AmakuruUbuzima

Musanze: Igituntu nubwo kikigaragara cyagabanutse ku kigero gishimishije

Inzego z’Ubuzima mu Rwanda zigaragaza indwara y’igituntu nk’imwe mu ndwara zihangayikishije, nubwo imibare y’abakirwara itarimo kwiyongera cyane ugereranyije n’imyaka yatambutse.

Abaturage ndetse n’inzego z’ubuzima bishimira ko imyumvire ku ndwara y’igituntu yahindutse, abantu batakibifata nk’amarozi ahubwo basigaye bihutira kugana inzego z’ubuzima no gufata imiti neza. Ibi ngo bikaba byaragize uruhare mu kugabanuka kwacyo.

Mukankusi Marina wo mu kagali ka Ruhengeri, umudugudu wa Buhoro, twamusanze ku kigo nderabuzima cya Muhoza yaje gufata shisha kibondo. We avuga ko nta bumenyi bwinshi afite ku gituntu. Ariko akavuga ko hari abajyaga kwivuza mu bavuzi gakondo aho kujya kwa muganga , ati “bene aba bamwe binabaviramo gupfa”. Nyirandorinziza Chantal avuga ko umugabo we bamaranye imyaka 17 yigeze kurwara igituntu biturutse ku mvune z’imizigo iremereye yajyaga yikorera akiri umusore. Ati “Byatangiye ari umugabo akorora, byanze gukira ajya kwa muganga basanga ibihaha byarangiritse ndetse afite igituntu cy’igikatu. Gusa yaravuwe arakira ubu ni muzima”. Akomeza agaragaza ko igituntu ari indwara ivurwa igakira kuko umugabo we nubwo yari arembye yamufasjije kujya kwa muganga ndetse  akamufasha  kumufatira imiti kwa muganga akanamwibutsa kuyinywera igihe.

Umwe mu bajyanama b’ubuzima twaganiriye yatubwiye ko bahuguwe mu gutanga ubutabazi bw’ibanze ku ndwara zandura n’izitandura. Agira Ati “Ku byerekeye igituntu, iyo tumenye kon umuntu ufite inkorora ikamara ibyumweru 3, tumwihutisha kwa muganga bityo agasuzumwa neza. Iyo basanze yaranduye,   ahabwa imiti natwe tukajya tumukurikiranira hafi uko ayifata ndetse yaba atanafite imbaraga tukayimufatira tukayimusangisha mu rugo”.

Ibi byashimangiwe n’Umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Muhoza, Mbarushimana Emmanuel. Ubwo yaganiraga n’abanyamakuru bibumbiye muri ABASIRWA, yavuze ko hagiye hafatwa ingamba zo kurwanya igituntu harimo kwisuzumisha no gufata imiti nk’uko bikwiriye bigizwemo uruhare n’ubukangurambaga bukorwa n’inzego z’ubuzima n’abajyanama b’ubuzima. Yagize ati “Ubusanzwe hano mu kigo nderabuzima cya Muhoza dukurikirana abarwayi 36 bafite igituntu, harimo bane bari bafite icy’igikatu boherejwe ku bitaro bya Kabutare  bafite ubuhanga mu kuvura igituntu cy’igikatu”. Avuga ko abo bandi bavurwa bataha imiti bakayifatira mu ngo zabo. Mbarushimana Emmanuel akomeza avuga ko igituntu cyagabanutse ku kigero gishimishije nubwo kikigaragara, agashima ko abaturage bagenda bagira imyumvire yo kucyivuza kare no gufata imiti neza babifashijwemo n’ubujyanama butangwa n’abajyanama b’ubuzima.

Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), igaragaza ko abarwaye iyo ndwara biyongereyeho hafi 4,000 mu gihe cy’umwaka, kubera ko bavuye ku 5,538 bariho muri 2021/2022, bagera 9,417 muri 2022/2023. Bivuze ko biyongereyeho 3879, naho mu mwaka wawubanjirije wa 2020/2021 bari 5435. Muri iyi mibare abibasiwe cyane ni abatuye mu Ntara y’Iburasirazuba, kubera ko mu bantu 9,417 bagaragayeho igituntu muri 2022/2023, abagera 3,713 ari ab’Iburasirazuba. Abagaragaweho n’iyo ndwara mu Mujyi wa Kigali bari 2,239, mu Majyepfo hari hagaragaye 1682, Iburengerazuba bari 1,114, mu gihe mu ntara y’Amajyaruguru ari ho hagaragaye bake kuko ari 669.

Florence Uwamariya

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *