Rusizi: Bararwara bakabura ubavura kuko ivuriro rikora iminsi itatu gusa mu cyumweru

Abaturage batandukanye bivuriza ku ivuriro rito (Poste de santé) rya Miko bavuze ko barwara bakabura aho bivuriza kuko iryo vuriro ridakora iminsi yose, bagasaba ubuyobozi bw’Akarere kubafasha rigakora iminsi yose.

Aba baturage batuye Midugudu itandukanye yo mu Murenge wa Mururu babwiye IGIHE ko iri vuriro rikora iminsi itatu gusa mu cyumweru kandi ntirirenze saa sita z’amanywa. Mu yindi minsi iyo barwaye bibasaba gukora urugendo rurerure bajya ku Kigo nderabuzima cya Gihundwe no ku Bitaro bya Mibirizi.

Anicet Harerimana ati “Rikora iminsi itatu mu cyumweru, ku wa mbere ku wa Gatatu no ku wa Gatanu, ushobora gukomereka ku wa kabiri ukajya nko ku Kadashya ugafata moto y’amafaranga 1000 kandi baratwegereje ivuriro.”

Thérèse Mukandutiye na we ati “Uzi akana iyo gafashwe nka ni mugoroba ukavuga ngo nzakajyana ejo niba batakoze, ugafata inzira ukakajyana i Mibirizi kandi ni kure.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Frederick Harerimana yemeje ko imikorere y’iryo vuriro itanoze ariko ko igisubizo ari ukuzaryegurira abikorera.

Ati “Natwe ni ikintu tuzi, imikorere y’iri vuriro ntiranoga neza, ntirajya ku murongo nk’uko tubyifuza, ifite ikibazo cy’abakozi badahagije, bityo bigatuma ifata iminsi itatu ikabimenyesha abaturage.”

Yavuze kandi ko kugira ngo aya mavuriro akore neza bafashe ingamba zo kuyegurira abashoramari, bityo agasaba ababyifuza kuza gushora imari bagafatanya.

Ivuriro rya Miko ryubatswe ku nkunga ya Minisiteri y’Ubuzima, abaterankunga n’umusanzu w’Ingabo z’u Rwanda, ryatashywe ku mugaragaro tariki ya 7 Gicurasi 2015.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *