PolitikiUncategorized

Madamu Jeannette Kagame aratanga ikiganiro ku buzima bw’imyororokere muri Mali

Madamu Jeannette Kagame, kuri uyu wa 14 Mutarama 2016, araganira n’abandi bafasha b’abakuru b’ibihugu bya Afurika, abasangize ubunararibonye mu kwita ku buzima bw’imyororokere bw’ingimbi, abangavu n’urubyiruko muri rusange.

Iki kiganiro kiratangwa mu nama ya 27 ihuza u Bufaransa na Afurika, ibera i Bamako muri Mali kuwa 13-14 Mutarama 2017, igahuza abakuru b’ibihugu na za Guverinoma ba Afurika n’u Bufaransa ndetse n’abafatanyabikorwa babo.

Itangazo ry’ibiro by’umufasha w’Umukuru w’Igihugu w’u Rwanda byatangaje ko Madamu Jeannette Kagame atanga ikiganiro hamwe n’Umufasha w’Umukuru w’Igihugu cya Mali, Keïta Aminata Maïga, abandi bafasha b’abakuru b’ibihugu bazitabira iyi nama na Pr. Philippe Douste-Blazy, umujyanama udasanzwe muri Loni.

Iyi nama ni umwanya abafasha b’abakuru b’ibihugu bya Afurika bazaba babonye wo kongera ibikorwa batera inkunga mu bihugu byabo no gusangira ubunararibonye ku buryo bwo gukoresha neza umuco n’imigenzo gakondo bya Afurika mu kwita ku buzima bw’imyororokere.

Bitewe n’uko muri Afurika buri bwoko cyangwa imiryango n’uturere bagira imitekerereza itandukanye ku buzima bw’imyororokere, abafasha b’abakuru b’ibihugu bya Afurika mu kiganiro cyabo cyihariye, barasuzumira hamwe uburyo bwo guhindura imyumvire no kutirengagiza imigenzo gakondo myiza nko gukoresha imiti y’ibimera mu kuvura indwara zitandukanye, ariko bigakoreshwa mu murongo ukwiye.

Muri iyi nama hazemezwa imihigo mu rwego rwo guteza imbere imigenzo gakondo mu bihugu abayitabiriye baturukamo.

Umuryango w’abafasha b’abakuru b’ibihugu bya Afurika ukora ibikorwa bitandukanye bijyanye no kurandura ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA, kurandura ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA ku babyeyi bashobora kwanduza abana babyeyi n’ibindi bikorwa bijyanye no kwita ku miryango yagezweho n’ingaruka ziterwa n’agakoko gatera SIDA.


Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *