Blog

  • “Ubwami bw’Imana si ubw’amagambo”: Ubutumwa bushya bwa Dr. Nicodeme

    “Ubwami bw’Imana si ubw’amagambo”: Ubutumwa bushya bwa Dr. Nicodeme


    Ku cyumweru taliki 30/11/2025Umwanditsi akaba n’Umwigisha wa Bibiliya, Dr. Nicodeme Hakizimana, yamuritse ku mugaragaro igitabo cye gishya yise “Ubwami bw’Imana si ubw’amagambo”, cyitezweho gufasha Abakristu n’abandi bose bashaka kubaka ubuzima bw’ukwemera gushingiye ku bikorwa bifatika aho gushingira ku magambo gusa.

    Dr. Nicodeme Hakizimana

    Iki gitabo, nk’uko Dr. Nicodeme abisobanura, cyavutse nyuma y’imyaka myinshi aganira n’abantu batandukanye no kwiga ku buryo ukwemera kwa gikristo kukomeza kurangwa n’amagambo menshi ariko ibikorwa bikaguma inyuma. Yatangaje ko kwandika iki gitabo byaturutse mu bubabare yumirwaga no kubona abantu bavuga Ijambo ry’Imana ariko ntibagaragaze imbuto zaryo mu mibereho yabo ya buri munsi.

    Mu buhamya bwe, Dr. Nicodeme yavuze ko yatangiye kwandika iki gitabo nyuma yo gucumuzwa n’inkuru nyinshi z’abakristu bavuga ko bakunda Imana ariko ntibigaragaze mu bikorwa. Yasobanuye ko mu biganiro yagiraga n’abantu benshi mu Itorero no hanze yaryo, yibazaga impamvu amahugurwa n’inyigisho bihabwa abantu badahinduka ku myitwarire yabo.Ati:

    “Nabonaga abantu benshi bavuga neza Ijambo ry’Imana ariko ntibabaho uko rigisha. Aho ni ho naboneye ko hari icyuho hagati y’amagambo n’ibikorwa, bintera kwandika iki gitabo kugira ngo mpite abantu kuri icyo cyuho.”

    “Nabonaga abantu benshi bavuga neza Ijambo ry’Imana ariko ntibabaho uko rigisha. Aho ni ho naboneye ko hari icyuho hagati y’amagambo n’ibikorwa, bintera kwandika iki gitabo kugira ngo mpite abantu kuri icyo cyuho.”

    Dr. Nicodeme yahereye ku rugero rw’igitabo cya Yakobo mu Byanditswe Byera, avuga ko nubwo umuntu ashobora kumenya amagambo y’Imana, kwizera nyakuri kugaragarira mu bikorwa. Yashimangiye ko umukristu adakwiye kuba umuntu uvuga gusa, ahubwo akwiriye kurangwa n’urukundo, gufasha abandi no kugaragaza ubuzima bw’imbuto zituruka ku Mwuka Wera.

    Iki gitabo “Ubwami bw’Imana si ubw’amagambo” kigaragaza ko:

    • Ukwemera kudafite ibikorwa kuba gupfuye
    • Umukristu nyawe ategerejwe kugaragaza ukwemera kwe mu mibereho ya buri munsi.
    • Guhinduka nyakuri gutangirira mu bikorwa bifatika, si amagambo meza cyangwa uburyo umuntu yivuga.
    • Kwita ku bababaye ari kimwe mu bimenyetso by’ubwami bw’Imana mu buzima bw’umukristu.

    Mu ijambo rye, Dr. Nicodeme yagize ati:“Ntacyo bimaze kuvuga ko uri umukristu kandi uturanye n’umukene ufite inzara, ukamwirengagiza ufite ubushobozi bwo kumufasha. Kwizera ni umurimo; ni ibikorwa by’urukundo, ni ukumvira Imana mu buzima bwacu bwa buri munsi.”

    Abakristu n’abandi bitabiriye kumurika iki gitabo bagaragaje ko ari umusanzu ukomeye mu kwigisha abantu kwimakaza ubuzima bwuzuye ibikorwa.Marceline, umwe mu bitabiriye, yagize ati:“Iki gitabo kizafasha benshi guhindura imyumvire. Gutekereza ko kuba umukristu ari amagambo gusa ni ukwibeshya. Kiributsa buri wese gushyira mu bikorwa ibyo avuga.”Yakomeje yerekana ko gushyigikira Dr.Nicodeme ko ari by’agaciro gakomeye kuko igitabo cue kizavura benshi gisane imitima ya burumwe uzagisomo.Rev. Isaïe Ndayizeye, Umushumba Mukuru w’Itorero ADEPR mu Rwanda, wari mu batanga ibyifashisho muri uyu muhango, yashimye Dr. Nicodeme ku bw’igitabo cye, avuga ko gishobora kuba igisubizo ku bakristu bahura n’inyigisho zidahwitse.

    Rev. Isaïe Ndayizeye, Umushumba Mukuru. w’Itorero ADEPR

    Yaboneyeho kwamagana bamwe mu bavanga ivugabutumwa n’ubucuruzi, abashaka kwigwizaho imitungo mu izina ry’Imana. Ati:“Ubutumwa bwiza bugomba gushingira ku kuri, ku nyigisho zubaka no ku bikorwa bigaragiwe n’urukundo. Ntibukwiye kuba umutwaro ku bakristu.”Igitabo “Ubwami bw’Imana si ubw’amagambo” cyasohotse mu gihe benshi mu bakristu basabwa kugaragaza ibikorwa bisubiza inyuma amagambo. Gitegerejweho kuba inyandiko izafasha abantu gutera intambwe mu kwiyubaka mu buryo bw’umwuka no mu mibereho ya buri munsi.By:Florence Uwamaliya

  • U Rwanda Rwatangije Ubukangurambaga Bushya bwo Kwirinda SIDA Mu Rubyiruko

    U Rwanda Rwatangije Ubukangurambaga Bushya bwo Kwirinda SIDA Mu Rubyiruko

    Ubukangurambaga bw’Amezi Atandatu: U Rwanda Rwiyemeje Gufasha Abaturage kumenya no Gukoresha Serivisi z’Ubuzima bw’Imyororokere mu buryo bwizewe.

    Ubwo u Rwanda rwifatanyaga n’Isi kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wo kurwanya SIDA ku nshuro ya 36, tariki ya 1 Ukuboza 2025, Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) cyatangaje ko ubwandu bushya bwa VIH mu baturage bari hagati y’imyaka 15–49 buri ku gipimo cya 2.7%, kikaba ari cyo cyiciro gishyirwaho imbaraga nyinshi.

    Umuhire Jeanne, Umuyobozi Mukuru wungirije wa RBC, yasabye urubyiruko gukoresha serivisi z’ubuzima ziri ku rwego rwo hejuru mu gihugu.Yagize ati:”Serivisi z’ubuzima zirahari kandi zigerwaho na buri wese. Twese dufite inshingano zo kumenya amakuru y’ukuri no kwihitiramo neza. Tugomba guca akato no gufasha abandi kubaka ubuzima bushingiye ku mahitamo meza.”Naho Dr Gallican Nshogoza Rwibasira, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kurwanya SIDA, yibukije ko iri bukangurambaga rizibanda ku bikorwa bitanga umusaruro ufatika:

    • Gukoresha agakingirizo neza
    • Gukangurira abagabo kwisiramuza
    • Gushishikariza abafite virusi gufata imiti ya ARVs neza
    • Gukoresha imbuga nkoranyambaga n’amashuri mu kugeza ubutumwa ku rubyiruko

    Dr Gallican yavuze ko uburyo bushya bwo kwegera abaturage burimo ibiganiro, ihuriro ry’urubyiruko no kwegera imiryango bizafasha kugabanya ubwandu bushya no guca imyumvire icira urubanza abafite virusi.Ku ruhande rw’abafatanyabikorwa mpuzamahanga, Dr Fatmata Lovetta Sesay uhagarariye UNDP mu Rwanda, yashimye intera igihugu kimaze gutera:“Rwanda ni icyitegererezo mu gukumira SIDA. Gushyira abaturage ku isonga mu mishinga yo kurandura indwara ni isomo rikomeye ku bindi bihugu.”U Rwanda ruri mu bihugu byageze kuri byinshi muri gahunda ya UNAIDS ya Triple 95, ubu rukaba ruri ku 96–98–98:

    • 96.9% by’abanduye bari ku miti igabanya ubukana
    • Hejuru ya 99% by’abagore batwite banduye bafata imiti neza
    • Igipimo cy’uko umwana yanduzwa cyagumye munsi ya 2% kuva 2015
    • Ubwandu mu bagore bakora uburaya bwavuye kuri 51% mu 2010 bukagera kuri 35.2% mu 2023
    • Ubwandu mu bagabo baryamana n’abagabo bumanuka buva kuri 6.9% (2021) bugera kuri 5.8% (2024)

    Ubu bukangurambaga bushya bw’amezi atandatu burashimangira icyerekezo cy’Igihugu: kurandura burundu ubwandu bushya bwa VIH, kongera ubukangurambaga, kurwanya stigma no guha urubyiruko ubushobozi bwo gufata icyemezo kibubungabunga ubuzima.

    By:Florence Uwamaliya

  • Umunsi Mpuzamahanga wo Kurwanya Sida: U Rwanda Rukomeje Kurwanya Iki Cyorezo

    Umunsi Mpuzamahanga wo Kurwanya Sida: U Rwanda Rukomeje Kurwanya Iki Cyorezo

    Uyu munsi, tariki ya 1 Ukuboza, u Rwanda rwifatanyije n’ibindi bihugu ku isi mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wo Kurwanya Sida. Ni umunsi wo kwibuka abahuye n’iki cyorezo, kwigisha abaturage, no gushishikariza buri wese kugira uruhare mu kurwanya ikwirakwira rya Sida n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina (STIs).

    Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda iravuga ko igihugu gikomeje gushyira imbere gahunda z’ubuvuzi, gukangurira abantu gukoresha agakingirizo, gusuzuma ubuzima bw’imyororokere, no gufasha abatuye igihugu bafite Virusi itera Sida (HIV) kubona imiti igabanya ubukana bw’iyi virusi.

    Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) yagaragaje ko gukumira no gukurikira ubuzima bw’imyororokere ari ingenzi mu kugabanya ikwirakwira rya Sida, cyane cyane mu rubyiruko no mu bagore.

    Yashimangiye ko ubukangurambaga bw’uyu munsi bugamije kwigisha no guha abantu amakuru afatika yo kubafasha kwirinda no kwita ku buzima bwabo.

    Abaturage nabo barasabwa kwirinda ingeso zishobora kubateza ibyago, gukoresha agakingirizo igihe cyose, no gusuzuma ubuzima bwa buri gihe.

    Kuba umunsi wo kurwanya Sida ari mpuzamahanga, bituma buri wese yibuka ko kurwanya iki cyorezo bisaba ubufatanye bw’abaturage, inzego z’ubuzima, n’abafatanyabikorwa b’iterambere.Uyu munsi ni umwanya wo kwibutsa buri wese ko “SIDA iracyagari ariko twese dufatanyije, dushobora Kuyitsinda”.

  • Umutekano wakajijwe muri Washington nyuma y’urupfu rw’abasirikare

    Umutekano wakajijwe muri Washington nyuma y’urupfu rw’abasirikare

    Washington DC   Umurwa mukuru wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika wongeye gucura  umuborogo n’amarira n’impungenge ku wa Gatatu ubwo abasirikare babiri ba National Guard baraswaga n’abantu bataramenyekana.

    Iki gikorwa cyahise cyitiriwe n’ubuyobozi bukuru bw’igihugu “igikorwa cy’iterabwoba.”

    Amashusho ya Al Jazeera yerekana neza uko inzego z’umutekano zahise zifunga  ako gace, zishyiraho imigozi yo kubuza abantu kwegera (“Police Line – Do Not Cross”) ndetse abapolisi bambaye imyambaro y’akazi bahagaze mu myanya itandukanye, bacunga umutekano mu buryo bukomeye.

    Imihanda myinshi yo muri downtown Washington DC yarafunzwe mu rwego rwo guha abagenzacyaha umwanya wo gukora iperereza ryimbitse. Amashusho agaragaramo imodoka nyinshi za polisi, za SWAT, ndetse n’izindi modoka zifashishwa mu gukora iperereza zose zerekana ko iki gikorwa cyafashe igihe’ikirekire kandi gishyira igihugu mu bibazo bikomeye.

    Abapolisi babonetse bahagaze mu matsinda, bamwe bafite ibikoresho byihariye by’iperereza, abandi bacunga umutekano ku baturage, mu rwego rwo kwirinda ko hagira ikindi gikorwa cy’urugomo cyakongera kuba.

    Muri ayo masaha, Perezida Donald Trump yatanze ubutumwa bwihuse bwanyujijwe kuri televiziyo, aho yavuze ko:”

    Iyi mirwano yahitanye abasirikare bacu babiri ni igikorwa cy’iterabwoba .Abakoze ibi bazashakishwa kuge.”

    Yongeyeho ko igihugu kidashobora kwihanganira ibikorwa bigamije gukoma mu nkokora inzego z’umutekano ndetse no guca intege National Guard isanzwe ifasha mu bikorwa byo kugarura amahoro mu bice bitandukanye.

    umunyamakuru wa Al Jazeera wari uhagaze hafi ya White House yasobanuye uko iki gikorwa cyagize ingaruka ku mutekano w’igihugu. Yavuze ko inzego zishinzwe umutekano zakajije ingamba mu bice bikikije White House, kandi ko amakuru mashya agenda aboneka mu iperereza aheruka kuri  kamera z’umutekano zagaragaje imodoka nyinshi zagiye zihunga nyuma y’amasasu yumvikanye.

    Inzego z’umutekano n’iperereza za FBI zasabye abaturage gutanga amakuru yose yaba afite aho ahuriye n’iki gikorwa. Abaturage kandi basabwe kwirinda kwegera aho byabereye no gukurikiza amabwiriza yatanzwe, mu rwego rwo kwirinda ko hari abashobora kugirwaho ingaruka.

    Kugeza ubu, nta muntu urafatwa nk’ukekwa, ariko inzego zishinzwe iperereza zatangaje ko hari ibimenyetso byinshi biri gukusanywa bishobora gufasha kumenya intandaro y’iki gikorwa.

    Abatuye Washington DC bakomeje kugaragaza impungenge n’intera iri guterwa n’ibikorwa by’urugomo bishobora kuba bifitanye isano n’imitwe ikora iterabwoba. Bamwe mu baturage bavuga ko bumvise amasasu menshi yikurikiranya, abandi bakavuga ko babonye uburyo abapolisi bakomatanyije imbaraga mu minota mikeya cyane.

    By: Florence Uwamaliya 

  • U Rwanda mu Mpinduramatwara y’Ingufu Zisukuye, Ejo Heza ku Bidukikije n’Ubuzima

    U Rwanda mu Mpinduramatwara y’Ingufu Zisukuye, Ejo Heza ku Bidukikije n’Ubuzima

    Impinduka n’inyungu mu  Kurengera ibidukikije: Adoption y’ingufu zisukuye izagabanya gutema amashyamba no guhumanya ikirere. Biteganyijwe ko kugeza mu 2030, adoption ya LPG izagira uruhare mu kuzigama amashyamba angana na miliyoni 268.

    Ibisobanuro:
    ● Imijyi (Urban) = Uburu
    ● Ibyaro (Rural) = Icyatsi
    ● Igihugu cyose (National) = Umutuku

    Naho m’Ubuzima: Kugabanya ikoreshwa ry’inkwi bizagabanya umwuka wangiza mu ngo, bityo bigafasha mu kurwanya indwara zituruka ku mwuka mubi.

    Ubukungu n’ubushobozi bw’imiryango: Gutekesha ku bicanwa bisukuye biragabanya ibiciro by’igihe kirekire no kongera igihe ku muryango cyogukora ibindi bibyara inyungu.

    Guverinoma y’u Rwanda ifite gahunda yo kugeza ku 2035 adoption ya modern cooking solutions ku rwego rw’igihugu, aho intego ari ukureba ko imijyi igera kuri 65% naho ibyaro bikagera kuri 90% by’imiryango bikoresha ingufu zisukuye. Ibi bizashoboka binyuze mu mishinga ya Clean Cooking Results-Based Financing (CC-RBF), gukwirakwiza LPG, n’ubushobozi bwo kubona  ibitekwaho zisukuye mu ngo.

    N’ubwo uyu munsi adoption y’ingufu zisukuye mu Rwanda ikiri nto, projections zigaragaza ko gahunda zishyizwe mu bikorwa neza zizazana impinduka zifatika mu myaka 10–15 iri imbere. Ibi bizagira ingaruka nziza ku bidukikije, ubuzima, ndetse n’imibereho myiza y’abaturage. Ni intambwe ikomeye mu rugendo rwo guhindura uburyo Abanyarwanda bateka, kurengera amashyamba no guteza imbere ihindagurika ry’ingufu.

    By:Florence Uwamaliya 

  • Amabuye y’agaciro yo muri Congo azamura ubukungu gusa ibidukikije birahatikirira

    Amabuye y’agaciro yo muri Congo azamura ubukungu gusa ibidukikije birahatikirira

    Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ifite amabuye y’agaciro akomeye ku rwego rw’isi, harimo coltan, cobalt, tantalum, na gold. Aya mabuye ni ingenzi cyane ku bukungu bw’isi kuko akoreshwa mu bikoresho by’ikoranabuhanga nka telefoni, mudasobwa, n’ibinyabiziga by’amashanyarazi. Mu myaka ishize, ibiciro by’aya mabuye byazamutse cyane kubera isoko ry’isi rikeneye cyane ikoranabuhanga rishingiye ku mashanyarazi n’itumanaho.

    Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri RDC bwongereye ubukungu bw’igihugu. Raporo za Banki y’Isi zigaragaza ko umusaruro w’iyi sector ushobora gutanga miliyoni z’amadolari buri mwaka. Mu bice byacukuwe cyane, abaturage bamwe babonye uburyo bwo kubona amafaranga yihuse, kandi Leta ibasha kubona imisoro yinjira mu bikorwa byo guteza imbere igihugu. Icyakora, aya mahirwe afite igiciro gikomeye: ubuzima bw’abantu bukomeza guhungabana.

    Abacukuzi benshi bakora mu buryo bwa kinyamwuga ndetse n’abakora ubucukuzi bwa gicuku bakunze guhura n’ingaruka zikomeye. Bamwe bahasiga ubuzima kubera imyuka mibi, imiterere y’ubutaka idakwiriye, cyangwa impanuka zituruka ku bikoresho bikomeye. Nk’urugero, raporo za Human Rights Watch zerekana ko buri mwaka abantu benshi bahasiga ubuzima kubera imyuka ihumanya umwuka cyangwa imiyoboro y’imitwe y’amabuye isenyuka mu buryo butunguranye.

    Nyamara, naho ubukungu bwiyongera, ibidukikije birahungabana. Ubucukuzi budateguwe neza butuma imigezi yandura kubera  kuyiyunguriramo  amabuye naho bamaze  kuyatunganya bagakarabiramo arinako Bazivamo ,amavuta, ndetse n’amabuye y’imyanda ajugunywa mu biyaga n’imigezi. Ibi bigira ingaruka ku buzima bw’abaturage kuko amazi yanduye atuma habaho indwara ziterwa n’uburozi mu mazi. 

    Nk’uko imibare yerekana, mu myaka itanu ishize, ubucukuzi bwa cobalt bwazamutse ku gipimo cya 30%, coltan ku gipimo cya 25%, naho ubucukuzi bwa zahabu bwiyongereyeho 20%. Nubwo ibi byazamuye ubukungu bw’igihugu, umubare w’abacukuzi bahasiga ubuzima cyangwa bakangirika ku buryo bw’igihe kirekire nawo uriyongera.

    Abahanga mu bidukikije basaba ko habaho uburyo bwo gucunga neza ubucukuzi, hakongerwa uburyo bwo kurengera ibidukikije n’ubuzima bw’abantu. Icyakora, isoko mpuzamahanga rikomeje gukenera amabuye y’agaciro, bigatuma hari ukutita ku mabwiriza y’umutekano n’ibidukikije. Ibi bituma RDC ibarirwa mu bihugu bifite amahirwe menshi y’ubukungu ariko ari n’igihugu cyugarijwe n’ibibazo by’ubuzima n’ibidukikije.

    Mu gihe ubucukuzi budateguwe neza, imigezi ikomeza kwangirika, ubutaka burasenyuka, kandi ingaruka ku baturage zigaragara mu gihe kirekire. Ni ngombwa ko Leta, abafatanyabikorwa mpuzamahanga, n’amasosiyete akora ubucukuzi bafatanya mu gucunga neza aya mabuye y’agaciro, hagamijwe kurengera ubuzima bw’abantu, kuzamura ubukungu, no kurengera ibidukikije.

    Amabuye y’agaciro muri Congo ni umutungo w’isi, ariko ibiciro byazamutse bikwiye kugendana n’uburyo bwiza bwo gucunga no kurengera ubuzima n’ibidukikije. Niba ibi bidakorwa, ubukungu bushobora kuzamuka, ariko ubuzima bw’abantu n’ibidukikije bizahungabana mu buryo budashobora gusubizwa inyuma.

    By:Florence Uwamaliya 

  • Bangladesh: Urubanza rwa Sheikh Hasina rwabonewe umwanzuro

    Bangladesh: Urubanza rwa Sheikh Hasina rwabonewe umwanzuro

    Urukiko Mpuzamahanga rw’Ibyaha Bikomeye n’Iterabwoba (ICT-1) rwa Bangladesh rwatangaje umwanzuro w’uru rubanza ruregwamo Sheikh Hasina, wahoze ari Minisitiri w’Intebe, n’abandi bayobozi babiri bakomeye bo mu butegetsi bwe. Uru rubanza, rwakurikirwaga n’amaso ya benshi mu baturage no mu isi yose, rufatwa nk’intangiriro nshya mu mateka ya politiki y’iki gihugu, cyane cyane ku bijyanye n’imiyoborere, uburenganzira bwa muntu n’uruhare rw’abayobozi bakuru mu gukoresha imbaraga z’umutekano.

    Sheikh Hasina, Minisitiri w’Intebe wa Bangladesh

    Sheikh Hasina na bagenzi be baregwaga ibyaha by’ubwiyandarike (crimes against humanity), birimo kwemeza ikoreshwa ry’amasasu mu guhosha imyigaragambyo ya 2024, izwi nka “July Uprising”, aho abantu basaga 1,400 baguye kandi abandi ibihumbi bagakomereka. Ubushinjacyaha bwerekaga urukiko ko mu gihe cy’iyo myigaragambyo, ingabo n’abapolisi bakoresheje uburyo budasanzwe burimo intwaro ziremereye, nk’amasasu yo mu bwoko bwa sniper, ibisasu, ndetse n’amarasasinga ava mu byombo by’indege (helicopters). Ibi byose byavugwagamo uruhare rwa Hasina nk’umuyobozi wari ufite ijambo rya nyuma ku mutekano w’igihugu.

    Abo bareganwa na Hasina ni Asaduzzaman Khan Kamal, wahoze ari Minisitiri w’Umutekano n’Ubutegetsi bw’imbere, na Chowdhury Abdullah Al-Mamun, wahoze ari Umuyobozi Mukuru wa Polisi (IGP). Bombi bashinjwaga ko bari abafatanyacyaha mu gutanga amabwiriza yo gukoresha imbaraga ndengakamere, gufunga abantu ku ngufu no kwica abigaragambyaga mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

    Umwanzuro watangajwe mu gitondo, mu rukiko ruba rufite umutekano ukomeye. Abacamanza batatu bari ku rubanza, bakuriwe na Justice Md Golam Mortuza Mozumdar, basomye icyemezo cyabo ku mugaragaro, ndetse n’andi makuru mpuzamahanga yakurikiranaga mu buryo butaziguye. Kuri uyu munsi, inzira zose zerekeza ku rukiko zari zifunze, amashami ya polisi n’ingabo atangira gucunga umutekano w’abantu bashobora kwigaragambya.

    Abashyigikiye Hasina bavuga ko uru rubanza ari urwita politiki, rufite intumbero yo kumubuza kongera kugaruka ku butegetsi, cyane ko yari umwe mu banyapolitiki bafite imbaraga mu karere. Ariko abaharanira uburenganzira bwa muntu bo babibona nk’intsinzi y’ubutabera, bavuga ko ari urugero rutanga icyizere ko abayobozi bakuru bashobora kubibazwa igihe habaye ihungabana ry’uburenganzira bw’abaturage.

    Uru rubanza rushobora guhindura isura ya Bangladesh ku rwego mpuzamahanga, by’umwihariko mu birebana n’ubutabera, imiyoborere n’imibanire n’amahanga. Nubwo Hasina na bagenzi be bafite uburenganzira bwo kujurira, uyu mwanzuro ushyira igihugu mu gace gashya k’amateka karimo impinduka zikomeye zishobora kuramba.

    By:Florence Uwamaliya 

  • Umutungo w’ Inyanja Urasabwa Kubungabungwa

    Umutungo w’ Inyanja Urasabwa Kubungabungwa

    Mu gihe ibikorwa byo gucukura no gutunganya peteroli mu nyanja bikomeje gufata indi ntera mu karere ka Afurika y’Uburasirazuba, impuguke mu bijyanye n’inyanja ziravuga ko hakenewe ubwirinzi n’ubugenzuzi buhamye kugira ngo iterambere ry’ingufu ridateza ingaruka zikomeye ku bidukikije.

    Aya makuru yagarutsweho nyuma y’amashusho yatambutse kuri CGTN Africa Live, agaragaza ubwato bunini bwifashishwa mu gucukura peteroli mu Nyanja ngari, bugizwe n’ikoranabuhanga rigezweho mu gucukura no gutunganya ingufu zivuye mu mazi y’inyanja.

    Dr. David Obura, umwe mu bahanga bakomeye muri Afurika mu bijyanye n’ubuzima bwo mu nyanja ndetse n’umuyobozi wa CORDIO East Africa, avuga ko imishinga yo gukoresha umutungo w’inyanja igomba kwitabwaho cyane mu rwego rwo kutangiza ibinyabuzima n’ubuzima bw’inyanja muri rusange.  

    Dr. Obura Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru   yagize ati.” Ibikorwa byo gucukura peteroli biratanga icyizere ku bukungu, ariko na none birasaba ikigega gikomeye cyo kubungabunga ibidukikije. n’iNyanja ifite ubuzima bwihariye kandi iyo butitaweho neza, ibibazo byayo bigera ku mugabane wose.”

    Yavuze ko ikirere n’ubuzima bw’inyanja bihura n’ibibazo bikomeye by’ihindagurika ry’ibihe, bityo umusaruro w’ubukungu wose ukoresha umutungo w’inyanja ugomba gukorana n’inzego  z’ubugenzuzi mpuzamahanga hagamijwe kurinda ibiyaga,, n’inyamaswa zisanzwe ziba  mu Nyanja.

    Abashinzwe ingufu n’ubukungu mu bihugu by’Uburasirazuba bwa Afurika bavuga ko imishinga yo mu Nyanja izatanga akazi, imisoro n’ishoramari rishya. Ariko bemeza ko ibyo byose bigomba guhuza n’amabwiriza yo kubungabunga ibidukikije, cyane cyane ibijyanye n’imyuka ihumanya n’angoramazi zishobora kumeneka mu Nyanja.

    Igihugu cya Kenya, Tanzania, Mozambique n’ibindi biri mu nzira yo kongera ubushobozi mu mishinga yo mu Nyanja, mu rwego rwo kugabanya amafaranga byatangaga ku ngufu byatumizaga hanze, no guteza imbere ubukungu bw’imbere mu gihugu.

    ibikorwa byo gucukura no gukoresha umutungo w’inyanja bikomeje kwaguka muri Afurika. Ariko impuguke nka Dr. David Obura zirakangurira ibihugu kubikora mu buryo bufite ishingiro, burengera ibidukikije kandi bwubahiriza amahame mpuzamahanga yo kubungabunga umutungo kamere w’inyanja.

    By: Florence Uwamaliya