Blog

  • Amashyuza: Ibisigaramatongo by’ibirunga byahindutse isoko y’ubuzima

    Amashyuza: Ibisigaramatongo by’ibirunga byahindutse isoko y’ubuzima

    Rubavu – Ku nkengero z’Ikiyaga cya Kivu, mu murenge wa Nyamyumba, amazi ashyushye asohoka mu rutare aturuka mu nda y’Isi atanga ubuzima, amahoro n’iterambere. Aha hantu hazwi nka Amashyuza ya Rubavu ni kimwe mu bintu byihariye u Rwanda rufite, bikurura abantu b’ingeri zose ,kuva ku bakeneye koga mu mazi avura, kugera ku bashakashatsi bashaka kumenya ibanga ryayo.

    Amashyuza asohoka aturuka mu myobo y’ubutaka iri munsi y’ibirunga bya Nyiragongo na Nyamulagira. Ubushakashatsi bwakozwe n’abahanga bo muri Bavariya Environmental Unit  bakabihurizajo n’inzobere zo mu Rwanda zishinzwe ibyogupima amazi, bwerekanye ko amazi afitemo ubushyuhe buri hagati ya 47°C na 55°C.

    Abahanga bo muri Bavariya Unit bavuze ko bazakomeza kugenzura uburyo ayo mashyuza asohoka n’ingaruka zayo ku butaka n’amazi. Bavuga ko mu gihe azitabwaho neza, ashobora no gufasha u Rwanda mu mishinga y’ingufu zisubira.

    Umunyabumenyi, Dr. Karl Müller, yavuze ati:

    “Twabonye ko aya mashyuza ari isoko kamere y’ubushyuhe buturuka mu butaka bwo mu nda y’Isi. Aha ni ahantu h’ingenzi ku rwego rwa Afurika, kuko hafite ubushyuhe buhoraho kandi budahindagurika cyane.”

    Ku marembo y’amashyuza, hagaragara abantu benshi bamwe bambaye imyenda yoroshye, abandi bitwaje ibikapu n’isabune

    n’amasume. Amazi y’amashyuza asohoka avubuka mu rutare, agasohoka afite umwotsi mwinshi, asa n’ayo bashyizemo umuriro.

    Karirosi Claude n’umurobyi  abukotera muricyo kiyaga  yemeza ko Amafi bafungura  abaraho aba yayarobye ,hafi yaho bogera,ko ntacyangiza ku Kiyaga cya Kivu  gihari, amazi y’amashyuza ahita yivanga n’ay’ikiyaga agatakaza ubushyuhe  bigatuma ibinyabuzima byo mu mazi bitahungabanywa.

    Ku marembo y’amashyuza, hagaragara abantu benshi bamwe bambaye imyenda yoroshye, abandi bitwaje ibikapu n’isabune n’amasume. Amazi y’amashyuza asohoka avubuka mu rutare, agasohoka afite umwotsi mwinshi, asa n’ayo bashyizemo umuriro.

    Mukandoli Vestine, utuye hafi ya mashyuza  aganira n’ikinyamakuru Imena, avuga ko ajya   mu  mashyuza buri cyumweru.

    Agira Ati .“ Mbere Ntarajya  mu Mashyuza  narwaraga umuvuduko ,n’imitsi,Kuva ngezemo mba numva umubiri wose uhutse. Amazi ashyushye amvura imitsi, n’uburibwe bugashira  n’umuvuduko waragabanutse,n’Abandi bajyayo babifata nk’imigenzo yo gusukura umutima n’umubiri.”

    ’Niyonzima Elias, umucuruzi ukorera hafi aho, bavuga ko ayo mazi yahinduye ubuzima bwabo.

    Yagize Ati.“Abashyitsi baza hano buri munsi. Tugurisha ibiribwa, amazi yo kunywa, n’ibikoresho by’isuku  no kubatazanye ibyo bogana turabibaha dufite iby’abagabo n’abagore ndetse n’abana ,Amashyuza yatugize abacuruzi, kandi yaduhaye imirimo.”

     Uwimana Pascaline  n’uwureberera amashyuza asobanura agira Ati.”

    “Abantu baza hano baba bashaka kuruhuka no gutuza nyuma y’imirimo myinshi baba bakoze , Dufite abakozi bize massage, dukoresha uburyo bwo gukomeza imitsi  no kuyifungura no kongera umubiri imbaraga. Ntabwo ari koga gusa, ni ubuzima bushya.” Abantu bakura mu mashyuza.

    Mu gice cy’ahateganye n’amashyuza, hari Centre de Bien-Être Naturel Rubavu, ahahurira ubuvuzi gakondo n’ubumenyi bugezweho. Aha abantu baba barangije koga mu mashyuza bahabwa massage y’ubuzima ikorwa n’abakozi bize mu bijyanye n’ubuzima n’imitsi.

    Mu gihe abandi bagana amashyuza mu rwego rwo gusukura cyangwa kwivura, hari n’abahajyayo bitewe n’umuco. Bimwe mu bihugu byo mu karere byemera ko ayo mazi atanga amahirwe n’akanyamuneza k’umutima bakayifashisha mu birori by’ubukwe, cyangwa mu gusaba umugisha.

    Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu buvuga ko aya mashyuza agomba kurengerwa nk’umutungo w’igihugu, kuko ari isoko y’ubuzima n’iterambere. Abayobozi bahamya ko aya mazi ari igihangano cy’Imana gikwiye kwitabwaho.

    Prosper Mulindwa,Ubuyobozi bw’Akarere  yagize Ati”.Aya mashyuza ni impano itagira uko isa. Afasha mu buvuzi, atanga akazi, kandi ni isoko y’ubukerarugendo.” Tugomba kuyabungabunga kugira ngo azahoreho,” 

    By:Florence  Uwamaliya 

  • Global Gateway Forum 2025: Perezida Kagame yasabye kongera ibikorwa remezo bitangiza ibidukikije..

    Global Gateway Forum 2025: Perezida Kagame yasabye kongera ibikorwa remezo bitangiza ibidukikije..

    Bruxelles, 9 Ukwakira 2025  Mu nama ya Global Gateway Forum 2025 yabereye i Bruxelles mu Bubiligi, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yagarutse ku kamaro ko kurengera ibidukikije nk’umusingi w’iterambere rirambye n’ubufatanye hagati ya Afurika n’u Burayi.

    Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame

    Perezida Kagame yashimangiye ko isi itazagera ku iterambere rirambye hatabayeho ishoramari rirengera ibidukikije, asaba ko ibikorwa byose by’iterambere bishingira ku ngufu zisubira n’imikoreshereze myiza y’umutungo kamere.

    Perezida Paul Kagame yagize Ati.”Iterambere ridafite umusingi mu kurengera ibidukikije ni nk’inzu yubatswe hejuru y’umusenyi. Tugomba guhitamo kuba igisekuru cy’ubwitonzi n’ubwubahane ku isi dutuyeho,”

    Yongeyeho ko ibihugu bya Afurika bidakwiye gufatwa nk’aho ari isoko ry’ibikoresho gusa, ahubwo bikwiye kuba abafatanyabikorwa b’ingenzi mu kubaka isi irambye.

    Mu ijambo rye, Perezida Kagame yagaragaje ko Afurika ifite amahirwe akomeye mu kurwanya ihindagurika ry’ibihe, cyane cyane binyuze mu kubungabunga amashyamba, gutunganya amazi n’ubutaka, no guteza imbere ingufu zisubira nk’iz’ubushyuhe bw’izuba 

    Yibukije ko u Rwanda, binyuze mu migambi irimo Green Growth Strategy na Rwanda Green Fund (FONERWA), rwerekanye ko iterambere rishoboka igihe abantu bashyize imbere ibidukikije n’imicungire iboneye y’umutungo kamere.

    Iyi nama, yitabiriwe n’abakuru b’ibihugu n’abahagarariye imiryango mpuzamahanga, yibanze ku ngingo zirimo ishoramari rirambye, ingufu zisubira, ikoranabuhanga ritangiza ibidukikije, n’uburyo bwo gufasha urubyiruko rw’Afurika kugira uruhare mu kubaka ejo heza.

    Abasesengura bavuga ko ubutumwa bwa Perezida Kagame bwongeye gushyira u Rwanda ku isonga mu bihugu bifite ijwi rikomeye mu kurengera ibidukikije ku rwego mpuzamahanga, ndetse bukaba bufitanye isano n’imihigo igihugu cyihaye mu gukomeza kuba “green country” mu mwaka wa 2050.

    Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame

    By:Florence Uwamaliya 

  • Perezida Kagame yasaba ishoramari rifite ireme mu bihugu bya Afurika, Global Gateway Forum 2025.

    Perezida Kagame yasaba ishoramari rifite ireme mu bihugu bya Afurika, Global Gateway Forum 2025.

    Mu nama mpuzamahanga Global Gateway Forum 2025 yabereye i Bruxelles, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame,yatangaje  ijambo rikomeye ryibanze ku nkingi eshatu z’ingenzi: ubwuzuzanye, iterambere rishingiye ku baturage, n’ubufatanye butavangura.

    Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame

    Perezida Kagame yagize ati:“Ishoramari rigomba kuba rifunganye kandi ridasesagura; ibikorwa remezo ntibigomba kuba imitungo y’iteka itavumwa. Ubufatanye burambye bwishingiye ku mahame y’uburinganire, ko buri ruhande rwigira ku rundi, ni wo muti nyawo ku kuzamura imibereho y’abaturage bacu.”

    Yongeyeho ko Afurika igomba kugira uruhare ruhamye mu byemezo byerekeye iterambere ryayo, kandi ko ibihugu by’Afurika hamwe n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) bagomba gushyira hamwe mu bikorwa bifatika aho kuba mu nyandiko gusa.

    Perezida Kagame yagarutse ku by’ingenzi:

    • Gushyira imbere amashanyarazi atangiza ibidukikije n’izindi ngufu zisubira
    • Guteza imbere ibikorwa remezo birambye (imihanda, amazi, itumanaho)
    • Guhuza ikoranabuhanga rikomeye n’ubushobozi bw’abaturage
    • Gukuraho imbogamizi mu kugarura ishoramari n’ubucuruzi hagati y’Afurika na EU

    Uyu muhango wateguwe mu rwego rwo kongera imikoranire hagati y’ibihugu by’Afurika n’ibihugu by’u Burayi mu nzego zinyuranye z’iterambere n’ishoramari rifitiye akamaro abaturage.

    By:Florence Uwamaliya 

  • Menya icyatsi gifasha umubiri kuba muzima. “Umutanzaniya”

    Menya icyatsi gifasha umubiri kuba muzima. “Umutanzaniya”

    Mu bishanga byo hafi y’imigezi n’ibiyaga by’u Rwanda, hagiye kumvikana izina rishya mu buvuzi gakondo: Kirandaranda. Ni icyatsi cyoroshye gifite amababi mato y’icyatsi kibisi, gikunda kumera hafi y’amazi cyangwa ku misozi ifite ubutaka bubobereye.

    Iki gihingwa cyazanywe n’umugabo w’Umutanzaniya witwa Mussa Hamis, wamamaye mu buvuzi gakondo nyuma yo gusanga kirandaranda kivura indwara nyinshi z’abantu b’ingeri zitandukanye. Mussa avuga ko amaze imyaka irenga icumi agikoresha, aho kimufashije gukiza abantu barwaye inzoka zo mu nda, indwara z’isukari (diabetes) n’umuvuduko w’amaraso.

    Musa Hamis  Yagize Ati.“Kirandaranda ni impano y’Imana ku bantu. Kirinda umubiri, kigafasha amaraso gutembera neza, kandi n’abana bakinywa nta ngaruka bigira,”

    Ubu Mussa yabonye icumbi mu karere ka Rubavu, aho avuga ko yishimiye uburyo Abanyarwanda bakunda kumenya iby’imiti karemano. Avuga ko kirandaranda gikura vuba kandi gishobora guhingwa hafi y’amazi cyangwa mu bishanga byegereye imigezi.

    Mussa asobanura ko kirandaranda gikorwa mu buryo bworoshye:  kobasoroma  ,amababi mashya akabanza bakayaronga  kakayatogosa mu mazi  iminota 10. Uwayanyoye mu gitondo n’umugoroba, ngo atangira kumva itandukaniro nyuma y’iminsi mike, cyane cyane ku bafite ibibazo by’umuvuduko cyangwa isukari n’inzoka zo munda.

    Abaturage bamwe ba Rubavu batangaza ko bamaze kumenyera kunywa umutanzaniya  kuko  ubafitiye akamaro Kanini ko nta mwana  wo murako gace  ukirwara inzoka.

    Mukamana  Anne w’imyaka 58  aganira n’ikinyamakuru  Imena  yagize Ati.”narimfite umuvuduko mwinshi, ariko kuva nta ngiye  kunywa umutanzaniya , byaroroshye.”

     Yongeyeho ko   asigaye Ajya kwa,Muganga Baka mubwirako ameze neza Bakaba barana  muhinduriye  imiti  bamuhaga  mbere.

    Abashakashatsi bo muri Kaminuza y’u Rwanda batangaje ko bateganya gukorana na Mussa kugira ngo bakore ubushakashatsi bwimbitse ku bigize  ikimera kugira ngo gihabwe ishingiro rya siyansi.

    Umutanzaniya ni  kimwe mu bimera bigaragaza ko U Rwanda  rufite ubutunzi karemano bushobora gufasha mu kurwanya indwara no kurengera ibidukikije.

    By:Florence Uwamaliya 

  • Maguma: Umutwaro uremereye ku buzima bw’abaturiye ibirunga

    Maguma: Umutwaro uremereye ku buzima bw’abaturiye ibirunga

    Mu gihe ibirunga ari isoko y’ubutaka bwera kandi bikurura ubukerarugendo, ubushakashatsi bwerekana ko maguma (volcanic ash na gaze ziva mu birunga) zishobora kugira ingaruka zikomeye ku buzima bw’abantu, cyane cyane ku maso .

    Iyo ibirunga  bisohora imyotsi, haba higanjemo ibinyabutabire birimo sulfur dioxide, fluorine, na gaze zindi. Izi gaze zifatana n’utuntu tw’ivu (ash particles) bigakwirakwira mu kirere, bikagera mu maso n’imyanya y’ubuhumekero y’abaturage.

    • Kubyimbirwa no kurwara amaso: ubushakashatsi bwa World Health Organization (WHO, 2017) bwagaragaje ko abaturage batuye hafi y’ibirunga bya Nyiragongo na Nyamulagira bakunze kugaragaza indwara zo mu maso nk’amaso atukura, kubyimba no kuribwa bitewe no guhura kenshi n’ivu rya maguma.

    •Abashakashatsi b’i Goma bavuze ko amazi anyuze mu butaka bwa maguma akenshi aba arimo fluorine nyinshi, igira uruhare mu kwangiza cornea y’amaso.

    • Kubura ubushobozi bwo kureba neza: igihe umuntu ahura kenshi n’ivu rya maguma mu kirere, bigira ingaruka ku rumuri rw’amaso, bikaba byatera ubumuga bw’amaso mu gihe kirekire.

    • Cancer y’ubuhumekero: nubwo bitagaragara vuba, ubushakashatsi bwa US Geological Survey (USGS, 2015) bwagaragaje ko kurenza igihe kinini uhumeka ivu riturutse ku birunga bishobora kongera ibyago byo kurwara kanseri y’ubuhumekero.

    Munyaneza Jean Bosco, utuye mu gace ka Rugari hafi ya Nyiragongo, yagize ati: “Iyo ibirunga bisohoye umwotsi, amaso yacu aratukura, tugatangira gukorora cyane. Hari n’abana benshi bahora barwaye mu buhumekero. Abaganga batubwira ko biterwa na maguma.”

    Abashakashatsi n’abaganga bagira inama zo kwa mbara • udupfukamunwa   Mugihe ibirunga  bitangiye kuruka  bakanipfuka   Ku,amaso  kugirango amaso yabo yokubona ibishashi  by’umuriro kuko byangiza  amaso.

    • Kunywa amazi meza atanyuze mu butaka bwa maguma mu rwego rwo kugabanya fluorine.

    • Gushyira imbaraga mu bukangurambaga bwo kwigisha abaturage ku ngaruka za maguma n’uburyo bwo kwirinda.

    Nubwo ibirunga ari ibyiza ku bukungu no ku bidukikije, maguma ibiturukamo igira uruhare runini mu kwangiza ubuzima bw’abantu, by’umwihariko ku maso n’imyanya y’ubuhumekero. Ubushakashatsi bwerekana ko abaturage batuye hafi y’ibirunga bakeneye ubufasha bwihariye mu buzima, kugira ngo imibereho yabo itazahazwa n’ingaruka zituruka kuri maguma.

    By:Florence Uwamaliya 

  • Isoko ya Nile: Uruhererekane rw’amazi rwatangiriye i Karongi mu Rwanda

    Isoko ya Nile: Uruhererekane rw’amazi rwatangiriye i Karongi mu Rwanda

    Umugezi wa Nile ni wo murezi muremure kurusha indi yose ku isi, ufite 6,853 km uhereye muri Afurika y’Uburasirazuba ukagera mu Nyanja ya Mediterane mu Misiri. Ariko ikibazo cyakomeje guteza impaka ni aho isoko nyirizina rya Nile riri.

    Mu misozi ya Karongi, mu gice gikwiranye n’ishyamba rya Nyungwe, ni ho havuka imigezi mito ikuzura mu buryo bw’imvura nyinshi igahurira hamwe ikabyara umugezi wa Nyabarongo.

    Nyabarongo, umugezi muremure mu Rwanda
    • Nyabarongo ufite 297 km uca mu ntara zitandukanye z’u Rwanda.
    • Uko ugenda utemba, ugenda uhuza n’imigezi mito nka Mwogo, Mukungwa n’indi, bikawugira munini.

    Nyabarongo ni umugezi w’ingenzi kuko ari wo soko y’amazi akomeza akabyara Akagera, ari wo ujya muri Victoria.

    Nyabarongo ikomeje inzira yayo kugeza igera mu Majyaruguru y’u Rwanda, aho ihurira n’indi migezi igahinduka Akagera.

    Umugezi wa Nile
    • Akagera ni wo mugezi munini uturuka mu Rwanda winjiza amazi menshi muri Lake Victoria.
    • Amazi ya Akagera ni yo atanga White Nile, itangirira ku ruzi rwinjira muri Victoria mu gace ka Jinja muri Uganda.

    Uhereye muri Victoria, Nile igabanyijwemo ibice bibiri:

    • White Nile: ituruka mu Rwanda na Burundi (via Akagera na Victoria).
    • Blue Nile: ituruka muri Lake Tana muri Ethiopia.

    Ibi bice byombi bihurira mu murwa mukuru wa Sudan – Khartoum, bikabyara Nile imwe ikomeza igana mu Egypt, igasohokera mu Nyanja ya Mediterane.

    • Nile yose ifite 6,853 km.
    • Abashakashatsi bamwe bemeza ko isoko rya kure cyane ry’uruzi riri i Rwanda (Karongi/Nyungwe) kuko amazi ahavuka ni yo akomeza urugendo rurerure kugeza muri Misiri.
    • Hari n’abavuga ko Burundi (Ruvyironza) ari ryo soko, kuko riri ku ruzi rwiyongeraho rugahura na Nyabarongo.

    Impaka hagati y’u Rwanda, u Burundi, Uganda na Ethiopia zikomeje, buri gihugu cyifuza kwitirira isoko rya Nile.

    • Mu 1858, John Hanning Speke (umwongereza) yemeje ko Lake Victoria ari yo soko ya Nile.
    • Nyuma, mu kinyejana cya 20, abandi bashakashatsi b’Abanyamerika n’Abanyarwanda bagaragaje ko amazi ava muri Nyungwe/Karongi ari yo nyirizina atanga Nyabarongo, igakomeza ikaba Nile.

    Ibi byose bigaragaza ko u Rwanda rufite agaciro gakomeye mu mateka y’uruzi rwa Nile. Kuba Nyabarongo ari intangiriro y’amazi yinjira muri Victoria, byemeza ko Karongi na Nyungwe ari kimwe mu  ,isoko by’uruzi rwa mbere ku isi.

    By:Florence Uwamaliya 

  • Sahara: Ubutayu Bunini ku Isi Bufite Amateka Yihariye

    Sahara: Ubutayu Bunini ku Isi Bufite Amateka Yihariye

    Ubutayu bwa Sahara ni bwo butayu bunini ku isi, buri ku buso bwa miliyoni zirenga 9.2 km², bungana hafi na Leta Zunze Ubumwe za Amerika yose. Buboneka mu majyaruguru ya Afurika, bukaba burenga ibihugu 11 birimo Maroc, Aljeriya, Libiya, Misiri, Sudani, Nijeri, Mali, Tchad, Mauritania, Eritrea na Senegal.

    Sahara izwiho ubushyuhe bukabije: ku manywa ubushyuhe bushobora kugera hejuru ya 50°C, nijoro bukamanuka bukajya munsi ya 0°C. Ubusanzwe imvura ihagwa munsi ya 25mm ku mwaka, bigatuma ibihingwa bidashobora kutera cyane keretse mu turere dufite ibiyaga bito.

    N’ubwo ubu ari ubutayu bunini, ubushakashatsi bwerekana ko Sahara yahindutse inshuro nyinshi mu mateka yayo. Hafi y’imyaka 10,000 ishize, yari ifite ishusho ya savannah: hariho ibiti byinshi, inzuzi n’ibiyaga. Abahanga basanze ibishushanyo (rock paintings) byerekana inyamaswa nk’imbogo, inzovu n’ingamiya zahoze zihaba.

    Impinduka mu miterere y’ikirere yatumye Sahara yumagara gahoro gahoro, iba ubutayu bukomeye. Ibi byatewe n’imihindagurikire y’urusobe rw’imiyaga (monsoon winds) n’imyuka y’izuba (solar radiation) byahinduye uko imvura igwa muri aka gace.

    Ubutayu bwa Sahara ntibufite inyanja imbere yabwo, ariko bukora ku nyanja ebyiri zikomeye:

    • Ku majyaruguru, bukora ku Nyanja ya Mediterane.
    • Ku burengerazuba, bukora ku Nyanja y’Atlantika.

    Abashakashatsi bemeza ko kera hari ibice bya Sahara byari bifite ibiyaga binini, birimo Lake Mega-Chad, yari ikubye u Rwanda inshuro zirenga 10.

    N’ubwo bigoye kuhatura, Sahara ituwe n’abantu barenga miliyoni 2, cyane cyane mu mijyi iri hafi y’amazi nk’i Cairo (ku ruzi rwa Nili). Abatuye aha akenshi ni aborozi b’ingamiya n’intama, ndetse bakora ubucuruzi bukomeye bwambukiranya ubutayu.

    Ibinyabuzima na byo ntibibura: harimo ingamiya, inzoka, amasega, nyenzi zo mu butayu, ndetse n’inyoni zimwe zishobora gukora urugendo rurerure.

    Sahara ifite ibibumbano bikomeye mu bukungu n’imibereho:

    • Ifite petrole, gazi na zahabu byinshi bikururwa n’ibihugu biyituriye.
    • Umuyaga uva muri Sahara (Saharan dust) utwara ivumbi rikagera mu Burayi, muri Amerika y’Epfo no mu nyanja, rikongera ifumbire mu butaka bwo ku isi.
    • Ni imwe mu mpamvu zituma ikirere cy’isi gihinduka, kuko ubushyuhe bwaho bugira ingaruka ku myaga n’imvura y’isi yose.

    Abashakashatsi bavuga ko Sahara ishobora kongera guhinduka “ubusitani” mu myaka ibihumbi bizaza, bitewe n’uko isi ikomeje guhinduka mu buryo bw’ikirere. Ni ikimenyetso cy’uko ubuzima ku isi budahora mu buryo bumwe.

     Mu magambo magufi, Sahara si “ubutayu bw’umucanga gusa”, ahubwo ni isomo rikomeye ku bantu:Ritatwereka uko isi ihinduka, uko ibidukikije bishobora guhindura ubuzima bw’abantu n’inyamaswa, kandi ritwigisha akamaro ko kubungabunga ikirere no kwitegura impinduka z’ibihe.

    By:Florence Uwamaliya 

  • World Heart Day: RBC Urges Rwandans to Get Regular Check-ups

    World Heart Day: RBC Urges Rwandans to Get Regular Check-ups

    The Rwanda Biomedical Centre (RBC) has reiterated the importance of prevention and regular screening for non-communicable diseases (NCDs), especially heart-related conditions, as they often develop silently without showing early symptoms. This message was emphasized during the closing of the NCD awareness week and the celebration of World Heart Day on September 28, 2025, in Rubavu District.

    An example is the testimony of Nsabimana j.Claude, a Rubavu resident, who only discovered she had high blood pressure after experiencing unusual symptoms, including sudden hair loss. Initially, she believed it was witchcraft, not knowing it was hypertension. She recalls being warned years earlier after giving birth to her sixth child but ignored the advice.

    “I used to consume a lot of fried foods, meat, and cooking oil. The pressure kept rising until doctors told me even my heart was affected. They said if I didn’t change my lifestyle, I could die. I was short and overweight,” she explained. “I started doing sports, changed my diet, and gradually lost weight. Today, my blood pressure is normal, and I feel healthy.”

    Rubavu District Mayor, Mulindwa Prosper, said their target is prevention through sports and awareness.

    Mulindwa Prosper, Mayor of Rubavu District

    “We established a monthly community sports day in every sector, alongside awareness campaigns in community gatherings, umuganda, and other events. We work with Gisenyi Hospital specialists to encourage people to reduce alcohol consumption, eat healthy, and exercise regularly.”

    During the week, 1,119 people were screened for high blood pressure, diabetes, and heart diseases. Results showed that 40% had hypertension, 7.5% had heart disease, and 5% had diabetes — most of whom were unaware of their condition.

    Dr. Evariste Ntaganda, Head of the Heart Diseases Unit at RBC, stressed lifestyle changes.

    Dr. Evariste Ntaganda, Head of the Heart Diseases Unit at RBC

    “Prevention requires regular exercise, healthy eating, reducing salt and fats, and avoiding obesity. Obesity is a leading cause of NCDs and heart diseases,” he said.

    According to RBC’s 2022 research, 16.8% of Rwandans aged 18–69 suffer from high blood pressure. NCDs are among the top causes of death in Rwanda, with heart diseases accounting for 47.7% of hospital mortality and 59.3% of family deaths.

     RBC also reminded youth and children that building healthy habits early — regular sports, eating balanced meals, and avoiding excessive sugary or fatty foods — is the best way to protect their hearts and secure a healthier future.

    By:Florence Uwamaliya 

  • Abaturage barakangurirwa kumenya no kwirinda indwara zifata Umutima

    Abaturage barakangurirwa kumenya no kwirinda indwara zifata Umutima

    Ibirori bidasanzwe byabereye mu Karere ka Rubavu mu burengerazuba bw’u Rwanda bigamije gukangurira abaturage kumenya indwara zifata umutima no kuzikumira. Ibyabaye byarimo urugendo rwo gukangurira abantu ndetse no gupimwa ku bushake indwara zifata umutima.

    Dr. Evariste Ntaganda, Umuyobozi w’ishami rishinzwe indwara zifata umutima mu Kigo cy’Ubuvuzi cy’u Rwanda (RBC)

    Dr. Evariste Ntaganda, Umuyobozi w’ishami rishinzwe indwara zifata umutima mu Kigo cy’Ubuvuzi cy’u Rwanda (RBC), yatangaje ko uwo munsi wabanjirijwe n’icyumweru cyo gukangurira abaturage ku ngaruka z’indwara zifata umutima n’ingeso nziza zo kuzikumira.

    “Uyu munsi ugamije kwigisha abaturage ku byago by’indwara zifata umutima, birimo indyo idahagije, kubura imyitozo ngororamubiri, kunywa itabi, no gukoresha inzoga cyane cyangwa mu buryo bwangiza,” yasobanuye.

    Yongeyeho ko kwibuka uyu munsi buri mwaka bishishikariza kwirinda izi ndwara zihitana abantu bucece.

    Prosper Mulindwa, Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, yashimangiye ko indwara zifata umutima ari ikibazo gikomeye ku buzima bw’abaturage, bityo gukangurira abantu bihoraho ari ngombwa.

    Prosper Mulindwa, Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu

    “Birihutirwa kuruta ikindi gihe cyose gukumira indwara zifata umutima. Zica abantu bucece kandi zigira ingaruka ku baturage bacu. Turashishikariza abaturage bacu kugira ingeso nziza zo kwirinda,” yavuze.

    Mayor Mulindwa yagaragaje ko gutegura indyo yuzuye no gukora imyitozo ngororamubiri ari bimwe mu by’ingenzi byo kwirinda.

    By’umwihariko, urubyiruko rwigishijwe ingeso nziza zo kwirinda kuva bakiri bato. Uru rubyiruko rwasobanuriwe ingaruka z’imirire mibi, kunywa itabi no kutagira imyitozo, ndetse rwarashishikarijwe gukora iminsi yose imyitozo ngororamubiri no kurya indyo iboneye.

    Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda ivuga ko indwara zifata umutima ari ikibazo gikomeye ku buzima rusange kandi zigira uruhare runini mu ndwara zitandura (NCDs). Minisitiri y’Ubuzima yanagaragaje ko igihugu gifite ikibazo cyo kubura ubushobozi n’abahanga mu kuvura indwara zifata umutima, ibi bigatuma hakoma mu nkokora kwisuzumisha hakiri kare no kuvura indwara z’umutima, harm n’indwara zavuka n’iziterwa na rubagimpande nizindi.

    Nubwo bimeze bityo, hashyizweho ingufu zo gukomeza gahunda y’ubuzima no gukangurira abantu kwirinda indwara zifata umutima.

    Umwe mu baturage wapimwe, Jean Claude, yagize ati: “Sinari nzi ko mfite umuvuduko w’amaraso uri hejuru kugeza uyu munsi napimwe. Ibi byamfashije kubona ko ngomba kwita ku mutima wanjye no ku buzima bwanjye.”

    By:Florence Uwamaliya