Blog

  • Nepal: Minisitiri w’Intebe yafunze uwo yasimbuye nyuma y’umunsi umwe ku butegetsi

    Nepal: Minisitiri w’Intebe yafunze uwo yasimbuye nyuma y’umunsi umwe ku butegetsi

     Yasuwe : https://igihe.com/tc/trafficcounter.php?id_article=246819

    Yavuzweho:https://igihe.com/number_of_comments.php?id_article=246819

    KP Sharma Oli wahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Nepal, yatawe muri yombi akurikiranyweho gukoresha ingufu z’umurengera mu guhosha imyigaragambyo yabaye umwaka ushize igahitana abantu benshi.

    Yatawe muri yombi mu gitondo cyo kuri uyu wa 28 Werurwe 2026 asanzwe iwe mu rugo.

    Nyuma yahise ajyanwa kwa muganga mu Murwa Mukuru i Kathmandu kugira ngo akorerwe isuzuma ry’ubuzima nk’uko biteganywa n’amategeko kuri buri muntu utawe muri yombi muri icyo gihugu.

    Ibitaro byakiriye Oli byatangaje ko hagitegerejwe ibisubizo by’ibizamini by’ubuzima bwe, cyane ko afite imyaka 74 kandi akaba yarigeze no gusimburizwa impyiko inshuro ebyiri.

    Ibyo byabaye nyuma y’uko ku itariki 27 Werurwe 2026 habaye umuhango wo kurahira kwa Minisitiri w’Intebe Balendra Shah wahoze ari umwe mu baraperi bakomeye muri icyo gihugu ku wamamaye ku izina rya Balen.

    Oli yatawe muri yombi nyuma y’aho komisiyo yashyizweho ngo ikore iperereza ku myigaragambyo yabaye muri Nepal imwongeye mu bakorwaho iperereza hamwe n’uwahoze ari Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu, Ramesh Lekhak ndetse igategeka ko bakurikiranwa n’ubutabera ku byaha byo kudakora inshingano zabo uko bikwiye.

    Umuvugizi wa Polisi muri Kathmandu, Om Adhikari, yatangaje ko ifatwa ry’aba bayobozi ryakozwe hakurikijwe amategeko kandi ko iperereza rizakomeza nubwo kugeza ubu ibyaha bivugwa ko bakoreye muri iyo myigaragambyo bitaratangazwa.

    Ni mu gihe Oli we yakomeje guhakana ibyagaragajwe n’iyo komisiyo y’iperereza agaragaza ko ari ukumusebya no kwitwaza impamvu za politiki bamwibasira.

    Abanyamategeko be na bo bagaragaza ko kumuta muri yombi bidakwiye muri iki gihe kuko nta mpamvu ihari yerekana ko ashobora gutoroka ubutabera cyangwa kwanga kwitaba inzego zishinzwe iperereza.

    Nyuma y’itabwa muri yombi rye, abayoboke b’ishyaka rye rya CPN-UML batangiye imyigaragambyo i Kathmandu basaba ko arekurwa, ndetse ubuyobozi bw’iryo shyaka bwatangaje ko bushobora gutegura imyigaragambyo mu gihugu hose.

    Ni mu gihe Minisitiri mushya w’Umutekano mu Gihugu, Sudan Gurung, yashimye ifatwa ry’aba bayobozi, avuga ko ari intambwe iganisha ku butabera.

    Ati “Nta muntu uri hejuru y’amategeko. Ibi si ukwihorera, ahubwo ni intangiriro yo gushaka ubutabera.”

    Imiryango y’abantu 70 bapfiriye muri iyo myigaragambyo na yo imaze amezi isaba ko abayobozi bagize uruhare muri izo mpfu zabo babiryozwa.

    Muri Nzeri 2025 ni bwo muri Nepal urubyiruko rwiraye mu mihanda mu myigaragambyo karahabutaka rwinubira imiyoborere mibi ndetse biza gutuma Oli yegura ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe aho urwo rubyiruko rwasabye ko Sushila Karki wigeze kuba Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, aba Minisitiri w’Intebe w’inzibacyuho birakorwa.

    Iyo myigaragambyo ikomeye yiswe iy’urubyiruko ruzwi nka ‘Gen-Z’ abenshi mu bo yahitanye ni abigaragambyaga barashwe n’abapolisi mu gihe bamaganaga icyemezo cya Leta cyo gufunga imbuga nkoranyambaga yari yafashe igira ngo iyiburizemo babure uko bahura.

    Balen Shah w’imyaka 35 ari usanzwe ari Meya wa Kathmandu yitwaye neza muri iyi myigaragambyo kuko yagerageje gukoresha imbuga nkoranyambaga yumva urwo urubyiruko ari biza kumugeza ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe.

  • Umutwe w’aba-Houthis warashe muri Israel

    Umutwe w’aba-Houthis warashe muri Israel

    mutwe witwaje intwaro w’Aba-Houthis wo muri Yemen watangaje ko wagabye ibitero kuri Israel nyuma y’uko iki gihugu gikomeje kugaba ibitero kuri Iran.

    Uyu utwe watangaje ko wagabye ibitero kuri Israel nyuma y’uko ikomeje kugaba ibitero kuri Iran n’abayishyigikiye, kandi uzakomeza kwivanga muri iyo ntambara kugeza irangiye.

    Aba-Houthis ni umutwe w’abanyapolitiki b’aba-Shia ufite igisirikare gikorera muri Yemen. Umaze igihe mu ntambara ya gisivile muri icyo gihugu urwana n’ihuriro ry’imitwe ishyigikiwe na Arabia Saoudite.

    Ntiwahwemye kugaragaza ko ushyigikiye Abanya-Palestine ndetse inshuro nyinshi wateguye imyigaragambyo muri Yemen yo kwamagana ibitero Israel igaba muri Gaza.

    Izi nyeshyamba bivugwa ko ziterwa inkunga na Leta ya Iran zatangaje ko zitazahwema gushimuta ubwato bwose zizabona bufitanye isano na Israel kugeza igihe icyo gihugu kizahagarikira intambara cyagabye ku mutwe wa Hamas muri Gaza.

    Intambara Israel ihanganyemo na Iran yatangiye ku wa 28 Gashyantare 2026. Imaze kugwamo abarenga 3.200 barimo abasivile bagera kuri 1.400.

  • Numida yinjiye ku isoko ry’u Rwanda izanye igisubizo cyihuse ku kibazo cy’inguzanyo ku bacuruzi bato

    Numida yinjiye ku isoko ry’u Rwanda izanye igisubizo cyihuse ku kibazo cy’inguzanyo ku bacuruzi bato

    Ikigo cy’imari gikoresha ikoranabuhanga Numida cyatangije ku mugaragaro ibikorwa byacyo mu Rwanda, kije guhangana n’ikibazo gikomeye cy’inguzanyo ku bacuruzi bato n’abaciriritse.

    Iki gikorwa cyitabiriwe n’abayobozi barimo abo muri National Bank of Rwanda (BNR), kikaba kigaragaza icyizere cy’inzego z’imari ku ruhare Numida ishobora kugira mu kuzamura ubukungu bushingiye ku bikorera.

    Numida ibaye isoko rya gatatu yinjiyeho nyuma yo gutangirira muri Uganda mu 2017 no kwagukira muri Kenya mu 2023. Kwinjira mu Rwanda mu 2026 byerekana urugendo rukomeje rwo kwagura ibikorwa byayo muri Afurika y’Iburasirazuba, aho biteganyijwe ko izakomeza no kugera mu bindi bihugu biri mu nzira y’iterambere nka Tanzania, Ghana na Nigeria mu gihe kiri imbere.

    Inguzanyo idasaba ingwate: impinduka ku bacuruzi bato

    Nk’ikigo cyemewe nk’itangiriro ritakira amafaranga (non-deposit taking institution), Numida itanga inguzanyo z’ikorwa (working capital) binyuze kuri telefone igendanwa gusa.

    Icyihariye kuri izi nguzanyo ni uko:

    • Nta ngwate isabwa
    • Nta muntu w’ingwate (guarantor) usabwa
    • Nta mpapuro nyinshi zisabwa
    • Nta statement za banki zisabwa

    Usaba inguzanyo asabwa gusa:

    • Indangamuntu
    • Konti ya Mobile Money iri mu mazina ye
    • Icyemezo ko amaze nibura amezi 6 akora ubucuruzi

    Inguzanyo zitangwa ziri hagati ya 80,000 Frw na miliyoni 12 Frw, kandi zishobora kugera ku wayisabye mu masaha 24 gusa.

    Ikibazo si ukugera ku serivisi, ni uko zidakoreshwa

    Umuyobozi ushinzwe kugenzura ibigo by’imari bidafata amafaranga muri BNR, James Rwagasana, yavuze ko n’ubwo Abanyarwanda benshi bageze ku serivisi z’imari, ikibazo kigihari kiri mu kuzikoresha cyane cyane inguzanyo.

    “Uyu munsi 92% by’Abanyarwanda bafite uburyo bwo kugera kuri serivisi z’imari, ariko ikibazo kiri mu kuzikoresha cyane cyane kubona inguzanyo. Twishimiye kubona abakinnyi bashya bazafasha kugabanya icyuho gihari.”

    Ibi bihura n’ubushakashatsi bwerekana ko umubare w’ababona inguzanyo ugikiri hasi ugereranyije n’abafite konti cyangwa bakoresha mobile money.

    Ikoranabuhanga ryorohereza ba rwiyemezamirimo

    Umuyobozi Mukuru wa Numida, Mina Shahid, yavuze ko bashyize imbere koroshya inzira yo kubona inguzanyo.

    “Ntidusaba ingwate cyangwa guarantors, nta bank statements dusaba. Twashatse ko umucuruzi yibanda ku kazi ke aho guhangayikishwa no gusaba inguzanyo.”

    Yongeyeho ko mu mezi ya mbere bakoreye mu Rwanda, bageze ku kigero cyo kwishyurwa ku gihe kirenga 93%, bingana n’ibyo bagezeho muri Uganda na Kenya.

    Intego: gufasha abacuruzi 5,000 mu mwaka umwe

    Mu 2026, Numida ifite intego yo gufasha nibura abacuruzi 5,000 mu Rwanda, itanga inguzanyo zingana na miliyoni imwe y’amadolari.

    Kuva yatangira mu 2017, imaze gutanga arenga miliyoni 150 z’amadolari mu bihugu ikoreramo.

    Si ugutanga inguzanyo gusa, kuko ifite n’umugambi wo gutangiza:

    • Konti zo kwizigamira
    • Izindi serivisi z’imari zifasha ubucuruzi gukura

    Intego y’igihe kirekire ni ugufasha ba rwiyemezamirimo miliyoni imwe muri Afurika kugera ku nzozi zabo.

    Icyizere ku bukungu bw’u Rwanda

    Kwinjira kwa Numida ku isoko ry’u Rwanda biteganyijwe ko bizongera ihangana mu gutanga inguzanyo hifashishijwe ikoranabuhanga, bikazatuma:

    • Inyungu ku nguzanyo zigabanuka
    • Serivisi zirushaho kunozwa
    • Abacuruzi bato barushaho kubona ubushobozi bwo kwagura ibikorwa

    Ibi bihura n’intego z’u Rwanda zo guteza imbere ubukungu bushingiye ku guhanga udushya no gushyigikira abikorera.

    Mu gihe u Rwanda rukomeje kwiyubaka nk’ihuriro ry’ikoranabuhanga n’ubucuruzi muri Afurika, kwinjira kwa Numida ni indi ntambwe ikomeye izafasha ba rwiyemezamirimo bato kubona amahirwe yo gukura, kwihaza no gutanga imirimo.

    By: Florence Uwamaliya 

  • Amateka y’icyamamare Chuck Norris: Uko yavuye mu buzima bugoye akagera ku rwego rw’isi

    Amateka y’icyamamare Chuck Norris: Uko yavuye mu buzima bugoye akagera ku rwego rw’isi

    Chuck Norris, amazina ye nyakuri ni Carlos Ray Norris, yavukiye ku wa 10 Werurwe 1940 muri Leta ya Oklahoma muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Yakuriye mu muryango ukennye, aho ubuzima bwe bwabaye urugendo rutoroshye kuva akiri umwana. Se yari afite ibibazo by’ubusinzi, bigatuma umuryango ubaho mu bukene n’umutekano muke. Ibi byagize ingaruka ku mibereho ye, bituma akura ari umwana w’umunyantege nke, udakunda imirwano kandi utagira icyizere gihagije mu buzima.

    Mu mashuri, Chuck Norris ntiyari umunyeshuri wihariye. Yari umuntu ucisha make, ukunda kwigunga, ndetse rimwe na rimwe agasuzugurwa n’abandi bana. Ariko nubwo byari bimeze gutyo, yari afite umutima wo kwihangana n’icyifuzo cyo guhindura ubuzima bwe. Ibi byaje kugaragara cyane ubwo yinjiye mu gisirikare cya Amerika (US Air Force) akiri muto.

    Mu 1958, Chuck Norris yoherejwe muri Koreya y’Epfo mu kazi ka gisirikare. Ni ho ubuzima bwe bwahindukiye burundu. Yatangiye kwiga imikino y’imirwano, cyane cyane Taekwondo, aho yitwaye neza cyane. Yariyubatse buhoro buhoro, atangira kugira imbaraga, icyizere n’ubushobozi bwo kurwana. Mu gihe gito, yabaye umwe mu bakinnyi beza muri uwo mukino, atangira no kwitabira amarushanwa.

    Agarutse muri Amerika, Chuck Norris yashinze amashuri yigisha Karate, atangira kwamamara mu gihugu hose. Yegukanye ibikombe byinshi by’isi mu marushanwa ya Karate, ndetse aba umwe mu bakinnyi batinyitse mu mateka y’uyu mukino. Mu gihe cye, yabaye nyampinga wa Karate mu cyiciro cya middleweight inshuro nyinshi zikurikirana, ibintu byamuhesheje icyubahiro gikomeye.

    Kwamamaza izina rye mu mikino byamufunguriye amarembo ya sinema. Mu 1972, yagaragaye muri filime izwi cyane “Way of the Dragon”, aho yakinnye na Bruce Lee. Iyi filime yamumenyekanishije ku rwego mpuzamahanga, cyane cyane kubera urugamba rukomeye bagaragaje hagati yabo, rwafashwe nk’imwe mu mirwano myiza yigeze kugaragara muri sinema.

    Nyuma yaho, yakinnye izindi filime nyinshi z’imirwano nka “Missing in Action” na “Delta Force”, aho yagaragazaga ubutwari, ubuhanga n’imbaraga zidasanzwe. Mu myaka ya 1990, yongeye kwamamara cyane muri televiziyo abikesheje uruhererekane rwa filime “Walker, Texas Ranger”, aho yakinaga ari umupolisi urwanya ibyaha. Iyi filime yamugize icyamamare ku isi hose, cyane cyane kubera ubutumwa bwiza bwari buyirimo bwo kurwanya ibibi no guharanira ubutabera.

    Uretse ibikorwa bye muri sinema n’imikino, Chuck Norris ni umuntu wiyemeje gufasha abandi. Yashinze imiryango igamije gufasha urubyiruko rufite ibibazo, abigisha indangagaciro n’imyitwarire myiza binyuze mu mikino. Yagize uruhare runini mu guteza imbere siporo nk’igikoresho cyo kubaka ubuzima bwiza.

    Nanone, Chuck Norris yamenyekanye cyane ku isi hose binyuze mu nkuru zisekeje zizwi nka “Chuck Norris Facts”, zigaragaza imbaraga ze nk’iza kidaturika. Nubwo ari inkuru zisetsa, zatumye izina rye rirushaho kwamamara mu rubyiruko n’abakuze.

    Mu buzima bwe bwose, Chuck Norris agaragaza ko gutsinda bitava ku mahirwe gusa, ahubwo biva ku kwihangana, gukora cyane no kwizera intego. Ni urugero rwiza ku bantu bose, cyane cyane urubyiruko, ko bishoboka kuva ku rwego ruto ukagera kure igihe ufite intego n’umuhate.

    Amateka ye ni isomo rikomeye ryerekana ko n’uwakuze mu buzima bugoye ashobora guhindura amateka ye akandika andi mashya yuzuye intsinzi n’icyubahiro.

    By: Florence Uwamaliya

  • Ibiti by’Inganzamarumbo: Icyitegererezo mu kubungabunga ibidukikije muri iki gihe

    Ibiti by’Inganzamarumbo: Icyitegererezo mu kubungabunga ibidukikije muri iki gihe

    Mu gihe isi ihanganye n’ibibazo bikomeye by’ihindagurika ry’ikirere, gutema amashyamba no kwangirika kw’ubutaka, ibiti by’Ingazamarumbo biri kwigaragaza nk’igisubizo gifatika kandi kirambye. Ibi biti, bimenyerewe cyane mu bice by’icyaro, biragenda bihinduka icyitegererezo mu guteza imbere ubuhinzi burambye no kubungabunga ibidukikije.

    Ingazamarumbo ni ubwoko bw’ibiti bifite agaciro kanini haba ku bidukikije no ku bukungu bw’ababihinga. Icyo bihuriyeho n’ibindi biti ni uko bikura vuba, bigatanga igicucu, kandi bigafasha ubutaka kongera uburumbuke. Abahinzi benshi bamaze kubyibonera ko aho bateye ibi biti, ubutaka burushaho gutunga ibihingwa, bikongera umusaruro wabo.

    Kimwe mu byiza by’ibi biti ni uko bifasha kurwanya isuri. Mu bice by’imisozi cyangwa ahantu hagaragara imvura nyinshi,INgazamarumbo ifata ubutaka, ikabuza amazi kubutwara. Ibi bituma ubutaka budatakaza intungamubiri, bityo imyaka ikera neza. Ni yo mpamvu usanga abahinzi benshi batangiye kubitera ku mirima yabo nk’uburyo bwo kwirinda igihombo gituruka ku isuri.

    Uretse iby’Ingazamarumbo ifite uruhare rukomeye mu kurwanya ihumana ry’ikirere. Nk’ibindi biti, ifata umwuka wa carbon dioxide (CO₂) ikarekura umwuka mwiza wa oxygen. Mu gihe ibihugu byinshi biri gushaka uburyo bwo kugabanya imyuka yangiza ikirere, gutera ibi biti biri mu bisubizo byoroshye kandi bidahenze.

    Mu Rwanda no mu bindi bihugu byo muri Afurika, hari gahunda zitandukanye zigamije gushishikariza abaturage gutera ibiti by’ingazamarumbo. Izi gahunda zigaragaza ko abantu batangiye gusobanukirwa akamaro k’ibiti mu buzima bwa buri munsi. Hari aho abaturage batera ibi biti ku bwinshi mu rwego rwo gusimbuza amashyamba yangiritse no kurengera ibidukikije.

    Nanone kandi, ibi biti bifite akamaro mu mibereho y’abaturage. Bishobora gukoreshwa nk’inkwi zo guteka, ibiti byo kubaka, ndetse hari n’aho bikoreshwa mu buvuzi gakondo. Ibi bituma ababitunze babona inyungu zitandukanye, bityo bigatuma babibyaza umusaruro mu buryo burambye.

    Nanone kandi, ibi biti bifite akamaro mu mibereho y’abaturage. Bishobora gukoreshwa nk’inkwi zo guteka, ibiti byo kubaka, ndetse hari n’aho bikoreshwa mu buvuzi gakondo. Ibi bituma ababitunze babona inyungu zitandukanye, bityo bigatuma babibyaza umusaruro mu buryo burambye.

    Icyakora, nubwo bifite akamaro kanini, hakiri imbogamizi zirimo ubumenyi bucye ku buryo bwo kubyitaho neza. Hari ababitera ariko ntibamenye uburyo bwo kubirinda indwara cyangwa kubisarura neza. Ni yo mpamvu hakenewe ubukangurambaga n’amahugurwa ku bahinzi kugira ngo babyaze umusaruro ibi biti uko bikwiye.

    Abahanga mu by’ubuhinzi n’ibidukikije bagaragaza ko mu gihe ibi biti byatewe ku kigero kinini, bishobora kugira uruhare rukomeye mu guhangana n’imihindagurikire y’ikirere, kongera ubukungu bw’abaturage no kubungabunga ubutaka. Ni igisubizo cyoroshye ariko gifite ingaruka nini mu gihe cy’igihe kirekire.

    ibiti by ‘ingazamarumbo si ibiti bisanzwe gusa, ahubwo ni umutungo ukomeye ushobora gufasha mu kubaka ejo hazaza heza. Kuba biri gufatwa nk’icyitegererezo muri iki gihe, bigaragaza ko hari icyizere cy’uko abantu barushaho kwita ku bidukikije no gushaka ibisubizo birambye ku bibazo byugarije isi.

    By: Florence Uwamaliya

  • Senateri Dr. Habineza yatorewe inshingano nshya

    Senateri Dr. Habineza yatorewe inshingano nshya

    Umuyobozi w’Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (DGPR), Senateri Dr. Frank Habineza, yatorewe kuba umuvugizi w’Inama Rusange y’Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki

    Ni inshingano Dr. Habineza yatorewe kuri uyu wa Kane tariki ya 19 Werurwe 2026, akaba agomba kuzungirizwaho na Ingabire Neema Eugenie wo mu Ishyaka Riharanira Ubumwe bw’Abanyarwanda na Demokarasi (UDPR).

    Ni mu gihe Gisagara Théoneste wo mu ishyaka Riharanira Ukwishyira Ukizana (PL) yatorewe kuba Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa ririya huriro.

  • Minisiteri y’abakozi ba leta yatanze ikiruhuko kuri uyu wa Gatanu

    Minisiteri y’abakozi ba leta yatanze ikiruhuko kuri uyu wa Gatanu

    Kuri uyu wa Gatanu, itariki 20 Werurwe 2026 uzaba ari umunsi w’ikiruhuko mu gihugu hose ubwo hazaba hizihizwa umunsi mukuru wa Kisilamu usoza igisibo cy’Ukwezi kwa Ramadhan.

    Itangazo rya Minisiteri y’abakozi ba leta n’umurimo rimenyesha abakoresha n’abakozi mu nzego za leta n’iz’abikorera ko ku itariki 20 Werurwe 2026 ari umunsi w’ikiruhuko mu rwego rwo kwizihiza umunsi mukuru wa Eidil Fitri.

  • Leta ya South West yiyomoye kuri Somalia

    Leta ya South West yiyomoye kuri Somalia

    Leta ya South West muri Somalia yatangaje ko yiyomoye ku butegetsi bwa Somalia nyuma yo kuyishinja kwivanga mu miyoborere yayo.

    Abayobozi b’iyi Let babitangaje mu kiganiro n’itangazamakuru ku wa 17 Werurwe 2026, nyuma yo gushinja Leta ya Somalia uruhare mu gutiza umurindi imitwe yitwaje intwaro ihungabanya umutekano.

    Leta ya Somalia inashinjwa kugerageza guhirika Perezida Abdiaziz Hassan Mohamed Laftagareen uyobora Leta ya South West kuva mu Ukuboza 2018.

    Mu kiganiro na Shabelle Media, abayobozi ba South West bavuze ko nyuma y’ibiganiro byinshi na Mogadishu nta musaruro byatanze, bityo ko biyomoye kuri Leta kugeza igihe izaba yubahiriza Itegeko Nshinga.

    Minisiteri y’Umutekano muri Leta ya South West, yatangaje ko abasirikare bakuru batemerewe gusohoka hanze y’umurwa mukuru Baidoa kugeza igihe bazamenyesherezwa ikindi cyemezo.

    Muri Werurwe 2024, Intara ya Puntland yatangaje ko yiyomoye kuri Leta kandi itazongera gukurikiza gahunda zayo, kugeza ibyo basabaga guhindura mu Itegeko Nshinga byubahirijwe.

    Mu Ugushyingo 2021, Jubaland na yo yiyomoye kuri Mogadishu nyuma yo kuyishinja kwivanga mu bikorwa by’amatora.

    Ibibazo bya Somalia bishamikiye ku mateka yo mu 1991, ubwo Leta yaseswaga ku butegetsi bwa Perezida Siad Barre, Icyo gihe intara zitandukanye zatangiye gushyiraho ubuyobozi bwazo bwigenga.

    Mu 1991 Somaliland yatangaje ko ari Leta yigenga, mu 1998 Puntland nayo itangaza ko ari Leta yigenga, ibintu byongeye kubyutswa mu ntangiriro za 2026 yemerwa na Israel nka Leta yigenga ndetse bagasinya n’amasezerano y’imikoranire.

  • ADEPR yambuye ubushumba 35 baregwa Jenoside

    ADEPR yambuye ubushumba 35 baregwa Jenoside

    ADEPR yatangaje ko yambuye abantu 35 inshingano za gishumba n’iz’umubwirizabutumwa, nyuma yo guhamywa n’inkiko icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Iki cyemezo cyatangajwe ku wa 18 Werurwe 2026, gishingiye ku myanzuro y’Inama Nkuru y’Abashumba ba ADEPR yateranye inshuro ebyiri mu 2025 no mu 2026, isuzuma ibijyanye n’abari bafite inshingano z’itorero ariko barahamwe n’ibyaha bya Jenoside.

    Ubuyobozi bw’itorero bwamenyesheje abakirisitu ko abo bantu bose bakuwe ku nshingano zabo burundu, bitewe n’ibyaha byabagaragayeho.

    Ku rutonde rwashyizwe hanze, hagaragaraho amakuru arambuye kuri buri muntu, arimo amazina ye, inshingano yari afite mu gihe cya Jenoside, aho yakoreraga, ndetse n’aho aherereye ubu.

    Muri abo harimo bamwe bafungiwe mu magororero atandukanye mu Rwanda, abandi bari mu bihugu byo hanze nk’u Bubiligi, Uganda, Malawi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo

    Hari n’abakatiwe burundu n’inkiko, ndetse n’abatorotse ubutabera cyangwa aho baherereye hatazwi neza.

    Icyo cyemezo kigaragaza ko itorero ryiyemeje gukomeza guharanira ukuri n’ubutabera, no gukura ku nshingano abagaragayeho ibyaha bikomeye nk’icyaha cya Jenoside.

    Yaburanishijwe n’inkiko Gacaca ndetse ahamwa n’ibyaha byo gutegura no gushishikariza abandi gukora Jenoside, akatirwa igifungo cy’imyaka 15.

    Yaburanishijwe n’inkiko Gacaca ndetse ahamwa n’ibyaha byo gutegura no gushishikariza abandi gukora Jenoside, akatirwa igifungo cy’imyaka 15.

  • Misiri yategetse kuzimya amatara n’ibyapa kare kubera ingaruka z’intambara ya Iran

    Misiri yategetse kuzimya amatara n’ibyapa kare kubera ingaruka z’intambara ya Iran

    Guverinoma ya Misiri yatangaje ko igiye kugabanya amasaha y’akazi ku bikorera nk’amaduka, restaurant n’inzu zicuruza ikawa ndetse ibyapa byaka ku mihanda bikazimywa kubera ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli na gaz byatumbagiye bitewe n’intambara ya Amerika na Iran.

    Leta ya Misiri yatangaje ko kuva ku wa 28 Werurwe 2026, amaguriro manini, restaurants n’utubari bizajya bifunga saa Tatu z’ijoro mu minsi itanu igize icyumweru.

    Minisitiri w’Intebe Mostafa Madbouly yabwiye abanyamakuru ko mu mpera z’icyumweru bazajya bafunga saa Yine z’Ijoro.

    Amaguriro na restaurants mu Misiri bikora amasaha menshi y’ijoro.

    Misiri ikoresha ibikomoka ku ngufu biva mu bihugu by’amahanga, ariko kubera intambara ya Iran ibikomoka kuri peteroli na gaz byatangiye kubura kubera inzira zirimo intambara.

    Mu bindi bizagabanywa bikenera amashanyarazi harimo ibyapa byamamaza ariko byaka no kugabanya ahantu hacanwa amatara ku mihanda. Inyubako za Leta zizajya zifunga saa Kumi n’Ebyiri z’umugoroba mu gihe hari gutekerezwa uko abakozi ba Leta n’abikorera batangira gukorera mu rugo iminsi ibiri mu cyumweru.

    Madbouly “Dukeneye kugena ingano y’ibikomoka kuri peteroli n’amashanyarazi dukoresha.”

    Yavuze ko izi ngamba zizongera gusuzumwa nyuma y’ukwezi intambara yaba yararangiye bigasubizwa ku murongo.

    Mbere y’uko intambara yo muri Iran itangira, Misiri yatumizaga ibitanga ingufu bifite agaciro ka miliyoni 560$ buri kwezi ariko kubera ibiciro byiyongereye byageze ku gaciro ka miliyari 1,65$ ku kwezi.

    Minisitiri w’Intebe Mostafa Madbouly yavuze ko nyuma y’ukwezi bazongera gusuzuma iby’iki cyemezo

    Amatara yo ku muhanda ahantu hatekanye ntabwo azajya acanwa