AmakuruPolitiki

Nyanza: Philippe Yijeje Abaturage Kugarura Umuco Nyarwanda Mu Bana Bato

Umukandida wigenga ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, Mpayimana Philippe, ubwo yari mu Karere Ka Nyanza Mu Murenge wa Rwabicuma, ahafatwa nk’igicumbi cy’umuco, kuruyu wa 30 Kamena 2024. yavuze ko umuco w’u Rwanda ukwiriye kwigishwa kuva mu bato, bigakorwa bitangiriye ku rwego rw’umudugudu hashingwa Itorero ry’Umudugudu.

Mpayimana Philippe Yakomeje abwira abaturage ko ni bamutora azashyira ingufu mu Itorero ryo ku Mudugudu rikabasha kuwutoza abakiri bato kugirango u Rwanda rukomeze gusigasira umuco warwo.

 yasazeranyije abaturage kandi kongera ikibatsi mu Muco Nyarwanda aho abana bazaba bavuye mu itorero ry’umudugudu bazajya bajyanwa mu itorero ry’ Igihugu ndetse kandi n’umuco wo gutarama ukagaruka mu miryango nkuko byahoze.

By: Bertrand Munyazikwiye

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *