AmakuruUburezi

NESA yahuje abafatanyabikorwa mu burezi baganira ku bijyanye na PISA 2025.

Kigali, Ministeri y’uburezi ibinyujije mu kigo cy’Igihugu Gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA) yateguye inama nyunguranabitekerezo yahuje abafatanyabikorwa mu burezi mu rwego rwo kubafasha gusobanukirwa neza isuzuma rya PISA, intego n’impamvu u Rwanda rwitabiriye PISA 2025, no gukusanya ibitekerezo ku bizibandwaho mugukora ubusesenguzi na raporo y’igihugu.


Iyi nama yahuje abayobozi b’amashuri, ababyeyi, abayobozi b’uturere bungurije bashinzwe imibereho myiza y’abaturage, abashinzwe uburezi mu turere, abafatanyabikorwa, n’abayobozi ku rwego rw’igihugu bafite aho bahuriye n’uburezi n’ibarurisha mibare ndetse n’abanyamakuru.
Ni nyuma y’uko u Rwanda rwitabiriye ku nshuro ya mbere isuzuma mpuzamahanga rya PISA mu mwaka wa 2025, rikorwa n’abanyeshuri bafite imyaka 15, rigamije gupima ubumenyi n’ubushobozi bwabo mu gusoma, imibare na siyansi, harebwa uko bashobora gukoresha ibyo bize mu buzima busanzwe no mu gukemura ibibazo biri muri sosiyete.
Mu ijambo ry’ikaze, Dr Bernard Bahati, Umuyobozi Mukuru wa NESA, yavuze ko iyi nama igamije gufasha abafatanyabikorwa gusobanukirwa PISA 2025 n’impamvu u Rwanda rwiyatabiriye, bityo umusaruro uzava muri PISA 2025, ukazatuma U Rwanda rumenya aho ruhagaze mu burezi ugereranyije n’ubwo mu rwego mpuzamahanga.
Yagize ati:
“Iki gikorwa ni intambwe ikomeye mu kugereranya ireme ry’uburezi bw’u Rwanda n’ibipimo mpuzamahanga. Usibye amakuru y’isuzuma, PISA ikusanya amakuru, ibyifuzo n’imyumvire by’abanyeshuri,bishobra gutanga umusaruro mwiza watuma habaho kunoza imikorere no guteza imbere uburezi”.
PISA ni isuzuma mpuzamahanga ryashyizweho n’Umuryango Mpuzamahanga w’Ubukungu, Ubufatanye n’Iterambere (OECD), rikaba rikorwa ku banyeshuri bafite imyaka 15 mu bihugu bisaga 90 ku Isi byitabiriye PISA 2025.
Umusaruro wavuye muri PISA 2025, biteganyijwe ko uzatangazwa ku mugaragaro ku wa 8 Nzeri 2026, bikazaba ari intambwe ikomeye mu kugereranya ireme ry’uburezi bw’u Rwanda n’ibindi bihugu ku rwego mpuzamahanga, ndetse no kugira impinduka zimwe na zimwe zishyirwaho muri politiki y’uburezi mu Rwanda.

Umwanditsi: BIRABONEYE Jean Népomuscène

Loading