Munyakazi Sadate yandikiye Perezida Kagame yishinganisha, ashinja abamubanjirije amacakubiri no kugura abasifuzi
Umuyobozi wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate, yandikiye Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, amusaba gukemura ibibazo biri muri Rayon Sports.
Kuri uyu wa Mbere tariki ya 25 Gicurasi nibwo Munyakazi Sadate yandikiye Umukuru w’Igihugu ibaruwa y’amapaji ane, igaruka ku bibazo bimaze iminsi bivugwa muri Rayon Sports.
Mu byo Perezida Kagame yamenyeshejwe, harimo amadeni abari abayobozi ba Rayon Sports “bagiye bafata ariko ntagezwe mu ikipe cyangwa ayagezemo bikajya bigaragara ko yishyuwe ariko ubu abayatanze bakaba batugaragariza ko batishyuwe na raporo z’amafaranga Rayon Sports yinjije zidashobora kuboneka.”
Harimo kandi “Inyerezwa ry’amafaranga yagurishwaga abakinnyi.”
Mu ibaruwa ye, Munyakazi yakomeje avuga ko “Mu 2015 hakozwe audit n’abari abagenzuzi ba Rayon Sports bagaragaza ibibazo byinshi byo kunyereza umutungo wa Rayon Sports harimo no gutanga ruswa ku basifuzi.”
“Hari inyerezwa ry’umusoro, raporo y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imisoro n’Amahoro hagati y’umwaka wa 2014, 2015 na 2016, yagaragaje ko Rayon Sports itishyuye ingana na miliyoni 239 Frw, ibi byose bikaba ari ingaruka z’amakosa y’abari abayobozi.”
Munyakazi Sadate uvuga ko abamubanjirije bahombeje ikipe asaga miliyari 1 Frw, yakomeje ashimangira ko arajwe ishinga no gucunga neza umutungo wa Rayon Sports, ibikorwa byayo byose bigaca mu mucyo ndetse bikaragarizwa abanyamuryango bayo ku buryo hari n’abari batangiye kubyishimira.
Yavuze ko abahoze bayobora iyi kipe batishimiye ko ashyira ahagaragara amakosa bakoze, bakoresha inzira zitandukanye mu kumurwanya, we n’abo bafatanyije.
Ati “Bakoresheje itangazamakuru mu kuduharabika, ariko ntibagaragaza icyo naba narishe cyangwa icyo naba naribye ngo nkibazwe.”
“Bakoresheje ibinyamakuru by’abantu bo muri RNC n’abandi barwanya igihugu, banyandikaho inkuru zigambiriye no kunteranya n’Abanyarwanda (…) nyamara abakora ibyo barazwi kuko bafite abavandimwe muri RNC bashobora kubafasha kwandika inkuru nk’izo. Ibi bikaba byaranteye ubwoba, nkaba mboneyeho kwishinganisha.“
Munyakazi Sadate yavuze ko kandi abo bayobozi bavuze ko bashaka kuzarimbura Rayon Sports nk’uko barimbuye MDR.
Ati “Abakora ibi nkaba mbona bafite umugambi muremure bashaka gukorera muri Rayon Sports, aho mbona bangisha Ubuyobozi bw’Igihugu abaturage, ibi ndabishingira ku nkuru zikwirakwizwa n’abo bantu bari abayobozi ko ‘Rayon Sports izarimburwa nk’uko barimbuye MDR’. Nyakubahwa Perezida ibi nkaba ntangiye kubibona mu zindi nzira zishobora kuba zikoreshwa n’abarwanya igihugu.”
“Nyakubahwa nkaba mbandikiye mbasaba kudufasha gukemura ibi bibazo, ukuri kukajya ahagaragara, abagambiriye guhisha ibyo bakoze bakabibazwa, aba Rayon Sports tukabona ubutabera.”
Muri Rayon Sports hamaze iminsi harimo umwuka utari mwiza hagati ya Komite Nyobozi iyobowe na Munyakazi Sadate n’abagize Akanama Ngishwanama k’abagabo barindwi biganjemo abigeze kuyiyobora.
Munyakazi Sadate yaherukaga gusabwa kwegura, bivugwa ko yagiye ku buyobozi mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ariko arabyanga avuga ko amategeko y’umuryango(Association)Rayon Sports amwenerere kuyiyobora no kuyihagararira mu buryo bwemewe n’amategeko.
Src:Igihe