Leta Zunze Ubumwe za Amerika zasabye ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo guhagarika byihuse ubufatanye n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR urwanya Leta y’u Rwanda.Ubu butumwa bwatangajwe n’intumwa ya Amerika mu Muryango w’Abibumbye ishinzwe ibikorwa byihariya bya politiki, Ambasaderi Jennifer Locetta, ku wa 19 Ukuboza 2025.Ambasaderi Locetta yatanze ubu butumwa ubwo akanama ka Loni gashinzwe umutekano kari kamaze gutora umwanzuro wo kongera ubutumwa bw’amahoro bw’uyu muryango muri RDC (MONUSCO) umwaka.Tariki ya 27 Kamena 2025, u Rwanda na RDC byagiranye amasezerano y’amahoro, bibifashijwemo na Amerika. Mu byo byumvikanye harimo gusenya umutwe wa FDLR no gukuraho ingamba z’ubwirinzi u Rwanda rwashyizeho.Raporo y’impuguke za Loni yasohotse mu ntangiriro z’Ukuboza, ivuga ko nubwo Leta ya RDC yemeye gusenya FDLR, abayobozi bo muri iki gihugu mu rwego rw’igisirikare n’urwa politiki bijeje uyu mutwe ko bazakomeza gukorana na wo.Izi mpuguke zagaragaje ko ingabo za RDC na FDLR byakomeje gukorana, bigamije kurwanya ihuriro AFC/M23 rigenzura ibice byinshi mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo.Uyu mudipolomate yavuze ko kongerera MONUSCO igihe cyayo muri RDC biyiha umwanya wo kongera ibikorwa byayo byo kwambura intwaro abarwanyi b’umutwe wa FDLR no kubacyura mu Rwanda, kandi bigakorwa mu buryo bunoze.Ati “Turasaba Leta ya RDC gukora byinshi mu gushyigikira uyu muhate no guhagarika ako kanya ubufatanye bwose na FDLR. Dukwiye kubivuga neza. Mu gihe MONUSCO ari uruhande rw’ingenzi rutuma bishoboka, inshingano zo kubahiriza ibyemejwe ziri ku mpande zombi gusa.”Ambasaderi Locetta yatangaje ko mu gihe impande zombi zakora ibyo zisabwa, MONUSCO na yo yakora byinshi biri mu nshingano zayo zirimo gushyigikira ibikorwa by’ubutabazi no kugenzura iyubahirizwa ry’agahenge.
Mu gihe Abanyarwanda bari mu bihe byo gusoza umwaka, bamwe mu bategura ibirori bakomeje gushyira imbaraga mu gutegura ibikorwa bihuriramo inshuti n’imiryango, bigamije kwishimana no kungurana ibitekerezo. Muri urwo rwego, Minani Jean Baptiste, umwe mu bategura ibirori bya Romantic Night Hub, yatangaje impamvu yamuteye gutegura uwo mugoroba wihariye.
Mu kiganiro yagiranye na Imenanews.com, Minani yavuze ko igitekerezo cyavuye ku bushake bwo gufasha imiryango n’abakundana gusobanukirwa neza urukundo rufite intego. Yagize ati: “Nabonye ari uburyo bwiza bwo kuganiriza imiryango n’abakundana, tugamije kubaka urukundo rushingiye ku ntego n’indangagaciro.”
Minani Jean Baptiste, umwe mu bategura ibirori bya Romantic Night Hub
Yakomeje avuga ko uwo mugoroba uzarangwa n’amarangamutima akomeye, indirimbo z’urukundo, ubutumwa bwubaka, ndetse n’ubuhamya bushingiye ku buzima yaciyemo mu rukundo. Minani, uzwi ku izina rya Mr Romantic, yavuze ko Romantic Night Hub ari igikorwa kigiye kuba ku nshuro ya mbere mu Rwanda, kigamije kuzamura ireme ry’urukundo mu bakundana no gufasha abashaka kwiga uko bakunda mu buryo bubaka.
Yongeyeho ko imwe mu mpamvu y’ingenzi yamuteye gutangiza iki gikorwa ari ugutoza urubyiruko gukundana rutajyanwa n’amarangamutima y’igihe gito, ahubwo rukubakira ku kwizerana no gutegura ejo hazaza. Asobanura ubuhamya bwe bwite, yavuze ko yatangiye gutekereza ku kubaka urukundo rufite intego nyuma y’uko ababyeyi be batandukanye akiri muto.
Uyu mugoroba uzaba ku itariki ya 21 Ukuboza 2025, ukabera kuri Gabriella Event i Kimironko hafi y’ahahoze gereza. Abazitabira bazatambuka ku itapi itukura, bafate amafoto y’urwibutso, aho kwinjira bikaba ari ibihumbi 10 by’amafaranga y’u Rwanda, harimo n’icyo kunywa.
Niyonsenga Patrick, umucuruzi wa sipiro, ukorera mu Murenge wa Muhima agaragaza ko igisubizo atari ukuzihagarika Ati.”Sipiro si mbi , ikibazo ni amahugurwa macye bafite habayeho ishuri rihoraho ry’abazitwara impanuka zagabanuka.”
Igikwiye gukorwa:
Ishuri ryihariye rya sipiro
Amahugurwa ateganyijwe ku batwara sipiro
Amabwiriza akomeye n’ubugenzuzi buhoraho
Spiro ni igisubizo cyiza mu kutangiza ikirere, ariko umutekano w’abantu ugomba kuza imbere. Guhuza ikoranabuhanga, amahugurwa n’ubugenzuzi ni byo byagabanya impanuka n’igihombo.
Umushinga wa National Adaptation Plan (NAP), ushyirwa mu bikorwa na REMA kandi ufashwa na GEF ku gaciro ka $6 miliyoni, uri guhindura imibereho n’ubuhinzi mu karere ka Nyagatare, cyane cyane muri Matimba na Musheri. Abaturage bashima umusaruro w’ubuhinzi wiyongereye, mu gihe imiyaga n’isuri y’ubutaka byagiye bihinduka ibibazo byo hambere kubera agroforestry.
Umushinga ushyigikira agroforestry, smart irrigation, n’ingamba zo guhangana n’ihindagurika ry’ikirere, ukaba warageze mu turere 4: Rusizi, Nyagatare, Nyamasheke, na Kirehe, ugafasha abantu barenga 21,000 ,
nk’uko Servand Niyitegeka wa REMA abivuga. Muri Nyagatare uyu mushinga wageze mu Mirenge iri hagati ya 12 na 14.
Servand Niyitegeka, umukozi wa REMA
Muri Matimba na Musheri, ibikorwa bya agroforestry byagutse ku buso bwa 1,889 hegitari hifashishijwe ibiti: Grevillea robusta (70%), Maesopsis eminii (10%), Cedrella serrata (10%), na Leucaena (10%).
Niyitegeka yavuze ko .”intego ari ugukingira ubutaka ku isuri no kugabanya ubushyuhe bukabije n’ibihe by’imvura nkeya. “
Yongeraho ko ibi bituma abaturage babona , ibiti byo kwifashisha mu buhinzi, kandi umusaruro ukazamuka, bigafasha imiryango kubona amafaranga.
Mukansanga Leonile, umuturage wo muri Musheri
Abaturage bemeza impinduka aho Mukansanga Leonile wo muri Musheri avuga ko mbere ubutaka bwabo bwajyaga bwuzurwamo n’isuri, ariko ubu imyaka ikura neza kandi umusaruro wiyongereye kuva kuri 1 kugera kuri 3.
Sekabanza Bernard, nawe wo muri Musheri, avuga ko ubu ashobora kwishyura ubwisungane mu kwivuza n’amashuri y’abana.
Uko umushinga wa NAP ukomeza, Nyagatare uri kuba urugero rw’uko agroforestry ishobora guteza imbere ubuhinzi, no kurengera ibidukikije no gukomeza iterambere rirambye mu Rwanda.
Mu Karere ka Kirehe, ahazwiho ubutaka bwumye n’izuba ryinshi, hari kubakwa amateka mashya y’ibidukikije n’iterambere. Ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije (REMA), binyuze mu mushinga wa NAP, utewe inkunga na Global Environmental Facility (GEF), hatewe ibiti ku buso bugera kuri hegitari 1,400 mu mirenge ya Mpanga, Nasho na Kigina. Ubu butaka bwari butagwamo n’igitereko cy’ibiti, none bwatangiye guhinduka icyitegererezo cy’uburyo ubuhinzi, ubukungu n’imibereho bishobora kuzamuka binyuze mu kubungabunga ibidukikije.
Hatanzwe ibiti birimo ibivangwa n’imyaka, Eucalyptus (inturusu) ku misozi, ndetse n’ibyitwa Caltris bishobora kumera no ku misozi y’amabuye. Ku misozi ya Mpanga, abaturage bavuga ko mbere hahoze hameze nk’ubutayu butagira amahumbezi cyangwa imvura ihagije.
Muganga Eric, Umuturage wo mu Karere Ka Kirehe
Muganga Eric utuye hafi y’ahatewe Caltris yagize ati: “Aha hantu hari hameze nabi, humye kandi hatagira umwuka. Ariko ubu tumaze kubona akamaro k’ibiti ku buryo natwe twiyemeje kubitera no kubibungabunga mu ngo zacu.”
Mukamana Marie Clare wo mu kagari ka Kibonde yongeraho ko mbere imvura yagwaga ntihagume, ahubwo igahita yisukira i Tanzania.yagize Ati: “Byari ikibazo gikomeye. None ubu twiyemeje kubungabunga ibiti, tukabirinda amatungo, kandi natwe tukongera gutera ibivangwa n’imyaka.”
GRAPHIC :
Ibiti by’imbuto: 22,500
Ibiti bivangwa n’imyaka ku butaka buhuje: hegitari 1,600
Ibiti bivangwa n’imyaka ku butaka budahuje: 1,555,545
Amashyamba yasanzwe yasazuwe: hegitari 150
Ngendahimana Cyprien, Umukozi wa REMA
Ku ruhande rwa REMA, Ngendahimana Cyprien ushinzwe itumanaho, avuga ko ibi biti byagize uruhare rukomeye mu gukura abaturage mu bibazo by’imihindagurikire y’ibihe. “Aha hantu hari hameze nko mu ishyamba ry’amabuye, ariko ubu ibiti bitanga umwuka mwiza, bikakurura imvura kandi bikarinda umuyaga wangizaga inzu z’abaturage. Byongera ifumbire mu mirima, bigatuma umusaruro wiyongera.”
Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Rangira Bruno, avuga ko batangiye kwimika umuco wo gutera ibiti no kubyitaho n’igihe cy’izuba. “Ibiti bitanga umusaruro, birwanya imirire mibi, kandi kimwe nka avoka gishobora guhesha umuturage amafaranga agera ku bihumbi 400 ku gihe. Turakangurira abaturage kubyuhira kugira ngo bitangirika,”
Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Rangira Bruno
Uyu mushinga uri mu rugendo rwo kuzamura ubukungu bw’amakoperative, kongera umusaruro no gutuma Kirehe iba icyitegererezo mu guhangana n’imihindagurikire y’ibihe mu Rwanda.
Uretse kuhira, umushinga LCDF 3, ufite ingengo y’imari ya miliyoni 8.5 z’amadolari, urangwa n’ibikorwa byo kubaka amaterasi, gutera amashyamba no gusana, gutera ibiti by’agroforestry, kwimura abaturage mu manegeka no kubagezaho amazi, amashanyarazi n’ibigega bifata amazi y’imvura mu rwego rwo kurwanya isuri.
Nubwo intambwe ikomeye imaze guterwa, hari ibice nk’aka Nyarubuye, Mahama na Mpanga bikibangamiwe n’ubushyuhe bukabije. Abayobozi bavuga ko kongerayo uburyo bwo kuhira ari ngombwa kugira ngo abaturage bose bo muri Kirehe bungukire kuri iri terambere.
Umwe mubahinzi w’uhira amazi akomoka ku mirasire y’izuba
Ingabo za Thaïlande n’iza Cambodge zabyukiye mu mirwano ikaze mu rukerera rwo kuri uyu wa 8 Ukuboza 2025 mu gihe impande zombi zishinjanya kurenga ku masezerano y’agahenge yashyizweho umukono mu mezi hafi ane ashize.
Umuvugizi w’ingabo za Thaïlande, Gen Maj Withai Suvari, yatangaje ko iyi mirwano yatangijwe n’Ingabo za Cambodge ubwo zarasaga ku basirikare babo mu Ntara ya Ubon Ratchathani mu rukerera, umwe agapfa, abandi bane bagakomereka.
Igisirikare cya Cambodge cyahakanye ibyavuzwe na Gen Maj Suvari, gitangariza ku mbuga nkoranyambaga ko ingabo za Thaïlande ari zo zarashe bwa mbere ku basirikare babo mu ma saa munani y’urukerera, imirwano yubura ityo.
Ingabo za Thaïlande zatangiye kwifashisha indege z’intambara muri iyi mirwano, zisobanura ko zishaka gusubiza inyuma ibitero by’ingabo za Cambodge.
Impande zombi zatangaje ko abaturage baturiye mu bice byo ku mupaka byegereye ahari kubera imirwano batangiye guhunga ku bwinshi. Ku ruhande rwa Thaïlande, abagera ku bihumbi 35 bahungishijwe.
Tariki ya 28 Nyakanga 2025, ibihugu byombi byagiranye amasezerano yo guhagarika imirwano bibifashijwemo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Malaysia, nyuma y’intambara y’iminsi itanu yapfiriyemo abagera kuri 48, ababarirwa mu bihumbi 300 bagahunga.
Tariki ya 26 Ukwakira, abayobozi b’ibi bihugu bahuriye muri Amerika, bahuzwa na Perezida Donald Trump, bagirana amasezerano yo gukomeza kubahiriza agahenge.
Leta ya Cambodge yatangaje ko mbere y’uko imirwano yubura uyu munsi, abasirikare ba Thaïlande bari bamaze iminsi myinshi mu bikorwa by’ubushotoranyi.
Abasirikare ba Thailand bagaragaye bakura inkomere ahari kubera imirwa
Ku cyumweru taliki 30/11/2025 Umwanditsi akaba n’ umuvugabutumwa , Dr. Nicodeme Hakizimana, yamuritse ku mugaragaro igitabo cye gishya yise “Ubwami bw’Imana si ubw’amagambo”, cyitezweho gufasha abakristo bo mu matorero atandukanye kugira kwizera nyakuri kandi gushingiye ku kuri kw’ijambo ry’Imana, aho gushingira ku magambo no ku mihango y’amadini , nyamara ugasanga kenshi hirengagizwa icyo Bibiliya ivuga.
Dr. Nicodeme yavuzeko Iki gitabo “UBWAMI BW’IMANA SI UBW’AMAGAMBO” gikangurira umuntu wese gukundisha Uwiteka Imana ye umutima we wose , n’ubugingo bwe bwose , n’imbaraga ze zose, n’ubwenge bwe bwose, kandi na none cyigisha abantu gakunda bagenzi bacu nk’uko twikunda; nk’uko tubisanga muri Luka 10:27. Yavuzeko muri iki gihe abantu benshi bavugako bakunda Imana, bakayishimisha iminwa nyamara imitima yabo iri kure; ariko gukunda Imana byuzuye niko kuba umwigishwa nyakuri. Iki gitabo cyerekana uburyo bwo kwizera dukurikije abatubanjirije aribo ntwari zo kwizera nk’uko Bibiliya ibivuga; kandi kitwigisha uburyo kwizera kutagira imirimo kuba gupfuye nk’uko tubibona muri Yakobo 2:14-26.
Dr. Nicodeme yavuzeko muri iki gitabo abakozi b’Imana nabo bakangurirwa gukomera kumurimo w’uwabahamagaye , bakomeza kwinginga nyir’ibisarurwa ngo yohereze abasaruzi mubisarurwa bye, kuko ibisarurwa ari byinshi, ariko abasaruzi ari bake. Yavuzeko Bibiliya icyaha abashumba bakunda vino, guhunikira ndetse n’indamu mbi kuko bituma itorero ry’Imana ribura urikenura.
Dr. Nicodeme yabwiye umunyamakuru wa Imena News ko iki gitabo kandi gikangurira abakristo gufasha bagenzi babo bakennye n’abandi bose batishoboye kugirango abafite ubushobozi n’abatagira icyo bafite bafatanye urugendo rwo kwigira no kwivana mubukene; ariko kandi harimo inyigisho zicyaha abanebwe n’abandi banga gukora kuko Bibiliya icyaha ikomeje abanebwe , ndetse ikababwira kwigira kukimonyo kitagira shebuja, nyamara mucyi cyihunikira ibyo kurya. Ati rero abakristo barasabwa gukura amaboko mu mifuka bagakora , kuko ingaruka z’ubunebwe ari ubukene bugutera nk’umwambuzi n’ubutindi bukagutera nk’ingabo nk’uko biboneka mu imigani 6:6-11. Muri iki gitabo kandi dusangamo amasomo yigisha abakristu uburyo bwo gutura Umwami Yesu Amaturo nk’uko abungeri babigenje igihe bajyaga kumuramya. Dusangamo uburyo bwo kuyoboza Imana inzira mubyo dukora byose kandi tukizera Imana murugendo rwacu rwose rw’ubuzima kuko ari Imana ihindura amateka, ikura abantu kucyavu, ikabicazanya n’ibikomangoma.
Impamvu nyamukuru zatumye Dr. Nicodeme yandika iki gitabo
Umunyamakuru yabajije umwanditsi impamvu zatumye yandika iki gitabo, maze Dr. Nicodeme asubizako impamvu zamusunikiye kwandika iki gitabo ari eshatu z’ingenzi:
1.Kuvuga ubutumwa mu buryo bwanditse kandi burambye: Dr. Nicodeme yizerako abazasoma iki gitabo harimo abazahinduka bagakizwa, bakizera Umwami Yesu kandi bagakora imirimo yo gukiranuka nk’uko ijambo ry’Imana riri.
2.Resource ku bavugabutumwa: umwanditsis yavuzeko umuvugabutumwa ari umuntu uba yarahamagariwe umurimo ukomeye wo kubwiriza ijambo ry’Imana, kandi kubikora neza akwiye kuba afite impamba ihagije n’umutsima wo kugaburira abera. Iki gitabo rero kizafasha abavugabutumwa gusobanukirwa n’ingingo z’ingenzi zikigize ,bibafashe kwigisha ijambo ry’Imana ry’ukuri. Abavugabutumwa badasoma ibitabo bitandukanye usanga badakura ngo bakuze nabo bigisha. Ibi nibyo yahereyeho asaba abavugabutumwa batandukanye gusoma iki gitabo kugirango kibafashe mu gutegura inyigisho zitandukanye zifite aho zihuriye n’amasomo akirimo.
3. Gukuza abakristo mu buryo bw’umwuka: abakristo benshi usanga batabona impamba ihagije ku buryo ibafasha gukura , kugirango na bo bagere kurugero rwo kwigisha abandi. Usanga abenshi bumva ijambo ry’Imana murusengero gusa. Iki gitabo kizabafasha gusobanukirwa no gusoma ijambo ry’Imana murugo iwabo, bagire ibyo bakosora, abaguye babyuke, abatannye bagaruke munzira, abacitse intege basubizwemo imbaraga. Yavuzeko abakristo bakwiye gusoma iki gitabo mungo zabo, bakiga ijambo ry’imana badategereje kuryigira kurusengero gusa.
Inkomoko y’izina ry’igitabo: “Ubwami bw’Imana si ubw’amagambo”.
Umunyamakuru yabajije Dr.Nicodeme impamvu iki gitabo yacyise atya, maze atazuyaje asubizako iki gitabo yagihaye iri zina kuko yifuzagako abantu bongera kwitekerezaho kandi amatorero menshi ntabwo afasha abantu kwitekerezaho, ahubwo usanga imirimo y’abakristo irangirira mu kuririmba, kubyina mu nsengero, gusirimba, gufata amasengesho mu mutwe n’indi mihango yo mu madini ariko Bibiliya iravuga ngo “ Umuntu wese umbwira ngo Mwami mwami siwe uzinjira mu bwami bwo mu ijuru , keretse ukora ibyo data wo mu ijuru ashaka”. Ibyo twari dukwiye kubikora ariko tukagaragaza imbuto zo kwizera kwacu.
Yakomeje agira ati uyu mutwe urakebura abantu bishingikiriza kwizera gusa ko Yesu ari Umwami, nyamara ibyo na Satani arabizi kubarusha nk’uko Yakobo abivuga. Ati muzasome Yakobo 2:14-17, havugako kwizera iyo kuri konyine kuba gupfuye. Bisobanuyeko imbuto zo kwizera zigarazwa n;imirimo dukora
Yashimangiye ko na Paulo nawe yabwiye abakorinto ko ubwami bw’Imana atari ubw’amagambo ahubwo ari ubw’imbaraga (1 korinto 4:20), ibi byose biragaragaza ko umukristo ugaragaza ubukristo bwe ariko bikarangirira kubikorwa by’amagambo gusa , ataramburira abandi ukuboko kwe, kwizera kwe gusa n’umuntu ufite amafaranga ariko yataye agaciro mu gihugu.
Icyo abandi bitabiriye uyu mauhango bavuze
Abakristu n’abandi bitabiriye kumurika iki gitabo bagaragaje ko ari umusanzu ukomeye mu kwigisha abantu kwimakaza ubuzima bwuzuye ibikorwa. Marceline, umwe mu bitabiriye, yagize ati:“Iki gitabo kizafasha benshi guhindura imyumvire. Gutekereza ko kuba umukristu ari amagambo gusa ni ukwibeshya. Kiributsa buri wese gushyira mu bikorwa ibyo avuga.”Yakomeje yerekana ko gushyigikira Dr.Nicodeme ko ari by’agaciro gakomeye kuko igitabo cye kizavura benshi, gisane imitima ya burumwe uzagisoma.
Rev. Isaïe Ndayizeye, Umushumba Mukuru w’Itorero ADEPR mu Rwanda, wasomye iki gitabo akaba ari no mubatanze ikiganiro mu muhango wo kumurika iki gitabo yashimye Dr. Nicodeme ku bw’igitabo cye, avuga ko gishobora kuba igisubizo ku bakristu bahura n’inyigisho zidahwitse.
Yaboneyeho kwamagana bamwe mu bavanga ivugabutumwa n’ubucuruzi, abashaka kwigwizaho imitungo mu izina ry’Imana. Ati:“Ubutumwa bwiza bugomba gushingira ku kuri, ku nyigisho zubaka no ku bikorwa bigaragiwe n’urukundo. Yasabye abashumba kwirinda ikintu cyose cyatuma batuzuza inshingano zabo kandi bakareberera umukumbi nk’abazawubazwa. Yavuzeko abakristo bamwe na bamwe baba mu matorero barebera ibyo ibandi bakora, aho gutanga umusanzu wabo mugufatanya n’abandi mukubaka itorero. Yasabye ababyeyi gutangira kwigisha abana umuco wo gukunda bagenzi babo, kuko iyo bakuranye izo ndangagaciro nziza bituma baba abakristo beza n’abanyarwanda bafite ubupfura.
Proffessor Viateur Ndikumana, umuyobozi w’amasomo muri kaminuza ya Kibogora nawe wasomye iki gitabo akanatanga ikiganiro mu kukimurika, yavuzeko igihe kigeze abanyarwanda bakamenya ko Imana iha umugisha imirimo y’amaboko yacu, aho guta umwanya twicaye tudakora. Yavuzeko urubyiruko rukwiye kwigishwa gukora, kuko nta nzira y’ubusamo yakugeza ku bukire uretse umurimo nk’uko iki gitabo cya Dr. Nicodeme kibivuga.
Bishop Dr. Methode RUKUNDO wo mu itorero Anglican ry’u Rwanda nawe wari witabiriye uyu muhango ,akaba ari nawe wasogongeje abantu iki gitabo, nawe yavuze ko abakristo bakwiye kwigishwa gukora , gukunda umurimo kuko ibintu byose muri ubu buzima tubibona twishyuye ikiguzi cyabyo, yatanze urugero rw’imyenda twambara, avugako buri mwambaro wose uri ku mubiri tuba twawishyuye, bityo ko ntaho twahungira umurimo. Yavuzeko abanyamadini bakwiye gukangurira abakristo gukunda umurimo ,kuko itorero rifite abakene benshi naryo ritagira ibikorwa by’iterambere.
Mubandi bitabiriye uyu muhango harimo abarimu muri za kaminuza, abayobozi b’amatorero, abahanga mu bya tewolojiya, abashumba n’abapastori, abakorera imiryango itari iya leta n’abandi bantu b’ingeri zitandukanye. Iki gitabo wagisanga mu maduka acuruza ibitabo nka ikireze library n’ahandi.
Mu Karere ka Gisagara, ikibazo cy’inda zitateganyijwe gikomeje kugera ku bangavu n’abagore, bigatuma bamwe bafata ibyemezo byo gukuramo inda mu buryo butekanye cyangwa ubudatekanye. Imibare ya District Health Report 2023 igaragaza ko abana b’abangavu 7.8% batewe inda, naho abakobwa bagera kuri 312 bakirirwa mu bigo nderabuzima bazira ibikomere byaturutse ku gukuramo inda mu buryo butemewe n’amategeko.
Ubu ni ikibazo gihura n’izindi mbogamizi: ubukene, imyumvire ikumira uburenganzira bw’umugore ku mubiri we, kudahabwa amakuru ku kuboneza urubyaro, ndetse n’igitutu cy’imiryango no mu matsinda y’abagore.
Feminist narrative yerekena ko uburenganzira ku buzima bw’imyororokere atari “impuhwe duhabwa,” ahubwo ari uburenganzira bw’ibanze bw’umubiri w’umugore, kandi ko kubuha agaciro ari intambwe yo kubaka ubutabera n’uburinganire.
Umuyobozi w’Akarere Jerome Rutaburingoga
Agira Ati”.Nubwo ubuzima bwUmugore bugomba kubonwa nk’ inkingi y’iterambere ,haracyari imbogamizi zikomeye zituma Abakobwa bakuramo inda mu buryo budafashe. Akarere ka Gisagara kihaye integrity yo kongera ubujyanama,kongera ubufasha mu kuboneza urubyaro,no gutanga serivisi za post abortion care zubahiriza uburenganzira n’icyubahiro cy’umugore“
Mu 2023, ibigo nderabuzima 18 kuri 19 bya Gisagara byatangiye gutanga Post-Abortion Care (PAC).
Abagore 1345 bakiriye ubufasha bwa PAC mu buryo butekanye.
Abaganga 62% bahuguwe ku kwita ku mugore wakuyemo inda, hubahirizwa amategeko n’ubuzima bw’umugore.
Ukoreshwa ry’uburyo bwo kuboneza urubyaro nyuma ya PAC ryazamutse rigera kuri 41%, rituruka kuri 27% mu 2021.
Inkuru y’umugore ntabwo ari iyo “kubabarirwa,” ahubwo ni iyo guhabwa ijambo. Mu Gisagara, abagore baravuga ko bakeneye:
Uburenganzira ku makuru yuzuye ku buzima bw’imyororokere