Madagascar:Umuyaga uvanze n’imvura umaze kwica 38 abagera ku 53,000 bavuye mu byabo
Ku kirwa cya Madagascar gikora ku nyengero z’Afurika mu majyepfo, abantu basaga 38 bamaze kwitaba Imana biturutse ku nkubi y’umuyaga ivanze n’imvura imaze iminsi mike yibasiye iki gihugu mu burasirazuba bwacyo.
BBC iravuga ko abagera ku 180 bakomereye muri iyi nkubi y’umuyaga ivanze n’imvura ngo abandi bagera ku bihumbi 53,000 bamaze kuva mu byabo kuva ku wa kabiri w’icyumweru dusoje.
Iki kinyamakuru kinavuga ko ibi biza byangije ibikorwa by’abaturage bitandukanye birimo imirima yarimo imwaka ngo yanangije bikomeye ibikorwaremezo birimo imihanga ndetse na zimwe mu nsinga z’umuriro.
Ubuyobozi muri iki gihugu bwatangaje ko ari ubwa mbere babonye ingaruka zikomeye zitewe n’imiyaga ikomeye muri ubwo buryo nkuko Thierry Venty umuyobozi w’ikigo gishinzwe guhangana n’ibiza muri iki gihugu yabigarutseho.
Biracyagoranye kumenya umubare nyakuri wabagizweho ingaruka n’ibi biza kuko itumanaho ritoroshye kubera umuyoboro w’itumanaho wangiritse.