AmakuruPolitikiUbuzimaUncategorized

OMS yasabye ko hatangira kwifashishwa impeta ishyirwa mu gitsina nk’uburyo bwo kwirinda virusi itera SIDA

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS), ryasabye ko hatangira gukoreshwa impeta ishyirwa mu gitsina cy’umugore yifitemo umuti wa dapivirine, nk’uburyo bushya bwo kurinda abagore kwandura virusi itera SIDA, by’umwihariko abafite ibyago byinshi byo kuba bahura na yo.

Ubu buryo bwemejwe na OMS nk’uburyo bwemewe mu buvuzi mu Ugushyingo umwaka ushize, bukaba ari uburyo bukoranye ubushobozi bwo kurinda kwandura virusi itera SIDA bwagenewe abagore, ibi bikaba byaraje bikurikira ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cy’u Burayi gishinzwe imiti muri Nyakanga 2020 kikemeza ko bwizewe.

Kuri ubu uburyo bukunze gukoreshwa n’abantu badafite virusi itera SIDA ariko bafite ibyago byinshi byo kwandura, ni ugufata ibinini byitwa PrEP (pre-exposure prophylaxis) buri munsi kugira ngo bagabanye ibyago byo kuba bakwandura virusi itera SIDA.

N’ubwo gukoresha PrEP ari bwo buryo bwari buhari bwagaragajwe ko butari bwizewe ku kigero gikwiriye kuko kugira ngo butange umusaruro bisaba ko umuntu akoresha ibyo binini buri munsi adasiba.

Ibi rero byatumye abashakashatsi bakomeza gushaka uburyo bwakoreshwa bukamara igihe kirekire gishobora kuba cyagera no ku mwaka, kugira ngo abagore badafite ubushobozi cyangwa uburyo bwo kuba bafata ibyo binini buri munsi na bo bafashwe.

OMS yavuze ko dapivirine (DPV-VR) ari uburyo bwizewe bushobora gukoreshwa n’abagore bafite ibyago byinshi byo kuba bakwandura virusi itera SIDA, ikaba ibasha kubarinda bitewe n’uko yifitemo umuti uhita wica ubwandu bwa virusi itera SIDA.

N’ubwo OMS ivuga ko ikoreshwa ry’iyi mpeta ryizewe, hari amabwiriza yashyizeho kugira ngo itaba yagira ingaruka by’umwihariko ku bakiri bato, ndetse no ku bagore batwita n’abonsa, n’ubwo ngo umumaro ifite uruta uw’ibyago yateza.

Yagize iti “Abashinzwe gushyiraho amabwiriza muri OMS babonye ko inyngu ya DPV-VR iruta cyane ibyago yashobora guteza nk’uko ibyavuye mu bushakashatsi bamurikiwe bibyerekana.”

Iyi mpeta ya DPV-VR ikoze mu buryo butuma itabangamira umugore, byoroshye ko izingika ikinjizwa mu gitsina, ubundi ikajya irekura umuti wa dapivirine buhoro buhoro mu gihe cy’iminsi 28 ikabona gusimbuzwa inshyashya.

Mu myaka 10 ishize hakozwe ubushakashatsi butandukanye bugamije kureba ubwizerwe bw’iyi mpeta, uburyo itekanye ndetse n’uburyo umubiri uyakira, bukaba bwarakorewe mu bihugu birimo u Bubiligi, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Kenya, Malawi, Afurika y’Epfo ndetse na Tanzania.

Ubushakashatsi bwa mbere bwakorewe ku bagore bari hagati y’imyaka 18 na 45, hiyongeraho ubundi bwakorewe ku bagore bacuze ndetse no ku bangavu bari hagati y’imyaka 15 na 17.

N’ubwo gukoresha impeta yo mu gitsina-gore nk’uburyo bwo kuboneza urubyaro bimaze imyaka myinshi bikoreshwa, uburyo bwo kuyikoresha mu kurinda virusi itera SIDA ni ubwa mbere bugiye kugeragezwa.

OMS yasabye ko hatangira kwifashishwa impeta ya DPV-VR ishyirwa mu gitsina cy’umugore nk’uburyo bushya bwo kwirinda kwandura SIDA

 

 

Src:Igihe

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *