Muhanga: ibibazo byabaturage byari byarananiye inkiko byagejejwe ku Umuvunyi mukuru
Tariki ya 6 werurwe kugeza ku ya 10 itsinda ry’abakozi b’urwego rw’umuvunyi bari mu karere ka Muhanga mu rwego rwo kwakira no gukemura ibibazo by’abaturage muri gahunda yo gukumira no kurwanya akarengane na ruswa.
Ubwo umuvunyi mukuru Nirere Madeleine yahuye n’abo mu murenge wa Nyamabuye, yagaragarijwe ibibazo bitandukanye birimo n’ibyagejejwe ku zindi nzego ariko bikaba bitarakemutse.
Nyiraneza Dativa utuye mu kagali ka gahogo yagize Ati”. Umugabo witwa celestin yankubitiye umwana inkoni yo mu mutwe ndangije mujyana mu butabera arakatirwa ndetse ba muca n’izahabu, Nyuma yibyo bamukatiye nagiye ku bona mbona baramufunguye.”
, ngiye kubaza aho twaburaniye bambwirako yajuriye, mbatse nimero y’urubanza rwo kujurira bati uzajye inyanza niho yajuririye ndagenda ngezeyo nabo baravuga bati ,subira aho bakohereje niho byasubiye ,
Nyiraneza Dativa akomeza agaragaza akarengane yahuye nako binsaba igihe ndetse n’amafaranga ndabireka ariko ubu ikibazo mfite nuko uwo mugabo n”uwo muhungu wange amagurira amayoga yamara kumusindisha akamubwirako yampaye amafaranga ubu nkabandi kuyarya nge nyine, nuko umuhungu wanjye yataha yasinze akaza antuka ibiterasoni ndetse ariko afata n’umuhoro ashaka kunyica,amafaranga y’izahabu ntayo nabonye kandi na celestin ntago yarangije ibihano,ikindi ari hano hanze aridegebya mwamfasha ku mukurikirana akishyura ibyo bamuciye bityo byatuma uwo muhungu atuza ntazanteme.
hakomejwe gutangwa ibibazo by’amakimbirane harimo ikibazo cy’uwitwa Nikuze Vestine wo mu kagari ka Gifumba, wasenyewe inzu n’ubuyobozi mu mwaka wa 2018 kuko yubatse nta ruhushya abifitiye, nyamara we yarayiguze yubatse.
Uyu muturage avuga ko inzu ye yasenywe adahari ndetse akaza no kuburiramo ibintu bitandukanye harimo n’amafaranga yaramaze kugurishamo umurima we,
agira Ati,’’ Nandikiye abayobozi batandukanye yaba Guverineri w’intara ndetse na minisitiri w’ubutegetsi bw’Igihugu, bose baransubije basaba ubuyobozi kunsubiza inzu yanjye kugeza ubu ntibarayimpa’’.
Ikibazo cya Nikuze kandi kinemezwa n’abaturanyi be bavuga ko inzu ye yasenywe adahari kandi akaba yari asanzwe ayituyemo mbere yo gusenywa.
Musaniwabo Matilde umwe mu baturanyi yagize ati’’ Uyu mubyeyi yari asanzwe atuye mu nzu ye ni iyo yari yaraguze ariko yayibagamo, twagiye kubona tubona abayobozi baraje barayisenye ngo yubatswe mu buryo butemewe n’amategeko. ” yakomeje garagaza impungenge nkabo nkabaturanyi bahuye nayo kubona umuturanyi wabo bamusenyera adahari batanabanjije kum umenyesha ngo yitegure aho ajya kujyirango bitamuviramo kurara kugasozi .
Umuvunyi mukuru Nirere Madeleine nawe ashingiye ku kibazo cy’uyu muturage ndetse n’ibindi yagejejweho, asanga hakiri icyuho mu nzego z’ibanze mu gukemura ibibazo by’abaturage.
Aho agira Ati’.’Icyuho mu gukurikirana ibibazo no kubikemura tukibona mu nzego z’ibanze, iyo ubona imanza ziba zaraciwe ariko zatinze kurangizwa, cyangwa se ibibazo biba byaratinze gukemuka kandi inzego ziba zihari ugasanga n’ ikibazo kimaze umwaka umwe cyangwa ibiri.”
Akomeza agira Inama abayobozi ko ibibazo by’abaturage byajya bikemurirwa mu nteko z’abaturage , kuko nibo baba babizi bakabikemura bikarangira, niba ari n’umuturage waburanye agatsindwa akabimenyeshwa, akabyandikirwa ko agomba kubyakira no kwemera imikirize y’urubanza nta kindi ariko n’uwatsinze nawe akarangirizwa urubanza .
Mugukemura ikibazo cya Nikuze Umuvunyi mukuru yavuzeko niba yarasenyewe n’ubuyozi mu kwibeshya bakabikora mw’izina rya leta ko akarere kagomba ku mushakira ikibanza ndetse ka kana mwubakira muri nyamabuye aho byabereye
Ku ruhande rw’ubuyobozi bw’ Akarere; Kayitare Jacqueline umuyobozi w’akarere ka Muhanga yagize Ati’’ Ni ubukangurambaga kugira ngo abaturage bacu bareke kwishora mu manza , kandi n’uwo byabaye ngombwa akajya mu manza turamusaba kwakira imyanzuro yo mu nkiko kuko iyo atanyuzwe agatinda kujurira usanga icyo dukora twebwe ari ugushyira mu bikorwa iyo myanzuro, ugasanga bikuruye amakimbirane n’ inzangano.’’
Kayitare Jacqueline umuyobozi w’akarere ka Muhanga yakomeje agaragaza Ibibazo abaturage bagejeje ku muvunyi byiganjemo iby’ubutaka, amakimbirane hagati y’abashakanye nayo ashingiye ku mitungo itimukanwa ndetse n’ibindi bibazo byagejejwe mu nkiko, ariko abaturage bakaba batarishimiye imikirize y’urubanza.
avuga ko kandi bagiye gukora ubukangurambaga mu baturage bakamenya icyo amategeko ateganya ndetse n’abagenga akanabarengera mukubacyemurira ibibazo
By: Uwamaliya Florence