Mu Rwanda ibyaha bidasaza harimo no kunyereza imitungo ya leta
Bimwe mubyaha bidasaza byagarutsweho n’ Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Transparency-Rwanda bwana Mupiganyi Appollinaire aho yatanze ikaze mu batumirwa bakurikiranye ibiganiro mukurwanya no kumva neza uburemerere bwicyaha nuwagikorewe.
Mupiganyi Appollinaire yagarutse no kubafatwa kubera ibyaha baba barakoze bitwaza ububasha bafite muri leta ndetse nabenshi ugasanga baba ari abanyamategeko bayica bayazi kubera kwishakira indonke ugasanga hari n’ubwo hari ibyemezo bifashwe hadakurikije amategeko usanga y’amafaranga yarababereye impamba yo kwiyubaka no kuyakoresha mu bindi bihugu batangira ubuzima.
Umwe mubashyitsi bakuru bari bitabiriye iki kiganiro , harimo Umunyamabanga Nshingwabikorwa muri minisiteri y’Ubutabera Mukeshimana Beatha ,wavuze ku bijyanye n’ibihano kumuntu wese uzafatwa n’icyaha mugihe yagikoze akaba ya toroka akagenda . Yagize ati “Leta yashyizemo imbaraga mu gufata abanyereza umutungo wa Leta , n’abandi babikora bagahita batorokera hanze y’igihugu. Ni byiza ko muri miriyari zisaga 4 zagombaga kugaruzwa umwaka ushize 2018 hamaze kugaruzwa miliyari 1 na miliyoni 800. Ibi bigaragaza ingufu Leta yashyize muri icyo gikorwa kuko mu mwaka ubanza muri miliyari 1 na miriyoni 600 zagombaga kugaruzwa hari hagarujwe miliyoni 200 gusa. Ubu hakaba haruburyo bwo kubafata hakoreshejwe urwego rwa Interpol bakaza bagakurikiranwaho ibyaha bakoze kugirango bishyure”.
Ibi kandi byagarutsweho na Musangabatware Clement waje ahagarariye Umuvunyi wungirije aho nawe yunze mury’abamubanjirije nka bafatanya bikorwa ba Transparency-Rwanda bashinzwe kurwanya ruswa ndetse nokuyikumira. Yabivuze muri aya magambo ” Twaje gusuzuma no gusesengura imanza zigera kuri 200 zijyanye n’abantu bagiye bafatwa ku byerekeranye n’ ibyaha bya ruswa bigomba kwigaho bigacyemuka.
Nyirurugo Jean Marie Vianney, Umushinjacyaha uyobora ishami rigenza ibyaha bimunga ubukungu bw’Igihugu, yavuze ko hashyizweho ibihano biremereye ku banyereza umutungo wa Leta kandi icyo cyaha kigirwa kimwe n’icyaha cya ruswa aho cyagizwe icyaha kidasaza, kiva mu byiciro by’ibyaha bito gishyirwa mu byiciro by’ibyaha by’ubugome kandi igihano kuwagikoze ntikijya hasi y’imyaka 5 kugeza ku myaka 12 y’igifungo. Yaboneyeho kubwira abaraho ko bahagurukiye abanyereza imitungo ya leta.