AmakuruPolitikiUncategorized

Ngororero: Ba Visi Meya bombi na Gitifu w’Akarere beguye

Ku mugoroba wo kuwa mbere taliki 2/9/2019 ba Visi Meya bombi ndetse n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Ngororero baraye banditse basaba ko basezererwa ku mirimo yabo.

Nkuko byemejwe n’umuyobozi wa Njyanama y’akarere ka Ngororero,Dr Jean Paul Dushimumuremyi,yavuze ko abeguye ari ba visi Meya babiri barimo ushinzwe ubukungu n’ushinzwe imibereho myiza y’abaturage hamwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere.

Uyu muyobozi yabwiye RBA ko aya mabaruwa aba bayobozi bayanditse bavuga ko bumva batagishoboye kuzuza inshingano zabo ariko ngo hari inshingano batuzuzaga uko bikwiriye ndetse ngo bagiriwe inama kenshi biba iby’ubusa.

Yagize ati “Icyo bahurijeho ni uko bavuze ko batagishoboye kuzuza inshingano basabwa.Iyo umuntu avuze ko abona ingufu ze zidahagije ngo asohoze inshingano ze,urabireba ukamureka akagenda akaruhuka ukareba uko ibyo yari ashinzwe byakorwa n’undi ubishoboye kurushaho.

Mu Akarere ka  Ngororero hakaba hateganyijwe inama idasanzwe muri iki gitondo y’abagize Inama Njyanama y’Akarere igamije gusuzuma ubwegure bw’aba bayobozi.

Uyu muyobozi yavuze ko hari inshingano aba bayobozi bananiwe gukora ariyo mpamvu bibwirije kwegura,gusa iyi nama igiye kubisuzuma ibone kwemeza ubwegure bwabo.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *