Nyabihu: covid-19 yabaye icyuho cyo kwiba no kwangiza amatungo y’abaturage
Mukakarisa Alphonsina n’umwe mubahuye ningaruka za covid-19 ubwo abagizi banabi bibasiraga amatungoye bakayatema ayandi bakayiba bikamutera umutima mubi wo kwiheba.
Mukakarisa Alphonsina ukomoka Mu Karere ka Nyabihu Mu Murenge wa Mukamira mu kagari ka kayove umudugudu wa kabere yatangarije ikinyamakuru imenanews.com ko ku itariki 10Mata 2021 koyahuye nigikomere gikomeye cyane yagize Ati’’.Nabyutse murucyerera ngiye gusuzuma uko inka zaramutse nsanga abagizi banabi bazahutsemo bazitemaguye nkoma induru abaturanyi barantabara.’’
Yakomeje yerekana uburyo yahuye nihungabana amaze kubona ibyabaye kumatungo ye aho yakomeje agaragaza agahinda ke , ko ibyo abonye birutwa naho nawe bari kuza bakamwica akajyana n’amatungo ye.
Mukandayisenga Antoinette n’umuyobozi wa Karere KaNyabihu yagarutse kumyitwarire idahwitse yabitwikira ijoro kobagiye gukaza umutekano bagashyiramo abasirikare kuko batuyemugice cyishyamba bityo bikabaha urwaho rwabagizi banabi bakirara mu matungo cyangwa imirima yabagenzi babo bakayangiza kobagiye gufatirwa ibihano bikaze . yagize Ati.’’ Birababaje kubona umuntu akubura akahuka mu matungo yawe akayatemagura nkaho ariyo bafitanye ikibazo ,ibi bigomba gukurikiranwa byihuse kuko natwe byaturenze.’’
Yakomeje agaragaza agahinda bagize ndetse bakagatera Mukakarisa Alphonsina ko bagiye ku mushakira abaterankunga byihuse bakamushumbusha izindi, inka kuko basanzwe bafite abaterankunga bajya babagoboka , izagirinka bityo ababikoze bagakurikiranwa v uba bagashyikirizwa ubutabera.
Kimonyo j.pierre ni umuturanyi wa Mukakarisa Alphonsina yatangarije ikinyamakuru imenanews.com ko umuturanyi we ko nta muntu bagiranaga ikibazo ahubwo ko muri bino bihe bya covid-19 kwabagizi banabi biyongereye cyane mu mu renge wabo ariko kobibasira abagore badafite abagabo cyangwa abafite intege nke ariko bafite ibyo kurya.
By:Uwamaliya Florence