Blog

  • Menya inkuru y’igitunguru n’uruhare rwacyo mu buzima bw’abantu

    Menya inkuru y’igitunguru n’uruhare rwacyo mu buzima bw’abantu

    Igitunguru ni kimwe mu biribwa bikunze gukoreshwa cyane mu gikoni nyarwanda no hirya no hino ku isi. Uretse kongera uburyohe mu mafunguro, igitunguru kizwiho kugira intungamubiri n’imiti karemano ifasha umubiri w’umuntu gukomeza kugira ubuzima bwiza. Kikaba gikoreshwa mu biryo bitandukanye, haba kibisi cyangwa gitetse.

    Mu bigize igitunguru harimo vitamini C, vitamini B6, fibre n’imyunyu ngugu nka potasiyumu. Ibi byose bigira uruhare runini mu kongerera umubiri ubudahangarwa (immune system), bigafasha kurwanya indwara zitandukanye. Igitunguru kandi kirimo ibisohora byitwa antioxidants, bifasha kurwanya utunyabuzima dushobora kwangiza umubiri.

    Mu ndwara igitunguru gikunze gufasha harimo inkorora n’ibicurane. Abantu benshi bakoresha umutobe w’igitunguru bawuvanga n’ubuki, bikabafasha kugabanya inkorora no koroshya guhumeka. Ibi biterwa n’uko igitunguru gifasha kugabanya ububyimbe no kurwanya udukoko duto dutera indwara.

    Igitunguru kandi gishobora gufasha mu kugenzura isukari mu maraso, cyane cyane ku bantu bafite indwara ya diyabete. Nubwo kitari umuti wihariye, kurya igitunguru mu mafunguro ya buri munsi bishobora gufasha umubiri gukoresha neza isukari.

    Mu bijyanye n’umutima, igitunguru gifasha kugabanya umuvuduko w’amaraso no kugabanya cholesterol mbi, bigatuma kigira uruhare mu kurinda indwara z’umutima. Fibre irimo ifasha mu mikorere myiza y’igifu, ikarinda impatwe.

    Nanone kandi, igitunguru gikoreshwa mu buvuzi gakondo mu gufasha ibikomere bito, kuko gifite ubushobozi bwo kurwanya udukoko no kugabanya ububabare.

    Nubwo igitunguru gifite akamaro kanini, ni byiza kwibuka ko kitagomba gusimbura inama za muganga. Gikwiye gukoreshwa nk’inyongera ku mafunguro meza no ku buvuzi busanzwe. Kurya igitunguru ku rugero ruringaniye bifasha umubiri kugumana ubuzima bwiza no kwirinda zimwe mu ndwara.

    By: Florence Uwamaliya 

  • Ubworozi bw’ Inzuki, inkingi y’iterambere ry’abagore

    Ubworozi bw’ Inzuki, inkingi y’iterambere ry’abagore

    Mu kagari ka Nyabwishongwezi, mu murenge wa Rukoma, hari abagore batanu bagize itsinda biyemeje kwiteza imbere binyuze mu mwuga wo guhakura ubuki, banita no ku bidukikije. 

    Abo bagore ni Mukamana Clarisse, Uwamahoro Diane, Nyiraneza Alice, Mukankuranga Béatha na Umutoni Grace. Mbere yo gutangira uyu mwuga, babagaho mu buzima busanzwe bushingiye ku buhinzi, ariko bakabona ko hakenewe igikorwa cyabateza imbere kandi kikarengera ibidukikije.

    Nyuma yo guhugurwa ku bworozi bw’inzuki n’akamaro kabwo ku bidukikije, bafashe icyemezo cyo gushinga itsinda ryo guhakura ubuki. Bashyize imizinga yabo hafi y’amashyamba n’imirima irimo indabyo nyinshi, birinda gutema ibiti no gukoresha imiti yangiza inzuki. Banateye ibiti by’indabyo n’iby’imbuto kugira ngo bongere aho inzuki zibona indyo, bityo banazamure umusaruro w’ubuki.

    Aba bagore bagize uruhare runini mu kubungabunga ibidukikije kuko bigishije abaturage bagenzi babo akamaro ko kurinda amashyamba, kutangiza ubutaka, no kwirinda imyotsi yangiza. 

    Mukankuranga Béatha avuga ko mbere abaturage batitaga ku bidukikije, ariko ubu batangiye kumva ko kurengera ibidukikije bifitiye akamaro ubuzima n’ubukungu bwabo.

    Nyuma yo guhakura ubuki, babonye umusaruro mwiza wabafashije kwishyurira abana amashuri, kwizigamira no guteza imbere ingo zabo. Uretse inyungu z’amafaranga, bungutse icyizere, ubumwe n’ijambo mu muryango.

     Babaye icyitegererezo cy’abagore bagaragaza ko iterambere n’ikorwa ryiza rishobora kugerwaho hafatanyijwe no kubungabunga ibidukikije.

    By:Florence Uwamaliya 

  • U Rwanda mu bihugu bya Afurika IShowSpeed agiye kuzengurukamo

    U Rwanda mu bihugu bya Afurika IShowSpeed agiye kuzengurukamo

    IShowSpeed, Umunyamerika umaze kuba icyamamare ku mbuga nkoranyambaga, yatangaje ko ateganya urugendo ruzatuma agera mu bihugu bigera kuri 20 bya Afurika mu minsi 28, harimo n’u Rwanda.

    Ku wa 21 Ukuboza 2025, uyu musore w’imyaka 20 wamamaye cyane kuri YouTube na Twitch, yatangije gahunda yise “Speed Does Africa Tour”, aho azajya akora ‘livestreams’ ari mu bihugu bitandukanye byo kuri uyu mugabane.

    Nk’uko byagenze mu ngendo ze ziheruka mu bindi bice by’Isi, IShowSpeed ntiyatangaje igihugu azatangiriramo uru rugendo cyangwa amatariki azagerera muri buri gihugu.

    Gusa abamuzi bemeza ko aho azajya hose azakurura imbaga y’abafana, asangize abamukurikira ubunararibonye bwe bushya kuri uyu mugabane.

    Birashoboka ko azongera kuvuga ijambo rye rizwi nka “Siuuu”, mu kwerekana icyubahiro agomba icyamamare Cristiano Ronaldo afata nk’icyitegererezo.

    Mu kiganiro aheruka kugirana n’abamukurikira yagize ati “Mwebwe basore mube mwiteguye kuko tugiye gukora ibintu byinshi bidasanzwe. Tugiye gukora ibintu bikomeye cyane. Sinshaka kubibabwira byose ubu tugiye gusubira mu gutambutsa ibiganiro mu buryo bwa ‘live’.”

    Uyu musore aherutse gusoza urugendo yise “Speed Does America Tour”, yazengurutse Leta 25 zo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu minsi 35.

    Yanigeze no gusura imigabane irimo Amerika y’Epfo, u Burayi, Aziya na Oceanie, nk’uko bigaragazwa n’urubuga IShowSpeedTracker.com.

    Uru rugendo rwe rushya, ruzatangira gutambuka ku wa 29 Ukuboza 2025, binyuze ku miyoboro ye ya YouTube na Twitch.

  • Mico The Best na Bosebabireba mu bagiye kwinjiza abanya-Rubavu mu mwaka mushya

    Mico The Best na Bosebabireba mu bagiye kwinjiza abanya-Rubavu mu mwaka mushya

    Abahanzi barangajwe imbere na Mico The Best, Senderi Hit na Theo Bosebabireba bagiye gutanga ibyishimo bisendereye mu gitaramo cy’amateka cyo gusoza umwaka wa 2025 no kwinjiza abanyabirori bo mu Karere ka Rubavu mu wa 2026.Ni igihe cy’akanyamuneza kuri benshi basohokera i Rubavu, bikaba ari inyungu ku bakunzi b’umuziki bo muri aka Karere bateguriwe igitaramo gikomeye cyiswe “Rubavu New Year Celebration”.

    Ni igihe cy’akanyamuneza kuri benshi basohokera i Rubavu, bikaba ari inyungu ku bakunzi b’umuziki bo muri aka Karere bateguriwe igitaramo gikomeye cyiswe “Rubavu New Year Celebration”.

    Iki gitaramo kizamara iminsi ibiri, kizaba ku wa 31 Ukuboza 2025 no ku wa 1 Mutarama 2026, kikazabera muri Hotel Martins Expert Home, ahazwi nko kuri Hoteleri, mu murenge wa Nyundo.Ni igitaramo ku isonga, abazacyitabira bazasusurutswa na Mico The Best, Theo Bosebabireba, Senderi Hit ndetse na Young Grace.Ni mu gihe kandi bazataramirwa n’itsinda The Same rizwi cyane mu Karere ka Rubavu, N T Ziyo ndetse n’uwitwa Mr Giant.

    Muri iki gitaramo kizayoborwa na MC T Blaise, DJ Chris niwe uzavanga imiziki, mu gihe band yitwa Global Music nayo izaba yabukereye.Niyonsenga Sanctos Germain, umwe mu bateguye iki gitaramo, avuga ko bahisemo abahanzi batandukanye kugira ngo basangire iminsi mikuru n’abakunzi babo.Ati: “Ni mu ntumbero yo gutanga ibyishimo ku baturage no kubafasha kubona aho basohokera ku munsi mukuru nk’uyu wa Bonane.”

    Kwinjira muri iki gitaramo ni 2,000 Frw; abantu basabwa kugura amatike hakiri kare kuko ku munsi w’igitaramo ashobora kuba yararangiye.

  • Umunyamabanga mukuru mushya wa FPR Inkotanyi yatangiye imirimo

    Umunyamabanga mukuru mushya wa FPR Inkotanyi yatangiye imirimo

    Umunyamabanga mukuru mushya w’umuryango FPR Inkotanyi Amb. Bazivamo Christophe yatangiye imirimo kuri uyu wa 22 Ukuboza.Ni nyuma y’ihererekanya bubasha n’umuyobozi ucyuye igihe Wellars Gasamagera wamusimbuye binyuze mu matora ya Kongere y’umuryango yabaye kuri uyu gatanu, 19 Ukuboza i Kigali.

    Bazivamo watorewe manda y’imyaka itanu iteganywa n’amategeko y’umuryango yungirijwe na Gasana K. Stephen.Uyu muhango wayobowe na Visi Perezida wa mbere w’umuryango RPF Uwimana Consolée.Hagati aho, umwanya w’Umunyamabanga mukuru wungirije, hamwe n’uwa visi perezida wa kabiri muri FPR Inkotanyi nawe washyizweho muri Kongere ntiyari isanzwe mu nzego z’ubuyobozi.

    Muri iki gitondo mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru rya Leta, RBA, Tito Rutaremara, umwe mu ba Komiseri muri FPR Inkotanyi, yavuze ko atari ubwa mbere imyanya nk’iyi ibayeho, kuko mu ntangiriro mu 1987, FPR Inkotanyi yari ifite Perezida na visi perezida umwe, ariko ikagira n’Umunyamabanga mukuru n’umwungirije.Icyakora, ngo FPR Inkotanyi itangiye urugamba, hagumyeho umunyamabanga mukuru hashyirwaho n’umuhuzabikorwa ushinzwe politiki.

    Mu gihe cyo kwinjira mu Rwanda, mu masezerano ya Arusha, hasubiyeho perezida w’umuryango n’aba visi perezida babiri.Icyo gihe Umunyamabanga mukuru na we yari ahari, ariko ntabwo yari afite umwungirije.Nyuma haje kugaruka urwego rufite visi perezida umwe, n’umunyamabanga mukuru udafite umwungirije.Tito avuga ko impinduka zabaye, zatewe n’uko umuyobozi w’Umuryango, Perezida Paul Kagame yasanze ko abayobozi, haba mu buyobozi bw’igihugu, ndetse no mu muryango FPR inkotanyi bategera abaturage.Yagize ati “Twarahuye, arabitubwira, kandi turabyumva.

    Muri macye, abaturage dufite ni bazima cyane, ariko yavuze ko abayobozi ari twebwe tutabaha ibyangombwa bishakwa. Ubwo rero ashaka ko kuvugurura ari ukugira ngo abayobozi bashyizweho, batangire barebe uko abayobozi munsi yabo bakora imirimo uko bikwiye, bazi ko inzego zo hejuru zibareba, zibabaza icyo bakora.”

  • Sheikh Bahame Hassan afungiwe gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsin

    Sheikh Bahame Hassan afungiwe gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsin

    Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwataye muri yombi Sheikh Bahame Hassan, Umuhuzabikorwa w’Ikigo Ngororamuco cya Gitagata, ukekwaho gukora icyaha cyo gukoresha ububasha ahabwa n’itegeko mu nyungu bwite no gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina kuri bamwe mu baba baje kugororerwa muri iki kigo.

    Iperereza kuri ibi byaha rirakomeje mu gihe ukekwaho afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Remera mu Mujyi wa Kigali, hanatuganywa dosiye kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.Sheikh Bahame Hassan yagizwe umuhuzabikorwa w’Ikigo Ngororamucyo cya Gitagata mu mwaka wa 2021, nyuma y’igihe yari amaze ari Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Iterambere ry’Umuryango n’Imibereho Myiza muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC).

    Sheik Bahame Hassan yamenyekaniye cyane mu Karere ka Rubavu kuko ari na we wakayoboye igihe kinini, akava kuri uwo mwanya mu mwaka wa 2015 afunzwe na none kubera ibibazo by’amasoko, aho bakekwagaho kwaka ruswa ya miliyoni enye z’amafaranga y’u Rwanda hamwe n’abo bakoranaga.

    Uyu mugabo wavutse mu mwaka wa 1966 yanayoboye Idini ya Isilamu muri Rubavu, Rutsiro, aka Nyabihu n’aka Ngororero mbere yo kuyobora Rubavu.RIB irongera kwihanangiriza abantu bose bishora mu byaha bya ruswa y’ishimishamubiri rishingiye ku gitsina kubireka kuko bihanwa n’amategeko.RIB irakomeza kandi gushimira abantu batemera guhishira ibyaha nk’ibi bifatwa nk’iby’ubugome, ibasaba gukomeza gutangira amakuru ku gihe.

  • Abagore bafite Ubumuga bwo kutabona bagaragaje aho bageze n’Ibikibabangamira

    Abagore bafite Ubumuga bwo kutabona bagaragaje aho bageze n’Ibikibabangamira

    Abagore bafite Ubumuga bwo kutabona baturutse mu mashyirahamwe 64 y’abafite Ubumuga bwo kutabona mu gihugu hose bagaragaje ko mu myaka 30 ishize hari aho bavuye n’aho bageze kandi hashimishije, gusa bongeraho ko hari ibindi bikibabangamiye birimo n’Ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

    Babigarutseho kuri Iki cyumweru tariki ya 21 Ukuboza, 2025, ubwo bari mu Ihuriro ry’abagore n’urubyiruko bafite Ubumuga bwo kutabona ryateraniye mu Kigo cy’Amahugurwa cy’Abafite Ubumuga bwo kutabona giherereye i Masaka mu Karere ka Kicukiro.Afungura ku mugaragaro aya mahugurwa, Dr.

    Mukarwego Betty, Perezidante w’Ubumwe Nyarwanda bw’Abatabona-Rwanda Union of the Blind yavuze ko iri huriro ku rwego rw’Igihugu ribaye ubwa mbere akaba ari umwanya wo kwicara bakisuzuma, bakareba aho bava n’aho bageze bityo bakaboneraho kongera gufata ingamba nshya ziganisha Umugore ufite ubumuga bwo kutabona ku Iterambere rirambye.Yavuze ko kuva RUB yatangira ibikorwa, Umugore ufite ubumuga bwo kutabona hari aho ageze ndetse n’abafite ubumuga bwo kutabona muri rusange bakaba barongerewe ubushobozi ku buryo bufatika.

    Yashimiye Leta y’u Rwanda na Perezida Paul Kagame bahaye agaciro umugore akaba nawe afite ijambo bitandukanye no mu bihe byashije.Ati “Umugore yari Umuntu uhezwa utajya mu bandi noneho byagera ku bafite ubumuga bikaba agahomamunwa. Ntitwabashaga kwiga cyangwa guhabwa uburenganzira nk’ubw’abandi ariko ubu dufite ijambo kandi turanashoboye.”Yihereyeho yatanze urugero ko afite Impamyabushobozi y’Ikirenga kandi afite ubumuga bwo kutabona ndetse yongeraho ko kuba afite Ubumuga bwo kutabona bitamubuza kuba ari Umwalimu muri Kamuza y’U Rwanda mu Ishami ry’Uburezi.

