Niki Inama Nyafurika kw’ ikoranabuhanga mu b’ubuhinzi n’ ubworozi Ije Guhindura?
Umujyanama mukuru wa tekinike (CTA) muri Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi (MINAGRI), Dr. Alexandre Rutikanga yavuzeko mu Rwanda hari ubuhinzi bugenda bufata indi ntera kandi abenshi bakora uyu murimo akaba ari urubyiruko.
Dr. Rutikanga Alexandre Ati. “Iyi nama izafasha urubyiruko rwahano mu Rwanda ndetse n’ahandi muri afurika kumenya uburyo bakoramo ubuhinzi n’ubworozi mu buryo bw’ikoranabuhanga.”
ACAT (The African Conference on Agricultural Technologies) Inama Nyafurika kw’ ikoranabuhanga mu b’ubuhinzi n’ ubworozi,bikaba biteganyijwe ko iyi nama izabera mu Rwanda kuva tariki ya 9 – 13 Kamena 2025.
Umujyanama mukuru wa tekinike (CTA) muri Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi (MINAGRI), Dr. Alexandre Rutikanga yavuzeko mu Rwanda hari ubuhinzi bugenda bufata indi ntera kandi abenshi bakora uyu murimo akaba ari urubyiruko.
Dr. Rutikanga Alexandre Ati. “Iyi nama izafasha urubyiruko rwahano mu Rwanda ndetse n’ahandi muri afurika kumenya uburyo bakoramo ubuhinzi n’ubworozi mu buryo bw’ikoranabuhanga.”
Yavuze ko kandi kubera u Rwanda ndetse n’ ibindi bihugu birimo guhangana n’ihindagurika ry’ikirere, ikoranabuhanga m’ ubuhinzi n’ ubworozi azaba ari gisubizo ku bahinzi kuko bizabafasha ku menya amakuru y’iteganyagihe ndetse no gukoresha imbaraga nyinshi mu gihe barimo guhinga.
Dr. Alexandre Rutikanga Ati. “hari uburyo bwo kuhirira imyaka hakoreshejwe drone (utudege tuyoborwa tutajyamo abantu), ibyo bikaba ari uburyo bwafasha abahinzi benshi bavunika barimo kuhirira imyaka ahantu hanini, ikindi nukubonera amakuru ku gihe kuburyo umuhinzi amenya ntiba imvura izagwa arinyinshi cyangwa izahita vuba kugira ngo amenye ibyo ahinga bitewe n’amakuru afite kw’iteganyagihe.
Dr. Rutikanga yasoje avuga ko Ibi bizafasha n’urubyiruko kwiyumvamo ubuhinzi n’ ubworozi kuko benshi bavuga ko guhinga bigore kubera izo mbogamizi zose umuhinzi yagira ariko ACAT2025 ikaba izanye ibisubizo byabimwe byari bikiri imbogamizi.
Intego ya ACAT2025 agira Iti. “Urubyiruko mu kwishakamo ibisubizo Ku Bahinzi Bo Muri Afurika binyuze mu ikoranabuhanga”. (NextGen Ag-Tech Solutions For Africa’s Farmers.
Umwanditsi: Imena