Minisitiri w’Ibidukikije yakomoje ku kamaro ko gutera ibiti gakondo

Dr Mujamariya Jeanne d’Arc, Minisitiri w’Ibidukikije, yavuze akamaro ko gutera ibiti gakondo kuko ngo inturusu byagaragaye ko zangiza ubutaka.

Yabigarutseho kuri uyu wa Gatandatu tariki 25 Ugushyingo 2023, mu muganda ngaruka kwezi.

Ni umuganda wakorewe ku musozi wa Rebero mu gice cyahariwe ubukerarugendo bushingiye ku muco, mu Murenge wa Gatenga mu Karere ka Kicukiro.

Umuganda witabiriwe n’Umuyobozi Mukuru wa RDB, Meya w’Umujyi wa Kigali, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Umuco n’Urubyiruko n’Umuyobozi w’Ikigo Gishinzwe kugarura urusobe rw’ibinyabuzima ku Isi (Global Citizen).

Hari kandi inzego z’umutekano, urubyiruko rutandukanye rwo muri za Kaminuza ziri mu Mujyi wa Kigali.

Minisitiri w’Ibidukikije Dr Mujamariya yashimye imbaraga z’urubyiruko mu gutegura Isi y’ahazaza.

Hatewe ibiti 1000 hibandwa cyane kugutera ibya gakondo kuko ari byo byagaragaye ko bifite uruhare runini mu gufata ubutaka kandi nabyo bikaba bitanga umusaruro mwinshi.

Yasobanuye ko ari iby’ingenzi kubungabunga ahantu nyaburanga, akomoza ku gutera ibiti gakondo.

Yagize ati “Murabona hano harumye ariko ibiti gakondo Ntabwo binywa amazi menshi biyakenera bigikura ariko iyo bigeze ahantu runaka bitangira kugaburira ubutaka aho biherereye kandi tugomba gukora uko dushoboye twese kugira ngo dutere ibiti gakondo dutandukane n’inturusu.

Inturusu zaratwangirije ubutaka, ubwo abazizanye bafite impamvu bari barazizanye ariko u Rwanda rwiyemeje gutera ibiti gakondo.

Dufite ibiti gakondo bishobora kuvamo imbaho, bishobora kandi kuvamo ibikoresho bitandukanye”.

Ndayishimiye Jean Baptiste, umwe mu rubyiruko rwitabiriye umuganda, avuga ko gutera ibiti bituma barushaho kugira ikirere cyiza.

Ati “Tuzi ko ibiti ari bimwe mu bigize ibidukikije mu gihuguy. Gutera ibiti ahantu nkahangaha bituma tugira ikirere cyiza tukanahabungabunga kugira ngo isuri itazahangiza.

Tuhateye ibiti igisigaye ni ukugaruka tukabikurikirana tukabibagararira kugira ngo bikure neza”.

Aka gace biteganyijwe ko kazaterwamo ibiti bigera ku 1000 bitandukanye, ibyinshi ni ibifata ubutaka kandi bikishimirwa na ba mukerarugendo basanzwe bagasura.

Umuyobozi Mukuru wa RDB, Francis Gatare, avuga ko harimo gushakwa abashoramari bazafasha gutuma ubukerarugendo bushingiye ku muco burushaho gutera intambwe igaragara.

Yagize ati “Turi muri gahunda yo kuhashakira abashoramari kugira ngo bahashyire ibikorwa bitandukanye bizajya byakira abakerarugendo yaba ari abaturutse mu bihugu byo hanze, yaba ari n’abanyarwanda cyangwa se yaba ari n’abanyamahanga bari mu Rwanda.

Ni ibikorwa byo kuhatunganya turimo gushaka kuhashyira. Ni ibizakomeza kujyana n’uwo murongo wahawe wo kugira ngo hagirwe ahantu hamwe abaje bashaka kumenya umuco w’u Rwanda, uburyo abanyarwanda babayeho, imibereho yabo, ibibatunga mu muco wacu bagire aho babisanga n’aho bashobora kubiganirira”.

Ubukangurambaga bwo kubungabunga iki cyanya burimo abafatanyabikorwa batandukanye barimo Ikigo Gishinzwe kugarura urusobe rw’ibinyabuzima ku Isi (Global Citizen) na Guverinoma y’u Rwanda.

Mu cyanya cyahariwe ubukerarugendo bushingiye ku muco cya Rebero gifite ubuso bungana na hegitari 30 cyuzuye mu mwaka wa 2020 gitwaye miliyoni 40 z’Amadolari y’Amerika.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa, yavuze ko mu Mujyi wa Kigali hatewe ibiti ibihumbi 35 kandi iyi gahunda igikomeje.

Agaragaza ko ibiti ari ubuzima, agashishikariza abaturage kuzirikana gutera ibiti aho batuye bibanda ku biti by’imbuto.

Kugeza mu kwezi kwa Gashyantare umwaka utaha 2024, biteganyijwe ko hirya no hino mu gihugu hazaba hatewe miliyoni 63 z’ibiti by’ubwoko butandukanye.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *