Blog

  • TICO, Umuryango Uharanira Iterambere ry’Urubyiruko n’Abanyantege nke

    TICO, Umuryango Uharanira Iterambere ry’Urubyiruko n’Abanyantege nke

    Umuryango TICO (Thriving Inclusive Community Organization) washinzwe mu 2019 i Kigali n’urubyiruko rwifuje guteza imbere bagenzi babo n’abandi bahura n’imbogamizi mu buzima, cyane cyane abanyantege nke. Kuva icyo gihe, TICO yabaye urubuga rutanga amahirwe y’amasomo, amahugurwa n’ubumenyi bwibanda ku rubyiruko rwize ariko rutarabonye akazi, ikarwigisha uburyo bwo kwihangira imirimo iciriritse no kwiteza imbere.

    Egide Habinshuti, Umuyobozi wa TICO.

    Egide Habinshuti, uyobora TICO, asobanura ko intego nyamukuru ari ugufasha urubyiruko guhanga udushya no gushyira mu bikorwa imishinga y’ubucuruzi iciriritse. TICO itumira urubyiruko rufite ibitekerezo bishya, rugasuzumwa maze imishinga yatoranyijwe igahabwa inkunga y’amafaranga yo gutangiza ibikorwa. Iyo mishinga irimo ubuhinzi, ikoranabuhanga, ubuhanzi n’ubucuruzi butandukanye Kugirango biteze imbere.

    Isimbi Karo, umwe mu banyuze muri gahunda za TICO, yashimye cyane amahugurwa y’amezi atatu yitabiriye. Yagize ati: “TICO yampaye amahirwe yo guhagarara imbere y’abantu no gutekereza cyane, byagura ibitekerezo byanjye. Umushinga wanjye wemerewe kandi utsinze, ubu ngiye kuwushyira mu bikorwa.”

    Undi musore witwa Salehe yagaragaje uburyo TICO yamubereye imbarutso. Afite kompanyi ikora ifu y’igikoma yongerwamo amagi kugira ngo ibe ifite intungamubiri nyinshi. Yinjiranye n’umushinga wo gukora amasabune akoreshwa ibishishwa by’inanasi, ndetse anakora divayi yongera agaciro ku musaruro w’ibanze.

     Salehe avuga ko ibi byose yabitangiriye ku mafaranga make, aturuka ku nguzanyo yagenerwaga muri kaminuza, akaguramo ibikoresho bike. Yagize Ati: “Kenshi imishinga ipfira mu bitekerezo, aho umuntu avuga ko nta mafaranga ahagije afite.  Nibyo natangiye mfite bike ariko byatumye nkura amaboko mu mufuka, ntangira kujya ku isoko ry’umurimo. Urubyiruko dukwiye kwiga gukoresha bike dufite, kuko nabyo bishobora kuduteza imbere.”

    Uhagarariye Minisiteri y’Ubuzima yashimiye urubyiruko rwitabiriye amahugurwa, anabashishikariza kudapfusha ubusa ayo mahirwe. Yagize ati: “Turashimira TICO uburyo idahwema gushyigikira urubyiruko mu iterambere. Ndibutsa urubyiruko rufite ubwandu bw’agakoko ka SIDA ko gufatira imiti ku gihe. Ni byo bizatuma mubaho neza, mukomeze gushyira mu bikorwa imishinga yanyu no kwiteza imbere. Ntimugapfushe ubusa amahirwe mufite.”

    Uyu munsi, TICO imaze gufasha urubyiruko ruhagije ruri muri gahunda   ikomeje kurushaho kuba urubuga ruhuza urubyiruko n’abafatanyabikorwa. Nk’uko Egide Habinshuti abivuga, nubwo bakiri bake, intego ni ukwagura ibikorwa kugira ngo urubyiruko rwinshi rugerweho, rwigishwe kwihangira imirimo no guhindura ibitekerezo mu bikorwa bifatika.

    Mu by’ukuri, TICO yabaye igicumbi cy’icyizere, ikerekana ko guhanga udushya no gukoresha bike dufite bishobora kuba intangiriro y’iterambere rirambye.

    Umwanditsi: Uwamaliya Florence

  • U Rwanda rwifatanyije n’Isi Mu Kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wo Kurengera Ozone 2025

    U Rwanda rwifatanyije n’Isi Mu Kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wo Kurengera Ozone 2025

    Kuri uyu wa 16 Nzeri 2025, u Rwanda rwifatanyije n’amahanga mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wo Kurengera Ozone. Ni umunsi wihariye kuko hizihijwe imyaka 40 y’Amasezerano ya Viyena (Vienna Convention 1985–2025), aho Isi yose yibukijwe ko ubushakashatsi n’ubufatanye mpuzamahanga bifite akamaro gakomeye mu gukemura ibibazo byugarije ikiremwamuntu.

    Mu butumwa bwe, Juliet Kabera, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Kurengera Ibidukikije (REMA), yashimangiye intambwe ikomeye yatewe. Yagize ati:

    “Hashize imyaka 40 Amasezerano ya Viyena atwereka inzira: ko ubumenyi n’ubufatanye bishobora guhamagarira abantu gukora, bikongera icyizere ndetse bigakiza isi. Umunsi mwiza Mpuzamahanga wo Kurengera Ozone!”

    Uyu munsi wibukije amateka y’ingenzi nk’Amasezerano ya Viyena (1985), Amasezerano ya Montreal (1987) ndetse n’Amavugururwa yabereye i Kigali mu 2016. Aya masezerano yafashije guhagarika ikoreshwa ry’imiti yangiza Ozone ndetse no kugabanya imyuka ishyushya ikirere, bityo n’ibinyabuzima  bikangizwa n’imirasire mibi y’izuba.

    U Rwanda rwasangije amahanga ibikorwa byarwo by’ingenzi mu kurengera Ozone binyujijwe mu gikorwa cyihariye cya National Ozone Unit. Muri byo harimo ishyirwa mu bikorwa rya gahunda yo guhagarika ikoreshwa rya HCFCs, gushyiraho Kigali Implementation Plan yo kugabanya ikoreshwa rya HFCs, ndetse no gukomeza uburyo bwo kugenzura no gukurikirana iyubahirizwa ry’amategeko.

    Ibi bikorwa byakajijwe hakoreshejwe amahugurwa y’abakozi b’inzego z’umutekano, abashinzwe imisoro n’amahoro, hamwe n’abahanga mu by’ubukonjesha. Byiyongeraho gushyiraho uburyo bwo gukurikirana amadosiye yo gutanga impushya, gushyira mu bikorwa gahunda za kontara no gukangurira abaturage kurushaho kubungabunga ibidukikije.

    U Rwanda kandi rwakomeje kuba indashyikirwa mu guhanga ibisubizo birambye. Ibi byagaragajwe n’ishingwa rya African Centre of Excellence for Sustainable Cooling and Cold Chain (ACES), rikorera mu Rwanda, rigamije guteza imbere ikoranabuhanga rishya ridahumanya ikirere mu bukonjesha no kubika ibiribwa, bikajyana no kurengera Ozone ndetse no kurwanya impinduka z’ikirere.

    Juliet Kabera yasoje yibutsa ko imyanzuro abantu bafata mu mibereho ya buri munsi ifite ingaruka ku bidukikije. Yagize ati:

    “Guhitamo uburyo dukonjesha ingo zacu, uburyo dutwara ibicuruzwa ndetse n’inganda zacu dukoresha byose bifite ingaruka ku kirere. Ndasaba buri Munyarwanda gushyigikira ikoranabuhanga risukuye, ritangiza ikirere no kwimakaza imyitwarire irengera Ozone n’ibidukikije rusange.”

    Mu magambo Umukuru yavuze, uyu munsi ni ishimwe rikomeye ku bikorwa byagezweho, Ariko anakomeza kudusaba gukomeza guharanira kurengera urusobe rw’ibinyabuzima n’ubuzima bw’abatuye isi.

    By:Florence Uwamaliya 

  • Rwanda: Ingaruka z’ ubukonje ku buzima n’ imibereho y’ abaturage n’ ingamba zo Kwirinda

    Rwanda: Ingaruka z’ ubukonje ku buzima n’ imibereho y’ abaturage n’ ingamba zo Kwirinda

    Mu minsi y’imvura n’ubukonje bwinshi, ahanini mu bice by’amajyaruguru n’uburengerazuba bw’u Rwanda, abaturage bakunze guhura n’ingaruka z’ubuzima zituruka ku guhangana n’ibihe bikonja. Ubukonje ntabwo ari ikibazo cy’ihungabana ry’umubiri gusa, ahubwo bufite n’ingaruka ku buzima bw’imibereho myiza y’abantu, cyane cyane abana bato, abageze mu zabukuru n’abarwaye indwara zidakira.

    Ubukonje bukabije butera indwara zifata imyanya y’ubuhumekero, nka grippe, inkorora n’umusonga (pneumonia). Abana bato n’abageze mu zabukuru ni bo baba mu kaga kurusha abandi, kuko umubiri wabo udafite ubushobozi bwo kwirwanaho bihagije. Nanone, ubukonje bushobora gutera umuvuduko w’amaraso uzamuka, bigatuma abifite indwara z’umutima n’udutsi tw’amaraso biyongera mu kaga.

    Mu buzima bwa buri munsi, ubukonje butera abantu gucika intege mu mirimo, gukora nabi, ndetse rimwe na rimwe bukagira n’ingaruka ku bitekerezo no ku buzima bwo mu mutwe. Kubera gufunga abantu mu nzu igihe kinini, hashobora kwiyongera n’indwara zandurira mu mwuka mu gihe cyo kwicara hamwe.

    Abashumba n’abahinzi baba mu misozi miremire bahura n’ihungabana ry’ubukonje cyane kuko akenshi bakora ibikorwa byo hanze. Ubukonje butuma umusaruro w’ubuhinzi ugabanuka, by’umwihariko ku bihingwa bitihanganira imbeho. Nanone, abaturage benshi bo mu byaro ntiboroherwa no kubona imyambaro y’ubushyuhe cyangwa ibikoresho by’isakaro bikumira imbeho.

    • Kwitwaza imyenda y’ubushyuhe: kwambara amasogisi, ibitambaro by’umutwe n’amajipo y’imbeho bifasha umubiri kugumana ubushyuhe.
    • Kunywa ibintu bishyushye: nka thé, igikoma cyangwa amata ashyushye, bigafasha umubiri kurwanya ubukonje.
    • Isuku n’isukura mu nzu: gufungura amadirishya mu gihe cy’amanywa kugira ngo umwuka mu ushya winjire, ariko ukirinda imbeho nyinshi mu gihe cy’ijoro.
    • Kurya indyo yuzuye: ibiryo birimo intungamubiri n’imboga bituma umubiri ugira ubushobozi bwo kwirinda indwara.

    Ubukonje si ibintu byo gufata nk’ibisanzwe gusa; bufite ingaruka ku buzima, ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage. Gufata ingamba zo kwirinda no gukangurira abaturage ku buryo bwo kubyitwaramo ni ngombwa kugira ngo ubuzima bw’abantu budahungabanywa. Kubungabunga ubuzima bw’abana n’abageze mu zabukuru mu gihe cy’ubukonje ni inshingano rusange, kuko aribo baba mu kaga kurusha abandi.

    By:Florence Uwamaliya 

  • Muhabura: Umusozi w’Ubwiru n’Umucyo mu Mateka y’u Rwanda

    Muhabura: Umusozi w’Ubwiru n’Umucyo mu Mateka y’u Rwanda

    Mu burengerazuba bw’u Rwanda, ku rubibi ruhuza u Rwanda na Uganda, hari umusozi wihariye wubatse amateka akomeye mu muco n’ubuzima bw’Abanyarwanda. Uwo ni Muhabura, umwe mu misozi ya Virunga ifite uburebure burenga metero 4,127, ari nawo wa kabiri muremure muri uruhererekane nyuma ya Karisimbi. Uretse kuba igihangange mu miterere, Muhabura ufite amateka akungahaye ku muco, ibimenyetso by’ubwiru ndetse n’uruhare rukomeye mu bukerarugendo bw’iki gihe.

    Izina “Muhabura” rikomoka ku Kinyarwanda risobanura umucyo uyobora. Mu mateka y’Abanyarwanda, bivugwa ko kera ku gasongero k’umusozi haturukaga igicucu cyaka, cyabaga nk’urumuri rwerekana inzira mu gicuku cy’ijoro. Abashumba, abapfumu n’abanyamuhanda babifata nk’ikirango cy’ubuyobozi n’uburinzi, bituma uyu musozi uhabwa agaciro gakomeye.

    Abakurambere bawufataga nk’ahantu h’umwuka n’ubwiru. Hari imigenzo ivuga ko Muhabura na Gahinga, umusozi uwegereye, bafatwa nk’abavandimwe kuko bahana imbibi kandi bagaragarizwaga mu nkomoko imwe y’ibihangange bya Virunga. Ku Muhabura hajyaga abakomeye gusenga cyangwa kwiyambaza imbaraga za Kirimbuzi, imbaraga z’ibyaduka n’imvura, ndetse n’abapfumu bemeza ko wahuzaga abantu n’imbaraga z’ikirere.

    Ku gasongero k’umusozi, hari ikirunga cyapfuye cyubatsemo ikidendezi cy’amazi, gikikijwe n’ibimera byihariye by’imisozi miremire. Ni ahantu hifashishwa n’abashakashatsi n’abasura igihugu, kuko usanga hakikijwe n’ubwoko bw’inyoni butandukanye. Imisozi iwukikije ikungahaye ku biti n’ibimera ndangagaciro, kimwe n’inyamaswa ziba muri Pariki y’Ibirunga.

    Uyu musozi kandi ni kimwe mu birango bikomeye by’ubukerarugendo bw’u Rwanda. Abasura Pariki y’Ibirunga bakunda kuzamuka Muhabura mu rugendo rw’amaguru (trekking), aho bageze ku gasongero bakareba u Rwanda n’u Buganda mu maso rimwe. Ni urugendo rugoye ariko rutanga ishusho idasanzwe ku ruhande rw’ibidukikije n’amateka.

    Kuri ubu, Muhabura ntukiri gusa ishusho y’ubwiru bwa kera, ahubwo ni isoko y’ubumenyi, ubukerarugendo n’umuco. Uhuza amateka y’abakurambere n’ahazaza h’igihugu gishingiye ku kubungabunga ibidukikije n’iterambere. Ku banyarwanda, Muhabura ni ikimenyetso cy’uko amateka y’igihugu aturuka mu mizi y’imisozi yacyo, agahora abera urumuri ibisekuru byose.

    By:Florence Uwamaliya 

  • Rwanda: Abashoferi bishimiye gahunda nshya yo gupima imyuka y’imodoka

    Rwanda: Abashoferi bishimiye gahunda nshya yo gupima imyuka y’imodoka

    Mu Rwanda, buri munsi imodoka zisaga 150 zisuzumwa kugira ngo harebwe imyuka zisohora mu rwego rwo kurwanya umwanda w’umwuka. Ibi bikorwa biri muri gahunda nshya yashyizweho kugira ngo bifashe guca burundu imodoka zitujuje ibisabwa mu byerekeye kurengera ibidukikije.

    Pierre Celestin Hakizimana, ukora mu kigo cy’igihugu gishinzwe kurengera ibidukikije (REMA), yavuze ko hakoreshwa imashini zigezweho n’abahanga mu gusuzuma imyuka iva mu modoka zinyuranye.

    Pierre Celestin Hakizimana, ukora mu kigo cy’igihugu gishinzwe kurengera ibidukikije (REMA)

    Yagize ati. “Dufite imashini z’icyo gihe gikoreshwa mu gupima imodoka zikoresha lisansi n’izikoresha mazutu. Izi mashini zikoreshwa n’inzobere, kandi iyi gahunda izafasha kugabanya imyuka ihumanya, kunoza umwuka duhumeka ndetse no guha ba nyir’imodoka amahoro yo kumenya uko imodoka zabo zihagaze.”

    Mbonigaba Innocent, ushinzwe gahunda y’igihugu yo gupima imyuka y’imodoka, yavuze ko abantu bakwiye kwita ku modoka zabo kuko imodoka idasuzumwa neza ari yo itera imyuka yangiza.

    Mbonigaba Innocent, ushinzwe gahunda y’igihugu yo gupima imyuka y’imodoka

    Yagize ati. “Buri munsi dusuzuma imodoka zirenga 150. Ndasaba Abanyarwanda kwita ku modoka zabo, kuko iyo ifashwe neza, ikorerwa service n’isuzumwa rya buri gihe, ntisohora imyuka yangiza. Iyo wihoreye imodoka, irangirika kandi ikanduza ibidukikije.”

    Abashoferi nabo bishimiye iyi gahunda. Theogene Nzayikorera, umwe mu batwara imodoka, yagize ati:

    “Ni byiza gusuzuma imodoka mbere y’uko igira ikibazo. Gutwara imodoka ifite isuku kandi yubahirije amategeko bituma wumva ufite umutekano, uzi ko urinda ubuzima bwawe n’ubw’abandi.”

    Umushoferi, Niyonsenga Marcel, yavuze ko ipimwa ry’imodoka rifasha gukumira impanuka no kugabanya imyuka yangiza ubuzima.

    Itangazo rya Minisiteri ryasohotse ku wa 25 Kanama 2025 riteganya ko imodoka zitwara abagenzi, izikora ubwikorezi, iz’amashuri, iz’ubutabazi ndetse n’izo mu bikorwa by’ubuhinzi n’ubwubatsi zikoreshwa na peteroli, zizajya zisuzumwa buri mezi atandatu, mu gihe izindi zose zizajya zisuzumwa buri mwaka.

    Imodoka zisohora imyuka myinshi zizwi nka high polluters zifite uruhare mu kwiyongera kw’indwara z’ubuhumekero. Ubushakashatsi bwerekanye ko moto zifite uruhare rwa 47% mu myuka ihumanya mu Rwanda, ari nayo mpamvu igihugu gikangurira ikoreshwa rya moto zikoresha amashanyarazi.

    Serivisi z’ipimwa ry’imodoka zifunguwe mu turere dutandukanye aritwo Huye, Rwamagana, Musanze ndetse na Kigali (Remera).

    Gahunda yo gupima imodoka buri munsi ni indi ntambwe u Rwanda rukoze mu rwego rwo kurengera ibidukikije no kurinda ubuzima bw’abaturage.

    By:Florence Uwamaliya 

  • Mura Kitchen, Ikitegererezo mu kubungabunga ibidukikije no guhindura ubuzima bw’abantu.

    Mura Kitchen, Ikitegererezo mu kubungabunga ibidukikije no guhindura ubuzima bw’abantu.

    Mura Kitchen i Rusoro ni rumwe mu nganda zitegura amafunguro ku rwego runini mu Rwanda, aho buri munsi hatunganyirizwa amafunguro amasahane agera ku 22,000 ajyanwa mu bitaro bikuru, ibigo by’amashuri ndetse n’amasosiyete akorera mu gace k’ubukungu ka rusange (Free Economic Zone). Ibi bikorwa byatangiye mu mwaka wa 2019, ubwo u Rwanda rwari mu rugendo rwo kongera ubushobozi bwo guha abaturage serivisi zifite ireme mu buzima, uburezi n’akazi.

    bwana Rusagara Alex, Ushinzwe ibikorwa bya SOLD Africa na  Mura Kitchen i Rusoro, yavuzeko,iki gikoni cyiyubatse izina mu gukora neza, gucunga neza isuku, no gushyira imbere ubuzima bwiza bw’abantu.

    Mura Kitchen yubatswe mu buryo bwa unidirectional system, aho ibikoresho by’ibanze n’abakozi binyura ku ruhande rumwe, naho ibiryo birangiye bigasohokera ku rundi ruhande. Ubu buryo bufasha kwirinda kwivanga kw’ibikoresho bikiri bishya n’ibyamaze gutegurwa, bigasigasira isuku n’umutekano w’amafunguro.

    Bwana Rusagara Alex, Ushinzwe ibikorwa bya SOLD Africa na  Mura Kitchen i Rusoro

    Nk’uko Rusagara Alex abivuga, iki ni kimwe mu byatumye igikoni gikomeza kugira icyizere cy’abakigana  yagize Ati. “Amafunguro akorwa hano agaburira abarwayi, abanyeshuri n’abakozi ku buryo buhoraho kandi buzira umuze. Tugomba gukora neza kugira ngo twizere ko umutekano w’ibiribwa uhora ku rwego rwo hejuru.”

    • Mu mashuri: abanyeshuri barahabwa amafunguro aboneye harimo  n’ibitera Imbaraga kandi atuma barushaho kwiga neza.
    • Mu bitaro: abarwayi n’abaganga babona amafunguro yizewe, bigafasha mu gukira vuba no kugira imbaraga.
    • Mu masosiyete: abakozi babona amafunguro buri munsi, bigatuma serivisi mu kazi ziyongera.

    Mura Kitchen i Rusoro ntiyahagarariye ku gutegura amafunguro gusa, ahubwo yagiye imbere mu kubahiriza gahunda z’igihugu zo kurengera ibidukikije:

    • Imashini zayo zikoreshwa mu guteka no gukonjesha zifashisha gaze itangiza ikirere. Iki ni igikorwa cyatekerejwe neza mu rwego rwo gushyigikira politiki y’igihugu yo kugabanya imyuka ihumanya ikirere.
    • Imodoka zitwara amafunguro nazo zikoresha amashanyarazi aho kuba lisansi cyangwa mazutu, bigatuma zitongera imyuka ihumanya ikirere.

    Ibi bikorwa bihuye n’intego za Leta yo kugabanya ku gipimo cya 38% imyuka ihumanya ikirere mbere y’uko NST2 (2024–2029) irangira.

    Mu rwego rwo kongera ubushobozi bw’abakozi n’urubyiruko, Mura Kitchen i Rusoro ifite gahunda yo gushinga Ishuri ryihariye ry’ubutetsi (Culinary School) rizarangira kubakwa mu 2026.

    Nk’uko Rusagara Alex yabisobanuye, iri shuri rizagira uruhare rukomeye mu:

    • Gutoza urubyiruko ubumenyi ku rwego mpuzamahanga mu gutegura amafunguro.
    • Gufasha abakozi b’ingo n’ibigo kumenya uburyo bushya bwo gutunganya amafunguro menshi neza.
    • Kongerera igihugu ubushobozi mu birebana n’ubutetsi, isuku n’umutekano w’ibiribwa.

    Rusagara yagize Ati: “Iri shuri rizafasha buri wese kubyifuza kubona  gukora amafunguro meza  menshi icyarimwe bishobora gukorwa mu buryo bwizewe, bw’umwuga kandi butangiza ibidukikije. Ni intambwe nshya izafasha igihugu mu iterambere ry’ubumenyi n’ubuzima.”

    Mura Kitchen i Rusoro yahisemo gufatanya no guhuza intego z’ubuzima, uburezi n’ibidukikije. Guhera mu mwaka wa 2018 kugeza ubu, igikoni cyabaye isoko y’ubuzima bw’abantu ibihumbi buri munsi. Ku buyobozi bwa Rusagara Alex, gahunda nshya zishingiye ku kubaka ishuri ry’ubutetsi no gukoresha ikoranabuhanga ritangiza ibidukikije zizakomeza guhindura imibereho y’Abanyarwanda benshi.

    Iki gikoni ni ikimenyetso cy’uko ubumenyi, isuku, ikoranabuhanga n’ubufatanye bishobora guhindura ubuzima bw’abantu, bigatuma igihugu kigera ku ntego zacyo z’iterambere rirambye.

    By:Florence Uwamaliya 

  • U Rwanda rwihaye Intego yo Kugabanya 38% by’Imyuka Ihumanya mu NST2

    U Rwanda rwihaye Intego yo Kugabanya 38% by’Imyuka Ihumanya mu NST2

    Mu gihe isi yose ikomeje guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere, u Rwanda rwongeye kugaragaza ko rushyize imbere kurengera ubuzima bw’abaturage n’ibidukikije. Urwego rw’Igihugu rushinzwe kubungabunga ibidukikije (REMA) rwatangaje ko buri Munyarwanda afite inshingano yo kurinda umwuka duhumeka, cyane cyane mu gucunga neza imashini zikoreshwa mu gukonjesha nka firigo n’imashini zitanga ubukonje mu nzu (air conditioners).

    Nk’uko byatangajwe na Aline Uwasempabuka,umukozi muri REMA, hari gaze zimwe zakoreshwaga mu myaka yashize zitemewe kuko zangiza bikomeye ikirere, nyamara zikiri mu mashini zimwe na zimwe za kera ziri mu ngo n’ibigo. Iyo gaze iramutse isohotse mu kirere, yongera ubushyuhe bw’isi ndetse igasenya igisenge cy’ikirere (ozone layer) gituma ubuzima bw’abantu n’inyamaswa bubangamirwa.

    Aline Uwasempabuka, Uukozi muri REMA,

    Uwasempabuka yakomeje asobanura ko igihe cyose umuturage agize ikibazo ku mashini ye, ari ngombwa kugenzura neza niba idasohora iyo gaze mu buryo butagaragara. Yagize ati: “Ni inshingano ya buri wese kubungabunga umwuka duhumeka. Iyo uhamagaye umutekinisiye ngo agufashe gusana firigo cyangwa air conditioner, agomba kugaragaza neza aho iyo gaze yagiye. Kandi igihe ugura imashini nshya, ujye ubanza kubaza niba ikoresha gaze nziza itangiza ibidukikije.”

    Ku ruhande rwe, Basile Seburikoko, Technical Director muri Africa Centre of Excellence for Sustainable Cooling and Cold Chain (ACES), yasobanuye ko igisubizo gikomeye kiri mu gukoresha ikoranabuhanga rigezweho ry’imashini zifite ubushobozi bwo gukonjesha neza ariko zidafite ingaruka mbi ku kirere. Yavuze ko ACES ikorana n’inzego za Leta n’abikorera mu gutanga ubumenyi n’ubushobozi ku bantu bakora muri uru rwego.

    Basile Seburikoko, Technical Director muri Africa Centre of Excellence for Sustainable Cooling and Cold Chain (ACES)

    Mu rwego rwo gushyira mu bikorwa National Strategy for Transformation (NST2) 2024–2029, u Rwanda rwihaye intego yo kugabanya imyuka ihumanya ikirere ku gipimo cya 38% mbere y’uko igihe cyari cyateganijwe kirangira. Ibi bizagerwaho binyuze mu guteza imbere ikoreshwa ry’imashini zigezweho, kugenzura ibikoresho bitemewe bikiri ku isoko, no kongera ubukangurambaga mu baturage.

    REMA kandi iri gushyira imbere uburyo bushya bwo kugenzura imashini zose zinjizwa mu gihugu, kugira ngo zijye zujuje ibisabwa kandi zidakomeza kwangiza ibidukikije. Ni gahunda igamije guha abaturage ubuzima buzira umuze ndetse no kurengera icyerekezo cy’igihugu cy’ubukungu burambye.

    U Rwanda rugaragaza ko urugamba rwo kurengera ikirere rudashobora gutsindwa n’urwego rumwe cyangwa Leta yonyine, ahubwo ari inshingano ya buri wese. Uwasempabuka yibukije abaturage ko “iyo twese dufatanyije, tugura ibikoresho bitangiza ibidukikije, kandi tugakoresha neza ibyo dufite, tuba twirinda ejo hazaza h’umwuka wacu n’ubuzima bw’abazadukomokaho.”

    Iki gikorwa ni urugero rukomeye rwo kwerekana ko kurengera umwuka duhumeka atari amagambo gusa, ahubwo ari ibikorwa byimbitse bisaba buri Munyarwanda kugira uruhare, haba mu rugo, ku isoko cyangwa mu kazi ka buri munsi.

    By:Florence Uwamaliya

  • Dr. Bernadette Arakwiye Delivers Rwanda’s Vision for a Green Future

    Dr. Bernadette Arakwiye Delivers Rwanda’s Vision for a Green Future

    At the Africa Climate Summit in Addis Ababa, Ethiopia, Rwanda highlighted its unwavering commitment to building a climate-resilient and sustainable future. Representing the nation, Dr. Bernadette Arakwiye, Minister of Environment, stressed the urgent need for Africa to unite in combating the growing impacts of climate change.

    She emphasized that climate change is not only an environmental issue but also a serious threat to Africa’s social and economic progress. Rwanda has been pioneering initiatives in renewable energy, green mobility, and conservation, providing examples of how African countries can lead in sustainable development.

    Dr. Arakwiye underscored the need for increased climate financing, urging developed nations to deliver on their pledges. She reminded the summit that Africa, despite contributing the least to global greenhouse gas emissions, bears the heaviest burden of climate impacts.

    Rwanda also called for deeper cooperation among African nations to share resources, knowledge, and innovation.

    The Minister stressed that through solidarity and collective effort, Africa can transform climate challenges into opportunities for inclusive growth.

    Closing her remarks, Dr. Arakwiye reiterated Rwanda’s dedication to its Green Growth and Climate Resilience Strategy and its readiness to partner with African states and the international community to secure a sustainable future for generations to come.

    By:Florence Uwamaliya