Nyaruguru Haracyari Abantu Bafata Abafite Ubumuga Bwo Mu Mutwe Nkaho Atari Abantu
Haracyari Imbogamizi ku bafite ubumuga bwo mu mutwe kuko harabo bajyana mu nsengero ngo babasengere cyangwa mu baganga bagakondo, kandi nyamara bagejejwe kwa muganga hakiri kare bakitambwaho neza bashobora kongera bakamera neza nkuko Haragirimana clavier wahuye nicyo kibazo yabitangarije itangazamakuru.
tariki 10 Gicurasi 2024 uphls ifatanyije n’ Ikigo cy’ Igihugu Gishinzwe Ubuzima (RBC) bahuriye mu murenge wa Kibeho mu Karere ka Nyaruguru mu gikorwa cyo kurwanya ihezwa n’akato bikorerwa abantu bafite ubumuga bwo mu mutwe, n’ubukangurambaga mu kwirinda Virus itera Sida.
Haragirimana clavier numwe mubagize ibyago byo kugira ubumuga bwo mu mutwe avugako bagihabwa ,akato bagafatwa nk’ibicibwa mu muryango nyarwanda nyamara ari abantu nkabandi batanga ibitecyerezo ahashoboka kuko baba baragiye kwa muganga bagahabwa imiti ibafasha ku mererwa neza, ngo harimo kandi nabasubira mu mashuri bakiga bagatsinda ku rugero rushimishije ariko iyo hagize bamwe mubo bigana cyangwa abo bakorana bumva ko afata imiti imworohereza batangira kumuha akato bakaba bana mwita amazina mabi, umusazi n’ibindi.
Haragirimana yagize Ati. “Nahawe akato gakomeye ubwo nakoraga mukigo cya banki y’abaturage aho nari umucungamutungo, nkaba narahakoze igihe cy’umwaka n’igice abakozi baho twakoranaga bamenye ko njya gufata imiti indera babibwira ushinzwe abakozi nuko ,ambajije ndamusobanurira mubwiza ukuri kose ariko ntiyanyumva, Nuko ushinzwe abakozi aho kumvuganira aba ariwe ufata iyambere yo kunyirukana avugako nazatwika amafaranga y’abaturage cyangwa impapuro.”
Haragirimana clavier yakomeje abwira abari bitabiriye umuhango warufite insanganyamatsiko igira iti “Ubuzima bwiza ni uburenganzira bwa buri wese tubigire intego”.
Haragirimana yongeye ho kandi ko yakoze mubigo bitanu by’imari byose bamwirukana ba muziza ko afata imiti ,ibi akabi bona nkihezwa muri sosiyete nyarwanda aho yiyambaje urwengo rw’umurimo yewe n’inkiko azisabako yarenganurwa ariko biranga biba ibyubusa ahitamo kwegeranya abandi barwayi Akora ishyirahamwe ryitwa Opromamer akaba arina we urihagarariye.
Umukozi w’ ikigo cy’ Igihugu Gishinzwe Ubuzima RBC, Tuyishime simeon ashinzwe gukurikirana abafite virusi itera Sida avuga ko hakiriho abantu baheza abafite virusi itera sida bikamuviramo kwiheba bityo agacika intege z’umubiri ,ntiyigirire ikizere cyejo hazaza, bwana Simeon yanagarutse kandi no kubarwayi bo mu mutwe ko nabo harigihe bahura n’abantu bakabafatirana bakaba hohotera babafata kungufu bikabaviramo bamwe ibyago byo kwandura virusi itera sida, kandi bari basanzwe bifitiye nibindi bibazo gusa ubu turi kwigisha tukanakumira n’uburyo bwose kumpande zombi hataboneka ababasha kwanduzanya kuko imiti igabanya virusi itera sida irahari ,uwodusanze yaranduye duhita tumutangiza imiti ,tukabifashwamo n’inzego z’ubuzima cyane cyane aho abajyanama bubuzima babarura ingo kuzindi bakamenya ibyiciro abantu barimo bityo bagafasha mubuvuzi bakanagirwa inama yo guhita batangizwa imiti hakirikare kugirango badakwirakiza virusi itera sida ,yewe nabagize ingorane zokurwara indwara zu mutwe nabo bahabwa ubutabazi bwibanze bakagezwa kwa muganga bagashyirwa ku miti,aho yagize Ati.” Tugomba kwita kuri buri muntu kuko arinshingano zaburi wese.”Yakomeje asaba ko aho umuntu abonye umurwayi wo mu mutwe ko yakitabwaho akagezwa kwa muganga hakiri kare .
Meya w’ Akarere Ka Nyaruguru, Murwanashyaka Emmanuel avuga ko hakiri imbogamizi mubaturage bagiheza abafite uburwayi bwo mu mutwe ahusanga aho kubajyana kwa muganga babajyana mu bapfumu ,cyangwa mu nsengero.Aho yagize ati,” Dufite inzego zishinzwe gukurikirana abafite ibyo bibazo kugirango bagezwe kwa muganga hakiri kare aho usanga buri gihe bagenda biyongera kuko twashyizemo imbaraga”.
Murwanashyaka Emmanuel yanongeyeho ko Akarere kabo gafite Abarwayi bafite ubumuga mu byiciro bitandukanye basaga 12000 birenga.
By: Florence Uwamaliya