AmakuruUbutabera

Mugabekazi wagaragaye mu gitaramo yambaye bidasanzwe yasabiwe gufungwa iminsi 30 y’agateganyo

Mugabekazi wagaragaye mu gitaramo...

Umunyarwandakazi witwa Mugabekazi Liliane wagaragaye mu gitaramo cy’umuhanzi Tay C yambaye umwenda ugaragaza amabere ye n’umwenda w’imbere,yagejejwe imbere y’urukiko aho yasabiwe gufungwa iminsi 30 y’agateganyo.

Ubushinjacyaha burega uyu Mugabekazi icyaha cyo gukorera ibiteye isoni mu ruhame binyuze muri iyi myambarire ibonerana yagaragazaga amabere ye n’ikariso yari yambaye mu gitaramo cy’umuhanzi Tay C kuwa 30 Nyakanga 2022.

Uyu mukobwa wavutse muri 1998 usanzwe acuruza inzoga akabifatanya no kumurika imideli, ndetse no kujya mu ndirimbo zitandukanye z’abahanzi,yatumye benshi bacika ururondogoro ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye.

RIB imaze kubona ifoto ye,yamutumijeho imuhata ibibazo ndetse birangira dosiye ye ishyikirijwe ubugenzacyaha ndetse mu ibazwa ryombi yemeye ko ariwe wari wambaye kuriya kwagaragaye mu mafoto.

Ubushinjacyaha bwasabiye uyu mukobwa gufungwa iminsi 30 y’agateganyo ndetse umucamanza ategeka ko urubanza rwe rubera mu muhezo.

Imyambarire ya Mugabekazi yavuzwe cyane ku mbuga nkoranyambaga kurusha n’uburyo igitaramo cyabereye muri BK Arena cyagenze, bamwe barayinenga, abandi bati mureke abantu baryoherwe n’ubuzima uko bashaka byanatumye polisi y’u Rwanda itangaza ko igiye guhagurukira iyi myambaro igaragaza ibice by’ibanga yiharajwe n’urubyiruko.

Uyu mukobwa yabwiye Ikinyamakuru IGIHE ko yatunguwe no kubona abantu batangariye imyambarire ye.

Ati “Urumva hariya umuntu aba agiye kuryoherwa, njye nagiye nitabiriye igitaramo bisanzwe nambaye uko mbyumva, natunguwe no kubona amafoto yanjye acicikana ahantu hose.”

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *