Amakuru

Ntago Twaje Ku Mwamamaza Kuko Ibikorwa Ubwabyo Biramwamamaza – Perezida wa ACPLRWA

Ibi byavuzwe Ubwo sendika y’abashoferi batwara amakamyo manini yambukiranya imipaka ndetse nayo mu gihugu Imbere kubufatanye n’ Akarere Ka Kicukiro n’ Umurenge wa Gikondo batangiraga bikorwa byo kwamamaza umukandida wa FPR.

Justin Munyagisaka n’ Umuyobozi wa ACPLRWA aganira n’Imena yavuzeko batitabiriye kino gikorwa nka sendika ahubwo ko nabo ubwabo Ari Abanyamuryango ba FPR.
Justin Munyagisaka Ati. “Twebwe turi Abanyamuryango ba FPR Kuva kera ntago twaje kubyiga cyangwa kubyigana ahubwo twaje gukora inshingano dusabwa nkuko dusanzwe tubikora”.

Yakomeje avuga ko baje kuvuga ibigwi by’umukuru w’umuryango wa FPR amaze kubageza dore ko ibikorwa byo byivugira bikanamwamamaz ubwabyo.
Sendika y’abashoferi batwara amakamyo manini yambukiranya imipaka (ACPLRWA) Ifite Abanyamuryango barenga 1000, Kandi ikaba imaze imyaka 33 itangiye.

Umutoni Justine, Ahagarariye umuryango wa RPF inkotanyi mu murenge wa Gikondo akaba avuga ko iki gikorwa bo nk’umurenge wa Gikondo bari bakinyotewe Kandi bakaba biteguye Neza itariki y’itora.
Ibikorwa nkibi byo kwamamaza umukandida wa FPR Inkotanyi bizakomeza mu mirenge itandukanye igize Akarere ka Kicukiro.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *