Nyarugenge: Covid-19 yadindije iterambere umugore yifuzaga kugeraho
Rwiyemezamirimo Muhimpundu Christine ufite Belle Salon kuri ubu iherereye mu karere ka Nyarugenge umurenge wa Kimisagara ahazwi nka “Modern Market”, arataka igihombo yatewe na Covid-19 bikaba byarabaviriyemo kubura ubwishyu bw’ubukode bwaho bakoreraga mbere , kuko mubihe bya ‘Guma Murugo’ batabashije gukora nyamara ba nyiri amazu bakabishyuza igihe bamaze badakora .
Kuva mu Rwanda hashyirwaho amabwiriza akubiyemo ingamba zo kwirinda Covid-19 , imirimo myinshi yabyaraga inyungu igahagarikwa ndetse abakozi benshi bagasabwa gukorera mu ngo mu kwirinda kwandura no gukwirakwiza iki icyorezo , henshi mu nzego zose ubukungu bwarahungabanye
Ku itariki ya 21 Werurwe 2020, Guverinoma yashyizeho gahunda ya “Guma mu Rugo” (lockdown). Ibikorwa byinshi birimo ingendo hagati y’Umujyi wa Kigali n’Intara, amasoko, amaduka, imipaka, n’amahoteri byose byarahagaritswe, mu gihe cyagombaga kumara ibyumweru bibiri.
Icyo gihe cyagiye cyongerwa bitewe n’ibyabaga byagaragajwe n’isesengura ry’inzego zibishinzwe. Gahunda ya Guma mu Rugo bwari uburyo bwizewe bugabanya ikwirakwira ry’ibyorezo byandura nka COVID19. Guverinoma yashyizeho iyi gahunda kugira ngo irinde ikwirakwira rya COVID-19 mu baturage bose kandi inafashe gukurikirana abayanduye.
Belle Salon nayo yafashe icyemezo ihagarika abakozi bose kugirango nabo bakumire icyo cyorezo.
Muhimpundu Christine aganira n’ikinyamakuru imenanews.com yagize ati “ Maze imyaka 11 mfite salon nikorera , mbere nakoreraga nyabugogo ahazwi kwizina ry’umuteremuko , icyo gihe nagiraga abakiriya benshi nkabura naho rimwe na rimwe mbicaza kubera ubwinshi bwabo , ariko kuri ubu kubera kwimuka nkajya ahandi hari nigihe ntaha nta n’umwe nakiriye ’’.
Akomeza agaragaza imbogamizi yahuye nazo kugeza nubu akizifite bikaba byaramuviriye kutabasha gukorana na banki nka mbere kubera kubura ubwizigame ndetse ningwate , kuko aho mbere yakoreraga yabuze ubwishyu bw’inzu bagafatira ibikoresho bye byose bigatuma atabona amafaranga yo kwishyura , binamuviramo kumara igihe kinini adakora kandi ibyo bikoresho nibyo yakoreshaga bigatuma abona amafaranga.
Mumaragahinda Jeanine umukozi wa Belle salon umaze imyaka 6 asuka , nawe avuga ibijyanye n’igihombo yahuye nacyo yagize ati ” Corona- virusi yaje itateguje ituma mpura n’igihombo gikomeye aho nabuze umuntu n’umwe nsuka kubera ko abantu bose byari tegeko ryo kuguma murugo , nuko nanjye mbura aho naca ngo nshakishe nibura ngo mbone n’umwe nakwakira mu bakiriya bari basanzwe batugana ’’.
Yongeyeho ati “ Gahunda ya Guma murugo yatewe n’ingaruka za Corona virusi yangizeho ingaruka ikomeye kuko nabuze ibyo kurya kandi mfite amaboko ari nayo yarasanzwe antunga , kuko ubusanzwe iyo nabaga nasutse sinaburaga nibura nk’ibihumbi mirongo itatu by’amafaranga y’u Rwanda nkorera , bigatunga abana barya bagahaga ndetse nkanabishyurira ishuri , none ubu iyo ngize amahirwe aho twimukiye nkabona umukiriya umwe gusa nka musuka nkataha mbishimira Imana”.
Asaba leta gukangurira amabanki kongera akagana ba rwiyemeza mirimo akabagirira icyizere , bagahabwa amafaranga y’inguzanyo nta mananiza , bakongera bagakora bakabasha kwiteza imbere nkuko byahoze mbere y’icyorezo cya Covid-19.
Uwamaliya Florence