Ntitugiha akazi abarimu badafite PHD – Umuyobozi wa INES Ruhengeri
Ishuri rikuru INES-Ruhengeri rikomeje kwesa imihigo mu byiciro binyuranye, cyane cyane mu ireme ry’uburezi na discipline ryubakiyeho, aho ku rutonde ruherutse gusohoka rugaragaza uburyo Kaminuza n’amashuri makuru bihagaze ku isi, INES-Ruhengeri iza ku mwanya wa kabiri mu Rwanda aho ikurikiye Kaminuza y’u Rwanda (UR).
Mu kiganiro ‘Ubyumva ute’ cya KT Radio cyo ku itariki 06 Ukwakira 2021, ku nsanganyamatsiko ivuga ku burezi bufite ireme no mu gihe cya Covid-19, ubwo Padiri Dr Hagenimana Fabien, yari umutumirwa, yerekanye uburyo icyo cyorezo kitabashije gukumira ireme ry’uburezi cyane cyane mu ishuri ayoboye.
Uwo muyobozi yavuze ko mu bizamura ireme ry’uburezi muri INES-Ruhengeri, harimo no guha akazi abarimu bashoboye kandi bafite ubumenyi bwo mu rwego ruhambaye, aho ubu abarimo guhabwa akazi bose muri iryo shuri bagomba kuba barize ku rwego rwa PHD.
Ati “Ntitugiha akazi abarimu badafite PHD, kandi tugatanga akazi ku bantu banyuranye baturutse hirya no hino ku isi, bapfa kuba bafite ubumenyi dukeneye mu ishuri ryacu. Hari ubwo dukoresha ikizamini nk’abantu bafite PHD nka batanu, barwanira kuza kwigisha utsinze tukamufata”.
Arongera ati “Hari n’abaza mu rwego rw’ubufatanye nk’abo mu Budage, mu Butaliyani, bakaza kwigisha amasomo aya n’aya, ibyo bigatuma tuba mpuzamahanga kuko bituma abanyeshuri bigirira icyizere, n’abarimu b’Abanyarwanda bakiri bato mu mwuga (aba Juniors) bazamukira kuri abo b’inararibonye baba baturutse hanze”.
Umuyobozi Mukuru wa INES Ruhengeri, Padiri Dr Hagenimana Fabien avuga ko COVID-19 itadindije ireme ry’uburezi muri iryo shuri
Padiri Hagenimana avuga ko amasomo bigisha muri INES-Ruhengeri ajyanye n’isoko ry’umurimo, mu rwego rwo guhangana n’ibibazo biri mu gihugu.
Ati “Muri INES-Ruhengeri, mu gukemura ibibazo by’impinduka zibaho, nta hanze nta mu nzu, kuko twigisha dufatanyije n’abo bari ku isoko ry’umurimo, abanyamwuga, tuvuge nk’urugaga rw’aba Engeniyeri mu Rwanda turafatanya, aba Architecte kugira ngo Architecture twigisha igende neza, tugakorana n’amwe mu makompanyi afite ubushobozi tukanoza porogramu z’imyigishirize mu buryo buhoraho”.
Yavuze kandi ko ishuri rya INES rifite imishinga itandukanye mu Buholandi, mu Budage no mu Butaliyani kugira ngo imfashanyigisho zihuzwe n’ibyo bashaka kwigisha, aho umunyeshuri wize muri INES-Ruhengeri agera mu bihugu binyuranye hirya no hino ku isi akaba uwa mbere.
Ishuri rikuru ry’ubumenyingiro INES-Ruhengeri
Padiri yavuze uburyo iyo Kaminuza kugeza ubu ari iya kabiri mu Rwanda ati “INES-Ruhengeri yaje ku mwanya wa kabiri mu Rwanda ku gipimo cyatanzwe mu kwezi kwa karindwi, yakurikiye UR, ahubwo nibadashyiramo agatege umwaka utaha turabacaho, byose biva ku bushakashatsi bukorerwa muri INES”.
Arongera ati “Ntabwo bagushyira ku mwanya kubera ko usa neza, cyangwa ufite abanyeshuri benshi gusa, icya mbere ni ubushakashatsi, abarimu bacu bakora ubushakashatsi cyane kandi bugatanga umusaruro, ntibasinzira”.
Yavuze ko mu bushakashatsi bukomeje gukorerwa muri INES-Ruhengeri, bumwe bukomeje gutanga amafaranga afatika azamura iterambere ry’ishuri, bikazamura n’iterambere ry’abaturage.
Muri iyo mishanga harimo gupima isuri n’imisozi iritagurika, gupima ibiyaga, kumenya urugero niba i Kivu gishobora kwibasirwa n’imitingito, iruka ry’ibirunga, uburyo amazi ajya mu Kivu, tuvuge ashobora kwangiriza ibinyabuzima bibamo ku buryo hari n’umushinga uherutse gutsindira miliyoni zisaga 160 ujyanye na Made in Rwanda, n’indi inyuranye”.
Abenshi mu biga muri INES-Ruhengeri ni igitsina gore
Umuyobozi wa INES-Ruhengeri, yavuze ibyo umunyeshuri ukenewe muri iryo shuri aba yujuje, Ati “Kwiga muri INES-Ruhengeri, bisaba icya mbere na mbere kuba ubishaka, ntihazagire uza atabishaka kuko yaba ari kwivunira ubusa, azaze tumusobanurire niyumva abishaka rwose azaba ari mu rugo rwe. Ikindi ni ukuba yaratsinze ibizamini bisoza amashuri yisumbuye, ikindi agatsinda ibizamini tumuha, ariko ntabwo agomba kwiheba atinya ibizamini, azabikora nyine hari ama porogaramu adapfa kwisukira, hari uza ngo arashaka guhanyanyaza mu byo adashoboye ejo akaba aratsinzwe kandi iwacu turasibiza cyane”.
Arongera ati “Ujya kubona umwaka urangiye, ugasanga hasibiye abantu bagera kuri 300 kandi bakemera bagasibira. Ushaka kwihambira ntacyo, ariko ubundi urasabwa kuza wiyizeye kandi wemera gufashwa kujya mbere”.
Yavuze ko ibiciro byo kwiga muri INES bidahenze ugereranyije n’ibitangwa, avuga ko abantu bakwiye kureka ibitekerezo njya bukene aho umuntu ajya ku isoko akarwanira ibya make bitagira akamaro. Abasaba kujya mu bitekerezo njya bukire, dore ko uza kwiga yirihira atanga 65% ku yakenewe mu rwego rwo gufasha n’abafite ubushobozi buke.
INES-Ruhengeri ifite ibikoresho biyifasha kuzamura ireme ry’uburezi
Ati “Nko muri Civil Engeneering batanga ibihumbi 800 gusa, muri Archtecture bagatanga miliyoni imwe gusa, ubwo kandi tuba twabariye kuri 65% abirihira ni ko bigenda kugira ngo tuborohereze andi tukayishakamo. Tuvuge nka za Biomedical Laboratory Sciences bageze kuri 750 uretse ko hari uko biduhendaho kuko iyo bagiye mu imenyerezamwuga hari umurundo w’ibikoresho batwara, n’ahandi ni muri za 700, urebye ntabwo ari menshi ikirebwa ni ikivamo, muzarebe hari na za maternelle batanga za miliyoni ebyiri”.
Uwo muyobozi avuga ko INES-Ruhengeri ikomeje guhindurira imibereho abaturage by’umwihariko bayituriye, bakungukira mu bindi bikorwa n’imishinga abanyeshuri bafatanyamo n’abaterankunga mu nyungu z’abaturage.
Ati “Ntabwo INES ibereyeho kuba akarwa ko gutanga dipolome, dipolome yacu y’ingenzi ni impinduka dutanga mu gihugu”.
Yashimangiye ko kwiga muri Kaminuza y’Ubumenyingiro birimo ibanga ry’ubukungu bw’ejo hazaza, ati “Iyo wiga muri Kaminuza y’Ubumenyingiro, ntabwo uvuga ngo mfite ibitabo nasomye, mfite ibitabo nize, ahubwo uravuga uti mfite n’ibyo nshoboye. Ibyo ni ibanga u Rwanda rwibitseho tutagombye kujya gushakisha hanze kuko n’ibyo uziga ibwotamasimbi bizaba ari ibyabo ntabwo bizaba ari iby’i Rwanda”.
Zimwe mu nyubako za INES-Ruhengeri
INES-Ruhengeri yamaze gutangira umwaka w’amashuri 2021-2022, ikomeje kwakira abaza bayigana aho yaborohereje yubaka amacumbi ahagije y’abanyeshuri b’abakobwa n’abahungu, amacumbi y’abakobwa afite imyanya isaga 650, hakaba n’ikoranabuhanga rigezweho, aho umunyeshuri mushya ugeze mu kigo bamuha Smart card ikamuyobora ahantu hose ashaka kugera mu kigo.
Ubu iryo shuri rikomeje kuzamura inyubako, zizakira abiga mu cyiciro cya gatatu cya Kaminuza (Masters).