Nyanza: ubutane bwabashakanye bwariyongeye kubera covid-19 .
Habanukize Patrick n’umwe mubaranzweho no guhohotera umugore we Nyiramana espelance bikamuviramo gutana n’uwo bashakanye.
Habanukize yaranzweho nokwigira igihazi murugo rwe naho yatanyena Nyiramana espelance amutana n’abana4 ,ahitamo kujya gushaka undi , nawe bitamaze kabiri bakaba baratanye amusigiye inda.Nyiramana esperance aganira n’ikinyamakuru Imena yagize Ati” mu murenge dutuyemo nta muturage utazi kuko bibe m’ugitondo cyangwa n’ijoro twarababangamiraga twararwanaga tukavuza induru bukarinda bucya bityo urumvako twabangamiraga abaturanyi”.
Yongeyeho ko n’abana iyo babonaga se atashye ko bamwe bajyaga gucumbika mu baturanyi abandi bakarindira ko papa wabo Ari buryamye atankubise ,bityo byatumaga nabo bahita bavuza induru iyo babonaga se ari kuniga .
Byiringiro Estache ni umukuru w’umudugudu wa busasamana nawe aganira n’imena yagize Ati.” Sinabura icyo mvuga kumibanire ya Habanukize na Esperance ,kuko buri ijoro twahoraga tujya gukiza kugirango hatavaho haruwica undi.
“Yongeyeho ko muri bino bihe bya Guma murugo byiyongereye kuko akenshi umugabo yabaga ari mu rugo ugasanga dukiza amanwa n’ijoro,turashima Imana kuba baratandukanye ntanumwe wishe undi.
Kayitesi fanny n’umwe mubagize inshuti z’umuryango akaba ari mwitsinda rihagarariye umugoroba w’ababyeyi yadutangarije ko nabo nkababasha kwegera abaturage babigisha imibanire myiza y’imiryango bakabaganiriza ariko bikagumya kwanga ko nabo byari byarabarenze,hagati yimibanire yabo, ariko anashimira ubuyobozi bwabafashije kubaha gatanya kuko bari barasezeranye mu mategeko .
Niyomungeri Alphonsine nawe n’umuturanyi wabo yagize icyo avuga ,Agira Ati’.mu mibanire ya Habanukize na Espelance kuva imyaka 14 bamaranye ,naba umutangabuhamya wabo doreko baje bansanga aha,usibye nk’umwaka umwe Bari bagihararanye ariwo bita bucyi ariko ubundi ibyakurikiyeho bur’ijoro twabaga twiteguye kujya gukiza.
“Ikindi cyabaye intandaro nuko yabanje kubura urubyaro amara nk’imyaka 3 atarasama ibyo byose jye mbibonamo nkibyazanye amacakubiri mu muryango bikomerezaho kugeza batannye,n’ubwo umugabo yashatse undi twumva ngo yahise atana nawe batamaranye kabiri kuko ntawabasha kumarana nawe igihe nkicyo Esperance yamaze cyeretse ahindutse,akareka kumwa inzoga.