Miliyoni 135 Frw zose Airtel Rwanda yazigeneye Leta y’u Rwanda nk’inkunga mu guhashya Covid-19
Kuri uyu wa Gatanu Tariki ya 1 Gicurasi 2020 , Sosiyete y’Itumanaho Airtel Rwanda, yashyikirije Guverinoma y’u Rwanda inkunga ya miliyoni 135Frw, hagamijwe kuyishyigikira mu rugamba rutoroshye rwo kurandura icyorezo cya Coronavirus.
Mu gikorwa cyaranzwe n’urukundo rwinshi , Umuyobozi wa Airtel Rwanda, Amit Chawla, yashyikirije Minisitiri w’Ubuzima , Dr Ngamije Daniel, iyi nkunga yatanzwe na Sosiyete ahagarariye , hagamijwe kwerekana uruhare ndetse n’ubufatanye mu gushyigikira ibikorwa bigamije kurandura icyorezo cya Covid-19 , kibasiye igihugu muri ibi bihe.
Airtel Rwanda yatangaje ko izirikana ibihe bikomeye abakora mu rwego rw’ubuzima barimo guhura na byo, ari nayo mpamvu yifuje kwagura ubufasha itanga muri iki gihe cyo kurwanya icyorezo cya Covid-19.
Umuyobozi Mukuru wa Airtel Rwanda, Amit Chawla yavuze ko iyi nkunga ije kunganira ibindi bikorwa by’indashyikirwa bikomeje gukorwa n’inzego z’ubuzima ndetse n’izindi nzego bifatanya mu gukumira ikwirakwira ry’ibyorezo mu gihugu.
Amit Chawla yagarutse ku bundi bufasha Airtel Rwanda yatanze muri ibi bihe byo kwirinda COVID-19 burimo gushyiraho umurongo uri kwifashishwa mu gukusanya amakuru y’abakekwaho iyi ndwara. Uyu murongo kandi ukaba unifashishwa mu kumenya amakuru yo gukomeza kwirinda.
Minisitiri w’Ubuzima Dr Ngamije Daniel, yashimye inkunga yatanzwe na Airtel Rwanda, agira ati “Iki ni ikimenyetso cyiza cy’ubufatanye n’ubumuntu bw’abakozi ba Airtel, kandi bizafasha mu gushyigikira gahunda z’igihugu mu rugendo rwo guhashya icyorezo cya Covid-19. Tuzakomeza ubufatanye no gukorera hamwe ku bw’inyungu z’abaturage bacu”.
Airtel Rwanda isanzwe ikora ibikorwa bitandukanye bifasha abantu kwirinda kwegerana muri iki gihe cya Coronavirus zirimo; kugeza ku baturage ubutumwa bubakangurira kwirinda ndetse n’amakuru bifuza gutanga kuri Coronavirus bakaba bahamagara ku murongo utishyurwa wa 114.
Muri gahunda y’ikiswe Poromosiyo ya “Mukazi kose” Abakiliya boroherejwe kohererezanya ndetse bakanakira amafaranga ku buntu. Ibi byafashije abantu kwirinda ikwirakwiza rya Covid-19 no kwimakaza umuco wo kwitabira gukoresha ikoranabuhanga nk’umuyoboro Aitel Rwanda ishingiyeho kandi bikaba no muri gahunda ya leta.
Hari kandi kohererezanya ubutumwa bugufi ku buntu (SMS) mu korohereza imiryango n’inshuti gusangizanya amakuru.
Mu bindi bikorwa Airtel yateje imbere harimo ireme ry’uburezi nko gushyiraho uburyo bworohereza abanyeshuri bo mu byiciro byose kwiga bakoresheje iyakure (E-Learning) nta kiguzi cya internet basabwe nka bumwe mu buryo bwo gufasha Abanyarwanda guhangana n’icyorezo cya Coronavirus. Aha ni ku bufatanye n’ikigo cy’igihugu cy’uburezi (REB) n’Inama Nkuru y’Amashuri makuru na Kaminuza, HEC.
Airtel Rwanda kandi yafashije kaminuza eshanu zigenga kwigisha mu buryo bw’ikoranabuhanga, aho abanyeshuri bari ku muyoboro wayo nta kiguzi cya internet basabwa. Izo kaminuza ni INES, UOK, ITAB, CHUR, KP na AUCA.
Uwamaliya Florence