Mugisha Samuel na Areruya Joseph babonye ikipe muri South Africa
Mugisha Samuel w’imyaka 18 na Areruya Joseph w’imyaka 20 basinye gukina mu ikipe ya Dimention Data for Qubeqa yo muri South Africa yitoreza mu Butaliyani. Ni nyuma y’uko aba basore bitwaye neza muri Tour du Rwanda, muri iyi kipe barabisikanamo na Valens Ndayisenga na Bonaventure Uwizeyimana bo batongerewe amasezerano muri iyi kipe.
Kuri uyu wa kabiri, Mugisha Samuel na Areruya Joseph basiganwa ku magare basinyiye Team Dimension Data amasezerano y’umwaka umwe ushobora kongerwa. Bazajya mu Butaliyani muri Mutarama.
Ni ibyishimo ku banyarwanda Areruya Joseph na Mugisha Samuel, kuko bamaze kwemezwa nk’abakinnyi bashya babigize umwuga mu ikipe y’abanya-Afurika y’epfo Team Dimension Data for Qhubeka ikorera mu Butaliyani.
Aya makuru yemejwe n’umuyobozi wa Benediction Club akaba n’umutoza w’ikipe y’igihugu, Felix Sempoma.
“Ni impamo, basinye ejo umwaka umwe w’amasezerano ushobora kongerwa. Ni ishema ku ikipe yacu kuko Dimension Data ni ikipe ikomeye ku rwego rw’isi. Kuba bafashe Mugisha ni byiza kuri we no ku ikipe muri rusange, kuko niyitwara neza bazagaruka kureba abandi tuzamura buri mwaka.” – Felix Sempoma.
Dimension Data ni ikipe yitoreza mu mujyi wa Lucca mu Butaliyani, yishimiye uko Mugisha Samuel wari muri Benediction Club na Areruya Joseph usanzwe ukinira Les Amis Sportifs y’i Rwamagana bitwaye mu mwaka w’imikino dusoje.
Mugisha Samuel w’imyaka 18, uyu mwaka w’imikino yitabiriye amasiganwa menshi mpuzamahanga, harimo; Shampiyona ya Afurika mu ngimbi, Grand Tour d’Algerie, Tour of Eritrea, La Vuelta a Colombia, Classic Ride London, Grand Prix Chantal Biya na Tour du Rwanda yegukanyemo umwenda w’uwarushije abandi kuzamuka (Best Climber).
Areruya Joseph we yitabiriye amasiganwa nka; La Tropicale Amissa Bongo, shampiyona ya Afurika yabereye muri Maroc, Grand Tour d’Algerie yanegukanyemo agace ka Circuit International de Constantine, Tour of Eritrea, Vuelta a Colombia, Classic Ride London, Shampiyona y’isi yabereye muri Qatar na Tour du Rwanda yegukanyemo etape ya kane.
Aba basore bagiye muri Dimension Data Continental Team babisikana na Valens Ndayisenga na Bonaventure Uwizeyimana barangije amasezerano.