasha mu gushyira mu bikorwa intego z’Isoko Rusange rya Afurika (AfCFTA), ritanga amahirwe yo kugeza ibicuruzwa ku masoko manini ku mugabane. U Rwanda na Nigeria, nk’abanyamuryango b’iri soko, bashishikajwe no kwagura ubuhahirane bwabo mu buryo burambye.

    U Rwanda rucumbikiye abashoramari benshi bakomoka muri Nigeria, cyane mu nzego z’ubwubatsi, ikoranabuhanga, serivisi z’imari (nk’Ikigo Access Bank) n’ubucuruzi rusange. Aya masezerano mashya yitezweho kongera umubare w’abashoramari ndetse n’amahirwe y’ishoramari hagati y’impande zombi.

    Ibihugu byombi bisanzwe bifitanye ubufatanye mu by’ubucuruzi, harimo amasezerano yihariye agenga urujya n’uruza rw’abantu n’ibicuruzwa, ndetse n’inama za hato na hato zihuza abashoramari n’abacuruzi, zizwi nka Business Forums. Izo nama zagiye zifasha mu guhuza ibitekerezo no kugaragaza amahirwe y’ishoramari hagati y’ibihugu byombi.

    Yusuf Murangwa, Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi w’u Rwanda hamwe na Minisitiri w’Imari wa Nigeria, Wale Edun.

    Umwanditsi: Uwamaliya Florence

  • Amasezerano y’amamahoro hagati ya DRC n’ u Rwanda yasinyiwe muri White House

    Amasezerano y’amamahoro hagati ya DRC n’ u Rwanda yasinyiwe muri White House

    Mu gihe ibibazo bya politiki n’umutekano bikomeje kuba ingorabahizi mu karere k’Ibiyaga Bigari, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zagaragaje ubushake bwo kuba umuhuza w’amahoro hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC). Ibi byagaragajwe mu muhango wabereye muri White House, aho Perezida Donald Trump yakiriye Minisiteri z’Ububanyi n’Amahanga z’ibi bihugu byombi, bagasinyira amasezerano agamije kugarura amahoro no kugabanya ubushyamirane hagati yabyo.

    Mu ifoto ya mbere, Perezida Trump agaragara aseka yishimye, agaragaza ibimenyetso by’uko amasezerano yagezweho. Icyo gikorwa cyatambukaga kuri televiziyo ya Al Jazeera nk’“live event”, aho byemejwe ko Amerika yakiriye isinywa ry’amasezerano y’amahoro hagati ya ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’u Rwanda na DRC. Ni igikorwa cyitezweho gushyira iherezo ku mvururu zimaze imyaka myinshi zishingiye ku mutekano muke mu Burasirazuba bwa Congo.

    Ifoto ya kabiri iragaragaza ibikibangamiye uru rugendo rw’amahoro: DRC iracyashinja u Rwanda gushyigikira umutwe wa M23, ushinjwa guteza umutekano muke mu Burasirazuba bwa Congo. Iri shinja rikomeje kuba inzitizi ikomeye mu biganiro by’amahoro, ndetse rikaba rinagaragaza ko ikibazo kidashobora gukemuka mu ijoro rimwe, ahubwo bisaba ubushishozi, ubufatanye bw’akarere n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga.

    Ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru, Perezida Trump yavuze ko “amahoro ari ingenzi kurusha ibindi byose mu guteza imbere abaturage b’akarere,” yongeraho ko Amerika yiteguye gukomeza kuba umuhuza kugira ngo hashakwe ibisubizo birambye. Ni intambwe ifatwa nk’iy’amateka mu gihe ibihugu byombi byari bimaze igihe bishyamiranye, cyane cyane ku birebana n’umutekano n’ubusugire bw’imbibi.

    Icyakora, nubwo hari icyizere cy’imishyikirano, haracyari inzitizi nyinshi. DRC ikomeje gusaba ko u Rwanda ruhagarika icyitwa “gushyigikira inyeshyamba za M23”, naho u Rwanda rukavuga ko ari ibirego bidafite ishingiro, rukanasaba ko ikibazo cy’umutekano wa Congo cyafatwa nk’ikibazo cy’imbere mu gihugu, aho gukomeza gushakira intandaro hanze yacyo.

    Uruhare rwa Amerika muri iki kibazo rushimangira ko amahoro mu karere k’Ibiyaga Bigari atari inyungu y’akarere gusa, ahubwo binagirira akamaro isi yose, cyane cyane mu bijyanye no guhashya iterabwoba, guhagarika ubuhunzi n’icuruzwa ry’intwaro mu buryo butemewe.

    Amasezerano yasinywe ni intangiriro y’urugendo rurerure. Abaturage b’akarere baracyategereje ko aya masezerano atarangirira ku meza y’inama, ahubwo azashyirwa mu bikorwa hagamijwe amahoro arambye no kurengera ubuzima bw’abasivili bamaze imyaka myinshi mu bwigunge  n’ububabare

    Umwanditsi: Uwamaliya Florence