Luanda: Inama yari guhuza intumwa z’u Rwanda n’iza RDC yasubitswe
Inama yagombaga guhuriza intumwa z’u Rwanda n’iza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) i Landa muri Angola yasubitswe. Izo ntuma ni iizigize Komisiyo ihuriweho n’ibihugu byombi yashyiriweho guharanira kuzahura umubano w’ibihugu byombi wajemo kidobya nyuma y’izahuka ry’umutwe wa M23 uhanganye n’ingabo za Leta (FARDC).
Iyo nama yagombaga guterana kuri uyu wa 12 Nyakanga 2022, yasubitswe yimurirwa mu cyumweru cya nyuma cy’uku kwezi, bikaba biteganyijwe ko idashobora kuba mbere y’italiki ya 20 Nyakanga.
Itangazo ryaturutse mu Biro bya Perezida w’Angola rivuga ko iyo nama yasubitwe kubera ko icyo gihugu cyatangiye icyunamo cy’iminsi itanu nyuma y’urupfu rwa Edouardo dos Santos wabaye Perezida w’icyo Gihugu.
Edouardo watabarutse afite imyaka 79, yaguye mu Bitaro by’i Barcelona muri Espagne nyuma y’igihe kitari gito yari amaze yitabwaho kubera uburwayi bw’umutima.
Leta ya RDC na yo yatangaje umunsi umwe w’icyunamo mu gihugu hose ubwo bazaba baha icyubahiro uwo muyobozi ku munsi hazaberaho imihango yo kumusezeraho bwa nyuma no kumushyingura.
Inzego zizewe mu bihugu by’u Rwanda RDC na Angola, zemeza ko iyo nama yimuriwe ku itariki yo mu cyumweru cya nyuma cy’uku kwezi itaramenyekana. .
Komisiyo yashyiriweho guhuza ibihugu byombi yagombaga guhura ikurikiye ibiganiro byihariye byahuje Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame na Perezida wa RDC Felix Antoine Tshisekedi ku ya 6 Nyakanga, ari na bo bemeje gahunda ihamye y’urugendo rwo kuzahura umubano w’ibihugu byombi.
Abo Bakuru b’Ibihugu byombi bafashe uwo mwanzuro mu rwego rwo gushaka ibisubizo by’ibibazo by’umutekano muke ukomeje kurangwa mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.