    Mu Kiganiro cyatanzwe na Madamu Donatha Uwitonze, waturutse mu Nama y’Igihugu y’Abagore yagarutse ku buryo Umugore Ufite Ubumuga bwo kutabona yaterimbere.Yatangiye asobanura akamaro k’Inama y’Igihugu y’Abagore n’Inshingano zayo ariho hazamo no gufatanya n’izindi nzego.

    Yababwiye ko nabo ari bamwe mu bagize Inama y’Igihugu y’Abagore kuko bari mubayifasha kubahiriza inshinga zayo.Yabibukije kurenga amateka y’ahahise aho umuntu ufite Ubumuga bwo kutabona yasuzugurwaga, agira ati “Buriya iyo witeje imbere uba uteje imbere Igihugu.

    Kera ikiranga umuntu utabona byari ugusabiriza, ariko uyu muco urimo uracika, kubera ko abagore bubakiwe ubushobozi”Yabasabye gutinyuka bakiyumvisha ko bafite ubushobozi ahereye kuko bamwe mu bafite Ubumuga bwo kutabona bafite impamyabushobozi z’Ikirenga n’izindi zitandukanye mu byiciro bw’amasomo ndetse bari no myanya y’Ubuyobozi ikomeye idapfa kugerwamo n’ubonetse wese.Madamu Uwitonze yabasabye gutera intambwe ya mbere bakajya bikorera ubuvugizi badategereje ku bukorerwa n’abandi.Aha yasobanuye ko igihe bazaba bazamuye ijwi ryabo, Inama y’Igihugu y’Abagore nayo izajya ibumva vuba ikabafasha kuzamura ijwi no gushakira hamwe ibisubizo ibibazo bikibangamira Iterambere ryabo.

    Yabasabye kugira ubufatanye mu byo bakora aho yavuze ko gukorera hamwe bizatuma bagera kure hashoboka mu Iterambere ryabo.Ati”Iyo tuvuze Umugore, by’umwihariko Umugore ufite ubumuga, we akwiye kwitabwabwa kuko aba afite izindi mbogamizi zimukoma mu nkokora.”Nyuma y’Ikiganiro hatanzwe Umwanya abagore bafite Ubumuga bwo kutabona batanga ibitekerezo n’Ibyifuzo bitandukanye.Nagasanzwe Olive waturutse mu Karere ka Rutsiro, Umurenge wa Mukura yavuze ko kugeza ubu nubwo hari byinshi byakozwe ngo Umugore Ufite ubumuga agire ijambo ariko hari byinshi bigikwiye gukemuka.

    Aha yatumye Inama y’Igihugu y’Abagore kubakorera Ubuvugizi kugira ngo abafite Ubumuga mu bihe by’amatora by’Umwihariko amatora y’inzego z’Abagore nabo bakwiye kwemererwa kwiyamamaza mu byiciro byose badashyizwe mu byiciro by’abafite ubumuga gusa.Yatanze Urugero rw’ukuntu yiyamarije umwanya mu nzego z’abagore ariko akabwirwa ko kuba afite ubumuga bo bazitoreza mu Cyiciro cy’abafite ubumuga. Ati “Icyo gihe natahanye ipfunwe. Rwose birakwiye ko mwadukorera ubuvugizi icyo nacyo kigahinduka mu myumvirE.”Madamu Donatha Uwitonze yavuze ko kuri iki kibazo bagiye kugikurikirana binyuze mu bukangurambaga mu gihugu hose mu rwego rwo kugaragaza ko umugore ufite ubumuga bwo kutabona nawe afite uburenganzira nk’ubw’abandi mu kwiyamamariza imyanya y’Ubuyozi.

    Uwari Uhagarariye Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) akaba n’Umuhuzabikorwa ku Rwego rw’Igihugu wa Isange One Stop Centre, Mrs. Shafiga Murebwayire yasobanuriye Abagore bafite Ubumuga bwo kutabona Ihohoterwa rishingiye ku gitsina abibutsa ko kuba batabona badakwiye guhishira ihohoterwa ribakorerwa.

    Yasabye ko RUB yatekereza ku buryo bufatika bworohereza abanyamuryango bayo kujya babona uburyo bwihuse bufasha gutanga amakuru ku Ihohoterwa rishingiye ku gitsina bikajya bikurikiranwa hakiri kare.Abagore batanze ubuhamya benshi bagarutse ku Ihohoterwa rishingiye ku gitsina bakorerwa ririmo ahanini ibikorwa byo ku basambanya hagendewe ko batabona bityo ko batabasha no kumenya uwaribakoreye.Mrs. Murebwayire yabasabye kujya batanga amakuru kuko afasha mukugenzura ibyaha bakorerwa ababwira ko RIB itazahwema gufatanya n’izindi nzego mu kubarengera.

    Yasabye RUB gukora ubukangurambaga buhagije hagamijwe kumenyesha abanyarwanda uruhare rwabo mu kurinda abagore n’abakobwa bafite ubumuga bwo kutabona kuko iki kibazo atari icyo kwihanganirwa.Ati “Buri wese akwiye gutanga amakuru ku gira ngo afashwe.

    Telefoni yifashishwa ni 3512, RUB nayo ifite Nimero yifashishwa. Iyi telefoni ihamagarwa ku buntu. Nimuyifashishe mutange amakuru yose ajyanye n’Ihohoterwa rishingiye ku gitsina”Mu gusoza iri huriro, Bwana Mugisha Jacques, Umuyobozi Nshingwabikorwa wa RUB yashiye abitabiriye inama abonera gusaba RIB ndetse n’Inama y’Igihugu y’abagore kunga ubumwe na RUB hagamijwe gukomeza gushakira ibisubizo ibibazo byagaragajwe mu nama birimo abagore bagihura n’Ihohoterwa, abimwa uburenganzira bwabo n’Ibindi.

    Yavuze ko iyi nama igomba kuba ngarukamwaka hagamijwe gukomeza kurebera hamwe icyateza imbere abagore n’Urubyiruko bafite ubumuga bwo kutabona

  • CAN 2025: Ikipe izegukana igikombe izahabwa miliyoni 10 z’Amadolari

    Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF) yatangaje ko amafaranga azahabwa ikipe izegukana igikombe cya Afurika cya 2025 yongerewe ku kigero cya 43%, aba miliyoni 10 z’amadolari ya Amerika. Ni umwanzuro wemejwe n’Inama ya Komite Nyobozi ya CAF yateraniye i Rabat muri Morocco, mu wa Gatandatu, tariki ya 20 Ukuboza 2025. Iri rushanwa riruta andi ku mugabe wa Afurika riratangira kubera muri Maroc guhera kuri iki Cyumweru tariki ya 21 Ukuboza 2025, kugeza ku ya 18 Mutarama 2026, ku nshuro ya 35.Ugereranyije n’irushnawa riheruka ryabereye muri Côte d’Ivoire mu 2023, aho ikipe ya mbere yahawe miliyoni 7 z’amadolari, kuri ubu ikipe izatwara igikombe izahabwa miliyoni 10 z’amadolari bingana na 43%.Iyi Nama yemeje ko kandi ikipe ya kabiri izahabwa miliyoni 4 z’amadolari ya Amerika, ni mu gihe amakipe abiri azagera muri 1/2 azahabwa miliyoni 2.5 z’amadolari.Umukino ufungura iri rushanwa urahuza Maroc na Comoros kuri Complex Sportif Moulay Adedellah guhera saa tatu z’ijoro isaha ya Kigali.

    Ikipe izegukana igikombe cya Afurika cya 2025 izahabwa miliyoni 10$

  • DJ Toxxyk yafunzwe nyuma yo kugonga umupolisi agapfa

    DJ Toxxyk yafunzwe nyuma yo kugonga umupolisi agapfa

    Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi DJ Toxxyk nyuma yo kugonga umupolisi wari mu kazi, agahita apfa.Iyi mpanuka yabaye mu rukerera rwo ku wa 20 Ukuboza 2025, DJ Toxxyk ahita acika, ariko aza gufatirwa mu Karere ka Karongi.Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, ACP Rutikanga Boniface, yabwiye IGIHE ko Dj Toxxyk yafashwe ku gicamunsi cyo ku wa Gatandatu kuko yabanje kubura.Ati “Afungiye kuri station ya Polisi ya Remera. Yafashwe mu gicamunsi, kuko yabanje kubura. Yafashwe ageze i Karongi, aho yari agiye ntiturahamenya.”Yakomeje avuga Polisi iri gukora iperereza ngo hamenyekane niba yari yanyoye ibisindisha.Ababonye iyo mpanuka babwiye IGIHE ko DJ Toxxyk yayikoze ubwo yavaga mu Kiyovu mu masaha y’urukerera, amanuka umuhanda wa ‘Payage’ yihuta.Umupolisi yagonze yari ahagaze hakurya y’umuhanda.Kubera umuvuduko mwinshi, DJ Toxxyk yisanze mu kindi gisate cy’umuhanda yurira inkengero zawo ahari umupolisi aramugonga.Imodoka ye yakomeje gukurura umupolisi mu ntera ya metero 30.Bivugwa ko bishoboka ko kugira ngo iyo mpanuka ibe yananiwe kugenzura imodoka aho kugonga ibyuma bizitiye ahari gukorwa imirimo y’ubwubatsi kuri uwo muhanda, akisanga yageze ku mupolisi.DJ Toxxyk yafunzwe nyuma yo kugonga umupolisi agapfa

    source:IGIHE

  • Abaturiye ibishanga bya Kigali basabwe kugira uruhare mu kubibungabunga

    Abaturiye ibishanga bya Kigali basabwe kugira uruhare mu kubibungabunga

    Abaturage baturiye ibishanga biri gutunganywa mu Mujyi wa Kigali basabwe kugira uruhare rufatika mu kubisigasira, birinda kubijugunyamo imyanda no kubifata nk’umutungo rusange ubafitiye akamaro kanini mu buzima bwabo bwa buri munsi ndetse no mu iterambere ry’ejo hazaza.

    Ibi byagarutsweho na Minisitiri w’Ibidukikije, Dr. Bernadette Arakwiye, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 20 Ukuboza 2025, mu muganda udasanzwe wabereye mu gishanga cya Rugenge  Rwintare. Uyu muganda wateguwe na Minisiteri y’Ibidukikije binyuze mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Kubungabunga Ibidukikije (REMA), ku bufatanye n’abandi bafatanyabikorwa n’inzego zitandukanye z’ubuyobozi, aho hibanzwe ku gutera ibiti no gukora isuku.

    Dr. Bernadette Arakwiye, Minisitiri w’Ibidukikije

    Minisitiri Dr. Arakwiye yavuze ko uyu muganda wari ugamije kwegera abaturage baturiye ibi bishanga, kubibutsa uruhare rwabo mu kubibungabunga no kubasobanurira aho imirimo yo kubisazura igeze. Yashimangiye ko umushinga wo gutunganya ibi bishanga uzarangira mu mwaka wa 2026, aho imirimo yo kuyobora amazi no kubaka ibiyaga bigenzura amazi imaze gutera intambwe ishimishije.

    Yongeyeho ko n’ubwo imirimo nyamukuru izaba irangiye, inshingano zo kubungabunga ibishanga n’ibiti bizakomeza kuba iza buri wese, by’umwihariko abaturage babituriye, kuko ibishanga bifite uruhare rukomeye mu kuyungurura amazi, gukumira imyuzure no kurengera ibidukikije.

    Ku ruhande rwe, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Wungirije ushinzwe Ibikorwa Remezo n’Imiturire, Dusabimana Fulgence, yibukije abaturage ko ibishanga bigira uruhare runini mu gukumira ibiza biterwa n’amazi menshi aturuka ku misozi mu bihe by’imvura. Yanavuze ko Umujyi wa Kigali uteganya gutera byibura ibiti miliyoni eshatu bitarenze umwaka wa 2029, asaba abaturage kubigiramo uruhare mu kubisigasira.

    Abaturage bitabiriye uyu muganda bagaragaje ko bishimiye gutunganywa kw’ibi bishanga, bavuga ko bizazamura umutekano, ubwiza bw’aho batuye n’imibereho myiza y’abazabakomokaho.

    Kugeza ubu, mu Mujyi wa Kigali hari ibishanga bitanu birimo gusazurwa, birimo Rwampara, Gikondo, Kibumba, Nyabugogo na Rugenge Rwintare, mu rwego rwo kubigarurira umwimerere wabyo no kurinda urusobe rw’ibinyabuzima

    By: Florence Uwamaliya