Munyakazi Sadate yahagaritse inzego zose zigize Rayon Sports
Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rwasohoye itangazo rimenyesha ko inzego zose zishamikiye ku muryongo wa Rayon Sports zigomba kuba zihagaze hagasigara hakora nyobozi ya Rayon Sports gusa.
RGB yagize iti, “Turabamenyesha ko uretse Urwego rw’ubuyobozi rugomba gukurikirana imikorere y’umuryango umunsi ku wundi, cyane cyane ibirebana n’ubuzima bwa Rayon Sports Football Club, izindi nzego zose zigaragara muri Association ya Rayon Sports zibaye zihagaritswe.”
RGB kandi ivuga ko izi nzego zose zizakomeza guhagarara kugeza igihe inononsorwa ry’amategeko shingiro rizaba rirangiye, akaba aribwo hazajyaho inzego zijyanye n’ayo mategeko.
Umuryango wa Rayon Sports wabujijwe kuba watumiza inteko rusange mu gihe cyose amategeko ataranonosorwa.
- RGB yahagaritse inzego z’umuryango wa Rayon Sports mu gihe hakinononsorwa amategeko
Perezida wa Rayon Sports akaba n’umuyobozi w’Umuryango wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate yari yatangaje ko inzego zose zishamikiye kuri uyu muryango zigiye kuba zihagaze mu gihe hakinonsorwa amategeko agenga uyu muryango.
Mu ibaruwa Munyakazi Sadate yari yanditse, yagaragazaga ko inzego zose zibaye zihagaze uretse urwego rwa Komite nyobozi y’umuryango wa Rayon Sports gusa.
Mu ibaruwa yari yagize ati, “Uretse Urwego rwa Komite Nyobozi y’umuryango, izindi nzego zose zigaragara muri Association Rayon Sports zibaye zihagaritswe kugeza igihe inononsorwa ry’amategeko shingiro y’umuryango rizarangirira hakajyaho inzego zizaba zihuye n’ayo mategeko”
Ibi bije mu gihe bamwe mu bagize umuryango wa Rayon Sports baherutse kwihuza bandikira Munyakazi Sadate bamusaba gutumiza inteko rusange kugira ngo higwe uko ibibazo biri muri Rayon Sports byakemuka, aho bamubwiraga ko natayitumiza mu minsi itanu hazafatwa izindi ngamba.
- Ibaruwa ya Perezida wa Rayon Sports Munyakazi Sadate